Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bonera ibyishimo mu murimo wo guhindura abantu abigishwa

Bonera ibyishimo mu murimo wo guhindura abantu abigishwa

Bonera ibyishimo mu murimo wo guhindura abantu abigishwa

“Ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure [abantu] abigishwa.”—MAT 28:19.

1-3. (a) Ababwiriza benshi bumva bameze bate iyo babonye uburyo bwo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

H ARI mushiki wacu wifatanya n’itsinda rivuga ururimi rw’Igihindi ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wanditse ati “maze hafi amezi atatu nigana Bibiliya n’umuryango ukomoka muri Pakisitani, kandi ngira ngo murumva ko twamaze kugirana ubucuti. Iyo ntekereje ko uwo muryango uri hafi gusubira iwabo, amarira anzenga mu maso. Sindizwa gusa n’agahinda nterwa n’uko ngiye gutandukana n’uwo muryango ugasubira muri Pakisitani, ahubwo nanone ndizwa n’ibyishimo nagiye ngira ubwo nawigishaga ibihereranye na Yehova.”

2 Ese nawe wigeze ugira ibyishimo umuntu aterwa no kugira uwo yigisha Bibiliya nk’uko byagendekeye uwo mushiki wacu? Yesu n’abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere baboneraga ibyishimo mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Igihe abigishwa 70 Yesu yari yaratoje bagarukaga bazanye raporo ishimishije, Yesu ubwe yagize “ibyishimo bisaze biturutse ku mwuka wera” (Luka 10:17-21). Muri iki gihe, ababwiriza benshi na bo babonera ibyishimo mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Ibyo bigaragazwa n’uko mu mwaka wa 2007, ababwiriza barangwa n’ishyaka kandi bishimye bayoboraga ibyigisho bya Bibiliya bigera kuri miriyoni esheshatu n’igice buri kwezi, ukoze mwayeni!

3 Ariko kandi, ababwiriza bamwe ntibaragira ibyishimo biterwa no kuyobora icyigisho cya Bibiliya. Abandi bo bashobora kuba badaheruka kukiyobora mu myaka ya vuba aha. Ni izihe nzitizi dushobora guhura na zo mu gihe twihatira kuyobora icyigisho cya Bibiliya? Ni gute twazinesha? Kandi se, ni izihe ngororano tubona iyo dukoze uko dushoboye kose tukumvira itegeko rya Yesu ryo ‘guhindura [abantu] abigishwa’?—Mat 28:19.

Inzitizi zishobora kutubuza ibyishimo

4, 5. (a) Mu duce tumwe na tumwe tw’isi, abantu benshi bitabira bate ubutumwa bwiza tubashyira? (b) Ni izihe nzitizi ababwiriza bahura na zo mu tundi duce?

4 Mu duce tumwe na tumwe tw’isi, abantu bemera kwakira ibitabo byacu babikunze, kandi bashishikarira kwigana natwe Bibiliya. Hari umugabo n’umugore we bakomoka muri Ositaraliya bari bamaze igihe gito bakorera umurimo wo kubwiriza muri Zambiya, banditse bagira bati “inkuru ni impamo! Zambiya ni ifasi irumbuka yo kubwirizamo. Ntushobora kwiyumvisha uko kubwiriza mu muhanda bimeze. Abantu baradusanga, bamwe bakagera n’ubwo badusaba amagazeti runaka!” Vuba aha, abavandimwe na bashiki bacu bo muri Zambiya bayoboye ibyigisho bya Bibiliya bisaga 200.000, ukoze mwayeni buri mubwiriza akaba yarayoboye ibyigisho birenze kimwe.

5 Icyakora mu tundi duce, gutanga ibitabo no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya buri gihe, bishobora kugora ababwiriza. Kubera iki? Incuro nyinshi biterwa n’uko abantu baba batari mu rugo mu gihe umubwiriza yabasuye, n’abahari na bo ugasanga bashobora kuba batita ku by’idini. Bashobora kuba barakuriye mu miryango itemera idini cyangwa bakaba barazinutswe uburyarya bugaragara mu madini y’ikinyoma. Mu buryo bw’umwuka, abantu benshi bameze nk’intama zakomeretse, ni ukuvuga zashishimuwe kandi zatatanyijwe n’abungeri b’ibinyoma (Mat 9:36). Ubwo rero, birumvikana ko abantu nk’abo bashobora kudahita bihutira kugirana n’abandi ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya.

