Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki wagombye gukomeza kuba indahemuka?

Kuki wagombye gukomeza kuba indahemuka?

Kuki wagombye gukomeza kuba indahemuka?

‘Uwiteka, uncire urubanza rukwiriye ukuri kundimo [“ubudahemuka bwanjye,” “NW”].’​—ZAB 7:9.

1, 2. Ni iyihe mimerere Abakristo bakunda guhura na yo ituma kuba indahemuka bigorana?

TEKEREZA ku mimerere itatu ikurikira. Bamwe mu banyeshuri barimo barakoba umwana w’umuhungu bigana. Baragerageza kumurakaza wenda kugira ngo abatuke cyangwa arwane na bo. Ese arabihimuraho cyangwa arifata abasige yigendere? Umugabo uri mu rugo wenyine, arimo arakora ubushakashatsi kuri interineti. Agiye kubona abona hatambutse itangazo ryamamaza umurongo wa interineti werekana iby’ubwiyandarike. Ese azagwa mu gishuko cyo kuwufungura ngo arebe ibiriho, cyangwa azakora uko ashoboye yirinde kuwufungura? Umukristokazi arimo araganira n’itsinda rito rya bagenzi be, maze bagira batya batangira kuvuga amagambo y’amazimwe, basebya umwe muri bashiki bacu bagize itorero. Ese ari bwifatanye muri icyo kiganiro kibi, cyangwa se azagerageza guhindura ikiganiro?

2 Nubwo iyo mimerere itandukanye, hari ikintu ihuriyeho. Yose igaragaza intambara Umukristo arwana kugira ngo akomeze kuba indahemuka. Ese uzirikana uko wakomeza kuba indahemuka mu gihe hari ibintu biguhangayikishije, mu gihe ushaka ibyo ukeneye no mu gihe uharanira kugera ku ntego zawe? Mu buzima bwa buri munsi, abantu batekereza ku isura yabo, ku buzima bwabo, ku kuntu babona ibibatunga, ku byiza n’ibibi bakorerwa n’incuti zabo ndetse wenda no ku bucuti bafitanye n’abo badahuje igitsina. Dushobora gufata umwanya munini wo kwita kuri ibyo bintu. Ariko se, ni iki gishishikaza Yehova mu buryo bwihariye iyo agenzura umutima wacu (Zab 139:23, 24)? Ni ubudahemuka bwacu.

3. Ni ayahe mahitamo yihariye Yehova yemera ko tugira, kandi se turi busuzume iki muri iki gice?

3 Yehova we utanga ‘impano nziza yose kandi itunganye,’ yahaye buri wese muri twe impano zinyuranye (Yak 1:17). Ni we waduhaye impano zitandukanye, urugero nk’umubiri, ubwenge, ubuzima bwiza mu rugero runaka n’ubundi bushobozi bunyuranye (1 Kor 4:7). Icyakora, Yehova ntajya aduhatira kuba indahemuka. Aratureka twe ubwacu tukihitiramo niba tuzarushaho kugira uwo muco (Guteg 30:19). Bityo rero, dukeneye gusuzuma icyo ubudahemuka ari cyo. Nanone kandi, turi busuzume impamvu eshatu zituma uwo muco uba uw’ingenzi cyane.

Ubudahemuka ni iki?

4. Ubudahemuka ni iki, kandi se ni iki dushobora kwigira ku itegeko rya Yehova rirebana n’amatungo yagombaga gutambwa?

4 Abantu benshi basa n’aho batumva neza icyo ubudahemuka ari cyo. Urugero, iyo abanyapolitiki bigamba ko ari indahemuka, incuro nyinshi baba bashaka kuvuga ko ari inyangamugayo. Ariko nubwo uwo muco ari ingenzi, ni umwe gusa mu mico iranga umuntu w’indahemuka. Iyo Bibiliya ikoresheje ijambo ubudahemuka iba yumvikanisha kugira imico myiza mu buryo bwuzuye cyangwa kutagira ububi ubwo ari bwo bwose. Ijambo ry’Igiheburayo rifitanye isano n’“ubudahemuka,” rituruka ku ijambo risobanura ikintu kidafite inenge, cyuzuye cyangwa kizira amakemwa. Rimwe muri ayo magambo, rikoreshwa ryerekeza ku bitambo byatambirwaga Yehova. Itungo ryagombaga gutambwa, ryemerwaga na Yehova ari uko gusa ridafite inenge, cyangwa rishyitse. (Soma mu Balewi 22:19, 20.) Yehova yacyashye abantu birengagizaga ayo mabwiriza ku bushake bagatamba izavunitse, izirwaye cyangwa izahumye.—Mal 1:6-8.

