Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uzakomeza kuba indahemuka?

Ese uzakomeza kuba indahemuka?

Ese uzakomeza kuba indahemuka?

“Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo [“indahemuka,” “NW”].”​—YOBU 27:5.

1, 2. Ni ikihe kintu cyagereranywa n’umushinga w’ubwubatsi tugomba kwiyemeza kugeraho, kandi se ni ibihe bibazo turi busuzume?

TEKEREZA urimo witegereza igishushanyo mbonera cy’inzu. Utangajwe n’ukuntu iyo nzu izaba yubatse neza. Mu gihe utekereza kuri iyo nzu, ushimishijwe n’akamaro yakugirira wowe n’umuryango wawe. Ariko se, ntiwemera ko icyo gishushanyo mbonera ndetse n’ibindi bintu wagitekerezaho, nta kintu kigaragara byakumarira uramutse mu by’ukuri utubatse iyo nzu, ngo uyijyemo hanyuma ukomeze kuyitaho?

2 Mu buryo nk’ubwo, dushobora kumva ko ubudahemuka ari umuco w’ingenzi uzatugirira akamaro cyane twe n’abo dukunda. Ariko kandi, gutekereza ko ubudahemuka ari umuco mwiza byonyine nta kintu kigaragara byatumarira, keretse gusa tugize icyo dukora ngo tugire uwo muco wa gikristo kandi tuwukomeze. Muri iyi si ya none, akenshi imishinga y’ubwubatsi irahenda (Luka 14:28, 29). Uko ni na ko bimeze ku birebana no kugera ku muco w’ubudahemuka. Bisaba igihe n’imihati, ariko birakwiriye. Ku bw’ibyo, nimucyo dusuzume ibibazo bitatu bikurikira: ni gute twaba indahemuka? Ni gute twakomeza kugira ubudahemuka bwacu bwa gikristo? Umuntu yakora iki aramutse aretse kuba indahemuka mu gihe runaka?

Ni gute twaba indahemuka?

3, 4. (a) Ni gute Yehova adufasha kugira umuco w’ubudahemuka? (b) Ni gute dushobora kugira umuco w’ubudahemuka nk’uko imibereho ya Yesu yabigaragaje?

3 Mu gice cyabanjirije iki, twabonye ko Yehova yaduhaye igikundiro cyo kwihitiramo niba tuzaba indahemuka cyangwa ntitube zo. Ariko kandi, birashimishije kuba atadutererana muri ayo mahitamo. Atwigisha uburyo twagira uwo muco w’igiciro cyinshi kandi akaduha mu buryo buhagije umwuka wera we, ari wo udufasha gushyira mu bikorwa inyigisho ze (Luka 11:13). Ndetse ateganyiriza uburinzi bwo mu buryo bw’umwuka abantu bihatira kubaho ari indahemuka.—Imig 2:7NW.

4 Ni gute Yehova yagiye atwigisha kuba indahemuka? Uburyo buruta ubundi yabikozemo, ni uko yohereje ku isi Umwana we, ari we Yesu. Yesu yarumviraga mu buryo butunganye. ‘Yarumviye kugeza ku rupfu’ (Fili 2:8). Mu bintu byose Yesu yakoze, yumviye Se wo mu ijuru, ndetse n’igihe byabaga bigoye cyane. Yabwiye Yehova ati “ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Luka 22:42). Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati ‘ese nanjye numvira muri ubwo buryo?’ Nitubaho twumvira tubitewe n’impamvu nziza, tuzakomeza kuba indahemuka. Nimucyo dusuzume imimerere imwe n’imwe, aho kumvira biba ari ngombwa mu buryo bwihariye.

5, 6. (a) Ni gute Dawidi yatsindagirije akamaro ko gukomeza kuba indahemuka ndetse no mu gihe abantu baba batatureba? (b) Abakristo bo muri iki gihe bahangana n’ikihe kintu kigerageza ubudahemuka bwabo mu gihe bari ahiherereye?