6. Ni izihe nzitizi ababwiriza bamwe na bamwe bashobora guhangana na zo?

6 Ababwiriza bamwe b’indahemuka bahura n’indi nzitizi ishobora kubavutsa ibyishimo. Nubwo bashobora kuba barigeze kugira ishyaka mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, ubu bazitiwe n’ibibazo by’uburwayi cyangwa intege nke zijyanirana n’imyaka y’iza bukuru. Reka turebe nanone inzitizi zimwe na zimwe dushobora kwikururira. Urugero, ese ujya wumva udafite ubushobozi bwo kuyobora icyigisho cya Bibiliya? Ushobora kumva umeze nka Mose igihe Yehova yamuhaga inshingano yo kuvugana na Farawo. Mose yagize ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo” (Kuva 4:10). Ikintu gifitanye isano ya bugufi no kumva umuntu adafite ubushobozi bwo kuyobora icyigisho, ni ugutinya ko nta cyo azageraho. Dushobora guhangayika dutekereza ko umuntu atazahinduka umwigishwa kubera ko tutazi kwigisha neza. Bityo, dushobora guhitamo kutayobora icyigisho cya Bibiliya kugira ngo ibyo bintu bitazatugeraho. Ni gute twahangana n’izo nzitizi tumaze kuvuga?

Tegura umutima wawe

7. Ni iki cyatumaga Yesu akora umurimo wo kubwiriza?

7 Intambwe ya mbere ni ugutegura umutima wacu. Yesu yagize ati ‘ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga’ (Luka 6:45). Ikintu cyatumaga Yesu abwiriza, ni uko yahangayikiraga abivanye ku mutima icyatuma abandi bamererwa neza. Urugero, igihe yabonaga ko Abayahudi bagenzi be bari baritandukanyije n’Imana, ‘yumvise abagiriye impuhwe.’ Yabwiye abigishwa be ati “ibisarurwa ni byinshi . . . Mwinginge Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye.”—Mat 9:36-38.

8. (a) Byaba byiza dutekereje ku ki mu gihe twifatanya mu murimo? (b) Ni irihe somo twavana ku magambo yavuzwe n’umwigishwa wa Bibiliya?

8 Mu gihe twifatanya mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, byaba byiza dutekereje twitonze ku bihereranye n’ukuntu twungukiwe cyane bitewe n’uko hari umuntu wemeye gufata igihe cye akatwigisha Bibiliya. Tujye dutekereza nanone ku bantu tuzahurira na bo mu murimo wo kubwiriza, n’ukuntu bazungukirwa igihe bazumva ubutumwa tubagezaho. Hari umugore wandikiye ibiro by’ishami byo mu gihugu atuyemo agira ati “nagiraga ngo mbabwire ukuntu nshimira Abahamya baza kunyigisha iwanjye. Nzi ko rimwe na rimwe bagomba kuba babangamirwa no kuba mbabaza ibibazo byinshi, kandi buri gihe ndabakerereza. Ariko baranyihanganira, kandi baba biteguye kunyigisha ibyo bamenye. Nshimira Yehova na Yesu kuba naramenyanye n’abo bantu.”

9. Ni iki Yesu yibandagaho, kandi se ni gute twamwigana?

9 Birumvikana ko atari ko abantu bose bitabiriye inyigisho za Yesu (Mat 23:37). Bamwe bamukurikiye igihe runaka, ariko nyuma yaho banga inyigisho ze maze “bareka kugendana na we” (Yoh 6:66). Ariko kandi, kuba bamwe bataritabiraga ibyo Yesu yababwiraga, ntibyatumye yumva ko ubutumwa yabwirizaga nta gaciro bufite. Nubwo zimwe mu mbuto Yesu yabibye ziteze, yibandaga ku byiza yakoraga. Yabonaga ko imirima yari yeze kugira ngo isarurwe, kandi yaboneraga ibyishimo byinshi mu kwifatanya muri iryo sarura. (Soma muri Yohana 4:35, 36.) Ese birashoboka ko kimwe na Yesu twakwibanda ku musaruro dushobora kuvana mu ifasi twahawe kubwirizamo, aho kugira ngo twibonere gusa ibice by’umurima bitigeze byera? Nimucyo dusuzume uko twakomeza kurangwa n’icyizere muri ubwo buryo.

