Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Duhe agaciro umwanya wihariye Yesu afite mu mugambi w’Imana

Duhe agaciro umwanya wihariye Yesu afite mu mugambi w’Imana

Duhe agaciro umwanya wihariye Yesu afite mu mugambi w’Imana

“Ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.”—YOH 14:6.

1, 2. Kuki twagombye gushishikazwa no gusuzuma umwanya wihariye Yesu afite mu mugambi w’Imana?

MU GIHE cy’imyaka myinshi, abantu benshi bagiye bihatira kuba abantu batandukanye n’abandi, ariko bake cyane ni bo babigezeho. Ndetse bake cyane kurushaho, ni bo bashobora kuvuga mu buryo bukwiriye ko bihariye mu buryo bugaragara. Nyamara Yesu Kristo, Umwana w’Imana, arihariye mu buryo bwinshi.

2 Kuki umwanya wihariye Yesu afite wagombye kudushishikaza? Impamvu ni uko ibyo bifitanye isano n’imishyikirano dufitanye na Data wo mu ijuru Yehova. Yesu yagize ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yoh 14:6; 17:3). Nimucyo dusuzume bimwe mu bintu bigaragaza ko Yesu yihariye. Kubigenza dutyo bizatuma turushaho guha agaciro umwanya afite mu mugambi w’Imana.

“Umwana w’ikinege”

3, 4. (a) Kuki twavuga ko umwanya Yesu afite wo kuba Umwana w’ikinege wihariye? (b) Ni gute umwanya Yesu yagize mu irema wihariye?

3 Yesu si “umwana w’Imana” gusa, nk’uko Satani yabivuze igihe yamugeragezaga (Mat 4:3, 6). Mu buryo bukwiriye, Yesu yitwa “Umwana w’ikinege w’Imana” (Yoh 3:16, 18). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ikinege” ryagiye risobanurwa ngo “ikintu cyihariye mu bwoko bwacyo, cyo cyonyine,” “umuntu udafite uwo ahwanye na we” cyangwa umuntu “wihariye.” None se ko Yehova afite abana bo mu buryo bw’umwuka babarirwa muri za miriyoni amagana n’amagana, ni mu buhe buryo Yesu yihariye cyangwa ‘adafite uwo ahwanye na we’?

4 Yesu arihariye mu buryo bw’uko ari we wenyine Se yaremye nta wundi bafatanyije. Ni Umwana w’imfura. Koko rero, ni “imfura mu byaremwe byose” (Kolo 1:15). Ni “intangiriro y’ibyo Imana yaremye” (Ibyah 3:14). Umwanya Umwana w’ikinege yagize mu irema na wo urihariye. Ntiyari Umuremyi cyangwa ngo abe ari we watangije irema, ariko Yehova yaramukoresheje kugira ngo areme ibindi bintu byose. (Soma muri Yohana 1:3.) Intumwa Pawulo yaranditse ati “mu by’ukuri kuri twe hariho Imana imwe, Data, ari na yo ibintu byose bikomokaho, natwe tukaba turiho ku bwayo; kandi hariho Umwami umwe, ari we Yesu Kristo, ibintu byose bikaba byarabayeho binyuze kuri we, kandi natwe twabayeho binyuze kuri we.”—1 Kor 8:6.

5. Ni gute Ibyanditswe bitsindagiriza ukuntu Yesu yihariye?

5 Ariko kandi, Yesu arihariye mu buryo bwinshi. Ibyanditswe bimuha amazina menshi y’icyubahiro atsindagiriza umwanya wihariye afite mu mugambi w’Imana. Reka dusuzume andi mazina atanu Yesu ahabwa mu Byanditswe bya Kigiriki.

“Jambo”

6. Kuki bikwiriye ko Yesu yitwa “Jambo”?

6Soma muri Yohana 1:14. Kuki Yesu yitwa “Jambo”? Iryo zina ry’icyubahiro rigaragaza umurimo yakoze uhereye igihe ibindi biremwa bifite ubwenge byatangiraga kubaho. Yehova yakoresheje Umwana we kugira ngo ageze ubutumwa runaka n’amabwiriza ku bandi bana be b’umwuka. Ndetse Imana yaramukoresheje kugira ngo ageze ubutumwa bwe ku bantu hano ku isi. Kuba Yesu ari Jambo cyangwa Umuvugizi w’Imana, bigaragarira mu byo yabwiye Abayahudi bari bamuteze amatwi agira ati “ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye. Umuntu nashaka gukora ibyo uwantumye ashaka, azamenya niba ibyo nigisha bituruka ku Mana cyangwa niba mvuga ibyo nihimbiye” (Yoh 7:16, 17). Na nyuma y’uko Yesu asubiye mu mwanya w’icyubahiro wo mu ijuru, yakomeje kwitwa “Jambo ry’Imana.”—Ibyah 19:11, 13, 16.

