Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uri ‘igisonga cy’ubuntu butagereranywa bw’Imana’?

Ese uri ‘igisonga cy’ubuntu butagereranywa bw’Imana’?

Ese uri ‘igisonga cy’ubuntu butagereranywa bw’Imana’?

“Ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe, buri wese agaragarize mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu. Ku birebana no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere.”—ROM 12:10.

1. Ni iki Ijambo ry’Imana ritwizeza?

IJAMBO ry’Imana ritwizeza kenshi ko Yehova azadufasha igihe twacitse intege cyangwa dufite agahinda. Urugero, zirikana amagambo ahumuriza agira ati “Uwiteka aramira abagwa bose, yemesha abahetamye bose,” n’andi agira ati “akiza abafite imitima imenetse, apfuka inguma z’imibabaro yabo” (Zab 145:14; 147:3). Byongeye kandi, Data wo mu ijuru ubwe agira ati “jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘witinya ndagutabaye.’”—Yes 41:13.

2. Ni gute Yehova afasha abagaragu be?

2 Ariko se, ni gute Yehova uba mu ijuru ritagaragara ‘adufata ukuboko’? Ni gute ‘atwemesha [igihe] duhetamishijwe’ n’intimba? Yehova Imana abikora mu buryo butandukanye. Urugero, aha abagize ubwoko bwe “imbaraga zirenze izisanzwe” binyuze ku mwuka wera (2 Kor 4:7; Yoh 14:16, 17). Nanone kandi, abagaragu b’Imana babonera imbaraga mu butumwa buboneka mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ari ryo Bibiliya (Heb 4:12). Ese haba hari ubundi buryo Yehova akoresha kugira ngo adukomeze? Igisubizo cy’icyo kibazo kiboneka mu rwandiko rwa mbere rwa Petero.

“Ubuntu butagereranywa bw’Imana bwagaragajwe mu buryo bunyuranye”

3. (a) Ni ayahe magambo yavuzwe n’intumwa Petero ku birebana n’ibigeragezo? (b) Ni iki kivugwa mu mpera z’urwandiko rwa mbere rwa Petero?

3 Intumwa Petero yandikiye abo bari bahuje ukwizera basutsweho umwuka ababwira ko bari bafite impamvu zo kwishima, kubera ko bari babikiwe ingororano nyinshi. Hanyuma yongeyeho ati “nubwo muri iki gihe hari ubwo biba ngombwa ko mumara igihe gito mubabazwa n’ibigeragezo binyuranye” (1 Pet 1:1-6). Zirikana ijambo ngo “binyuranye.” Iryo jambo ryumvikanisha ko ibigeragezo biba binyuranye. Icyakora, Petero ntiyarekeye aho ngo atume abavandimwe be bibaza niba bari gushobora kwihanganira ibyo bigeragezo bitandukanye. Ahubwo Petero yagaragaje ko Abakristo bashobora kwiringira ko Yehova azabafasha kwihanganira buri kigeragezo bahura na cyo, uko cyaba kiri kose. Icyo cyizere kigaragara mu gice cya nyuma cy’urwandiko rwa Petero, aho avuga ibintu bifitanye isano n’“iherezo rya byose.”—1 Pet 4:7.

4. Kuki amagambo ari muri 1 Petero 4:10 adutera inkunga?

4 Petero yagize ati “mukurikije uko impano buri wese yahawe ingana, mujye muyikoresha mukorerana, kuko muri ibisonga byiza by’ubuntu butagereranywa bw’Imana bwagaragajwe mu buryo bunyuranye” (1 Pet 4:10). Aha nanone Petero yongeye gukoresha ijambo “bunyuranye.” Mbese ni nk’aho yavuze ati ‘ibigeragezo biza mu buryo bwinshi bunyuranye, ariko ubuntu butagereranywa bw’Imana na bwo buza mu buryo bwinshi bunyuranye.’ Kuki ayo magambo ahumuriza? Yumvikanisha ko uko ikigeragezo gishobora kuba kiri kose, buri gihe haba hari ubuntu bw’Imana bukwiranye na cyo. Ariko se, waba wabonye mu magambo ya Petero ukuntu ubuntu butagereranywa bwa Yehova butugeraho? Butugeraho binyuze ku Bakristo bagenzi bacu.

‘Mukorerane’

5. (a) Ni iki buri Mukristo yagombye gukora? (b) Ni ikihe kibazo twakwibaza?

