Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese amagambo ya Yesu agufasha kunonosora amasengesho yawe?

Ese amagambo ya Yesu agufasha kunonosora amasengesho yawe?

Ese amagambo ya Yesu agufasha kunonosora amasengesho yawe?

“Yesu amaze kuvuga ayo magambo, abantu batangazwa n’uburyo bwe bwo kwigisha.”—MAT 7:28.

1, 2. Kuki abantu batangajwe n’uburyo Yesu yigishaga?

TWAGOMBYE kwemera amagambo y’Umwana w’Imana w’ikinege ari we Yesu Kristo, kandi tukabaho mu buryo buhuje na yo. Nta gushidikanya, yavugaga neza kurusha undi muntu uwo ari we wese. N’ikimenyimenyi, abantu batangajwe n’ukuntu yigishije mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi.—Soma muri Matayo 7:28, 29.

2 Umwana wa Yehova ntiyigishaga nk’abanditsi bashingiraga ibyo bavugaga ku nyigisho z’abantu badatunganye. Kristo yigishaga “nk’umuntu ufite ubutware,” kubera ko ibyo yavugaga byavaga ku Mana (Yoh 12:50). Ku bw’ibyo, nimucyo dusuzume ukuntu andi magambo Yesu yavuze mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi ashobora kudufasha kunonosora amasengesho yacu. Kandi koko, uko ni ko byagombye kugenda!

Ntimugasenge nk’indyarya

3. Vuga muri make ibyo Yesu yavuze muri Matayo 6:5.

3 Kubera ko isengesho ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigize gahunda y’ugusenga k’ukuri, twagombye gusenga Yehova buri gihe. Ariko kandi, amasengesho yacu yagombye kuba ahuje n’ibyo Yesu yavuze mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi. Yagize ati “nimusenga, ntimukamere nk’abantu b’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu mahuriro y’imihanda kugira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko baba bamaze guhabwa ingororano yabo yose.”Mat 6:5.

4-6. (a) Kuki Abafarisayo bakundaga gusenga “bahagaze mu masinagogi no mu mahuriro y’imihanda”? (b) Ni mu buhe buryo abantu nk’abo b’indyarya ‘babaga bamaze guhabwa ingororano yabo yose’?

4 Igihe abigishwa ba Yesu bari kuba basenga, ntibagombaga kwigana bene abo bantu b’“indyarya,” urugero nk’Abafarisayo bigiraga abakiranutsi, bakagaragariza mu ruhame ko bubaha Imana kandi atari ko biri (Mat 23:13-32). Abo bantu b’indyarya bakundaga gusenga “bahagaze mu masinagogi no mu mahuriro y’imihanda.” Kuki babigenzaga batyo? Byari ukugira ngo “abantu babarebe.” Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bari bafite akamenyero ko gusenga bateraniye hamwe mu gihe cyo gutamba ibitambo byoswa ku rusengero (ahagana saa tatu za mu gitondo na saa cyenda z’umugoroba). Abantu bari batuye muri Yerusalemu bashoboraga gusengera hamwe n’abantu benshi babaga bari mu rusengero. Hanze y’uwo mugi, akenshi Abayahudi bakurikizaga cyane imigenzo y’idini ryabo basengaga kabiri ku munsi “bahagaze mu masinagogi.”—Gereranya na Luka 18:11, 13.

5 Kubera ko abantu benshi babaga bari kure y’urusengero cyangwa y’isinagogi mu gihe cy’amasengesho tumaze kuvuga, bashoboraga gusengera ahantu aho ari ho hose babaga bari kuri ayo masaha. Bamwe bakoraga ibishoboka byose kugira ngo ibyo bihe byo gusenga bigere bari “mu mahuriro y’imihanda.” Babaga bashaka ko “abantu” banyura muri ayo mahuriro y’imihanda ‘babareba.’ Abo banyedini b’indyarya ‘bashakaga urwitwazo rwo kuvuga amasengesho maremare’ kugira ngo ababaga babitegereza babashimagize (Luka 20:47). Ntitwagombye kugira imyifatire nk’iyo.

6 Yesu yavuze ko abantu nk’abo b’indyarya babaga ‘bamaze guhabwa ingororano yabo yose.’ Bifuzaga cyane kwemerwa n’abantu no gushimagizwa na bo, kandi ibyo ni byo byonyine bari gutahira. Ibyo ni byo byari kuba ingororano yabo kuko Yehova atari gusubiza amasengesho yabo yarangwaga n’uburyarya. Ariko kandi, Imana yari gusubiza amasengesho y’abigishwa nyakuri ba Kristo nk’uko amagambo Yesu yakomeje avuga ku bihereranye n’ibyo abigaragaza.

7. Inama ivuga ibirebana no gusengera “mu cyumba” cyacu, isobanura iki?

7“Icyakora wowe nusenga, winjire mu cyumba cyawe maze numara gukinga urugi, ubone gusenga So uba ahiherereye; ni bwo So wo mu ijuru ureba ari ahiherereye azakwitura” (Mat 6:6). Inama Yesu yatanze yo gusenga umuntu ari mu cyumba cye amaze gukinga urugi, ntiyumvikanishaga ko umuntu atashoboraga guhagararira itorero mu isengesho. Iyo nama yari igamije kwamagana amasengesho yo mu ruhame abantu bavugaga bagira ngo abandi babarebe, kandi babashime. Twagombye kuzirikana ibyo bintu mu gihe dusabwe guhagararira ubwoko bw’Imana mu isengesho. Nimucyo nanone twumvire indi nama Yesu yatanze ku birebana n’isengesho.

8. Dukurikije Matayo 6:7, ni ubuhe buryo budakwiriye bwo gusenga twagombye kwirinda?

8“Mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo nk’uko abantu b’isi babigenza, bibwira ko amagambo menshi bavuga azatuma bumvwa” (Mat 6:7). Muri uwo murongo, Yesu yavuze ubundi buryo budakwiriye bwo gusenga, ni ukuvuga gusubiramo amagambo. Ntiyashakaga kuvuga ko tutagombye gusubiramo amagambo atuvuye ku mutima tuvuga mu isengesho dusaba ikintu cyangwa dushimira. Igihe Yesu yari mu busitani bwa Getsemani mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yasenze incuro nyinshi ‘asubira [mu] magambo’ amwe.—Mar 14:32-39.

9, 10. Ni mu buhe buryo tutagombye gusenga dusubiramo amasengesho?

9 Si byiza ko twigana amasengesho “abantu b’isi” basenga bayasubiramo. ‘Bagenda basubiramo’ interuro bafashe mu mutwe ziba zirimo amagambo menshi adafite icyo amaze. Kuba abasengaga Baali barambaje izina ry’iyo mana yabo y’ikinyoma ‘bahereye mu gitondo bakageza ku manywa y’ihangu, bavuga bati “nyamuna Baali, twumvire,”’ nta cyo byabamariye (1 Abami 18:26). Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni bavuga amasengesho arimo amagambo menshi kandi bayasubiramo, bagatekereza bibeshya ko ibyo ari byo bizatuma amasengesho yabo ‘yumvwa.’ Ariko Yesu adufasha kubona ko kuvuga “amagambo menshi” mu masengesho maremare kandi asubiwemo, ari nta gaciro bifite mu maso ya Yehova. Reka turebe ibindi bintu Yesu yakomeje avuga.

10 Yesu yagize ati “bityo rero, ntimukamere nka bo kuko Imana, ari yo So, iba izi ibyo mukeneye na mbere y’uko mugira icyo muyisaba” (Mat 6:8). Abayobozi benshi b’idini rya kiyahudi bigize nk’Abanyamahanga binyuze mu gusenga amasengesho maremare. Amasengesho avuye ku mutima akubiyemo amagambo yo gusingiza, ayo gushimira no gusaba, ni igice cy’ingenzi mu bigize gahunda yo gusenga k’ukuri (Fili 4:6). Nyamara, si byiza ko duhora dusubiramo amagambo amwe mu gihe dusenga, twibwira ko guhora tuyasubiramo ari ngombwa kugira ngo tubwire Imana ibyo dukeneye. Mu gihe dusenga, twagombye kwibuka ko tuba tubwira Imana ‘izi ibyo dukeneye na mbere y’uko tugira icyo tuyisaba.’

11. Ni iki twagombye kuzirikana mu gihe tugiye guhagararira abandi mu isengesho?

11 Amagambo Yesu yavuze ku bihereranye n’amasengesho atemewe, yagombye kutwibutsa ko Imana itajya ishishikazwa n’imvugo ishamaje ndetse n’amagambo atari ngombwa. Twagombye nanone kumenya ko isengesho rivugiwe mu ruhame atari uburyo tuba tubonye bwo kugerageza gutuma abaduteze amatwi badutangarira, cyangwa ngo ribe rirerire ku buryo abantu bibaza igihe riri burangirire. Kwifashisha amasengesho kugira ngo tugire ibyo dutangariza abaduteze amatwi cyangwa tubahe inama, na byo byaba bidahuje n’amagambo ya Yesu ari mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi.

Yesu yatwigishije uko twagombye gusenga

12. Wasobanura ute isengesho dutura Yehova tumusaba ko ‘izina rye ryezwa’?

12 Nubwo Yesu yatanze umuburo ku bihereranye no gukoresha nabi igikundiro gihebuje dufite cyo gusenga, yanigishije abigishwa be uko basenga. (Soma muri Matayo 6:9-13.) Ntitugomba gufata mu mutwe isengesho ntangarugero kugira ngo tujye duhora turisubiramo. Ahubwo riduha icyitegererezo cy’ukuntu twagombye gusenga. Urugero, mu magambo abimburira iryo sengesho, Yesu yashyize Imana mu mwanya wa mbere. Yagize ati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe” (Mat 6:9). Mu buryo bukwiriye, twita Yehova “Data,” kubera ko ari Umuremyi wacu uba “mu ijuru,” kure cyane hitaruye isi (Guteg 32:6; 2 Ngoma 6:21; Ibyak 17:24, 28). Kubera ko iryo sengesho rya Yesu ryari kubera icyitegererezo abari kumukurikira bose mu gihe bari kuba basenga, ryagombye kutwibutsa ko bagenzi bacu duhuje ukwizera na bo bafitanye imishyikirano ya bugufi n’Imana. Iyo dusenze Yehova tumusaba ko ‘izina rye ryezwa,’ tuba tumusaba ko yagira icyo akora kugira ngo yerekane ko ari Uwera avana ku izina rye umugayo wose ryashyizweho kuva ubwigomeke bwo muri Edeni bwatangira. Yehova azasubiza iryo sengesho akura ububi ku isi, bityo agaragaze ko ari Uwera.—Ezek 36:23.

13. (a) Ni gute isengesho ryo gusaba ko ‘ubwami [bw’Imana] buza’ rizasohora? (b) Ibyo Imana ishaka ko bikorwa ku isi bikubiyemo iki?

13“Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu ijuru no ku isi” (Mat 6:10). Mu buryo buhuje n’uko Yesu yasabye mu isengesho ntangarugero, twagombye kwibuka ko “ubwami” ari ubutegetsi bwa kimesiya buyobowe na Kristo hamwe n’“abera” iyo bamaze kuzuka (Dan 7:13, 14, 18; Yes 9:5, 6). Iyo dusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana ‘buza,’ tuba dushaka ko buza bukavana ku isi abantu bose barwanya ubutegetsi bwayo. Ibyo bizabaho vuba, maze bitume habaho paradizo izaba irimo gukiranuka, amahoro n’uburumbuke (Zab 72:1-15; Dan 2:44; 2 Pet 3:13). Ubu ibyo Yehova ashaka birakorwa mu ijuru. Bityo, iyo dusaba ko bikorwa no ku isi, tuba dusaba Imana ko yasohoza umugambi wayo uhereranye n’iyi si, hakubiyemo no kurimbura abantu bose barwanya Imana muri iki gihe, nk’uko yabigenje mu bihe bya kera.—Soma muri Zaburi ya 83: 2, 3, 14-19.

14. Kuki bikwiriye ko dusaba “ibyokurya by’uyu munsi”?

14“Uyu munsi uduhe ibyokurya by’uyu munsi” (Mat 6:11; Luka 11:3). Iyo dusaba dutyo mu isengesho, tuba dusaba Imana ngo iduhe ibyokurya dukeneye ‘by’uwo munsi.’ Ibyo bigaragaza ko twizeye ko Yehova afite ubushobozi bwo kuduha ibyo dukeneye buri munsi. Ntituba dusaba Imana kuduha ibirenze ibyo dukeneye. Gusaba ibyo dukeneye buri munsi bishobora kutwibutsa ko Imana yari yarategetse Abisirayeli gutoragura manu y’“uwo munsi.”—Kuva 16:4.

15. Ni iki tuba dushaka kuvuga iyo dusenga dusaba ngo “utubabarire imyenda yacu, nk’uko natwe tubabarira abaturimo imyenda”?

15 Ikintu Yesu yakurikijeho muri iryo sengesho ntangarugero, kitwerekeza ku kintu dukeneye gukora. Yaravuze ati “kandi utubabarire imyenda yacu, nk’uko natwe tubabarira abaturimo imyenda” (Mat 6:12). Ivanjiri ya Luka igaragaza ko iyo ‘myenda’ ari “ibyaha” (Luka 11:4). Yehova azatubabarira ibyaha byacu ari uko gusa twamaze ‘kubabarira’ abandi. (Soma muri Matayo 6:14, 15.) Twagombye kubabarira abandi tutagononwa.—Efe 4:32; Kolo 3:13.

16. Ni gute twagombye kumva amagambo ngo “ntudutererane mu bitwoshya” n’avuga ngo “udukize umubi”?

16“Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi” (Mat 6:13). Ni gute twagombye kumva ibyo bintu bibiri bifitanye isano biri mu isengesho ntangarugero rya Yesu? Mbere na mbere, ni uko nidusenga mu buryo buhuje n’uko Yesu yabigaragaje dusaba Yehova ko atadutererana mu bitwoshya, atazatureka ngo dutsindwe mu gihe duhuye n’ibishuko byatuma tutamwumvira. Hanyuma, iyo dusenze Yehova tumusaba ‘kudukiza umubi,’ tuba tumusaba ko atakwemerera Satani kutugusha. Kandi koko, dushobora kwizera ko ‘Imana itazatureka ngo tugeragezwe ibirenze ibyo dushobora kwihanganira.’—Soma mu 1 Abakorinto 10:13.

‘Mukomeze gusaba, gushaka, no gukomanga’

17, 18. ‘Gukomeza gusaba, gushaka [no] gukomanga’ byumvikanisha iki?

17 Intumwa Pawulo yateye bagenzi be bari bahuje ukwizera inkunga agira ati “musenge ubudacogora” (Rom 12:12). Yesu yatanze itegeko nk’iryo igihe yavugaga ati “mukomeze gusaba muzahabwa; mukomeze gushaka muzabona; mukomeze gukomanga muzakingurirwa. Kuko usaba wese ahabwa, kandi umuntu wese ushaka abona, n’umuntu wese ukomanga akingurirwa” (Mat 7:7, 8). Birakwiriye ko ‘dukomeza gusaba’ ikintu icyo ari cyo cyose gihuje n’ibyo Imana ishaka. Mu buryo buhuje n’amagambo ya Yesu, intumwa Yohana yaranditse ati “iki ni cyo cyizere dufite imbere y’[Imana]: ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.”—1 Yoh 5:14.

18 Inama Yesu yatanze yo ‘gukomeza gusaba [no] gushaka’ yumvikanisha ko twagombye gusengana umwete, kandi ntiducogore. Nanone kandi, ni ngombwa ko ‘dukomeza gukomanga’ kugira ngo tuzabone Ubwami kandi tugerweho n’imigisha, inyungu ndetse n’ingororano bizazanwa na bwo. Ariko se dushobora kwizera ko Imana izasubiza amasengesho yacu? Yego rwose. Dushobora kubyizera niba tubera Yehova indahemuka, kubera ko Kristo yagize ati ‘usaba wese arahabwa, kandi umuntu wese ushaka arabona, n’umuntu wese ukomanga arakingurirwa.’ Ibintu byinshi byabaye ku bagaragu ba Yehova bigaragaza rwose ko ari Imana ‘yumva ibyo isabwa.’—Zab 65:3.

19, 20. Dukurikije amagambo ya Yesu aboneka muri Matayo 7:9-11, ni gute Yehova ameze nk’umubyeyi ukunda abana be?

19 Yesu yagereranyije Imana n’umubyeyi wuje urukundo, uha abana be ibintu byiza. Tekereza iyo uza kuba uhari igihe Yesu yatangaga Ikibwiriza cyo ku Musozi, maze ukamwumva avuga ati “ni nde muri mwe umwana we yasaba umugati akamuha ibuye? Cyangwa se wenda yamusaba ifi akamuha inzoka? None se niba muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho guha ibintu byiza ababimusaba?”Mat 7:9-11.

20 Nubwo, ugereranyije, umubyeyi usanzwe aba ari ‘mubi’ kuko aba yararazwe icyaha, gukunda abana be bimubamo. Ntiyabeshya umwana we, ahubwo yakora ibishoboka byose kugira ngo amuhe “ibintu byiza.” Data wo mu ijuru udukunda, atugenzereza nk’uko umubyeyi agirira abana be, aduha “impano nziza,” urugero nk’umwuka we wera (Luka 11:13). Uwo mwuka ushobora kuduha imbaraga zo gukorera Yehova mu buryo yemera, We uduha “impano nziza yose kandi impano yose itunganye.”—Yak 1:17.

Komeza kungukirwa n’amagambo ya Yesu

21, 22. Ni iki gishishikaje ku bihereranye n’Ikibwiriza cyo ku Musozi, kandi se ayo magambo ya Yesu atuma wumva umeze ute?

21 Koko rero, Ikibwiriza cyo ku Musozi ni yo disikuru nziza cyane kuruta izindi zose zatanzwe ku isi. Iyo disikuru irihariye kubera inyigisho zo mu buryo bw’umwuka ziyikubiyemo ndetse n’ukuntu yumvikana. Nk’uko byagaragajwe n’ingingo zayo twasuzumye muri ibi bice byo kwigwa bikurikirana, dushobora kungukirwa cyane turamutse dushyize mu bikorwa inama ziyikubiyemo. Ayo magambo ya Yesu ashobora gutuma imibereho yacu irushaho kuba myiza muri iki gihe, kandi akaduha ibyiringiro by’imibereho ishimishije mu gihe kizaza.

22 Muri ibi bice, twasuzumye bike mu bintu by’agaciro kenshi Yesu yavuze mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi. Ntibitangaje rero kuba abantu bumvise iyo disikuru ‘baratangajwe n’uburyo bwe bwo kwigisha’ (Mat 7:28). Nta gushidikanya ko natwe ari uko bizatugendekera nitwuzuza mu bwenge bwacu no mu mitima yacu ayo magambo y’agaciro kenshi, hamwe n’andi yavuzwe n’Umwigisha Ukomeye, ari we Yesu Kristo.

Ni gute wasubiza?

• Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye n’amasengesho arangwa n’uburyarya?

• Kuki twagombye kwirinda gusenga dusubiramo amagambo?

• Ni ibihe bintu bikubiye mu isengesho ntangarugero rya Yesu tugomba gusenga dusaba?

• Ni gute ‘twakomeza gusaba, gushaka, no gukomanga’?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Yesu yamaganye abantu b’indyarya basengaga kugira ngo abantu babarebe kandi babumve

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Ese waba uzi impamvu dukwiriye gusenga dusaba ibyokurya bya buri munsi?