7. Ni gute twakwigana ukuntu Yesu yicisha bugufi mu gihe asohoza inshingano ye yo kuba ari “Jambo”?

7 Tekereza gato ku cyo iryo zina ryumvikanisha. Nubwo Yesu ari we ufite ubwenge bwinshi kurusha ibindi biremwa byose bya Yehova, ntiyishingikiriza ku bwenge bwe. Avuga ibyo Se yamwigishije. Buri gihe ibyo avuga abyerekeza kuri Yehova aho kubyiyerekezaho we ubwe (Yoh 12:50). Mbega urugero ruhebuje dukwiriye kwigana! Natwe twahawe igikundiro cy’agaciro kenshi cyo ‘gutangaza ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza’ (Rom 10:15). Kumenya urugero rwiza rwo kwicisha bugufi Yesu yadusigiye, byagombye gutuma twirinda kuvuga ibitekerezo byacu ubwacu. Ntitugomba ‘gutandukira ibyanditswe’ mu gihe tugeza ku bandi ubutumwa burokora ubuzima bubikubiyemo.—1 Kor 4:6.

“Amen”

8, 9. (a) Ni iki ijambo “amen” risobanura, kandi kuki Yesu yitwa “Amen”? (b) Ni gute Yesu yasohoje inshingano ye yo kuba ari “Amen”?

8Soma mu Byahishuwe 3:14. Kuki Yesu yitwa “Amen”? Ijambo “amen” rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo rijya kwandikwa rityo, rikaba risobanurwa ngo “bibe bityo.” Iryo jambo rikomoka ku rindi ry’Igiheburayo risobanura “kuba uwizerwa” cyangwa “kuba uwiringirwa.” Iryo jambo rinakoreshwa mu kugaragaza ko Yehova ari uwizerwa (Guteg 7:9). None se, ni mu buhe buryo kuba Yesu ari “Amen” bituma aba umuntu wihariye? Zirikana uko mu 2 Abakorinto 1:19, 20 hasubiza icyo kibazo. Hagira hati ‘Umwana w’Imana, ari we Kristo Yesu wabwirijwe muri mwe ntiyabaye Yego hanyuma ngo yongere abe Oya, ahubwo ku bihereranye na we, Yego yakomeje kuba Yego. Kuko uko amasezerano y’Imana yaba menshi kose, yabaye Yego binyuze kuri we. Bityo, natwe tubwira Imana binyuze kuri we tuti “Amen,” kugira ngo tuyiheshe ikuzo.’

9 Yesu ni “Amen” ku masezerano yose y’Imana. Imibereho ye yaranzwe no kudakora icyaha igihe yari ku isi, hakubiyemo n’urupfu rwe rw’igitambo, byemeje ko amasezerano yose ya Yehova Imana asohora. Nanone kandi, kuba Yesu yarakomeje kuba uwizerwa byagaragaje ko Satani yabeshyaga igihe yavugaga amagambo ari muri Yobu, aho yavuze ko abagaragu ba Yehova bashobora kumwihakana baramutse bagize ibyo babura, bahuye n’imibabaro cyangwa ibigeragezo (Yobu 1:6-12; 2:2-7). Mu biremwa byose by’Imana, uwo Mwana w’imfura ni we wari gutanga igisubizo kidasubirwaho cy’icyo kirego. Byongeye kandi, Yesu yatanze gihamya ko ari ku ruhande rwa Se mu kibazo cyazamuwe gihereranye n’uburenganzira Yehova afite bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi.