5, 6. (a) Ni izihe ngero zigaragaza ko duha agaciro ibintu bizima cyangwa byuzuye? (b) Ese ni ngombwa ko tuba abantu batunganye kugira ngo dukomeze kuba indahemuka? (c) Ibyo wabisobanura ute?

5 Igitekerezo cyo gushaka ikintu gishyitse cyangwa cyuzuye kandi tukagiha agaciro, kirasanzwe. Urugero, tekereza ku muntu ukora akazi ko gushaka ibitabo, maze nyuma y’igihe kirekire akabona igitabo cy’agaciro kenshi, ariko agasanga kibuzemo amapaji menshi y’ingenzi. Ashobora kumva acitse intege agahita agisubiza aho cyari kiri. Cyangwa nanone, tekereza ku muntu urimo atoranya amagi mu isoko. Azafata ayahe? Azafata amagi mazima adafite inenge. Mu buryo nk’ubwo, Imana ishaka abantu bafite imitima yuzuye, cyangwa imitima iyitunganiye.—2 Ngoma 16:9.

6 Ariko kandi, ushobora kwibaza niba kuba indahemuka bisaba ko umuntu aba atunganye. Kubera ko twangijwe n’icyaha no kudatungana, dushobora kubangukirwa no gutekereza ko tumeze nk’igitabo kituzuye cyangwa amagi atari mazima. Ese hari igihe ujya wumva umeze utyo? Izere udashidikanya ko Yehova atatwitegaho kuba abantu batunganye mu buryo bwuzuye. Ntiyigera atwitegaho ibirenze ibyo dushobora gukora * (Zab 103:14; Yak 3:2). Ariko kandi, aba yiteze rwose ko dukomeza kuba indahemuka. Ku bw’ibyo se, haba hari itandukaniro riri hagati y’ubutungane n’ubudahemuka? Yego rwose. Reka tuvuge ko umusore akunda umukobwa kandi bakaba bazabana. Byaba ari ubupfapfa uwo musore aramutse yiteze ubutungane kuri uwo mukobwa. Icyakora, byaba byumvikana amwitezeho kumukundisha umutima we wose, ni ukuvuga kudakunda atyo undi muntu badahuje igitsina uretse uwo musore wenyine. Mu buryo nk’ubwo, Yehova ni “Imana ifuha” (Kuva 20:5). Ntatwitezeho kuba abantu batunganye, ariko yiteze ko tumukundisha umutima wacu wose tukamusenga we wenyine.

7, 8. (a) Ni uruhe rugero Yesu yatanze ku birebana n’ubudahemuka? (b) Mu by’ukuri kuba indahemuka bisobanura iki mu Byanditswe?

7 Birashoboka ko twibuka igisubizo Yesu yahaye abantu bari bamubajije itegeko ry’ingenzi kuruta ayandi yose. (Soma muri Mariko 12:28-30.) Yesu ntiyatanze igisubizo cy’icyo kibazo gusa, ahubwo yanabagaho mu buryo buhuje na cyo. Yatanze urugero ruhebuje mu birebana no gukundisha Yehova ubwenge bwe bwose, n’umutima we wose, n’ubugingo bwe bwose n’imbaraga ze zose. Yagaragaje ko kuba indahemuka bitagaragazwa n’amagambo gusa, ahubwo ko bigaragazwa n’ibikorwa byiza umuntu akora abitewe n’intego nziza. Kugira ngo dukomeze kuba indahemuka bidusaba kugera ikirenge mu cya Yesu.—1 Pet 2:21.