5 Petero yabwiye abari bagize itorero rya gikristo bose ati “ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi.” Hanyuma yongeyeho ati “mukurikije uko impano buri wese yahawe ingana, mujye muyikoresha mukorerana” (1 Pet 4:8, 10). Ku bw’ibyo, buri wese mu itorero agomba kugira uruhare mu gukomeza Abakristo bagenzi be. Yehova yaduhaye ikintu cy’agaciro kenshi kandi dufite inshingano yo kukigeza ku bandi. None se, ni iki twahawe? Petero avuga ko ari “impano.” Iyo mpano ni iyihe, kandi se ni gute ‘tuyikoresha dukorerana’?

6. Zimwe mu mpano Abakristo bahawe ni izihe?

6 Ijambo ry’Imana rigira riti “impano nziza yose kandi impano yose itunganye ituruka mu ijuru” (Yak 1:17). Koko rero, impano zose Yehova aha ubwoko bwe zigaragaza ubuntu bwe butagereranywa. Impano imwe ihebuje Yehova aduha ni umwuka wera. Iyo mpano ituma dushobora kugira imico y’Imana, urugero nk’urukundo, kugira neza no kwitonda. Imico nk’iyo ituma natwe tugaragariza urukundo bagenzi bacu duhuje ukwizera tubikuye ku mutima, kandi tukaba twiteguye kubafasha. Ubwenge n’ubumenyi nyakuri na byo biri mu mpano nziza dukesha ubufasha bw’umwuka wera (1 Kor 2:10-16; Gal 5:22, 23). Mu by’ukuri, twagombye kubona ko imbaraga zacu zose, ubushobozi bwacu bwose n’ubuhanga bwacu bwose ari impano tugomba gukoresha kugira ngo dusingize Data wo mu ijuru kandi tumuheshe ikuzo. Dufite inshingano twahawe n’Imana yo gukoresha ubushobozi bwacu n’imico dufite kugira ngo tugeze kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera ubuntu butagereranywa bw’Imana.

Ni gute ‘twayikoresha dukorerana’?

7. (a) Ni iki imvugo ngo ‘mukurikije uko ingana’ yumvikanisha? (b) Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza, kandi kuki?

7 Nanone kandi, Petero yavuze ibirebana n’impano twahawe agira ati “mukurikije uko impano buri wese yahawe ingana, mujye muyikoresha.” Imvugo ngo ‘mukurikije uko ingana’ yumvikanisha ko abantu bashobora kugira imico n’ubushobozi bitandukanye, kandi bakabigaragaza mu rugero rutangana. Nubwo bimeze bityo ariko, buri wese muri twe aterwa inkunga yo ‘kujya ayikoresha [ni ukuvuga impano iyo ari yo yose yahawe] akorera’ abandi. Byongeye kandi, imvugo ngo “mujye muyikoresha . . . muri ibisonga byiza” ni itegeko. Ku bw’ibyo, twagombye kwibaza tuti ‘koko se nkoresha impano nahawe kugira ngo nkomeze bagenzi banjye duhuje ukwizera?’ (Gereranya na 1 Tim 5:9, 10.) Cyangwa ‘nkoresha ubushobozi nahawe na Yehova mbere na mbere ngamije kugera ku nyungu zanjye, wenda kugira ngo nkire cyangwa mbe umuntu ukomeye’ (1 Kor 4:7)? Nidukoresha impano dufite ‘dukorerana,’ tuzashimisha Yehova.—Imig 19:17; soma mu Baheburayo 13:16.

8, 9. (a) Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe Abakristo bo hirya no hino ku isi bakoresha bakorera bagenzi babo bahuje ukwizera? (b) Ni gute abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryawe bafashanya?

8 Ijambo ry’Imana rigaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoreranaga mu buryo bunyuranye. (Soma mu Baroma 15:25, 26; 2 Timoteyo 1:16-18.) No muri iki gihe, Abakristo b’ukuri bakurikiza babivanye ku mutima itegeko ryo gukoresha impano bafite ku bw’inyungu za bagenzi babo bahuje ukwizera. Reka turebe bumwe mu buryo ibyo babikoramo.

9 Abavandimwe benshi bamara amasaha atari make buri kwezi bategura ibiganiro bitangwa mu materaniro. Iyo abo bavandimwe bageze mu materaniro bakageza ku bantu bateranye ibintu by’agaciro babonye igihe biyigishaga, amagambo yabo arangwa n’ubwenge ashishikariza abateranye bose kwihangana (1 Tim 5:17). Abavandimwe na bashiki bacu benshi bazwiho kugaragariza urugwiro n’impuhwe bagenzi babo bahuje ukwizera (Rom 12:15). Bamwe basura buri gihe abantu bahangayitse, kandi bakifatanya na bo mu isengesho (1 Tes 5:14). Abandi bafata igihe cyo kwandikira bagenzi babo b’Abakristo bari mu bigeragezo, bakabandikira amagambo atera inkunga batekerejeho, kandi bakabikora bibavuye ku mutima. Nanone kandi, hari abandi bafasha mu bugwaneza abafite intege nke z’umubiri kujya mu materaniro y’itorero. Abahamya babarirwa mu bihumbi bifatanya mu mirimo y’ubutabazi, bagafasha bagenzi babo bahuje ukwizera kubaka amazu yashenywe n’impanuka kamere. Urukundo rurangwa n’ubwuzu rw’abo bavandimwe na bashiki bacu ndetse n’ubufasha bw’ingirakamaro batanga, byose bigaragaza ‘ubuntu butagereranywa bw’Imana bugaragazwa mu buryo bunyuranye.’—Soma muri 1 Petero 4:11.

