Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imihango y’ihamba ya gikristo yiyubashye, yoroheje kandi ishimisha Imana

Imihango y’ihamba ya gikristo yiyubashye, yoroheje kandi ishimisha Imana

Imihango y’ihamba ya gikristo yiyubashye, yoroheje kandi ishimisha Imana

AMAJWI y’abantu bababaye arumvikana hose. Abantu bambaye imyenda yihariye y’umukara bari mu cyunamo bacuze umuborogo, barikubita hasi nta rutangira babitewe n’akababaro. Ababyinnyi barabyina bajyana n’indirimbo. Nyamara kandi, abandi bari mu birori, bararya kandi baseka cyane. Hari n’abandi bake baryamye hasi, basindishijwe na divayi ikozwe mu mikindo ndetse n’izindi nzoga. Ni iki cyabaye? Mu bice bimwe na bimwe by’isi, ibyo ni bimwe mu bintu biranga imihango y’ihamba, aho abantu babarirwa mu magana bateranira kugira ngo basezere ku wapfuye.

Abahamya ba Yehova benshi baba mu duce aho bene wabo n’abaturanyi baha agaciro cyane imiziririzo, kandi bagatinya abapfuye. Abantu babarirwa muri za miriyoni bizera ko iyo umuntu apfuye, ahinduka umuzimu akaba ashobora gufasha abazima cyangwa akabagirira nabi. Iyo myizerere ijyanirana n’imigenzo myinshi y’ihamba. Birumvikana ko kugira akababaro mu gihe umuntu yapfuye ari ibintu bisanzwe. Hari igihe Yesu n’abigishwa be bagize agahinda kubera ko abantu bakundaga bari bapfuye (Yoh 11:33-35, 38; Ibyak 8:2; 9:39). Nyamara kandi, ntibigeze bagaragaza akababaro mu buryo bukabije nk’uko byari bimenyerewe mu gihe cyabo (Luka 23:27, 28; 1 Tes 4:13). Kubera iki? Imwe mu mpamvu yabiteye, ni uko bari bazi ukuri ku bihereranye n’urupfu.

Bibiliya ivuga mu buryo bwumvikana iti “abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi . . . Urukundo rwabo n’urwangano rwabo n’ishyari ryabo, byose biba bishize . . . Kuko ikuzimu [ahantu h’ikigereranyo abenshi mu bapfuye bari] aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge” (Umubw 9:5, 6, 10). Iyo mirongo yahumetswe yo muri Bibiliya igaragaza neza ko iyo umuntu yapfuye nta cyo aba akizi. Ntashobora gutekereza, kugira ibyiyumvo, kuganira cyangwa kwiyumvisha ikintu icyo ari cyo cyose. Ni gute gusobanukirwa uko kuri kw’ingirakamaro gushingiye kuri Bibiliya, byagombye kugira ingaruka ku buryo imihango y’ihamba ya gikristo ikorwamo?

“Ntimukongere gukora ku kintu gihumanye”

Abahamya ba Yehova, uko ubwoko cyangwa umuco baturutsemo byaba biri kose, birinda imigenzo iyo ari yo yose ifitanye isano n’imyizerere ivuga ko abapfuye bafite ubwimenye, kandi ko bashobora kugira ingaruka ku bazima. Imigenzo, urugero nk’ikiriyo, ibirori bikorwa nyuma yo guhamba, kwizihiza itariki umuntu yapfiriyeho, guterekera n’imihango ikorerwa uwapfakaye, byose biranduye, kandi ntibishimisha Imana. Ibyo biterwa n’uko bishingiye ku nyigisho y’abadayimoni kandi idahuje n’Ibyanditswe, ivuga ko ubugingo budapfa (Ezek 18:4). Kubera ko Abakristo b’ukuri ‘badashobora gusangirira ku “meza ya Yehova” no ku meza y’abadayimoni,’ ntibifatanya muri iyo migenzo (1 Kor 10:21). Bumvira itegeko rigira riti “mwitandukanye na bo, . . . kandi ‘ntimukongere gukora ku kintu gihumanye’” (2 Kor 6:17). Ariko kandi, kubigenza gutyo si ko buri gihe byoroha.