Jya ubiba ugamije gusarura

10, 11. Ni iki wakora kugira ngo ukomeze kugira ibyishimo?

10 Umubibyi abiba imbuto agamije gusarura. Natwe rero, dukeneye kubwiriza tugamije gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Bite se niba buri gihe wifatanya mu murimo wo kubwiriza, ariko ugasanga abantu bake mu ngo cyangwa ugasa n’aho udashobora gusubira gusura abo wabwirije? Ibyo bishobora kuguca intege. Ariko se byagombye gutuma ureka kubwiriza ku nzu n’inzu? Oya rwose! Abantu benshi baracyagerwaho n’ubutumwa bwiza ku ncuro ya mbere binyuze kuri ubwo buryo bwo kubwiriza bwagaragaye ko bugira icyo bugeraho.

11 Birashoboka se ko wakwifatanya no mu bundi buryo bwo kubwiriza, wenda ukoresha ubundi buryo bwo kugera ku bantu, kugira ngo ukomeze kugira ibyishimo? Urugero, ese waba waragerageje kubwiriza abantu ubasanze mu muhanda cyangwa aho bakorera? Ese ushobora kubwiriza abantu ukoresheje terefone, cyangwa ukaba watunga nomero za terefone z’abo wabwirije ubutumwa bw’Ubwami kugira ngo ushobore kujya ubahamagara igihe ari ngombwa? Niwihangana kandi ugahuza n’imimerere uhura na yo mu murimo wo kubwiriza, uzagira ibyishimo biterwa no kubona abantu bitabira ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

Mu gihe abantu batitabiriye ubutumwa

12. Ni iki dushobora gukora niba abantu benshi bo mu mafasi yacu basa n’aho batitabira ukuri?

12 Wabyifatamo ute se mu gihe mu ifasi yawe haba hari abantu benshi badashishikazwa n’iby’idini? Ese ushobora guhindura uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro wibanda ku bintu byabashishikaza? Intumwa Pawulo yandikiye abantu b’i Korinto bari bahuje ukwizera ati “ku Bayahudi nabaye nk’Umuyahudi . . . Ku badafite amategeko nabaye nk’udafite amategeko, nubwo ku Mana ntari umuntu udafite amategeko.” Ni iki cyashishikarizaga Pawulo kubigenza atyo? Yagize ati “nabaye byose ku bantu b’ingeri zose kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe” (1 Kor 9:20-22). Ese natwe dushobora gushaka ibyo duhuriyeho n’abantu bo mu ifasi yacu? Abantu benshi badashishikazwa n’iby’idini baba bifuza gutuma imibereho yabo yo mu muryango irushaho kuba myiza. Bashobora nanone kuba bibaza icyo kubaho bimaze. Ese dushobora kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kuri abo bantu mu buryo bubashishikaza?

13, 14. Ni gute twakongera ibyishimo dukura mu murimo wo guhindura abantu abigishwa?

13 Ababwiriza badasiba kwiyongera, baboneye ibyishimo byinshi mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, ndetse no mu turere dutuwe n’abantu benshi basa n’aho batitabira ubutumwa. Babigezeho bate? Bize ururimi rw’amahanga. Hari umugabo n’umugore we bari mu kigero cy’imyaka 60, baje kubona ko ifasi itorero ryabo ribwirizamo yari ituwemo n’abanyeshuri b’Abashinwa babarirwa mu bihumbi bari kumwe n’imiryango yabo. Uwo mugabo yagize ati “kubera iyo mpamvu, twatewe inkunga yo kwiga ururimi rw’Igishinwa.” Yakomeje agira ati “nubwo ibyo byasabaga ko buri munsi tumara igihe runaka twiga urwo rurimi, byatumye tubona Abashinwa benshi twigana na bo Bibiliya mu ifasi yacu.”

