Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dore umugaragu Yehova yishimira!

Dore umugaragu Yehova yishimira!

Dore umugaragu Yehova yishimira!

‘Dore umugaragu wanjye umutima wanjye wishimira’—YES 42:1.

1. Uko igihe cy’Urwibutso kigenda cyegereza, abagize ubwoko bwa Yehova baraterwa inkunga yo kurushaho gukora iki, kandi kuki?

KUBERA ko igihe cyo kwizihiza urupfu rwa Kristo cyegereje, abagize ubwoko bw’Imana baraterwa inkunga yo gukurikiza inama y’intumwa Pawulo igira iti ‘dutumbire Yesu, ari we Mukozi Mukuru wo kwizera kwacu, akaba ari na We ugutunganya.’ Pawulo yongeyeho ati “koko rero, mutekereze mwitonze kuri uwo wihanganiye amagambo y’abanyabyaha bamurwanyaga babangamira inyungu zabo bwite, kugira ngo mutarambirwa maze mukagamburura” (Heb 12:2, 3). Gutekereza ku mibereho irangwa n’ubudahemuka ya Kristo yageze ku ndunduro ubwo yatangaga ubuzima bwe ho igitambo, bizafasha Abakristo basutsweho umwuka na bagenzi babo bagize izindi ntama gukomeza gukorera Yehova mu budahemuka, no kwirinda ‘kugamburura.’—Gereranya n’Abagalatiya 6:9.

2. Ni iki ubuhanuzi bwo muri Yesaya buvuga ibirebana n’Umwana w’Imana butwigisha?

2 Yehova yahumekeye Yesaya uruhererekane rw’ubuhanuzi buvuga mu buryo bweruye ibirebana n’Umwana we. Ubwo buhanuzi buzadufasha ‘gutumbira [Kristo Yesu] Umukozi Mukuru wo kwizera kwacu, ari na We ugutunganya.’ * Ubwo buhanuzi bugaragaza mu buryo burambuye kamere ye, imibabaro yari guhura na yo n’ukuntu yari gushyirwa hejuru akaba Umwami n’Umucunguzi. Buzadufasha kurushaho gusobanukirwa Urwibutso. Uyu mwaka tuzarwizihiza ku wa Kane tariki ya 9 Mata, izuba rirenze.

Umugaragu amenyekana

3, 4. (a) Muri Yesaya ijambo “umugaragu” ryerekeza kuri nde? (b) Ni gute Bibiliya ubwayo igaragaza Umugaragu uvugwa muri Yesaya igice cya 42, 49, 50, 52 n’icya 53?

3 Ijambo “umugaragu” riboneka incuro nyinshi mu gitabo cya Yesaya. Rimwe na rimwe riba ryerekeza kuri uwo muhanuzi ubwe (Yes 20:3; 44:26). Hari n’igihe rikoreshwa ku ishyanga ryose rya Isirayeli cyangwa Yakobo (Yes 41:8, 9; 44:1, 2, 21). Ariko se, bite ku birebana n’ubuhanuzi bushishikaje buvuga iby’Umugaragu uvugwa mu gice cya 42, 49, 50, 52, n’icya 53 by’igitabo cya Yesaya? Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bituma tumenya neza tudashidikanya uwo Mugaragu wa Yehova uvugwa muri ibyo bice. Igishishikaje ni uko umutegetsi w’Umunyetiyopiya uvugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe, yasomaga bumwe muri ubwo buhanuzi igihe umwuka wera wayoboraga umubwirizabutumwa Filipo akamusanga. Kubera ko uwo mutegetsi yari yasomye amagambo yo muri Bibiliya dusanga muri Yesaya 53:7, 8, yabajije Filipo ati “ndakwinginze mbwira, ibyo bintu umuhanuzi yabivuze kuri nde? Ni kuri we cyangwa ni ku wundi muntu?” Filipo yahise amusobanurira ko Yesaya yavugaga ibirebana na Mesiya, ari we Yesu.—Ibyak 8:26-35.