8 Ibyo rero, bigaragaza icyo mu by’ukuri kuba indahemuka bisobanura mu Byanditswe. Bisobanura kwiyegurira Umubyeyi wacu wo mu ijuru wenyine, ari we Yehova Imana, tugashishikazwa cyane n’imigambi ye, tukiyegurira gukora ibyo ashaka, kandi ibyo byose tukabikorana umutima wacu wose. Gukomeza kuba indahemuka bisobanura ko mu mibereho yacu ya buri munsi tuzajya dushaka uko mbere na mbere twashimisha Yehova Imana. Ibintu tuzaha agaciro mu mibereho yacu, ni ibyo Yehova aha agaciro. Nimucyo dusuzume impamvu eshatu ibyo ari iby’ingenzi cyane.

1. Ubudahemuka bwacu n’ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga

9. Ni gute ubudahemuka bwacu bufitanye isano n’ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bw’ijuru n’isi?

9 Uburenganzira Yehova afite bwo gutegeka ntibushingiye ku budahemuka bwacu. Ubutegetsi bwe bw’ikirenga burakiranuka, ni ubw’iteka kandi butegeka ijuru n’isi. Uko ni ko bizahora, ibiremwa bye byabishaka bitabishaka. Ariko kandi, ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana bwaraharabitswe bikabije mu ijuru no mu isi. Ku bw’ibyo, ni ngombwa ko buvanwaho umugayo, ibiremwa byose bifite ubwenge bikamenya ko ari bwo bukwiriye gutegeka, ko bukiranuka kandi ko burangwa n’urukundo. Kubera ko turi Abahamya ba Yehova, dukunda kuganira n’umuntu uwo ari we wese udutega amatwi ibirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’ijuru n’isi bw’Imana. Ariko se, ni gute twe ubwacu twagaragaza uruhande turimo ku birebana n’icyo kibazo? Ni gute tugaragaza ko twahisemo ko Yehova ari we wenyine utubera Umutegetsi w’Ikirenga? Ni mu gihe dukomeza kuba indahemuka.

10. Ni ikihe kirego Satani yazamuye ku birebana n’ubudahemuka bw’abantu, kandi se ni gute wagisubiza?

10 Reka dusuzume uko ubudahemuka bwawe bufitanye isano n’icyo kibazo. Mu by’ukuri, Satani yihandagaje avuga ko nta muntu wakomeza gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana abitewe n’urukundo nyakuri ayikunda. Satani yabwiriye Yehova imbere y’abamarayika benshi bari bateraniye hamwe, ati “umubiri uhorerwa umubiri, ndetse ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe” (Yobu 2:4). Zirikana ko Satani atareze umukiranutsi Yobu wenyine, ko ahubwo yanareze abantu bose muri rusange. Kubera iyo mpamvu, Bibiliya yita Satani “umurezi w’abavandimwe bacu” (Ibyah 12:10). Atuka Yehova avuga ko Abakristo, nawe urimo, batazakomeza kuba indahemuka. Satani avuga ko wahemukira Yehova kugira ngo urokore ubuzima bwawe. Wumva umeze ute iyo wumvise ibyo birego uregwa? Ese ntiwakwishimira kubona uburyo bwo kugaragaza ko Satani ari umubeshyi? Ushobora kubigenza utyo ukomeza kuba indahemuka.

11, 12. (a) Ni izihe ngero zigaragaza uko imyanzuro dufata buri munsi ifitanye isano n’ikibazo cy’ubudahemuka bwacu? (b) Kuki gukomeza kuba indahemuka ari igikundiro?

11 Ku bw’ibyo, icyo kibazo kirebana n’ubudahemuka bwawe cyagombye gutuma buri gihe witondera uko witwara n’amahitamo ugira. Reka tugaruke kuri ya mimerere twigeze kuvuga. Ni gute ba bantu bakomeza kuba indahemuka? Wa mwana w’umuhungu wakobwaga n’abanyeshuri bigana, yashoboraga kwirekura akabihimuraho, ariko yibutse inama igira iti “bakundwa, ntimukihorere, ahubwo muhe umwanya umujinya w’Imana, kuko handitswe ngo ‘guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga’” (Rom 12:19). Bityo, arigendeye. Wa mugabo wakoreshaga interineti yashoboraga kureba amashusho agaragaza ubwiyandarike, ariko yibutse ihame rigaragara muri Yobu rigira riti “nasezeranye n’amaso yanjye, none se nabasha nte kwifuza umukobwa?” (Yobu 31:1). Ku bw’ibyo, uwo mugabo yanze kwemerera amaso ye kureba amashusho y’ubwiyandarike, ayirinda nk’uko umuntu yirinda uburozi. Wa mugore waganiraga n’abandi mu itsinda rya bagenzi be, yashoboraga gutegera amatwi amazimwe ariko arifashe yibuka inama igira iti “buri wese anezeze mugenzi we mu byiza kugira ngo bimwubake” (Rom 15:2). Ayo mazimwe yari kugiramo uruhare ntiyateraga inkunga, ahubwo yateshaga agaciro mugenzi we w’Umukristokazi ndetse nta nubwo yashimishaga Se wo mu ijuru. Bityo, afashe ururimi rwe maze ahindura ikiganiro.