Muri Afurika ndetse no mu tundi duce, hari imyizerere yogeye ivuga ko abapfuye bababara iyo nta migenzo runaka ikozwe. Abantu babona ko kudakora iyo migenzo ari ikosa rikomeye rishobora gutuma bagerwaho n’umuvumo cyangwa ibyago. Kubera ko Abahamya ba Yehova batifatanya mu migenzo y’ihamba idahuje n’Ibyanditswe, abenshi muri bo bagiye bavugwa nabi, bagatukwa kandi bakagirwa ibicibwa n’abantu bo mu gace batuyemo cyangwa bene wabo. Bamwe bagiye baregwa ko batifatanya n’abandi mu byo bakora, kandi ko batubaha abapfuye. Hari igihe abantu batizera bagiye bayobora ku ngufu imihango y’ihamba y’Umukristo. Ku bw’ibyo se, ni gute twakwirinda guhangana n’abantu batsimbarara cyane ku bihereranye no kubahiriza imihango ijyana n’ihamba idashimisha Imana? Icy’ingenzi kuruta byose se, ni iki twakora kugira ngo dukomeze kwitandukanya n’imihango ndetse n’ibikorwa byanduye bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova?

Jya ugaragaza neza uruhande urimo

Mu duce tumwe na tumwe tw’isi, biramenyerewe ko abahagarariye umuryango w’uwapfuye hamwe na bene wabo batari aba bugufi, bagira uruhare mu gufata imyanzuro irebana no guhamba uwapfuye. Ku bw’ibyo, Umukristo w’indahemuka agomba kugaragaza neza ko imihango ye y’ihamba izategurwa n’Abahamya ba Yehova kandi bakayiyobora bakurikije amahame ya Bibiliya (2 Kor 6:14-16). Ibiba mu mihango y’ihamba ya gikristo ntibyagombye gutuma imitimanama ya bagenzi bacu duhuje ukwizera idakora neza cyangwa ngo bibere ikigusha abandi bazi ibyo twizera n’ibyo twigisha ku bihereranye n’abapfuye.

Mu gihe umuntu uhagarariye itorero rya gikristo asabwe kuyobora imihango y’ihamba, abasaza b’itorero bashobora guha abari mu cyunamo bizera ibitekerezo by’ingirakamaro, kandi bakabafasha gusobanukirwa amahame ya Bibiliya arebana n’imihango y’ihamba kugira ngo iyo mihango ibe ihuje n’ubuyobozi butangwa n’Ibyanditswe. Mu gihe bamwe mu bantu batari Abahamya ba Yehova bifuje kuzana ibikorwa bidahuje n’Ibyanditswe, ni ngombwa gushikama no kugira ubutwari tukabasobanurira uko twe Abakristo tubona ibintu, ariko tukabikora mu bugwaneza kandi tububashye (1 Pet 3:15). Ariko se, byagenda bite mu gihe bene wacu batizera banze kuva ku izima bagashaka gukora imigenzo itemewe n’Ibyanditswe muri uwo muhango w’ihamba? Icyo gihe, abagize umuryango bizera bashobora gufata umwanzuro wo kuva muri uwo muhango (1 Kor 10:20). Mu gihe ibyo bibaye, hashobora gutangwa disikuru ngufi y’ihamba ikabera mu Nzu y’Ubwami cyangwa ahandi hantu hakwiriye kugira ngo abantu bababajwe by’ukuri n’urupfu rw’uwo muntu bakundaga bagezweho “ihumure rituruka mu Byanditswe” (Rom 15:4). Nubwo umurambo w’uwapfuye uba udahari, iyo gahunda yaba yiyubashye, kandi yemewe rwose (Guteg 34:5, 6, 8). Iyo abantu batizera bivanze ku gahato mu mihango y’ihamba, icyo gihe bishobora kutwongerera umubabaro n’agahinda. Ariko dushobora kubonera ihumure mu kumenya ko kuba twariyemeje gukora ibikwiriye bitisoba Imana, yo ishobora gutanga “imbaraga zirenze izisanzwe.”—2 Kor 4:7.

Jya ugaragaza uruhande urimo binyuze mu nyandiko

Iyo umuntu yashyize mu nyandiko amabwiriza agaragaza uko imihango ye y’ihamba izagenda, kubyumvisha abantu bo mu muryango we batari Abahamya biroroha kubera ko, uko bigaragara, bashobora kubahiriza ibyifuzo by’uwapfuye. Mu bintu by’ingenzi bigomba gushyirwa muri iyo nyandiko, harimo uko imihango y’ihamba yagombye gukorwa, aho izakorerwa, ndetse n’umuntu ufite uburenganzira busesuye bwo gutegura uko izagenda no kuyiyobora (Itang 50:5). Iyo urwo rwandiko rwasinyweho na nyirarwo ndetse rukaba ruriho n’abagabo babyemeza, rurushaho kugira agaciro. Abantu bareba kure babigiranye ubushishozi n’ubwenge bishingiye ku mahame ya Bibiliya, bazi ko batagomba gutegereza imyaka y’izabukuru cyangwa indwara izabahitana ngo babone gutera iyo ntambwe.—Imig 22:3; Umubw 9:12.