4 Igihe Yesu yari uruhinja, umugabo w’umukiranutsi witwa Simewoni yatangaje ayobowe n’imbaraga z’umwuka wera ko “uwo mwana Yesu” yari kuba “urumuri rwo gukura igitwikirizo ku maso y’amahanga” nk’uko byari byarahanuwe muri Yesaya 42:6 no mu gice cya 49:6 (Luka 2:25-32). Byongeye kandi, ukuntu Yesu yakojejwe isoni mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe byari byarahanuwe muri Yesaya 50:6-9 (Mat 26:67; Luka 22:63). Nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, intumwa Petero yagaragaje neza ko Yesu ari “Umugaragu” wa Yehova (Yes 52:13; 53:11; soma mu Byakozwe 3:13, 26.) Ni iki dushobora kwigira kuri ubwo buhanuzi burebana na Mesiya?

Yehova atoza Umugaragu we

5. Ni iyihe myitozo Umugaragu yahawe?

5 Bumwe mu buhanuzi bwa Yesaya bwerekeye Umugaragu w’Imana buduhishurira imishyikirano ya bugufi Yehova yagiranaga n’Umwana we w’imfura mbere y’uko aba umuntu. (Soma muri Yesaya 50:4. *) Uwo Mugaragu ubwe agaragaza ko Yehova yakomeje kumuha imyitozo agira ati ‘akangurira ugutwi kwanjye kumva nk’abantu bigishijwe’ (Yes 50:4). Muri icyo gihe cyose, Umugaragu wa Yehova yategaga Se amatwi kandi akamwigiraho, nuko aba umwigishwa uganduka. Mbega igikundiro cyihariye cyo kwigishwa n’Umuremyi w’ijuru n’isi!

6. Ni gute Umugaragu yagaragaje ko yagandukiraga Se mu buryo bwuzuye?

6 Muri ubwo buhanuzi, Umugaragu yita Se “Umutegetsi w’Ikirenga.” Ibyo bigaragaza ko uwo Mugaragu yari yaramenye ukuri kw’ibanze ku birebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Yagaragaje ko yagandukiraga Se mu buryo bwuzuye agira ati “Umwami Imana inzibuye ugutwi, sinaba ikigande ngo mpindukire nsubire inyuma” (Yes 50:5). ‘Yari kumwe na [Yehova] ari umukozi w’umuhanga’ mu iremwa ry’ijuru n’isi ndetse n’umuntu. Uwo ‘mukozi w’umuhanga yahoraga anezerewe imbere ya [Yehova] akishimira mu isi yayo yaremewe guturwamo, kandi ibinezeza by’[Umwana w’Imana] byari ukubana n’abantu.’—Imig 8:22-31.

7. Ni iki kigaragaza ko Umugaragu yari afite icyizere cy’uko Se yari kumufasha mu bigeragezo yari guhura na byo?

7 Iyo myitozo Umugaragu yahawe hamwe n’ukuntu yakundaga abantu cyane, byamuteguriye kuza ku isi no kwihanganira kurwanywa mu buryo bukomeye. Yakomeje kwishimira gukora ibyo Se ashaka, ndetse no mu gihe yabaga ahanganye n’ibitotezo bikaze (Zab 40:9; Mat 26:42; Yoh 6:38). Mu bigeragezo byose byageze kuri Yesu igihe yari ku isi, yari yizeye ko Se amwemera kandi ko yari kumushyigikira. Nk’uko ubuhanuzi bwa Yesaya bwari bwarabivuze, Yesu yashoboraga kuvuga ati “Untsindishiriza ari hafi, ni nde uzamburanya? . . . Umwami Imana ni yo izampagarikira” (Yes 50:8, 9). Nta gushidikanya, Yehova yahagarikiye cyangwa yafashije Umugaragu we w’indahemuka mu murimo we wose yakoze ari hano ku isi, nk’uko bigaragazwa n’ubundi buhanuzi bwa Yesaya.

Umurimo Umugaragu yakoreye ku isi

8. Ni iki kigaragaza ko Yesu yari ‘uwo [Yehova] yatoranije’ nk’uko byahanuwe muri Yesaya 42:1?

8 Inkuru ya Bibiliya ivuga ibyabaye igihe Yesu yabatizwaga mu mwaka wa 29, igira iti “umwuka wera umumanukiraho . . . maze humvikana ijwi rivuye mu ijuru rivuga riti ‘uri Umwana wanjye nkunda; ndakwishimira’” (Luka 3:21, 22). Muri ubwo buryo, Yehova yagaragaje neza ‘uwo yatoranije,’ uvugwa mu buhanuzi bwa Yesaya. (Soma muri Yesaya 42:1-7.) Mu gihe Yesu yakoraga umurimo we ku isi, yashohoje ubwo buhanuzi mu buryo butangaje. Mu Ivanjiri Matayo yanditse, yasubiyemo amagambo aboneka muri Yesaya 42:1-4, maze ayerekeza kuri Yesu.—Mat 12:15-21.

9, 10. (a) Ni gute Yesu yashohoje ubuhanuzi buvugwa muri Yesaya 42:3 mu gihe cy’umurimo we? (b) Ni gute Kristo ‘yazanye gukiranuka’ igihe yari ku isi, kandi ni ryari “azasohoreza gukiranuka mu isi”?

9 Abayobozi b’idini rya kiyahudi basuzuguraga Abayahudi bo muri rubanda rusanzwe (Yoh 7:47-49). Abantu bafatwaga nabi kandi bashoboraga kugereranywa n’‘imbingo zisadutse’ cyangwa ‘imuri zicumba’ ziri hafi kuzima. Icyakora, Yesu we yagiriye impuhwe abakene n’abababaye (Mat 9:35, 36). Yatumiye abantu nk’abo abigiranye ubugwaneza ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura” (Mat 11:28). Byongeye kandi, Yesu ‘yazanye gukiranuka’ yigisha amahame ya Yehova arebana n’icyiza n’ikibi (Yes 42:3). Yanagaragaje ko Amategeko y’Imana yagombaga gukurikizwa mu buryo bushyize mu gaciro kandi burangwa n’imbabazi (Mat 23:23). Nanone kandi, Yesu yagaragaje ubutabera abwiriza abakire n’abakene nta rwikekwe.—Mat 11:5; Luka 18:18-23.

10 Ubuhanuzi bwa Yesaya bunavuga ko ‘uwo [Yehova] yatoranije’ ‘azasohoreza gukiranuka mu isi’ (Yes 42:4). Kubera ko ari Umwami w’Ubwami bwa kimesiya, ibyo azabikora vuba aha ubwo azarimbura ubutegetsi bwose bwa gipolitiki, akabusimbuza ubutegetsi bwe bukiranuka. Azashyiraho isi nshya aho ‘gukiranuka kuzaba.’—2 Pet 3:13; Dan 2:44.

Ni “Umucyo” akaba n’“Isezerano”

11. Ni mu buhe buryo Yesu yabaye “umucyo uvira abanyamahanga” mu kinyejana cya mbere, kandi se ni gute akiri “umucyo” no muri iki gihe?

11 Yesu yashohoje ubuhanuzi buvugwa muri Yesaya 42:6, agaragaza rwose ko ari “umucyo uvira abanyamahanga.” Igihe yakoraga umurimo we ku isi, yabanje kugeza umucyo wo mu buryo bw’umwuka ku Bayahudi (Mat 15:24; Ibyak 3:26). Ariko Yesu yagize ati “ndi umucyo w’isi” (Yoh 8:12). Ntiyabaye umucyo ku Bayahudi n’abanyamahanga abagezaho umucyo wo mu buryo bw’umwuka gusa, ahubwo nanone yabaye umucyo atanga ubuzima bwe butunganye ngo bube incungu y’abantu bose (Mat 20:28). Yesu amaze kuzuka, yategetse abigishwa be kumubera abahamya “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Igihe Pawulo na Barinaba bakoraga umurimo wabo, basubiyemo amagambo agira ati “umucyo uvira abanyamahanga,” maze bayerekeza ku murimo wo kubwiriza bakoreraga mu bantu batari Abayahudi (Ibyak 13:46-48, gereranya na Yesaya 42:6). Uwo murimo uracyakorwa kubera ko abavandimwe ba Yesu basutsweho umwuka bari hano ku isi hamwe na bagenzi babo bageza ku bantu umucyo wo mu buryo bw’umwuka, kandi bakabafasha kwizera Yesu, we ‘mucyo uvira abanyamahanga.’