12 Muri buri mimerere, buri wese muri abo Bakristo yagize amahitamo. Mu by’ukuri ni nk’aho yavuze ati ‘Yehova ni we Mutegetsi wanjye. Ndi bugerageze gukora ibimushimisha muri iki kibazo.’ Ese nawe ugerageza gushimisha Yehova mu gihe hari ibyo uhitamo no mu gihe ufata imyanzuro? Niba ari uko ubigenza, wumvira rwose amagambo asusurutsa umutima aboneka mu Migani 27:11, agira ati “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.” Mbega igikundiro dufite cyo kunezeza umutima w’Imana! Ese ubwo koko ntibikwiriye ko dukora uko dushoboye kose kugira ngo dukomeze kuba indahemuka?

2. Ni bwo Imana ishingiraho iducira urubanza

13. Ni gute amagambo Yobu na Dawidi bavuze agaragaza ko ubudahemuka ari bwo Yehova ashingiraho aducira urubanza?

13 Turabona ko ubudahemuka butuma dushobora gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Nanone kandi, ni bwo Imana ishingiraho iducira urubanza. Yobu yari asobanukiwe neza uko kuri. (Soma muri Yobu 31:6. *) Yobu yari azi ko Imana ipimira abantu bose ku “minzani ireshya,” ikoresheje ihame ryayo rikiranuka ry’ubutabera, kugira ngo irebe niba tubaho mu buryo buhuje n’ubudahemuka bwacu. Na Dawidi yavuze ibintu nk’ibyo agira ati “Uwiteka aracira amahanga urubanza, Uwiteka, uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwanjye n’ukuri kundimo [“ubudahemuka bwanjye,” NW]. . . . Kuko Imana ikiranuka igerageza imitima n’impyiko by’abantu” (Zab 7:9, 10). Tuzi ko Imana ishobora kureba abo turi bo imbere, ni ukuvuga mu buryo bw’ikigereranyo ikareba mu ‘mitima n’impyiko’ byacu. Icyakora, tugomba kwibuka icyo iba ireba. Nk’uko Dawidi yabivuze, Yehova aducira urubanza akurikije ubudahemuka bwacu.

14. Kuki tutagombye na rimwe kumva ko kuba tudatunganye byatubuza gukomeza kuba indahemuka?

14 Tekereza Yehova Imana arimo agenzura imitima y’abantu babarirwa muri za miriyari muri iki gihe (1 Ngoma 28:9)! Ese ni kangahe asanga abantu bakomeza ubudahemuka bwa gikristo? Ugereranyije ni gake cyane rwose! Icyakora, ntitwafata umwanzuro w’uko kuba tudatunganye bitubuza gukomeza kuba indahemuka. Ibinyuranye n’ibyo, dufite impamvu zumvikana zo kwiringira ko, nk’uko Dawidi na Yobu babigenje, Yehova azabona ko turi abantu bakomeza kuba indahemuka nubwo tudatunganye. Wibuke ko kuba umuntu atunganye bidasobanura ko azakomeza kuba indahemuka byanze bikunze. Mu bantu batatu gusa babayeho ku isi batunganye, babiri, ari bo Adamu na Eva, bananiwe gukomeza kuba indahemuka. Nyamara, hari abantu badatunganye babarirwa muri za miriyoni babigezeho. Nawe ushobora kubigeraho.