Icy’ingenzi cyane ni ikihe?

10. (a) Ni ibihe bintu bibiri bigize umurimo Pawulo yakoreraga Imana byari bimuhangayikishije? (b) Ni gute twigana Pawulo muri iki gihe?

10 Abagaragu b’Imana ntibahawe impano yo gukoresha bakorera bagenzi babo bahuje ukwizera gusa, ahubwo nanone bahawe ubutumwa bwo kugeza ku bandi bantu. Intumwa Pawulo yari azi ibyo bintu uko ari bibiri byari bigize umurimo yakoreraga Yehova. Yandikiye itorero ryo muri Efeso ibirebana no kuba yari yarahawe kuba “igisonga cy’ubuntu butagereranywa bw’Imana” ku bw’inyungu zabo (Efe 3:2). Ariko nanone, yaravuze ati ‘Imana yaradusuzumye ibona ko dukwiriye gushingwa ubutumwa bwiza’ (1 Tes 2:4). Kimwe na Pawulo, natwe tuzi ko twahawe inshingano yo kuba ababwiriza b’Ubwami bw’Imana. Iyo twifatanyije mu murimo wo kubwiriza tubigiranye ishyaka, tuba twihatira kwigana urugero intumwa Pawulo yadusigiye rwo kuba ababwiriza b’ubutumwa bwiza batarambirwa (Ibyak 20:20, 21; 1 Kor 11:1). Tuzi ko kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bishobora kurokora ubuzima. Icyakora nanone, twihatira kwigana urugero Pawulo yadusigiye rwo gushaka uburyo bwo guha bagenzi bacu duhuje ukwizera “impano yo mu buryo bw’umwuka.”—Soma mu Baroma 1:11, 12; 10:13-15.

11. Ni gute twagombye kubona inshingano dufite yo kubwiriza n’iyo gutera inkunga abavandimwe bacu?

11 None se, muri ibyo bikorwa byombi bya gikristo icy’ingenzi cyane ni ikihe? Kubaza ikibazo nk’icyo, mu rugero runaka ni nko kubaza uti ‘mu mababa yombi y’inyoni, iry’ingenzi cyane ni irihe?’ Igisubizo cy’icyo kibazo kirigaragaza. Inyoni ikeneye gukoresha amababa yombi kugira ngo iguruke neza. Uko ni na ko dukeneye gukora bya bintu byombi bigize umurimo dukorera Imana, kugira ngo tube turi Abakristo nyabo. Bityo, aho kugira ngo twumve ko inshingano yacu yo kubwiriza ubutumwa bwiza nta sano ifitanye n’iyo gutera inkunga bagenzi bacu duhuje ukwizera, tubona ko izo nshingano zombi zuzuzanya nk’uko intumwa Petero na Pawulo babibonaga. Ni gute izo nshingano zuzuzanya?

12. Ni gute dukoreshwa na Yehova?

12 Kubera ko turi ababwiriza, dukoresha ubushobozi ubwo ari bwo bwose bwo kwigisha dushobora kuba dufite, kugira ngo tugerageze kugera ku mitima y’abantu dukoresheje ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana butera inkunga. Muri ubwo buryo, tuba twiringiye ko tubafasha kuba abigishwa ba Kristo. Ariko kandi, tunakoresha ubushobozi ubwo ari bwo bwose n’izindi mpano dushobora kuba dufite, kugira ngo dutere inkunga bagenzi bacu duhuje ukwizera binyuriye ku magambo atera inkunga tubabwira, no ku bikorwa by’ingirakamaro tubakorera. Ibyo byose bigaragaza ubuntu bw’Imana butagereranywa (Imig 3:27; 12:25). Iyo tubigenje dutyo, tuba twiringiye ko tubafasha gukomeza kuba abigishwa ba Kristo. Mu gihe dukora ibyo bikorwa byombi, ni ukuvuga kubwiriza abantu bataramenya ukuri no ‘gukorerana,’ tuba dufite igikundiro gihebuje cyo gukoreshwa na Yehova.—Gal 6:10.