12. Ni gute Yehova yahaye Umugaragu we “kuba isezerano ry’abantu”?

12 Muri ubwo buhanuzi, Yehova yabwiye Umugaragu we yatoranyije ati “nzakurinda nguhe kuba isezerano ry’abantu” (Yes 42:6). Satani yarwanyije Yesu nta gucogora kugira ngo amwice, maze amubuze gusohoza umurimo we ku isi. Ariko Yehova yaramurinze kugeza igihe yagombaga gupfira (Mat 2:13; Yoh 7:30). Hanyuma Yehova yazuye Yesu, kandi amuha kuba “isezerano” ry’abantu bari ku isi. Iryo sezerano ryahamije ko Umugaragu wizerwa w’Imana yari gukomeza kuba “umucyo uvira abanyamahanga,” akabatura abari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka.—Soma muri Yesaya 49:8, 9. *

13. Ni gute Yesu yarokoye “ababa mu mwijima” igihe yakoraga umurimo we ku isi, kandi se ni gute akomeje kubigenza atyo?

13 Mu buryo buhuje n’iryo sezerano, Umugaragu watoranyijwe na Yehova yagomba ‘guhumura impumyi, akabohora imbohe,’ kandi akarokora “ababa mu mwijima” (Yes 42:7). Igihe Yesu yakoreraga umurimo we ku isi, yakoze ibyo ashyira ahagaragara imigenzo y’idini ry’ikinyoma, kandi abwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Mat 15:3; Luka 8:1). Ku bw’ibyo, yavanye Abayahudi baje kuba abigishwa be mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka (Yoh 8:31, 32). Mu buryo nk’ubwo, Yesu yakuye abantu babarirwa muri za miriyoni batari Abayahundi mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka. Yategetse abigishwa be ‘kugenda bagahindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose,’ kandi asezeranya ko yari kuba hamwe na bo “kugeza ku mperuka y’isi” (Mat 28:19, 20). Kristo Yesu ayobora umurimo wo kubwiriza ari mu mwanya we mu ijuru.

Yehova yashyize hejuru “Umugaragu” we

14, 15. Kuki Yehova yashyize hejuru Umugaragu we, kandi se yabikoze ate?

14 Mu bundi buhanuzi bavuga ibihereranye na Mesiya Umugaragu, Yehova yagize ati “dore Umugaragu wanjye azakora iby’ubwenge asumbe abandi, azashyirwa hejuru akomere cyane” (Yes 52:13). Yehova yashyize hejuru Umwana we bitewe n’ukuntu yagandukiye ubutegetsi bwe bw’ikirenga mu budahemuka, kandi akaba uwizerwa mu kigeragezo gikaze kuruta ibindi byose.

15 Intumwa Petero yanditse ibirebana na Yesu agira ati “yagiye mu ijuru none ubu ari iburyo bw’Imana, kandi Imana yamuhaye abamarayika n’abafite ubutware n’ubushobozi ngo bamugandukire” (1 Pet 3:22). Intumwa Pawulo na we yaranditse ati “yicishije bugufi kandi arumvira kugeza ku rupfu, ndetse urupfu rwo ku giti cy’umubabaro. Ibyo ni na byo byatumye Imana imukuza ikamushyira mu mwanya wo hejuru cyane, kandi ikamuha izina risumba andi mazina yose, kugira ngo amavi yose, ari ay’ibyo mu ijuru n’ay’ibyo mu isi n’ay’ibyo munsi y’ubutaka apfukame mu izina rya Yesu, kandi indimi zose zimenyekanishe mu ruhame ko Yesu Kristo ari Umwami, kugira ngo Imana Data ihabwe ikuzo.”—Fili 2:8-11.