10. Ni gute twakwigana Yesu mu birebana n’ukuntu asohoza inshingano ye yihariye yo kuba ari “Amen”?

10 Ni gute twakwigana Yesu mu birebana n’ukuntu asohoza inshingano ye yihariye yo kuba ari “Amen”? Ni mu gihe dukomeza kubera Yehova abizerwa kandi tugashyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga. Mu kubigenza dutyo, tuba dukora ibihuje n’amagambo ari mu Migani 27:11 agira ati “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.”

“Umuhuza w’isezerano rishya”

11, 12. Ni gute umwanya Yesu afite wo kuba Umuhuza wihariye?

11Soma mu 1 Timoteyo 2:5, 6. Yesu ni “umuhuza umwe hagati y’Imana n’abantu.” Ni “umuhuza w’isezerano rishya” (Heb 9:15; 12:24). Icyakora, Mose na we avugwaho kuba yari umuhuza w’isezerano ry’Amategeko (Gal 3:19). None se, ni gute umwanya Yesu afite wo kuba Umuhuza wihariye?

12 Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “umuhuza” rikoreshwa mu rwego rw’amategeko. Iryo jambo ryumvikanisha ko Yesu ari Umuhuza wemewe n’amategeko (cyangwa mu buryo runaka, umuntu wunganira abandi mu by’amategeko) w’isezerano rishya ryatumye havuka ishyanga rishya, ari ryo “Isirayeli y’Imana” (Gal 6:16). Iryo shyanga rigizwe n’Abakristo basutsweho umwuka, akaba ari bo ‘batambyi n’abami’ bo mu ijuru (1 Pet 2:9; Kuva 19:6). Isezerano ry’Amategeko Mose yari abereye umuhuza, ntiryashoboraga gutuma havuka ishyanga nk’iryo.

13. Ni iki gikubiye mu mwanya Yesu afite wo kuba Umuhuza?

13 Umwanya Yesu afite wo kuba Umuhuza ukubiyemo iki? Yehova ashingiye ku gaciro k’amaraso ya Yesu abona ko mu buryo bwemewe n’amategeko, abantu bari mu isezerano rishya babarwaho gukiranuka (Rom 3:24; Heb 9:15). Ku bw’ibyo, Imana ishobora kubona ko bakwiriye kuba abagize isezerano rishya, bityo bakaba bashobora kuzaba abami n’abatambyi mu ijuru. Kubera ko Yesu ari Umuhuza wabo, abafasha gukomeza kuba abantu batanduye mu maso y’Imana.—Heb 2:16.

14. Kuki Abakristo bose bagombye rwose guha agaciro umwanya Yesu afite wo kuba Umuhuza, uko ibyiringiro baba bafite byaba bimeze kose?

14 Bite se ku birebana n’abantu batari mu isezerano rishya, bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi aho kuba mu ijuru? Nubwo batari mu bagize isezerano rishya, bungukirwa na ryo. Bababarirwa ibyaha kandi bakabarwaho gukiranuka kubera ko ari incuti z’Imana (Yak 2:23; 1 Yoh 2:1, 2). Twaba dufite ibyiringiro byo kuba mu ijuru cyangwa ibyo kuba ku isi, buri wese muri twe afite impamvu zumvikana zo guha agaciro umwanya Yesu afite wo kuba Umuhuza w’isezerano rishya.

“Umutambyi Mukuru”

15. Ni gute umwanya Yesu afite wo kuba Umutambyi Mukuru utandukanye n’uw’abandi bagabo babaye abatambyi bakuru?

15 Mu bihe bya kera, abagabo benshi bagiye baba abatambyi bakuru. Icyakora, umwanya Yesu afite wo kuba Umutambyi Mukuru wo urihariye. Mu buhe buryo? Pawulo abisobanura agira ati “nk’uko abatambyi bakuru babigenza, we ntakeneye gutamba ibitambo buri munsi, ngo abanze atambire ibyaha bye, hanyuma ngo abone gutambira ibyaha by’abandi: (kuko ibyo yabikoze rimwe na rizima ubwo yitangaga ubwe;) kuko abo Amategeko ashyiraho ngo babe abatambyi bakuru ari abantu bafite intege nke, ariko ijambo ry’indahiro ryaje nyuma y’Amategeko rishyiraho Umwana, watunganyijwe kugeza iteka ryose.”—Heb 7:27, 28. *

