Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’

‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’

‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’

‘Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, maze uko bwije n’uko bukeye, afate igiti cye cy’umubabaro, ankurikire.’—LUKA 9:23.

1, 2. (a) Ni irihe tumira rirangwa n’ubugwaneza Yesu yatanze? (b) Ni gute witabiriye iryo tumira?

YESU yarimo abwiriza mu karere ka Pereya ko hakurya ya Yorodani mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Yudaya ahagana ku iherezo ry’umurimo we. Icyo gihe, umusore ukiri muto yaramwegereye maze amubaza icyo yagombaga gukora kugira ngo aragwe ubuzima bw’iteka. Yesu amaze kumenya ko uwo musore yakurikizaga Amategeko ya Mose mu budahemuka, yamugejejeho itumira ryihariye. Yaramubwiye ati “genda ugurishe ibyawe byose maze uhe abakene, hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye; ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru” (Mar 10:21). Tekereza gato: gutumirirwa gukurikira Yesu, Umwana w’ikinege w’Imana Isumbabyose!

2 Uwo musore yanze iryo tumira, ariko hari abandi baryemeye. Mbere yaho, Yesu yari yabwiye Filipo ati “nkurikira ube umwigishwa wanjye” (Yoh 1:43). Filipo yarabyemeye, maze nyuma yaho aza kuba intumwa. Yesu yongeye gusubiramo ayo magambo igihe yatumiriraga Matayo kumukurikira, kandi na we yarabyemeye (Mat 9:9; 10:2-4). Koko rero, Yesu yagejeje iryo tumira ku bantu bose bakunda gukiranuka igihe yagiraga ati “umuntu nashaka kunkurikira yiyange, maze uko bwije n’uko bukeye, afate igiti cye cy’umubabaro, akomeze ankurikire” (Luka 9:23). Ku bw’ibyo rero, umuntu wese ashobora gukurikira Yesu niba mu by’ukuri abyifuza. Mbese nawe urabyifuza? Abenshi muri twe bamaze kwemera iryo tumira rya Yesu rirangwa n’ubugwaneza, kandi iyo turi mu murimo wo kubwiriza, tugeza iryo tumira ku bandi.

3. Ni gute twakwirinda kugwa mu mutego wo guteshuka ntidukomeze gukurikira Yesu?

3 Ikibabaje ariko, ni uko abantu bamwe bagaragaje ko bashimishijwe n’ukuri kwa Bibiliya badakomeza kuyiga. Ahubwo bacika intege maze amaherezo ‘bagateshuka’ ntibakomeze gukurikira Yesu (Heb 2:1). Twakwirinda dute kugwa muri uwo mutego? Byaba byiza twibajije tuti ‘kuki nahisemo gukurikira Yesu? Kumukurikira bisobanura iki?’ Kuzirikana ibisubizo by’ibyo bibazo byombi, bizadufasha gukomera ku cyemezo twafashe cyo gukomeza inzira nziza y’ubuzima twahisemo. Nanone kandi, bizadufasha gutera abandi inkunga yo gukurikira Yesu.

Kuki duhitamo gukurikira Yesu?

4, 5. Kuki Yesu yujuje ibisabwa kugira ngo atuyobore?

4 Umuhanuzi Yeremiya yagize ati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yer 10:23). Amateka y’abantu yagiye agaragaza ko ayo magambo Yeremiya yavuze ari ukuri. Byagiye birushaho kugaragara ko abantu badatunganye badashobora kwiyobora ubwabo ngo bagire icyo bageraho. Twemeye itumira ryo gukurikira Yesu kubera ko twamenye ko yujuje ibisabwa ngo abe Umuyobozi wacu. Nta muntu n’umwe wamwigezaho. Reka turebe bimwe mu bintu bisabwa Yesu yujuje ngo abe Umuyobozi wacu.