Bamwe bagiye bumva babangamiwe no kwandika ayo mabwiriza. Ariko kandi, iyo Umukristo abigenje atyo, bigaragaza neza ko akuze mu buryo bw’umwuka, kandi ko yita ku bandi mu buryo bwuje urukundo (Fili 2:4). Biba byiza kurushaho iyo umuntu ku giti cye abyikoreye, aho kugira ngo areke bizakorwe n’abagize umuryango we bazaba bababaye, ndetse bashobora guhatirwa kwemera ibikorwa bidashingiye ku Byanditswe uwapfuye atemeraga.

Jya ukora imihango y’ihamba yoroheje

Mu duce twinshi twa Afurika, hari imyizerere yogeye ivuga ko imihango y’ihamba igomba kwitabirwa n’abantu benshi, kandi ikaba ari iyo mu rwego rwo hejuru kugira ngo abapfuye batarakara. Abandi bafata imihango y’ihamba nk’umwanya wo “kurata” ko ari abakire kandi ko bakomeye (1 Yoh 2:16). Abantu bakoresha igihe kinini, imbaraga nyinshi n’umutungo mwinshi kugira ngo uwapfuye ahambwe mu buryo bwitwa ko bwiyubashye. Kugira ngo uwo muhango w’ihamba umenywe n’abantu benshi, amafoto manini y’uwapfuye ashyirwa ahantu hatandukanye. Hakorwa imipira yo kwambara iriho ifoto y’uwapfuye, maze igahabwa abari mu cyunamo kugira ngo bayambare. Hagurwa amasanduku ahambaye kandi ahenze kugira ngo abayabona bayatangarire. Mu gihugu kimwe cy’Afurika, hari n’abagera ubwo bakora amasanduku asa n’imodoka, indege, amato ndetse n’ibindi bintu, bagamije kugaragaza ko bakize, bakomeye cyangwa ko bagashize. Umurambo ushobora gukurwa mu isanduku ugashyirwa ku buriri butatswe mu buryo bwihariye. Iyo uwapfuye ari umugore, abantu bashobora kumwambika imyenda yera y’ubukwe, bakamwambika ibintu by’imirimbo mu ijosi no ku maboko, bakanamusiga ibyo kumurimbisha. Ese koko mu by’ukuri, byaba bikwiriye ko umugaragu w’Imana uwo ari we wese yifatanya mu bikorwa nk’ibyo?

Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka babona ko ari iby’ubwenge kwirinda ibyo bikorwa birangwa no gukabya abantu bishoramo kubera ko batazi amahame y’Imana cyangwa batayitaho. Tuzi ko imigenzo n’ibikorwa birangwa n’ubwibone kandi bidashingiye ku Byanditswe ‘bidaturuka ku Mana ahubwo bituruka mu isi ishira’ (1 Yoh 2:15-17). Tugomba kwitonda cyane kugira ngo tutarangwa n’umwuka utari uwa gikristo wo kurushanwa, tugerageza gukora ibirenze iby’abandi (Gal 5:26). Ibyagiye biba bigaragaza ko iyo gutinya abapfuye byogeye mu muco w’abantu no mu mibereho yabo, akenshi imihango y’ihamba iba irimo abantu benshi, bityo kugenzura ibiberamo bikagorana. Gusenga abapfuye bishobora mu buryo bworoshye gutuma abantu batizera bagira imyifatire yanduye. Mu mihango y’ihamba nk’iyo, abantu bashobora kuboroga cyane, bagahobera umurambo w’uwapfuye, bakawuvugisha nk’aho ari umuntu muzima, bakawushyiraho amafaranga n’ibindi bintu. Ibyo biramutse bibaye mu mihango y’ihamba y’Umukristo, byashyira umugayo ukomeye ku izina rya Yehova no ku bwoko bwe.—1 Pet 1:14-16.

