Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Muri Nehemiya 8:10, Abayahudi babwiwe ‘kurya inyama z’ibinure [“urugimbu,” NW],’ kandi itegeko riri mu Balewi 3:17 rigira riti ‘ntimukagire urugimbu murya.’ Ese iyo mirongo ntivuguruzanya?

Mu rurimi rw’umwimerere, amagambo yahinduwemo “urugimbu” muri Nehemiya 8:10NW, n’“urugimbu” mu Balewi 3:17, aratandukanye. Ijambo ry’Igiheburayo cheʹlev ryahinduwemo “urugimbu” mu Balewi 3:17, ryerekeza ku rugimbu rw’amatungo no ku binure by’abantu (Lewi 3:3; Abac 3:22). Imirongo ikikije uwa 17 igaragaza ko Abisirayeli batagombaga kurya urugimbu rwo ku mara no ku mpyiko by’amatungo yagombaga gutambwaho ibitambo cyangwa urwo ku rukiryi, kubera ko urugimbu rwose rwari “ituro riturwa Uwiteka” (Lewi 3:14-16). Ku bw’ibyo, urugimbu rw’amatungo yaturwaga Yehova ntirwagombaga kuribwa.

Ku rundi ruhande, ijambo ryahinduwemo “urugimbu” muri Nehemiya 8:10NW, ni mash·man·nimʹ, kandi aho ni ho honyine riboneka mu Byanditswe bya Giheburayo. Rikomoka ku nshinga sha·menʹ, isobanura “kubyibuha.” Igitekerezo cy’ingenzi gikubiye mu magambo afitanye isano n’iyo nshinga gisa n’aho cyumvikanisha uburumbuke no kumererwa neza. (Gereranya na Yesaya 25:6.) Rimwe mu magambo akunze gukoreshwa akomoka kuri iyo nshinga, ni sheʹmen akenshi rihindurwamo amavuta rikaba riboneka no mu mvugo ngo ‘amavuta ya elayo’ (Lewi 24:2). Dukurikije uko ijambo mash·man·nimʹ  ryakoreshejwe muri Nehemiya 8:10, risa nk’aho ryerekeza ku byokurya byatekeshejwe amavuta menshi, ndetse bishobora kuba birimo n’inyama ziriho urugimbu ruke cyane aho kuba urugimbu rw’amatungo ubwarwo.

Nubwo Abisirayeli bari barabujijwe kurya urugimbu rw’amatungo, bashoboraga kurya ibyokurya bifite intungamubiri nyinshi kandi biryoshye. Ibyokurya bimwe na bimwe, urugero nk’imigati ikozwe mu binyampeke, ntibabitekaga mu mavuta akomoka ku matungo, ahubwo babitekaga mu mavuta akomoka ku bimera, akenshi yabaga ari ay’imyelayo (Lewi 2:7). Ni yo mpamvu hari igitabo gisobanura ko “urugimbu” ruvugwa muri Nehemiya 8:10NW, rwerekeza “ku byokurya birimo intungamubiri nyinshi, bitumagaye ahubwo biteye ipfa, hakubiyemo n’ibyokurya biryoshye bitekeshejwe amavuta akomoka ku bimera” (Étude perspicace des Écritures).

Birumvikana ko Abakristo bazirikana ko itegeko ryabuzanyaga kurya urugimbu ryari rimwe mu Mategeko ya Mose. Ntibagengwa n’ayo Mategeko, harimo n’ibyo yasabaga birebana n’ibitambo by’amatungo.—Rom 3:20; 7:4, 6; 10:4; Kolo 2:16, 17.