3. Ni bwo ibyiringiro byacu bishingiyeho

15. Ni gute Dawidi yagaragaje ko ubudahemuka ari bwo ibyiringiro byacu by’igihe kizaza bishingiyeho?

15 Kubera ko ubudahemuka bwacu ari bwo Yehova ashingiraho aducira urubanza, ni bwo ibyiringiro byacu by’igihe kizaza bishingiyeho. Dawidi yari azi ko ibyo ari ukuri. (Soma muri Zaburi ya 41:12. *) Yahoraga azirikana ibyiringiro by’uko Imana yari kumwemera kandi ikamwitaho iteka. Kimwe n’Abakristo b’ukuri bo muri iki gihe, Dawidi yari afite ibyiringiro byo kubaho iteka ryose, agakomeza kurushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova Imana, ari na ko amukorera. Dawidi yari azi ko yagombaga gukomeza kuba indahemuka kugira ngo ibyo byiringiro bye byo kubaho iteka bizasohozwe. Mu buryo nk’ubwo, Yehova aradushyigikira, akatwigisha, akatuyobora kandi akaduha imigisha mu gihe cyose dukomeje kuba indahemuka.

16, 17. (a) Kuki wiyemeje gukomeza kuba indahemuka? (b) Ni ibihe bibazo igice gikurikira kizasuzuma?

16 Ibyiringiro ni iby’ingenzi cyane kugira ngo tugire ibyishimo muri iki gihe. Bishobora kuduha ibyishimo dukeneye kugira ngo duce mu bihe bigoranye. Nanone kandi, ibyiringiro bishobora kurinda ibitekerezo byacu. Ibuka ko Bibiliya ishyira isano hagati y’ibyiringiro n’ingofero (1 Tes 5:8). Kimwe n’uko ingofero irinda umutwe w’umusirikari uri ku rugamba, ibyiringiro na byo birinda ubwenge bwacu ibitekerezo bibi bitarangwa n’icyizere, bikwirakwizwa na Satani muri iyi si ishaje igiye kuvaho. Ubuzima nta cyo bwaba buvuze turamutse tudafite ibyiringiro. Dukeneye kwisuzuma tutibereye, tukitonda tukareba uko ubudahemuka bwacu bumeze hamwe n’ibyiringiro bibushingiyeho. Ntukibagirwe ko nukomeza kuba indahemuka uzaba ushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, kandi ukarinda ibyiringiro byawe by’igiciro cyinshi. Turakwifuriza ko wakomeza kuba indahemuka.

17 Kubera ko ubudahemuka ari umuco w’ingenzi, hari ibindi bibazo dukwiriye gusuzuma. Ni gute twaba indahemuka? Ni gute twakomeza kuba indahemuka? Kandi se umuntu yakora iki aramutse adakomeje kuba indahemuka mu gihe runaka? Igice gikurikira kizasubiza ibyo bibazo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Yesu yaravuze ati “mugomba rero kuba abantu batunganye nk’uko So wo mu ijuru atunganye” (Mat 5:48). Uko bigaragara, Yesu yari asobanukiwe ko n’abantu badatunganye bashobora kuba abantu batunganye mu rugero runaka. Dushobora kumvira itegeko ryo gukunda bagenzi bacu cyane, bityo tukaba dushimisha Imana. Ariko kandi, Yehova we aratunganye mu buryo bwuzuye. Iyo ijambo “ubudahemuka” ryerekeza kuri Yehova riba ryumvikanisha gutungana.—Zab 18:31.

^ par. 13 Yobu 31:6: “henga mpimirwe ku minzani ireshya, kugira ngo Imana imenye gutungana kwanjye [“ubudahemuka bwanjye,” NW].”

^ par. 15 Zaburi ya 41:12, (NW): “ubudahemuka bwanjye ni bwo bwatumye unshyigikira, kandi uzanshyira imbere yawe kugeza ibihe bitarondoreka.”

Ni gute wasubiza?

• Ubudahemuka ni iki?

• Ni gute ubudahemuka bufitanye isano n’ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bw’ijuru n’isi?

• Ni gute ubudahemuka ari bwo ibyiringiro byacu bishingiyeho?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 5]

Mu buzima bwacu bwa buri munsi, duhura n’ibintu byinshi bituma kuba indahemuka bitugora