“Buri wese agaragarize mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu”

13. Byagenda bite turamutse turetse ‘gukorerana’?

13 Pawulo yateye inkunga bagenzi be bari bahuje ukwizera agira ati “ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe, buri wese agaragarize mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu. Ku birebana no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere” (Rom 12:10). Koko rero, iyo dukunda abavandimwe bacu bidutera kubakorera n’umutima wacu wose turi ibisonga by’ubuntu bw’Imana butagereranywa. Tuzi ko Satani aramutse ashoboye kutubuza ‘gukorerana,’ yaba ashenye ubumwe bwacu (Kolo 3:14). Kutunga ubumwe na byo byatuma kubwirizanya ishyaka bidashoboka. Satani azi neza ko akeneye kwangiza rimwe gusa mu mababa yacu y’ikigereranyo kugira ngo atume tugwa.

14. Ni ba nde bungukirwa no kuba ‘dukorerana’? Tanga urugero.

14 ‘Gukorerana’ ntibigirira akamaro gusa abahabwa ubuntu bw’Imana butagereranywa, ahubwo nanone bikagirira n’ababutanga (Imig 11:25). Reka dufate urugero rw’umugabo witwa Ryan n’umugore we Roni, baba muri Illinois ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Igihe bamenyaga ko inkubi y’umuyaga yiswe Katrina yashenye amazu abarirwa mu magana y’Abahamya bagenzi babo, urukundo rwa kivandimwe rwatumye bareka akazi kabo, bahara inzu yabo, bagura inzu yimukanwa yigeze gukoreshwa, barayitunganya maze bakora urugendo rw’ibirometero 1.400 berekeza i Louisiana. Bamazeyo umwaka urenga batanga igihe cyabo, imbaraga zabo n’ubutunzi bwabo kugira ngo bafashe abavandimwe babo. Ryan ufite imyaka 29 yagize ati “kwifatanya mu murimo w’ubutabazi byatumye ndushaho kwegera Imana. Niboneye ukuntu Yehova yita ku bagize ubwoko bwe.” Yongeyeho ati “gukorana n’abavandimwe bakuze byanyigishije byinshi ku birebana n’ukuntu umuntu yakwita ku bavandimwe. Nanone, namenye ko twe abakiri bato dufite byinshi byo gukora mu muteguro wa Yehova.” Roni, ufite imyaka 25, yagize ati “nishimira kuba naragize uruhare mu gufasha abandi. Numva nishimye cyane kuruta mbere hose. Nzi ko mu myaka iri imbere nzakomeza kungukirwa n’ibyo bintu byiza cyane byambayeho.”

15. Ni izihe mpamvu nziza dufite zo gukomeza gukorerana turi ibisonga by’ubuntu butagereranywa bw’Imana?

15 Koko rero, kumvira itegeko ry’Imana ryo kubwiriza ubutumwa bwiza no gutera inkunga bagenzi bacu, biduhesha imigisha twese. Abo dufasha barakomera mu buryo bw’umwuka, mu gihe twe tubona ibyishimo nyakuri bizanwa no gutanga (Ibyak 20:35). Itorero ryose rirushaho kurangwa n’urugwiro, kuko buri wese mu barigize yita ku bandi mu buryo burangwa n’urukundo. Byongeye kandi, urukundo tugaragarizanya rugaragaza neza ko turi Abakristo b’ukuri. Yesu yagize ati “ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh 13:35). Ikirenze ibyo, Yehova Umubyeyi wacu utwitaho ni we uhabwa ikuzo, kubera ko icyifuzo cye cyo gukomeza ababikeneye kigaragarira mu bagaragu be bo ku isi. Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu dufite impamvu nziza zo gukoresha impano yacu ‘dukorerana, kuko turi ibisonga byiza by’ubuntu butagereranywa bw’Imana’! Ese uzakomeza kubigenza utyo?—Soma mu Baheburayo 6:10.

Ese uribuka?

• Ni ubuhe buryo Yehova akoresha kugira ngo akomeze abagaragu be?

• Ni iki twahawe?

• Bumwe mu buryo twakoresha dukorera bagenzi bacu duhuje ukwizera ni ubuhe?

• Ni iki kizadushishikariza gukomeza gukoresha impano dufite ‘dukorerana’?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 13]

Ese ukoresha “impano” yawe ukorera abandi, cyangwa uyikoresha wishimisha?

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Tubwiriza abandi ubutumwa bwiza, kandi tugafasha Abakristo bagenzi bacu

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Abakora imirimo y’ubutabazi bakwiriye gushimirwa umwuka wabo wo kwitanga