16. Kuki mu by’ukuri igitambo cya Yesu cyihariye?

16 Yesu yari umuntu utunganye, ahwanye neza neza na Adamu mbere y’uko akora icyaha (1 Kor 15:45). Kubera iyo mpamvu, Yesu ni we muntu wenyine washoboraga gutanga igitambo gitunganye kandi cyuzuye. Ntibyari kuba ngombwa ko igitambo nk’icyo cyongera gutambwa. Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, ibitambo byatambwaga buri munsi. Ariko kandi, ibitambo nk’ibyo n’imirimo y’ubutambyi, byari igicucu gusa cy’ibyo Yesu yari gusohoza (Heb 8:5; 10:1). Bityo, umwanya Yesu afite wo kuba Umutambyi Mukuru urihariye kubera ko ashobora gusohoza ibyo abandi batambyi batashoboye, kandi akaba azakomeza gusohoza iyo nshingano ye.

17. Kuki twagombye kumenya umwanya Yesu afite wo kuba Umutambyi Mukuru kandi tukawuha agaciro, kandi se ibyo twabikora dute?

17 Dukeneye ko Yesu atubera Umutambyi Mukuru kugira ngo ibyo akora asohoza iyo nshingano bidufashe kwemerwa n’Imana. Kandi se mbega ukuntu Umutambyi Mukuru wacu ahebuje! Pawulo yaranditse ati ‘umutambyi mukuru dufite si wa wundi udashobora kwiyumvisha intege nke zacu, ahubwo ni wa wundi wageragejwe mu buryo bwose kimwe natwe, uretse ko we atigeze akora icyaha’ (Heb 4:15). Mu by’ukuri, kumenya ibyo kandi tukabiha agaciro, byagombye gutuma ‘tudakomeza kubaho ku bwacu, ahubwo tukabaho ku bw’uwo wadupfiriye.’—2 Kor 5:14, 15; Luka 9:23.

“Urubyaro” rwahanuwe

18. Ni ubuhe buhanuzi bwavuzwe nyuma y’aho Adamu acumuriye, kandi ni iki cyahishuwe hanyuma ku bihereranye n’ubwo buhanuzi?

18 Aho bigaragariye ko abantu bari bari muri Edeni batakaje buri kintu cyose, ni ukuvuga kwemerwa n’Imana, ubuzima bw’iteka, ibyishimo ndetse na Paradizo, Yehova Imana yahise atangaza ko hari kubaho Umucunguzi. Uwo Mucunguzi yerekejweho ko ari “urubyaro” (Itang 3:15). Urwo Rubyaro rutari rwakamenyekanye rwabaye umutwe mukuru w’ubuhanuzi bwinshi bwa Bibiliya mu gihe cy’imyaka myinshi. Rwari gukomoka kuri Aburahamu, Isaka na Yakobo. Nanone rwari gukomoka mu muryango w’Umwami Dawidi.—Itang 21:12; 22:16-18; 28:14; 2 Sam 7:12-16.

19, 20. (a) Urubyaro rwasezeranyijwe ni nde? (b) Kuki byavugwa ko urubyaro rwahanuwe rugizwe n’abandi batari Yesu gusa?

19 Urwo Rubyaro rwasezeranyijwe rwari uruhe? Igisubizo cy’icyo kibazo gishobora kuboneka mu Bagalatiya 3:16. (Hasome.) Icyakora, mu magambo asoza icyo gice, intumwa Pawulo yakomeje abwira Abakristo basutsweho umwuka ati “niba muri aba Kristo, muri urubyaro nyakuri rwa Aburahamu, mukaba n’abaragwa b’isezerano” (Gal 3:29). Ni gute Kristo ari Urubyaro rwasezeranyijwe, kandi hakaba hari n’abandi bagize urwo rubyaro?

