Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abamisiyonari batewe inkunga yo kuba nka Yeremiya

Abamisiyonari batewe inkunga yo kuba nka Yeremiya

Abarangije mu Ishuri rya 125 rya Galeedi

Abamisiyonari batewe inkunga yo kuba nka Yeremiya

GEOFFREY JACKSON wo mu Nteko Nyobozi yagize ati “iri shuri rya Galeedi ntirizibagirana mu mateka.” Yabwiraga abantu 6.156 bari baje kwifatanya mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri bari barangije mu ishuri rya 125 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, ku itariki ya 13 Nzeri 2008. Ishuri rya Galeedi rimaze kohereza abamisiyonari basaga 8.000 “mu turere twa kure cyane tw’isi,” hakubiyemo n’abamisiyonari 56 bahawe impamyabumenyi kuri iyo tariki.—Ibyak 1:8.

Umuvandimwe Jackson wari uhagarariye uwo muhango wo gutanga impamyabumenyi, yarabajije ati “Ese muzatuma umurimo wanyu utera imbere muba abantu bagirirwa icyizere?” Hanyuma yashyize ku rutonde ibintu bine byari gutuma baba abantu bagirirwa icyizere, ari byo kugira imyifatire myiza, gutanga urugero rwiza, kwigisha ibintu bishingiye ku Ijambo ry’Imana gusa no kwibanda ku bihereranye no kumenyekanisha izina rya Yehova.

David Schafer, ukora muri Komite Ishinzwe Ibyo Kwigisha, yatanze disikuru igira iti “Ese muzamenya byose?” Yijeje abize iryo shuri rya Galeedi ko nibakomeza gushaka Yehova, kandi bakemera ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ bicishije bugufi, bashobora ‘kumenya [ibintu] byose’ bakeneye kugira ngo bakore umurimo w’ubumisiyonari.—Imig 28:5; Mat 24:45.

Hakurikiyeho John E. Barr wo mu Nteko Nyobozi, maze atanga disikuru ifite umutwe ugira uti “Ntimukemere ko hagira ikibatandukanya n’urukundo rw’Imana.” Umuvandimwe Barr yateye inkunga abahawe impamyabumenyi n’ababyeyi babo nk’uko umubyeyi abigirira abana be, maze ibyo bibamara ubwoba bashoboraga kugira ku birebana n’ibyo batekerezaga ko abo bamisiyonari bashya bashobora guhurira na byo mu mafasi boherejwemo. Yasobanuye ko “iyo turi mu rukundo rw’Imana tuba dufite umutekano nyakuri, kandi ko twumva tumerewe neza mu mibereho yacu.” Nta kintu cyatandukanya abamisiyonari n’urukundo rw’Imana, uretse bo ubwabo.

Sam Roberson ukora mu Rwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi abera i Patterson yateye abari bamuteze amatwi inkunga yo “kwambara umwambaro mwiza kurusha iyindi.” Abahawe impamyabumenyi bashobora ‘kwambara Umwami Yesu Kristo’ binyuriye mu kwiga ibyo Yesu yakoze no kubishyira mu bikorwa (Rom 13:14). Hakurikiyeho William Samuelson, akaba ari umugenzuzi w’Urwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi abera i Patterson, agaragaza ikintu gituma umuntu yubahwa. Igituma umuntu yubahwa si uko abantu bamubona, ahubwo ni uko Imana imubona.

Umwe mu barimu bigisha mu Ishuri rya Galeedi witwa Michael Burnett, yabajije abanyeshuri inkuru z’ibyababayeho igihe bari bari mu murimo wo kubwiriza. Nubwo abanyeshuri benshi bahawe ifasi yabwirijwe cyane mu gihe bari muri iryo shuri rya Galeedi i Patterson muri leta ya New York, babonye abantu bashimishijwe. Gerald Grizzle ukora mu Biro Bishinzwe Gutegura Amakoraniro yabajije abavandimwe batatu bari bari mu Ishuri ry’Abagize Komite z’Amashami. Ibyo bavuze byafashije abanyeshuri kumenya ibyo bazahura na byo igihe bazaba bageze mu bihugu boherejwemo.

David Splane wo mu Nteko Nyobozi wahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 42 rya Galeedi, yatanze disikuru igira iti “Mube nka Yeremiya.” Nubwo Yeremiya yatinye inshingano yari ahawe, Yehova yaramukomeje (Yer 1:7, 8). Uko ni na ko Imana izakomeza abamisiyonari bashya. Umuvandimwe Splane yarababwiye ati “nuramuka ugiranye amakimbirane na mugenzi wawe, ujye wicara maze wandike ibintu icumi umukundira. Nudashobora kubona ibyo bintu icumi, bizaba bigaragaza ko ugomba gushyiraho imihati kugira ngo urusheho kumumenya neza.”

Yeremiya yari afite umwuka wo kwitanga. Iyo yumvaga agiye kureka umurimo we, yarasengaga kandi Yehova yaramufashaga (Yer 20:11). Umuvandimwe Splane yaravuze ati “niwumva ucitse intege, ujye ubibwira Yehova. Uzatangazwa no kubona ukuntu Yehova azagufasha.”

Ku iherezo ry’uwo muhango wo gutanga impamyabumenyi, uwari uwuhagarariye yibukije abari bamuteze amatwi ko abahawe impamyabumenyi bize uburyo bwinshi bwo gutuma abantu babagirira icyizere. Abantu nibabagirira icyizere mu murimo wabo w’ubumisiyonari, ubutumwa bazabagezaho buzarushaho kugira imbaraga.—Yes 43:8-12.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 22]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 6

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 21

Umubare w’abanyeshuri: 56

Mwayeni y’imyaka yabo: 32,9

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 17,4

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 125 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo

(1) Hodgson, A.; Wall, A.; Beerens, K.; Hortelano, M.; Newman, L.; De Caso, A. (2) Jenkins, J.; Jarzemski, T.; Méndez, N.; Corona, V.; Canalita, L. (3) Fryer, H.; Savage, M.; Tidwell, K.; Erickson, N.; Dyck, E.; McBeath, R. (4) Perez, L.; Puse, L.; Skidmore, A.; Young, B.; McBride, N.; Rondón, P.; Goodman, E. (5) Beerens, M.; Ferguson, J.; Pearson, N.; Chapman, L.; Wardle, J.; Canalita, M. (6) Perez, P.; De Caso, D.; Young, T.; Rondón, D.; Goodman, G.; Jenkins, M.; Dyck, G. (7) Corona, M.; Wall, R.; Puse, S.; Méndez, F.; Jarzemski, S.; Savage, T. (8) Newman, C.; Ferguson, D.; Skidmore, D.; Erickson, T.; McBride, J.; Pearson, M.; Chapman, M. (9) Hodgson, K.; Wardle, A.; McBeath, A.; Tidwell, T.; Fryer, J.; Hortelano, J.