5 Icya mbere, ni uko Yehova ubwe yamwitoranyirije kugira ngo abe Mesiya Umuyobozi. None se, ni nde uzi neza uwatubera Umuyobozi kurusha Umuremyi wacu? Icya kabiri, ni uko Yesu afite imico dushobora kwishimira, kandi tukayigana. (Soma muri Yesaya 11:2, 3.) Yatubereye intangarugero mu buryo buhebuje (1 Pet 2:21). Impamvu ya gatatu, ni uko Yesu yita cyane ku bamukurikira nk’uko yabigaragaje igihe yabapfiraga. (Soma muri Yohana 10:14, 15.) Anagaragaza ko ari umwungeri utwitaho mu gihe atuyobora atwereka uko twagira imibereho irangwa n’ibyishimo muri iki gihe, kandi izatugeza ku gihe kizaza cy’iteka gihebuje (Yoh 10:10, 11; Ibyah 7:16, 17). Kubera izo mpamvu hamwe n’izindi, twafashe umwanzuro urangwa n’ubwenge igihe twahitagamo kumukurikira. Ariko se gukurikira Yesu bikubiyemo iki?

6. Gukurikira Yesu bikubiyemo iki?

6 Gukurikira Kristo bikubiyemo ibirenze ibi byo kuvuga ko turi Abakristo. Abantu bagera kuri miriyari ebyiri bihandagaza bavuga ko ari Abakristo, ariko ibikorwa byabo bikagaragaza ko ari “abakora ibyo kwica amategeko.” (Soma muri Matayo 7:21-23.) Iyo abantu bagaragaje ko bashishikajwe n’amagambo ya Yesu abatumirira kumukurikira, tubasobanurira ko Abakristo b’ukuri bashingira imibereho yabo yose ku nyigisho za Kristo n’urugero yatanze, kandi ibyo bakabikora buri munsi. Kugira ngo tugaragaze icyo ibyo bisobanura, nimucyo dusuzume bimwe mu bintu tuzi kuri Yesu.

Jya wigana urugero rwa Yesu mu kugaragaza ubwenge

7, 8. (a) Ubwenge ni iki, kandi se kuki Yesu yagaragaje ubwenge bwinshi igihe yari ku isi? (b) Ni gute Yesu yagaragaje ubwenge, kandi se twamwigana dute?

7 Yesu yagaragaje imico myinshi ihebuje, ariko reka twibande kuri ine gusa ikurikira: ubwenge, kwicisha bugufi, ishyaka n’urukundo. Reka tubanze dusuzume ubwenge, ari bwo bushobozi bwo gukoresha ubumenyi n’ubuhanga uko bikwiriye. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘muri [Yesu] ni ho ubutunzi bwose bw’ubwenge n’ubumenyi bwahishwe mu buryo bwitondewe’ (Kolo 2:3). Ni hehe Yesu yakuye ubwo bwenge? Yarivugiye ati “ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije” (Yoh 8:28). Ubwenge bwe yabukomoraga kuri Yehova. Ku bw’ibyo, ntidutangazwa n’uko yagaragazaga ubushishozi mu byo yakoraga.

8 Urugero, Yesu yagaragaje ubushishozi mu guhitamo imibereho yari kugira. Yahisemo koroshya ubuzima, yibanda ku ntego imwe, ari yo yo gukora ibyo Imana ishaka. Yakoresheje igihe cye n’imbaraga ze mu buryo burangwa n’ubwenge ateza imbere inyungu z’Ubwami. Twigana urugero rwa Yesu twihatira kugira ‘ijisho riboneje ku kintu kimwe,’ bityo tukirinda kwishyiraho imitwaro y’ibintu bitari ngombwa bidutwara imbaraga kandi bikadusaba kubyitaho cyane (Mat 6:22). Abakristo benshi bateye intambwe zibafasha koroshya ubuzima kugira ngo barusheho kumara igihe kinini bakora umurimo wo kubwiriza. Bamwe bashoboye no gukora umurimo w’ubupayiniya. Niba uri umwe muri bo, urashimirwa cyane. ‘Gushaka mbere na mbere ubwami’ bihesha ibyishimo byinshi no kunyurwa.—Mat 6:33.

Jya wicisha bugufi nka Yesu

9, 10. Ni gute Yesu yagaragaje ko yicishaga bugufi?