20 Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bavuga ko bakomoka kuri Aburahamu, ndetse bamwe bakaba ari abahanuzi. Amadini amwe n’amwe yihandagaza avuga ko abahanuzi bayo bakomoka kuri Aburahamu. Ibyo kandi abiha agaciro kenshi. Ariko se abo bose ni Urubyaro rwasezeranyijwe? Si ko biri. Nk’uko intumwa Pawulo yabigaragaje ahumekewe n’Imana, abantu bose bakomoka kuri Aburahamu ntibashobora kuvuga ko ari Urubyaro rwasezeranyijwe. Amahanga ntiyahawe umugisha binyuze ku bakomotse ku bandi bana ba Aburahamu. Urubyaro rwari gutuma abantu bahabwa umugisha rwari guturuka kuri Isaka wenyine (Heb 11:18). Amaherezo, umuntu umwe gusa, ari we Yesu Kristo ufite igisekuru gikomoka kuri Aburahamu cyanditswe muri Bibiliya, ni we wabaye igice cy’ibanze cy’urubyaro rwahanuwe. * Abandi bose baje kuba igice cya kabiri cy’urubyaro rw’Aburahamu, babikesha kuba ari “aba Kristo.” Koko rero, umwanya Yesu afite mu gusohoza ubwo buhanuzi urihariye rwose.

21. Ni iki kigutangaza ku bihereranye n’uburyo Yesu yagiye asohoza inshingano zirebana n’umwanya wihariye afite mu mugambi wa Yehova?

21 Ni iki twize binyuze mu gusuzuma muri make umwanya wihariye Yesu afite mu mugambi w’Imana? Kuva Umwana w’ikinege w’Imana yaremwa, mu by’ukuri yabaye umuntu wihariye, utandukanye n’abandi. Icyakora, uwo Mwana w’Imana wihariye waje kuba Yesu Kristo, yagiye akora ibihuje n’ibyo Se ashaka yicishije bugufi. Ntiyigeze na rimwe yishakira icyubahiro (Yoh 5:41; 8:50). Mbega urugero ruhebuje kuri twe muri iki gihe! Kimwe na Yesu, nimucyo twiyemeze ‘kujya dukora ibintu byose tugamije guhesha Imana ikuzo.’—1 Kor 10:31.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Dukurikije ibyavuzwe n’intiti imwe mu bya Bibiliya, ijambo ryahinduwemo “rimwe na rizima” ryumvikanisha inyigisho y’ingenzi ya Bibiliya ivuga ko “urupfu rwa Kristo ruhagije kandi rwihariye.”

^ par. 20 Nubwo Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere batekerezaga ko bari ubwoko bwemewe kubera ko bakomokaga kuri Aburahamu, bari bategerezanyije amatsiko kubona umuntu umwe wari kuza ari Mesiya cyangwa Kristo.—Yoh 1:25; 7:41, 42; 8:39-41.

Mbese uribuka?

• Ufatiye ku mazina y’icyubahiro Yesu afite, ni iki wize ku birebana n’umwanya we wihariye? (Reba agasanduku.)

• Ni gute wakwigana urugero rw’Umwana wihariye wa Yehova?

[Ibibazo]

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Amwe mu mazina y’icyubahiro agaragaza umwanya wihariye Yesu afite mu mugambi w’Imana

Umwana w’ikinege (Yoh 1:3). Yesu ni we wenyine Se yiremeye.

Jambo (Yoh 1:14). Yehova akoresha Umwana we, akamubera Umuvugizi mu kugeza ubutumwa n’amabwiriza ku bindi biremwa.

Amen (Ibyah 3:14). Imibereho ya Yesu yaranzwe no kudakora icyaha igihe yari ku isi, hakubiyemo n’urupfu rwe rw’igitambo, byemeje ko amasezerano ya Yehova Imana asohora.

Umuhuza w’Isezerano Rishya (1 Tim 2:5, 6). Kubera ko Yesu ari Umuhuza wemewe n’amategeko, yatumye habaho ishyanga rishya, ari ryo “Isirayeli y’Imana” igizwe n’Abakristo bazaba mu ijuru ari “abatambyi n’abami.”—Gal 6:16; 1 Pet 2:9.

Umutambyi Mukuru (Heb 7:27, 28). Yesu ni we muntu wenyine washoboraga gutanga igitambo gitunganye, ku buryo bitari kuba ngombwa ko hongera gutambwa igitambo nk’icyo. Ashobora kuduhanaguraho icyaha kandi akadukiza ingaruka zacyo z’urupfu.

Urubyaro rwasezeranyijwe (Itang 3:15). Yesu Kristo wenyine ni we gice cy’ibanze cy’urubyaro rwasezeranyijwe. Abandi bantu bose baje kuba abagize igice cya kabiri cy’urubyaro rwa Aburahamu ni “aba Kristo.”—Gal 3:29.