16. Ni gute Yesu ‘yashyizwe hejuru cyane’ mu mwaka wa 1914, kandi se ni iki yagezeho uhereye icyo gihe?

16 Mu mwaka wa 1914, Yehova yashyize hejuru Yesu kurushaho. Yehova ‘yamushyize hejuru cyane’ igihe yamwimikaga akaba Umwami w’Ubwami bwa kimesiya (Zab 2:6; Dan 7:13, 14). Kuva icyo gihe, Kristo yakomeje ‘gutegekera hagati y’abanzi be’ (Zab 110:2). Yabanje gushyira Satani n’abadayimoni be munsi y’ibirenge bye, igihe yabajugunyaga ahahereranye n’isi (Ibyah 12:7-12). Hanyuma, kubera ko Kristo ari Kuro Mukuru, yavanye abavandimwe be basutsweho umwuka mu bubata bwa “Babuloni Ikomeye” (Ibyah 18:2; Yes 44:28). Yayoboye umurimo wo kubwiriza ku isi hose watumye hakorakoranywa “abasigaye” bo mu bavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka, maze nyuma yaho akorakoranya abagize “izindi ntama” babarirwa muri za miriyoni, bifatanya mu budahemuka n’abagize ‘umukumbi muto.’—Ibyah 12:17; Yoh 10:16; Luka 12:32.

17. Kugeza aha, ni iki twamenye binyuze mu gusuzuma ubuhanuzi bwa Yesaya buhereranye n’‘Umugaragu’?

17 Kwiga ubu buhanuzi bushishikaje buri mu gitabo cya Yesaya byatumye mu by’ukuri turushaho kwishimira Umwami wacu akaba n’Umucunguzi Kristo Yesu. Kuba yaragandukiraga Se igihe yakoreraga umurimo we ku isi, bigaragaza imyitozo yamuhaye akiri mu ijuru. Yagaragaje ko yari “umucyo uvira abanyamahanga” binyuze ku murimo yakoze we ubwe n’umurimo wo kubwiriza yayoboye kugeza n’uyu munsi. Nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira, hari ubundi buhanuzi buvuga ibirebana na Mesiya Umugaragu buhishura ko yari kubabazwa agatanga ubuzima bwe ku bw’inyungu zacu, ibyo akaba ari ibintu twagombye ‘gutekerezaho twitonze’ uko tugenda twegereza Urwibutso rw’urupfu rwe.—Heb 12:2, 3.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Ushobora gusanga ubwo buhanuzi muri Yesaya 42:1-7; 49:1-12; 50:4-9; no mu gice cya 52:13–53:12.

^ par. 5 Yesaya 50:4 (NW): “Yehova, we Mutegetsi w’Ikirenga yampaye ururimi rw’abigishijwe kugira ngo menye amagambo nasubirisha unaniwe. Ankangura uko bukeye, akangurira ugutwi kwanjye kumva nk’abantu bigishijwe.”

^ par. 12 Ku birebana n’ibisobanuro birambuye by’ubuhanuzi bwo muri Yesaya 49:1-12, reba igitabo gifite umutwe uvuga ngo Ubuhanuzi bwa YesayaUmucyo ku Bantu Bose II, ipaji ya 136-145.

Isubiramo

• “Umugaragu” uvugwa mu buhanuzi bwa Yesaya ni nde, kandi se ibyo tubibwirwa n’iki?

• Ni iyihe myitozo uwo Mugaragu yahawe na Yehova?

• Ni mu buhe buryo Yesu ari “umucyo uvira abanyamahanga”?

• Ni gute Umugaragu yashyizwe hejuru?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Filipo yagaragaje neza ko ‘Umugaragu’ uvugwa muri Yesaya ari Yesu Mesiya

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Kubera ko Yesu yari Umugaragu watoranyijwe na Yehova, yagaragarije impuhwe abakene n’ababaye

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Yesu yashyizwe hejuru na Se kandi aramwimika kugira ngo abe Umwami w’Ubwami bwa kimesiya