9 Ikindi kintu kigaragaza kamere ya Yesu tugiye gusuzuma, ni ukuntu yicishaga bugufi. Iyo abantu badatunganye bahawe ububasha, akenshi bahita bumva ko baruta abandi. Mbega ukuntu Yesu atandukanye na bo! Nubwo afite umwanya w’ingenzi mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova, ntiyigeze yishyira hejuru na mba. Kandi duterwa inkunga yo kumwigana. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mukomeze kugira iyi mitekerereze Kristo Yesu na we yari afite: nubwo yari ameze nk’Imana, ntiyatekereje ibyo kwigarurira ubutware, ni ukuvuga kureshya n’Imana. Oya, ahubwo yiyambuye byose amera nk’umugaragu, maze amera nk’abantu” (Fili 2:5-7). Ibyo byari bikubiyemo iki?

10 Yesu yari afite igikundiro gihebuje cyo kubana na Se mu ijuru, ariko “yiyambuye byose” ku bushake. Ubuzima bwe bwimuriwe mu nda y’umwari w’Umuyahudikazi, amaramo amezi icyenda, kugeza igihe yavukiye akaba uruhinja rutagira kirengera rwo mu rugo rw’umubaji w’umukene. Igihe yari mu rugo rwa Yozefu, buhoro buhoro yarakuze aba igitambambuga, umwana muto, hanyuma aba ingimbi. Nubwo Yesu yari atunganye, akiri muto yakomeje kugandukira ababyeyi batari batunganye (Luka 2:51, 52). Mbega ukwicisha bugufi kudasanzwe!

11. Ni gute dushobora kwigana ukuntu Yesu yicishaga bugufi?

11 Twigana ukuntu Yesu yicishaga bugufi twemera inshingano zishobora gusa n’aho zisuzuguritse tubigiranye umutima ukunze. Reka dufate urugero rw’inshingano dufite yo kubwiriza ubutumwa bwiza. Uwo murimo ushobora gusa n’aho usuzuguritse, cyane cyane mu gihe abantu batitabira ibyo tubabwira, badukoba cyangwa baturwanya. Ariko kandi, iyo twihanganye tugakomeza kubwiriza, dufasha abandi kwitabira amagambo ya Yesu abatumirira kumukurikira. Iyo tubigenje dutyo, tugira uruhare mu gufasha abantu kuzarokoka. (Soma muri 2 Timoteyo 4:1-5.) Urundi rugero ni urwo gukora imirimo yo gufata neza Inzu y’Ubwami. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo gukora imirimo isa n’aho isuzuguritse, urugero nko kumena imyanda, gukoropa no gusukura imisarani. Ariko kandi tuzi ko gufata neza Inzu y’Ubwami, ari yo huriro ryo gusenga kutanduye mu gace irimo, ari kimwe mu bigize umurimo wacu wera. Iyo twemera tubikuye ku mutima gusohoza izo nshingano zisa n’aho zisuzuguritse, tuba tugaragaza ko twicisha bugufi, bityo tukagera ikirenge mu cya Kristo.

Jya ugira ishyaka nka Yesu

12, 13. (a) Ni gute Yesu yagaragaje ko yagiraga ishyaka mu murimo wo kubwiriza, kandi se ni iki cyabimuteraga? (b) Ni iki kizatuma tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza?

12 Reka dusuzume ibirebana n’ishyaka Yesu yagiraga mu murimo wo kubwiriza. Igihe yari ku isi yakoze ibintu byinshi. Birashoboka ko akiri muto yakoranye umurimo wo kubaza na Yozefu wamureraga. Mu gihe Yesu yamaze abwiriza, yakoze ibitangaza, hakubiyemo gukiza abarwayi no kuzura abapfuye. Ariko kandi, umurimo we w’ingenzi wari ukubwiriza ubutumwa bwiza no kwigisha abamutegaga amatwi (Mat 4:23). Kubera ko turi abigishwa be, natwe tugomba gukora uwo murimo. None se, ni gute twakwigana urugero rwe? Uburyo bumwe, ni ugukora umurimo wo kubwiriza tubitewe n’impamvu zatumaga Yesu awukora.