Kuba tuzi imimerere nyayo abapfuye barimo, byagombye rwose gutuma tugira ubutwari bwo gukora imihango y’ihamba izira imyitwarire irangwa muri iyi si (Efe 4:17-19). Nubwo Yesu yari umuntu ukomeye kurusha abandi bose ku isi, yahambwe mu buryo bworoheje kandi budashamaje (Yoh 19:40-42). Abantu bafite “imitekerereze ya Kristo,” babona ko imihango nk’iyo y’ihamba iciriritse kandi yoroheje iba yiyubashye (1 Kor 2:16). Nta gushidikanya ko gukora imihango ya gikristo y’ihamba iciriritse kandi yoroheje, ari bwo buryo bwiza cyane bwo kwirinda ibintu bidashingiye ku Byanditswe, no gukomeza gutuma aho hantu hakorewe imihango y’ihamba haba hatuje, hiyubashye, hameze neza ku buryo abakunda Imana bakwishimira kuba bahari.

Ese hagombye kurangwa ibyishimo?

Bikunze kubaho ko nyuma y’umuhango w’ihamba bene wabo w’uwapfuye, abaturanyi be n’abandi bahurira hamwe ari benshi mu birori, hakaba hari umuzika usakuza maze bakabyina. Incuro nyinshi, ibyo birori biba mu gihe cy’ihamba bijyanirana no kunywa cyane hamwe n’ibikorwa by’ubwiyandarike. Hari bamwe bavuga ko ibirori nk’ibyo bibafasha kwimara agahinda batewe no gupfusha. Abandi bumva ko ibyo biri mu bigize umuco wabo. Icyakora, abenshi bizera ko ibyo birori ari umuhango wa ngombwa abantu bagomba gukora kugira ngo bubahe uwapfuye, kandi bamuhe ikuzo maze ubugingo bwe busange abakurambere.

Abakristo b’ukuri babona ko inama ikurikira ishingiye ku Byanditswe irangwa n’ubwenge. Iyo nama igira iti “agahinda karuta guseka, kuko agahinda kagaragaye mu maso kanezeza umutima” (Umubw 7:3). Byongeye kandi, bazi agaciro ko gutekereza bitonze ukuntu ubuzima ari bugufi, ndetse no ku byiringiro by’umuzuko. Koko rero, abantu bafitanye na Yehova imishyikirano ya bugufi kandi ikomeye babona ko “umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo” (Umubw 7:1). Ku bw’ibyo, kumenya ko ibirori bikorwa mu mihango y’ihamba bifitanye isano n’ubupfumu ndetse n’ibikorwa by’ubwiyandarike, birushaho gutuma Abakristo b’ukuri babona ko gutegura ibirori nk’ibyo cyangwa kubijyamo bidakwiriye rwose. Kwifatanya n’abantu bari mu bene ibyo birori by’ihamba bishobora kugaragaza ko umuntu atubaha Imana, kandi ko atubaha umutimanama wa bagenzi be bafatanyije gusenga Yehova.

Jya ureka abandi babone ko dufite aho dutandukaniye

Mbega ukuntu dushimira kuba tutakiri mu bubata bwo gutinya abapfuye bwogeye cyane mu bantu bari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka (Yoh 8:32)! Kubera ko turi “abana b’umucyo,” tugaragaza ishavu n’agahinda mu buryo bugaragaza ko dufite umucyo wo mu buryo bw’umwuka, ari bwo buryo bworoheje, bwiyubashye, bugaragaza ko dufite ibyiringiro bidashidikanywaho by’umuzuko (Efe 5:8; Yoh 5:28, 29). Ibyo byiringiro bizaturinda gutwarwa n’ibikorwa byo kugaragaza agahinda mu buryo butagira rutangira, bigaragara kenshi mu bantu “badafite ibyiringiro” (1 Tes 4:13). Bizatuma tugira ubutwari bwo gushyigikira ugusenga k’ukuri dushikamye, tutagwa mu mutego wo gutinya abantu.—1 Pet 3:13, 14.

Kuba dukurikiza amahame ashingiye ku Byanditswe mu budahemuka, biha abantu uburyo bwo ‘kumenya gutandukanya abakorera Imana n’abatayikorera’ (Mal 3:18). Hari igihe urupfu ruzaba rutakiriho (Ibyah 21:4). Mu gihe tugitegereje isohozwa ry’iryo sezerano rihebuje, nimucyo Yehova azasange tutagira ikizinga, tutariho umugayo kandi twaritandukanyije mu buryo bwuzuye n’iyi si mbi hamwe n’ibikorwa byayo bisuzuguza Imana.—2 Pet 3:14.

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Ni iby’ubwenge ko dushyira mu nyandiko ibirebana n’ukuntu twifuza ko imihango yacu y’ihamba izakorwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Imihango ya gikristo y’ihamba yagombye kuba yoroheje kandi yiyubashye