5 Ni ngombwa ko twumvira Yehova no mu gihe dusa n’aho turi twenyine. Dawidi umwanditsi wa zaburi, yabonye akamaro ko kuba indahemuka mu bihe yashoboraga kuba ari wenyine. (Soma muri Zaburi ya 101:2. *) Kubera ko Dawidi yari umwami, yamaraga igihe kinini ari kumwe n’abandi. Nta gushidikanya ko akenshi habaga hari abantu bagera mu magana ndetse no mu bihumbi bamwitegerezaga. (Gereranya na Zaburi ya 26:12.) Gukomeza kuba indahemuka muri ibyo bihe byari iby’ingenzi, kubera ko umwami yagombaga guha abo ayobora urugero rwiza (Guteg 17:18, 19). Icyakora, Dawidi yari azi ko igihe yashoboraga kuba ari wenyine, ni ukuvuga igihe yabaga ari ‘mu nzu ye,’ na bwo yabaga akeneye gukomeza kuba indahemuka. Byifashe bite se kuri twe?

6 Muri Zaburi ya 101:3, Dawidi yaranditse ati “sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye. Nanga imirimo y’abiyobagiza, ntizomekana nanjye.” Muri iki gihe, hari uburyo bwinshi bwo gushyira imbere yacu ibintu bidakwiriye, cyane cyane igihe tuba turi twenyine. Mu birebana n’ibyo, kuba abantu benshi bashobora gukoresha interineti, byagiye bibabera ikigeragezo. Biroroshye ko umuntu yararikira kureba ibintu bidakwiriye ndetse akaba yanareba amashusho ya porunogarafiya. Ariko se, kubigenza dutyo byaba ari ukumvira Imana yahumekeye Dawidi kugira ngo yandike ayo magambo? Porunogarafiya irangiza kuko ibyutsa ibyifuzo bibi kandi birangwa n’irari ryinshi, ikangiza umutimanama, igasenya imiryango kandi igatesha agaciro umuntu wese uyishoramo.—Imig 4:23; 2 Kor 7:1; 1 Tes 4:3-5.

7. Ni irihe hame rishobora kudufasha gukomeza kuba indahemuka mu gihe turi twenyine?

7 Birumvikana ko nta mugaragu wa Yehova ubaho mu by’ukuri ari wenyine. Data wo mu ijuru atugenzura abigiranye urukundo. (Soma muri Zaburi ya 11:4.) Mbega ukuntu Yehova agomba kuba yishima iyo abonye utsinze ikigeragezo! Iyo ubigenje utyo, uba wumviye umuburo ukubiye mu magambo Yesu yavuze aboneka muri Matayo 5:28. Uko byamera kose, iyemeze kutareba amashusho ashobora gutuma ukora ibintu bibi. Ntukagurane ubudahemuka bwawe bw’agaciro igikorwa giteye isoni cyo kureba porunogarafiya, cyangwa gusoma inyandiko zayo.

8, 9. (a) Ni ikihe kigeragezo cy’ubudahemuka Daniyeli na bagenzi be bahanganye na cyo? (b) Muri iki gihe, ni gute Abakristo bakiri bato bashimisha Yehova ndetse na bagenzi babo b’Abakristo?

8 Dushobora nanone gukomeza kuba indahemuka twumvira Yehova igihe turi kumwe n’abantu batizera. Tekereza kuri Daniyeli na bagenzi be batatu. Igihe bari bakiri bato, bajyanywe bunyago i Babuloni. Aho ngaho, abo Baheburayo bane babanaga n’abantu batizera, bazi ibintu bike kuri Yehova cyangwa se batanabizi. Abo Baheburayo bahatiwe kurya ibyokurya Amategeko y’Imana yabuzanyaga. Abo basore bashoboraga kubona impamvu nyinshi zari gutuma batandukira Amategeko y’Imana. N’ubundi kandi, bari kure y’ababyeyi babo, abandi bantu bakuru ndetse n’abatambyi, ku buryo batari gushobora kubona ibyo abo basore bane bakoraga. Ni nde wari kumenya ibyo bakoraga? Ni Yehova wenyine. Ku bw’ibyo, barashikamye baramwumvira nubwo bashyirwagaho iterabwoba kandi bakaba barashoboraga kugerwaho n’akaga.—Dan 1:3-9.