14 Nubwo waba udashobora kwiga ururimi rw’amahanga, ushobora gukoresha neza agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose mu gihe uhuye n’abantu bavuga urundi rurimi. Nanone kandi, ibitabo byanditswe mu rurimi rukoreshwa n’abo bantu uhura na bo, bishobora kuboneka. Ni iby’ukuri ko gushyikirana n’abantu bavuga urundi rurimi kandi bafite umuco wabo, bisaba igihe cy’inyongera ndetse n’imihati y’inyongera. Ariko kandi, ntukibagirwe ihame riboneka mu Ijambo ry’Imana rigira riti “ubiba byinshi na we azasarura byinshi.”—2 Kor 9:6.

Itorero ryose ribigiramo uruhare

15, 16. (a) Kuki twavuga ko abagize itorero bose bagira uruhare mu murimo wo guhindura abantu abigishwa? (b) Ni uruhe ruhare abageze mu za bukuru babigiramo?

15 Icyakora, imihati y’umuntu umwe gusa si yo ituma abantu bahinduka abigishwa. Ahubwo itorero ryose ribigiramo uruhare. Kubera iki? Yesu yagize ati “ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh 13:35). Kandi koko, iyo abigishwa ba Bibiliya bagiye mu materaniro, akenshi batangazwa n’umwuka w’urukundo uharangwa. Hari umwigishwa wa Bibiliya wanditse ati “nishimira cyane kujya mu materaniro. Abantu bayarimo batuma numva nisanga.” Yesu yavuze ko abari kuba abigishwa be bashoboraga kurwanywa n’abagize imiryango yabo. (Soma muri Matayo 10:35-37.) Ariko kandi, yasezeranyije ko mu itorero bari kuhabona ‘abavandimwe, bashiki babo, ba nyina n’abana’ bo mu buryo bw’umwuka benshi.—Mar 10:30.

16 By’umwihariko, abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru bagira uruhare rw’ingenzi mu gufasha abigishwa ba Bibiliya kugira amajyambere. Mu buhe buryo? Nubwo bamwe mu bageze mu za bukuru bo ubwabo badashobora kugira icyigisho cya Bibiliya bayobora, ibisubizo bitera inkunga batanga mu materaniro bikomeza ukwizera kw’ababateze amatwi bose. Kuba baragendeye “mu nzira yo gukiranuka,” byongera ubwiza bw’itorero kandi bigatuma abantu b’imitima itaryarya bagana umuteguro w’Imana.—Imig 16:31.

Tuneshe inzitizi yo gutinya

17. Ni iki twakora kugira ngo dutsinde inzitizi yo kumva ko tudashobora kuyobora icyigisho cya Bibiliya?

17 Byagenda bite se niba uhanganye n’ikibazo cyo kumva ko udafite ubushobozi bwo kuyobora icyigisho cya Bibiliya? Wibuke ko Yehova yafashije Mose akamuha umwuka wera, ndetse akamuha n’umuvandimwe we Aroni kugira ngo bakorane (Kuva 4:10-17). Yesu yasezeranyije ko umwuka w’Imana wari gushyigikira umurimo wo kubwiriza (Ibyak 1:8). Byongeye kandi, Yesu yohereje ababwiriza mu murimo wo kubwiriza ari babiri babiri (Luka 10:1). Ku bw’ibyo, niba ubona ko kuyobora icyigisho cya Bibiliya bikugora, senga Imana uyisaba umwuka wera kugira ngo ugire ubwenge. Hanyuma ujyane kubwiriza n’undi muntu umenyereye ushobora gutuma wumva wifitiye icyizere, kandi akaba ashobora kugufasha. Kwibuka ko Yehova yahisemo gukoresha abantu basanzwe, ari bo ‘bintu byo mu isi bigaragara ko bifite intege nke,’ kugira ngo basohoze uwo murimo udasanzwe, bikomeza ukwizera.—1 Kor 1:26-29.