13 Impamvu iruta izindi yatumaga Yesu abwiriza kandi akigisha, ni urukundo yakundaga Imana. Nanone ariko, Yesu yakundaga ukuri yigishaga. Kuri we, uko kuri kwari ubutunzi bw’agaciro katagereranywa, kandi yashishikariraga kukugeza ku bandi. Kubera ko natwe turi abigisha, tubona ukuri dutyo. Tekereza ku kuri kw’agaciro twamenye binyuze ku Ijambo ry’Imana! Tuzi ibihereranye n’ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, n’ukuntu kizakemurwa. Dusobanukiwe neza icyo Ibyanditswe byigisha ku byerekeye imimerere y’abapfuye n’imigisha tuzaba dufite mu isi nshya y’Imana. Uko kuri kwaba ari gushya kuri twe cyangwa twarakumenye kera, guhora ari ukw’agaciro katagereranywa. (Soma muri Matayo 13:52.) Iyo tubwiriza dufite ibyishimo bituvuye ku mutima, tugaragariza abandi urukundo dukunda ibyo Yehova yatwigishije.

14. Ni gute twakwigana uburyo Yesu yigishagamo?

14 Zirikana nanone ukuntu Yesu yigishaga. Buri gihe yerekezaga ibitekerezo by’ababaga bamuteze amatwi ku Byanditswe. Incuro nyinshi iyo yajyaga kuvuga ikintu cy’ingenzi, yabanzaga kuvuga ati “handitswe ngo” (Mat 4:4; 21:13). Mu byo yavuze, yasubiyemo amagambo aboneka mu bitabo bisaga kimwe cya kabiri cy’ibitabo byo mu Byanditswe bya Giheburayo, cyangwa yerekeza kuri ayo magambo. Kimwe na Yesu, natwe iyo tubwiriza dukoresha Bibiliya cyane, kandi tukihatira gukoresha Ibyanditswe uko bishoboka kose. Iyo tubigenje dutyo, dufasha abantu bafite imitima itaryarya kwibonera ko twigisha ibitekerezo by’Imana, aho kwigisha ibyacu. Mbega ukuntu twishima iyo umuntu yemeye gusoma muri Bibiliya, kandi akemera ko tuganira ku gaciro k’Ijambo ry’Imana n’ibisobanuro byaryo! Nanone kandi, iyo abantu nk’abo bemeye gukurikira Yesu, ibyishimo biradusaba.

Gukurikira Yesu bisobanura gukunda abandi

15. Ni uwuhe muco uhebuje Yesu yagaragaje, kandi se ni gute twakungukirwa no kuwutekerezaho?

15 Ikintu cya nyuma mu biranga kamere ya Yesu tugiye gusuzuma, gisusurutsa umutima cyane kurusha ibindi. Icyo kintu ni urukundo akunda abantu. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘urukundo Kristo afite ruraduhata’ (2 Kor 5:14). Iyo dutekereje urukundo Yesu akunda abantu muri rusange n’urwo adukunda buri muntu ku giti cye, bitugera ku mutima maze bikadushishikariza kwigana urugero rwe.

16, 17. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko akunda abandi?

16 Ni gute Yesu yagaragarije abandi urukundo? Ikintu gihebuje cyagaragaje urukundo akunda abantu ni uko yemeye kubapfira (Yoh 15:13). Icyakora, igihe Yesu yakoraga umurimo we, yagaragaje urukundo no mu bundi buryo. Urugero, yiyumvishaga uko abababaye babaga bamerewe maze akabagirira impuhwe. Igihe Yesu yabonaga Mariya n’abo bari kumwe baririra Lazaro wari wapfuye, yababajwe cyane n’agahinda bari bafite. Nubwo Yesu yari agiye kuzura Lazaro, na we yagize agahinda kenshi ku buryo ‘yarize.’—Yoh 11:32-35.