9 Hirya no hino ku isi, Abahamya ba Yehova bakiri bato bakurikiza urugero nk’urwo bashikama ku mahame y’Imana agenga Abakristo, kandi bakanga kwemera gukora ibintu byangiza bahatirwa n’urungano rwabo. Mwebwe abakiri bato, igihe mwanga kwifatanya mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge, iby’urugomo, ibyo gutukana, iby’ubwiyandarike no mu bindi bikorwa bibi, muba mwumvira Yehova. Mu gihe mubigenza mutyo, muba mukomeza kuba indahemuka. Wowe ubwawe bikugirira akamaro, ugashimisha Yehova ndetse na bagenzi bawe b’Abakristo!—Zab 110:3.

10. (a) Ni iyihe mitekerereze ikocamye ku bihereranye n’ubusambanyi yagiye ituma abakiri bato bamwe bareka kuba indahemuka? (b) Ubudahemuka budufasha kwitwara dute ku bihereranye n’akaga gaterwa n’ubusambanyi?

10 Nanone kandi, tugomba kumvira igihe dushyikirana n’abantu tudahuje igitsina. Tuzi ko Ijambo ry’Imana ribuzanya ubusambanyi. Ariko kandi, biroroshye ko umwuka wo kumvira wasimburwa n’uwo kutumvira. Urugero, abakiri bato bamwe bishoye mu bikorwa byo kwendana mu kanwa, mu kibuno cyangwa abadahuje igitsina bagakinisha ibitsina byabo bagamije guhaza irari ry’ibitsina. Batekereza ko ibyo bikorwa atari bibi cyane kuko haba hatabayeho “guhuza ibitsina.” Bibagirwa, cyangwa bashobora guhitamo kwirengagiza, ko ijambo Bibiliya ikoresha yerekeza ku busambanyi rikubiyemo ibyo bikorwa byose n’imyifatire mibi bishobora gutuma umuntu acibwa mu itorero. * Ikibabaje kurushaho ariko, ni uko baba birengagije ko bagomba kuba indahemuka. Kubera ko twihatira gukomeza kuba indahemuka, ntidushaka impamvu z’urwitwazo zo gukora ibibi. Ntitwibanda gusa ku gihano itorero rishobora kuduha bitewe n’igikorwa kibi twakoze. Ahubwo twibanda ku cyatuma Yehova yishima kandi tukirinda icyamubabaza. Aho kwitegeza icyaha, dukomeza kugihungira kure kandi ‘tugahunga ubusambanyi’ (1 Kor 6:18). Bityo, tuba twerekanye ko turi indahemuka nyakuri.

Ni gute twakomeza kuba indahemuka?

11. Kuki buri gikorwa cyo kumvira ari icy’agaciro? Tanga urugero.

11 Kubera ko ubudahemuka tubukesha kumvira, tuzakomeza kuba indahemuka ari uko dukomeje kumvira mu mibereho yacu yose. Igikorwa kimwe cyoroheje cyo kumvira gishobora gusa n’aho nta cyo kivuze. Nyamara mu gihe runaka, ibikorwa nk’ibyo ni byo bituma umuntu amenyekana ko ari indahemuka. Reka dufate urugero: itafari rimwe rishobora gusa n’aho nta cyo rivuze, ariko iyo dutondekanyije amatafari menshi neza, dushobora kubaka inzu nziza. Bityo rero, gukomeza kugwiza ibikorwa byo kumvira bituma dukomeza kuba indahemuka.—Luka 16:10.

12. Ni gute Dawidi yatanze urugero rw’ukuntu umuntu yakomeza kuba indahemuka mu gihe afashwe nabi kandi arenganywa?

12 Ubudahemuka bwacu bugaragara cyane cyane mu gihe duhanganye n’ibibazo, dufashwe nabi cyangwa turenganywa. Reka dusuzume urugero rwa Dawidi ruboneka muri Bibiliya. Igihe yari akiri muto, yihanganiye ibitotezo yaterwaga n’umwami witwaga ko ahagarariye Yehova. Ariko kandi, Umwami Sawuli yari atacyemerwa na Yehova, kandi yari afitiye ishyari ryinshi Dawidi wemerwaga n’Imana. Nyamara, Sawuli yamaze igihe runaka akiri ku butegetsi, kandi yakoresheje ingabo za Isirayeli kugira ngo zihige Dawidi. Yehova yararetse ako karengane karakomeza mu gihe cy’imyaka runaka. Ese Dawidi yaba yararakariye Imana? Ese yaba yarafashe umwanzuro w’uko kwihangana nta cyo bimaze? Oya ahubwo yakoze ibinyuranye n’ibyo. Yakomeje kubaha cyane umwanya Sawuli yarimo wo kuba umuntu wari warasizwe n’Imana, yanga kumugirira nabi igihe uburyo bwari bubonetse.—1 Sam 24:2-7.

13. Ni gute dushobora gukomeza kuba indahemuka mu gihe hari umuntu utubabaje cyangwa uduhemukiye?

13 Mbega ukuntu urugero Dawidi yatanze ari urw’ingenzi cyane kuri twe muri iki gihe! Turi bamwe mu bagize itorero ryo ku isi hose rigizwe n’abantu badatunganye. Buri wese mu barigize ashobora kudukosereza cyangwa akaduhemukira. Ariko birumvikana ko dufite imigisha yo kubaho mu gihe abagize ubwoko bwa Yehova, mu rwego rw’itsinda, badashobora kuba abahemu (Yes 54:17). Ariko se tuzabyifatamo dute igihe umuntu ku giti cye aduhemukiye cyangwa akatubabaza? Turamutse tugiriye inzika mugenzi wacu duhuje ukwizera, twaba turi mu kaga ko kutabera Imana indahemuka. Nta na rimwe imyifatire y’abandi yaba urwitwazo rwo kurakarira Imana cyangwa kureka kuba abizerwa (Zab 119:165). Nitwihangana ndetse no mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, bizadufasha gukomeza kuba indahemuka.

14. Ni gute abantu b’indahemuka babigenza iyo hari ihinduka ribayeho mu mikorere y’umuteguro no mu gihe uburyo twumvagamo inyigisho runaka bunonosowe?

14 Nanone kandi, dushobora kuba indahemuka twirinda umwuka wo kunenga ibintu binonosowe mu muteguro wa Yehova. Birumvikana ko iyo tubigenje dutyo tuba tubereye Yehova indahemuka. Muri iki gihe, aha abagize ubwoko bwe imigisha kuruta mbere hose. Nta kindi gihe ugusenga k’ukuri kwigeze gushyirwa hejuru ku isi nk’uko bimeze ubu (Yes 2:2-4). Igihe hari ibihindutse ku bisobanuro by’imirongo ya Bibiliya cyangwa ku birebana n’uko ibintu bikorwa, dukwiriye kubyemera. Twishimira kubona ibintu bigaragaza ko umucyo wo mu buryo bw’umwuka ukomeza kwiyongera (Imig 4:18). Mu gihe bitugoye kwiyumvisha ibyahindutse, dusaba Yehova kudufasha kubyumva. Hagati aho, dukomeza kumvira, bityo tugakomeza kuba indahemuka.

Byagenda bite se mu gihe umuntu adakomeje kuba indahemuka?