18. Ni gute twanesha inzitizi yo kumva ko tudashobora gufasha umwigishwa wa Bibiliya?

18 Ni gute twanesha inzitizi yo kumva ko tudashobora gufasha umwigishwa wa Bibiliya? Byaba byiza twibutse ko guhindura umuntu akaba umwigishwa atari kimwe no guteka ibyokurya, aho guteka neza cyangwa nabi biterwa mu buryo bw’ibanze n’uwabitetse. Ahubwo, bikubiyemo ibirenze imihati yacu bwite. Yehova agira uruhare rw’ingenzi mu kwireherezaho umwigishwa (Yoh 6:44). Twe n’abandi bagize itorero dukoresha ubuhanga bwacu bwo kwigisha uko dushoboye kose kugira ngo dufashe umwigishwa wa Bibiliya kugira amajyambere. (Soma muri 2 Timoteyo 2:15.) Umwigishwa na we aba agomba gushyira mu bikorwa ibyo yiga (Mat 7:24-27). Iyo umwigishwa wa Bibiliya adakomeje kwiga Bibiliya bishobora kutubabaza. Tuba twifuza ko abigishwa ba Bibiliya bagira amahitamo meza, ariko buri wese “azamurikira Imana ibyo yakoze.”—Rom 14:12.

Tuzabona izihe ngororano?

19-21. (a) Ni izihe nyungu dukesha kuyobora ibyigisho bya Bibiliya? (b) Yehova abona ate abantu bose bifatanya mu murimo wo kubwiriza?

19 Kuyoborera abantu ibyigisho bya Bibiliya bituma dukomeza gushyira Ubwami mu mwanya wa mbere. Nanone kandi, birushaho gushimangira ukuri kw’Ijambo ry’Imana mu mitima yacu no mu bwenge bwacu. Kuki bimeze bityo? Umupayiniya witwa Barak agira ati “kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bituma umuntu ashyiraho imihati kugira ngo abe umwigishwa mwiza w’Ijambo ry’Imana. Nabonye ko ngomba kubanza gukomeza ukwizera kwanjye, mbere y’uko nigisha neza undi muntu.”

20 Ese niba udafite icyigisho cya Bibiliya uyobora, ibyo byaba bivuga ko umurimo ukorera Imana nta gaciro ufite? Oya rwose! Yehova aha agaciro cyane imihati dushyiraho tugamije kumusingiza. Abifatanya mu murimo wo kubwiriza bose ni “abakozi bakorana n’Imana.” Ariko kandi, kuyobora icyigisho cya Bibiliya bituma turushaho kugira ibyishimo, kuko twibonera ukuntu Imana ikuza imbuto twabibye (1 Kor 3:6, 9). Umupayiniya witwa Amy yagize ati “iyo ubona umwigishwa wa Bibiliya agira amajyambere, wumva ubuze uko ushimira Yehova kuba yaremeye kugukoresha kugira ngo ugeze kuri uwo muntu impano ihebuje, ari yo yo kumenya Yehova no kugira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka.”

21 Gukora uko dushoboye kose kugira ngo dutangize ibyigisho bya Bibiliya kandi tubiyobore, bizadufasha gukomeza kwibanda ku murimo dukorera Imana muri iki gihe, kandi bizatuma ibyiringiro byacu byo kurokoka tukinjira mu isi nshya bikomera. Dushobora nanone gufasha abadutega amatwi bakarokoka tubifashijwemo na Yehova. (Soma muri 1 Timoteyo 4:16.) Mbega ukuntu ibyo byatuma tugira ibyishimo!

Ese uribuka?

• Ni izihe nzitizi zishobora gutuma bamwe batayobora ibyigisho bya Bibiliya?

• Ni iki dushobora gukora niba abantu benshi bo mu mafasi yacu basa n’aho batitabira ukuri?

• Ni izihe ngororano tubona tuzikesheje kuyobora icyigisho cya Bibiliya?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Ese wifatanya no mu bundi buryo bwo kubwiriza kugira ngo ubone abantu b’imitima itaryarya?