17 Mu ntangiriro z’umurimo wa Yesu, umubembe yaramwegereye maze aramubwira ati “ubishatse ushobora kunkiza.” Yesu yabyakiriye ate? Iyo nkuru ikomeza ivuga ko ‘yumvise amugiriye impuhwe.’ Hanyuma yakoze ikintu kidasanzwe. ‘Yarambuye ukuboko amukoraho, maze aramubwira ati “ndabishaka. Kira.” Ako kanya ibibembe bimushiraho, arahumanuka.’ Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, ababembe babaga bahumanye, kandi Yesu yashoboraga rwose gukiza uwo mugabo atiriwe amukoraho. Nyamara, igihe Yesu yakizaga uwo mubembe, yatumye uwo mubembe yumva uko umuntu yiyumva iyo hari umukozeho. Birashoboka ko uwo mubembe yari amaze imyaka myinshi nta wumukoraho. Mbega ukuntu igikorwa Yesu yakoze kirangwa n’impuhwe!—Mar 1:40-42.

18. Ni gute twagaragaza ko ‘twishyira mu mwanya w’abandi’?

18 Kubera ko dukurikira Kristo, dusabwa kugaragaza ko dukunda abandi ‘twishyira mu mwanya’ wabo (1 Pet 3:8). Kwiyumvisha ibyiyumvo bya mugenzi wacu duhuje ukwizera urwaye indwara yamubayeho akarande cyangwa indwara yo kwiheba, bishobora kutatworohera cyane cyane iyo tutigeze turwara indwara nk’iyo. Nyamara nubwo Yesu atigeze arwara na rimwe, yishyiraga mu mwanya w’ababaga barwaye. None se, ni gute twakwitoza kwishyira mu mwanya w’abandi nk’uko yabigenzaga? Twabikora dutega amatwi twihanganye abantu bababaye igihe batubwira ibibari ku mutima. Dushobora nanone kwibaza tuti ‘nakumva meze nte ndamutse ndi mu mimerere nk’iyo barimo?’ Nitwitoza kwiyumvisha uko abandi bamerewe, bizadufasha kurushaho ‘guhumuriza abihebye’ (1 Tes 5:14). Bityo, tuzaba turimo dukurikira Yesu.

19. Ni mu buhe buryo twungukirwa n’urugero rwa Yesu?

19 Mbega ukuntu dushobora kumenya ibintu bishimishije binyuze mu kwiga ibyo Yesu Kristo yavuze n’ibyo yakoze! Uko turushaho kwiga ibye, ni ko turushaho kwifuza kumera nka we, kandi ni na ko turushaho kwifuza gufasha abandi kubigenza batyo. Uko byagenda kose rero, nimucyo tujye twishimira gukurikira Umwami Mesiya, haba muri iki gihe ndetse n’iteka ryose!

Ese ushobora gusobanura?

• Ni gute twagaragaza ubwenge nk’uko Yesu yabigenje?

• Ni mu buhe buryo twagaragaza ko twicisha bugufi?

• Ni gute twakwitoza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza?

• Ni mu buhe buryo twakwigana Yesu mu kugaragariza abandi urukundo?

[Ibibazo]

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 5]

IGITABO GISHYA

Mu ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 2007, hasohotse igitabo cy’amapaji 192 gifite umutwe uvuga ngo ‘Nkurikira’ (“Viens, suis-moi”). Icyo gitabo kigamije gufasha Abakristo gutekereza cyane kuri Yesu, bakita cyane cyane ku mico ye n’ibikorwa bye. Nyuma y’ibice bibiri bibimburira icyo gitabo, hakurikiraho umutwe wa mbere uvuga muri make imico ihebuje ya Yesu, ari yo kwicisha bugufi, ubutwari, ubwenge, kumvira no kwihangana.

Hanyuma y’ibyo, hakurikiraho imitwe isuzuma ibyo Yesu yakoze ari umwigisha n’umubwiriza w’ubutumwa bwiza, n’uburyo bumwe na bumwe yagiye agaragazamo urukundo rwe rwinshi. Icyo gitabo kigenda gitanga ibitekerezo bifasha Umukristo kwigana Yesu.

Twiringiye tudashidikanya ko icyo gitabo kizafasha buri wese muri twe kwisuzuma, maze akibaza ati ‘ese koko nkurikira Yesu? Ni gute narushaho kumukurira?’ Nanone kandi, kizafasha ‘abiteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka bose’ gukurikira Kristo.—Ibyak 13:48.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Yesu yemeye kuza ku isi no kuvuka ari umuntu. Ni uwuhe muco ibyo byamusabye?

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Ni iki kizatuma tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza?