Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wagombye gutsimbarara ku mahitamo yawe?

Ese wagombye gutsimbarara ku mahitamo yawe?

Ese wagombye gutsimbarara ku mahitamo yawe?

ABANA babiri barimo barakina. Umwana umwe yatse mugenzi we igikinisho akunda cyane asakuza ati “ni icyanjye!” Abantu badatunganye bagaragaza ubwikunde mu rugero runaka kuva bakiri bato (Itang 8:21; Rom 3:23). Byongeye kandi, isi muri rusange yimakaza umwuka w’ubwikunde. Niba dushaka kwirinda uwo mwuka, tugomba gushyiraho imihati kugira ngo turwanye kamere ibogamira ku bwikunde. Tutabigenje dutyo, dushobora gusitaza abandi mu buryo bworoshye, kandi imishyikirano dufitanye na Yehova ikahazaharira.—Rom 7:21-23.

Intumwa Pawulo yaduteye inkunga yo kuzirikana ingaruka ibikorwa byacu bishobora kugira ku bandi, maze arandika ati “ibintu byose biremewe, ariko si ko byose bigira umumaro. Ibintu byose biremewe, ariko si ko byose byubaka.” Nanone Pawulo yagize ati “mwirinde mutabera [abandi] igisitaza” (1 Kor 10:23, 32). Ku bw’ibyo, mu bintu bireba amahitamo y’umuntu ku giti cye, ni iby’ubwenge ko twibaza tuti ‘ese niteguye kwigomwa ibintu bimwe na bimwe mfitiye uburenganzira mu gihe bishobora guhungabanya amahoro y’itorero? Ese niteguye gukurikiza amahame ya Bibiliya, ndetse no mu gihe kubigenza ntyo bishobora kuba bitanyoroheye?’

Mu gihe duhitamo akazi

Abantu benshi babona ko guhitamo akazi ari umwanzuro ureba umuntu ku giti cye, ukaba udashobora kugira ingaruka cyane ku bandi cyangwa ntunazibagireho rwose. Ariko reka turebe ibyabaye ku mucuruzi wo mu mugi muto wo muri Amerika y’Epfo. Yari azwiho gukina urusimbi no gusinda. Icyakora bitewe n’uko yiganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yigaga maze ahindura imibereho ye (2 Kor 7:1). Igihe yagaragazaga ko yifuza kubwirizanya n’itorero, umusaza, abigiranye amakenga, yamuteye inkunga yo gutekereza ku kazi yakoraga. Uwo mugabo yari amaze igihe runaka ari umucuruzi ukomeye uranguza ubwoko bw’inzoga ikaze cyane mu mugi yari atuyemo. Iyo nzoga ikoreshwa mu bintu byinshi, ariko akenshi muri ako gace bayinywa bayivanze n’ibinyobwa bidasindisha, nta kindi bagamije uretse gusinda.

Uwo mugabo yabonye ko iyo aramuka yifatanyije n’itorero mu kubwiriza agicuruza iyo nzoga byari gushyira umugayo ku itorero, kandi bikangiza imishyikirano afitanye n’Imana. Nubwo yari afite umuryango munini yagombaga kwitaho, yaretse gucuruza iyo nzoga. Ubu acuruza ibintu bikomoka ku mpapuro kugira ngo abone uko atunga umuryango we. Muri iki gihe, uwo mugabo n’umugore we hamwe na babiri mu bana babo batanu, barabatijwe. Babwirizanya ishyaka ubutumwa bwiza bashize amanga.

Mu gihe duhitamo incuti

Mbese kwifatanya n’abantu tudahuje ukwizera ni ikibazo kirebana n’amahitamo yacu gusa, cyangwa hari amahame ya Bibiliya tugomba kubahiriza? Hari mushiki wacu wifuje kujyana n’umusore batari bahuje ukwizera mu munsi mukuru. Nubwo uwo mushiki wacu yahawe umuburo w’akaga yashoboraga guhura na ko, yumvise ko kujyana na we byari uburenganzira bwe, maze aragenda. Amaze akanya gato agezeyo, bamuhaye icyo kunywa bashyizemo imiti isinziriza. Yaje gukanguka nyuma y’amasaha menshi, maze asanga uwo yitaga incuti ye yamusambanyije.—Gereranya n’Itangiriro 34:2.

Nubwo kwifatanya n’abatizera atari ko buri gihe biteza akaga nk’ako, Bibiliya itanga umuburo ugira uti “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa” (Imig 13:20). Tutiriwe tubitindaho, kwifatanya n’ababi bishobora kuduteza akaga! Mu Migani 22:3, hagira hati “umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.” Incuti zacu zishobora kutugiraho ingaruka, ndetse zikagira ingaruka no ku mishyikirano dufitanye n’Imana.—1 Kor 15:33; Yak 4:4.

Mu kwambara no kwirimbisha

Imyambarire n’imideri bihora bihinduka. Ariko kandi, amahame ya Bibiliya arebana n’imyambarire no kwirimbisha ntahinduka. Dukurikije uko Bibiliya Ntagatifu ibivuga, Pawulo yateye Abakristokazi inkunga yo “kugira imyifatire ikwiriye bakarimbana ubwiyoroshye, nta kurata ubukire,” iryo hame rikaba rinareba abagabo (1 Tim 2:9). Pawulo ntiyateraga abantu inkunga yo gukabya kwambara imyambaro iciriritse cyangwa ngo abe yaravugaga ko Abakristo bose bagomba kugira amahitamo amwe mu bijyanye n’imyambarire. Ariko se bite ku bihereranye no kwiyoroshya? Hari inkoranyamagambo yasobanuye ko kwiyoroshya ari ‘ukwicisha bugufi.’

Dukeneye kwibaza tuti ‘ese koko nshobora kuvuga ko niyoroshya niba nsimbarara ku burenganzira mfite bwo kwambara mu buryo butuma abantu banyitegereza bitari ngombwa? Ese imyambarire yanjye ituma abantu banshidikanyaho cyangwa bagashidikanya ku mahame mbwirizamuco ngenderaho?’ Dushobora kwirinda ‘guha urwaho ikintu icyo ari cyo cyose cyabera abandi igisitaza’ mu birebana n’ibyo, ‘tutita ku nyungu zacu bwite twibanda gusa ku bintu bitureba, ahubwo nanone tukita ku nyungu z’abandi.’—2 Kor 6:3; Fili 2:4.

Mu bucuruzi

Igihe mu itorero ry’i Korinto havukaga ibibazo bikomeye bifitanye isano no kuriganya, Pawulo yaranditse ati “kuki mutakwemera kurenganywa? Kuki se mutakwemera kuriganywa?” Pawulo yagiriye Abakristo inama yo kuba biteguye kugira icyo bigomwa aho kujyana umuvandimwe wabo mu rukiko (1 Kor 6:1-7). Hari umuvandimwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wazirikanye iyo nama. Hari ibyo atumvikanagaho n’umukoresha we w’Umukristo ku bihereranye n’umushahara yamugombaga. Abo bavandimwe bombi bakurikije amahame aboneka mu Byanditswe, bahura incuro nyinshi ariko ntibagera ku muti w’icyo kibazo. Amaherezo bagejeje icyo kibazo ku basaza b’Abakristo bahagarariye “itorero.”—Mat 18:15-17.

Ikibabaje ariko, ni uko icyo kibazo kitashoboye gukemuka. Uwo mukozi amaze gusenga cyane, yahisemo guhara amenshi mu mafaranga yumvaga afitiye uburenganzira. Kuki yabigenje atyo? Nyuma yaho yagize ati “ayo makimbirane yatumaga ntagira ibyishimo, kandi akantwara igihe cy’agaciro nashoboraga gukoresha mu bikorwa bya gikristo.” Uwo muvandimwe amaze gufata uwo mwanzuro, yumvise yongeye kugira ibyishimo, kandi yumva ko Yehova amuha imigisha mu murimo amukorera.

Mu bintu byoroheje

Nanone kandi, kudatsimbarara ku mahitamo yacu bwite biduhesha imigisha no mu bintu byoroheje. Ku munsi wa mbere w’ikoraniro ry’intara, umugabo n’umugore we b’abapayiniya bageze aho ryari kubera kare, maze bafata imyanya yo kwicaramo bifuzaga. Igihe porogaramu yatangiraga, abantu bagize umuryango umwe urimo abana benshi baje bihuta, maze binjira mu nzu y’ikoraniro yari yuzuyemo imbaga y’abantu. Uwo mugabo n’umugore we b’abapayiniya bamaze kubona ko uwo muryango washakishaga imyanya ikwiriye yo kwicaramo, bigomwe imyanya yabo ibiri bari bafashe. Ibyo byatumye wa muryango wose wicara hamwe. Iminsi mike nyuma y’ikoraniro, abo bapayiniya babonye ibaruwa ibashimira iturutse kuri wa muryango. Muri iyo baruwa, babasobanuriye ukuntu bumvise bacitse intege igihe bageraga mu ikoraniro bakererewe. Gucika intege byasimbuwe n’ibyishimo no gushimira kubera ineza abo bapayiniya babagaragarije.

Nimucyo mu gihe tubonye uburyo, tujye twigomwa amahitamo yacu ku bw’inyungu z’abandi. Iyo tugaragaje urukundo ‘rudashaka inyungu zarwo,’ tugira uruhare mu kwimakaza amahoro mu itorero no mu baturanyi bacu (1 Kor 13:5). Ariko icy’ingenzi cyane kurusha ibindi, ni uko iyo tubigenje dutyo, tubumbatira ubucuti dufitanye na Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Ese witeguye kudatsimbarara ku mahitamo ufite mu birebana n’imideri?

[Ifoto yo ku ipaji ya 20 n’iya 21]

Ese witeguye guhara umwanya wicayemo ukimukira abavandimwe?