15. Ni nde muntu wenyine ushobora kukwambura ubudahemuka bwawe?

15 Ese icyo kibazo ntigitumye dutekereza cyane? Nk’uko twabyize mu gice kibanziriza iki, ubudahemuka ni ikintu cy’ingenzi rwose. Tutabaye indahemuka, ntitwagirana na Yehova imishyikirano, kandi nta byiringiro nyakuri twaba dufite. Zirikana ibi: hari umuntu umwe gusa mu ijuru no mu isi ushobora kukwambura ubudahemuka bwawe. Uwo muntu ni wowe ubwawe. Yobu yari asobanukiwe uko kuri neza. Yagize ati “kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo [“kuba indahemuka,” NW]” (Yobu 27:5). Uramutse wiyemeje utyo kandi ugakomeza kwegera Yehova, ntiwakwigera na rimwe ureka kuba indahemuka.—Yak 4:8.

16, 17. (a) Ni ikihe kintu kibi umuntu yakora aramutse akoze icyaha gikomeye? (b) Ni ikihe kintu cyiza yakora?

16 Ariko kandi, hari abantu bananirwa gukomeza kuba indahemuka. Ndetse nk’uko byagenze mu gihe intumwa zari zikiriho, hari bamwe bagwa mu mutego wo kugira akamenyero ko gukora ibyaha bikomeye. Ese niba ibyo byarakubayeho, ni ukuvuga ko ari nta garuriro? Si ko biri byanze bikunze. Hakorwa iki? Reka tubanze turebe icyo umuntu atagombye gukora. Abantu babangukirwa no guhisha icyaha ababyeyi babo, Abakristo bagenzi babo cyangwa abasaza. Ariko kandi, Bibiliya itwibutsa ko ‘uhisha ibicumuro bye atazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa’ (Imig 28:13). Abashaka guhisha ibyaha byabo baba bakoze ikosa rikomeye, kuko nta kintu na kimwe dushobora guhisha Imana. (Soma mu Baheburayo 4:13.) Ndetse hari bamwe bagerageza kugira imibereho y’amaharakubiri, bakitwa ko bakorera Yehova ari na ko bakomeza gukora ibyaha bikomeye. Imibereho nk’iyo ihabanye rwose no kuba indahemuka. Yehova ntashimishwa n’abantu bamusenga kandi bahisha ibyaha bikomeye bakora. Ibinyuranye n’ibyo, arakazwa n’uburyarya nk’ubwo.—Imig 21:27; Yes 1:11-16.

17 Hari ubuyobozi busobanutse neza Bibiliya itanga, bugaragaza icyo Umukristo agomba gukora igihe aguye mu mutego wo gukora icyaha gikomeye. Icyo aba ari igihe cyo gushaka ubufasha bw’abasaza b’Abakristo. Yehova yashyizeho abasaza kugira ngo bite ku bantu bafite indwara ikomeye yo mu buryo bw’umwuka. (Soma muri Yakobo 5:14.) Ubwoba bwo guhabwa inama cyangwa igihano ntibukakubuze gukomeza kuba muzima mu buryo bw’umwuka. Ubundi se, umuntu ufite ubwenge yakwanga kubabara akanya gato aterwa urushinge cyangwa abagwa, mu gihe biri butume akira indwara yagiriraga nabi ubuzima bwe?—Heb 12:11.

18, 19. (a) Ni gute urugero rwa Dawidi rugaragaza ko umuntu ashobora kongera kuba indahemuka? (b) Ni iki wiyemeje ku birebana n’ubudahemuka bwawe?

18 Ese umuntu wakoze icyaha ashobora kugira icyiringiro cyo gukira neza? Ese ashobora kongera kuba indahemuka? Reka twongere turebe urugero rwa Dawidi. Yakoze icyaha gikomeye. Yarebye umugore wa mugenzi we maze aramwifuza, asambana na we, kandi aragambana yicisha umugabo w’inzirakarengane w’uwo mugore. Ese ntibigoye gutekereza ko muri icyo gihe Dawidi yari indahemuka? Ariko se muri iyo mimerere, nta byiringiro Dawidi yari kugira byo kongera kuba indahemuka? Yari akwiriye igihano gikomeye kandi yaragihawe. Bityo kuba yarihannye abivanye ku mutima, byatumye Yehova amugirira imbabazi. Dawidi yavanye isomo ku gihano yahawe kandi kumvira Imana no gukomeza kuyumvira mu mimerere iyo ari yo yose, byatumye yongera kuba indahemuka. Imibereho ya Dawidi igaragaza ukuri kw’ibivugwa mu Migani 24:16. Aho hagira hati “umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka.” Ibyo byageze ku ki? Reka turebe ibyo Yehova yabwiye Salomo ku bihereranye na Dawidi nyuma y’urupfu rwe. (Soma mu 1 Abami 9:4. *) Icyo Imana yibukaga kuri Dawidi ni ubudahemuka bwe. Koko rero, Yehova ashobora kubabarira abanyabyaha bihana, akabavanaho ndetse n’ikizinga cy’ibyaha bikomeye bakoze.—Yes 1:18.

19 Nta gushidikanya uzaba indahemuka niwumvira Imana ubitewe n’urukundo. Jya ukomeza kuba indahemuka wihanganye, kandi nukora icyaha gikomeye wicuze ubivanye ku mutima. Mbega ukuntu ubudahemuka ari umuco w’igiciro cyinshi! Nimucyo, kimwe na Dawidi, buri wese muri twe yiyemeze agira ati “ariko jyeweho gukiranuka kwanjye [“ubudahemuka bwanjye,” NW] ni ko nzagenderamo.”—Zab 26:11.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Zaburi ya 101:2: “nzitondera kugendera mu nzira itunganye, uzaza aho ndi ryari? Nzajya ngendana mu nzu yanjye umutima utunganye [“umutima urangwa n’ubudahemuka,” NW].”

^ par. 18 1 Abami 9:4: “nuko nawe nugendera imbere yanjye nk’uko so Dawidi yagendaga ufite umutima ukiranutse [“umutima urangwa n’ubudahemuka,” NW] kandi utunganye, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko n’amateka yanjye [. . . ].”

Ni gute wasubiza?

• Ni gute waba indahemuka?

• Ni gute twakomeza kuba indahemuka?

• Ni gute bishoboka kongera kuba indahemuka?

[Ibibazo]

[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]

‘YAKOZE IKINTU CYIZA CYANE RWOSE!’

Umugore wari ufite inda y’amezi atanu, yavuze ayo magambo yerekeza ku muntu atari azi wari wamugiriye neza, kandi akamubera indahemuka. Yari ahantu banywera ikawa, maze nyuma y’amasaha runaka aza kubona ko yari yahataye agasakoshi ke. Ako gasakoshi karimo amadorari y’amanyamerika 2.000 (hafi 1.090.000 y’amafaranga y’u Rwanda). Yari amafaranga menshi arenze ayo yari asanzwe yitwaza. Nyuma yaho, yabwiye ikinyamakuru cyo mu karere k’iwabo ati “numvise meze nk’ukubiswe n’inkuba.” Ariko kandi, hari umugore ukiri muto wabonye ako gasakoshi maze yihutira gushaka nyirako. Amubuze yakajyanye ku biro by’abapolisi, maze amaherezo bamenya ko kari aka wa mugore utwite. Nyir’ako gasakoshi yavuze ashimira ati “yakoze ikintu cyiza cyane rwose.” Ni iki cyatumye uwo mugore ukiri muto ashyiraho imihati ingana ityo kugira ngo asubize ayo mafaranga nyirayo? Icyo kinyamakuru cyavuze ko byatewe n’uko ari umwe mu Bahamya ba Yehova, kandi akaba “akesha ubudahemuka bwe idini yakuriyemo.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Abakiri bato bashobora gukomeza kuba indahemuka mu gihe bahanganye n’ibigeragezo

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Dawidi yananiwe gukomeza kuba indahemuka mu gihe runaka, ariko yongeye kuba yo