Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe, igice cya II

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe, igice cya II

Ijambo rya Yehova ni rizima

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe, igice cya II

BIZAGENDEKERA bite abantu basenga Yehova Imana n’abatamusenga? Ni iki gitegereje Satani n’abadayimoni be? Ni iyihe migisha abantu bumvira bazabona mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi? Ibisubizo by’ibyo bibazo n’iby’ibindi bibazo by’ingenzi, biboneka mu Byahishuwe 13:1–22:21. * Ibyo bice bisuzuma ibyiciro 9 bya nyuma muri 16 bigize ibyo Yohana yeretswe ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere.

Yohana yaranditse ati “ugira ibyishimo ni usoma mu ijwi riranguruye amagambo y’ubu buhanuzi hamwe n’abayumva, kandi bakitondera ibyanditswe muri bwo” (Ibyah 1:3; 22:7). Gusoma ibikubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe no kubishyira mu bikorwa, bishobora kudushishikariza gukorera Imana, bigatuma turushaho kuyizera, tukarushaho kwizera Umwana wayo Yesu Kristo kandi bikaduha ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza. *Heb 4:12.

AMABAKURE ARINDWI Y’UBURAKARI BW’IMANA ASUKWA

(Ibyah 13:1–16:21)

Mu Byahishuwe 11:18 hagira hati ‘amahanga yararakaye, nuko umujinya [w’Imana] uraza, n’igihe cyagenwe kiragera cyo kurimburiramo abarimbura isi.’ Kugira ngo iyerekwa rya munani rigaragaze impamvu umujinya w’Imana uza, ryerekana ibyo “inyamaswa y’inkazi . . . ifite amahembe icumi n’imitwe irindwi” ikora.—Ibyah 13:1.

Mu iyerekwa rya cyenda, Yohana yabonye “Umwana w’intama ahagaze ku Musozi Siyoni” ari kumwe n’‘abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bacunguwe mu bantu’ (Ibyah 14:1, 4). Hakurikiyeho ubutumwa bwatanzwe n’abamarayika batandatu. Mu iyerekwa ryakurikiyeho, Yohana yabonye “abamarayika barindwi bafite ibyago birindwi.” Uko bigaragara, Yehova ubwe ni we utegeka abo bamarayika gusuka ‘amabakure arindwi y’uburakari bwe’ ku bice binyuranye bigize isi ya Satani. Ayo mabakure yarimo ubutumwa n’imiburo birebana n’imanza Imana izasohoza (Ibyah 15:1; 16:1). Mu iyerekwa rya cyenda n’irya cumi, tubonamo ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’izindi manza z’Ubwami zifitanye isano n’ishyano rya gatatu n’ijwi ry’impanda ya karindwi.—Ibyah 11:14, 15.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

13:8—‘Umuzingo w’igitabo cy’ubuzima cy’Umwana w’intama’ ni iki? Uwo ni umuzingo w’ikigereranyo urimo gusa amazina y’abafatanya na Yesu Kristo gutegeka mu Bwami bwe bwo mu ijuru. Muri ayo mazina, hakubiyemo n’ay’Abakristo basutsweho umwuka bakiri ku isi bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru.

13:11-13—Ni gute inyamaswa y’inkazi ifite amahembe abiri ikora nk’ikiyoka, kandi ikamanura umuriro mu ijuru? Kuba inyamaswa y’inkazi y’amahembe abiri, ari yo Butegetsi bw’Igihangange bw’Isi bw’Abongereza n’Abanyamerika, ivuga nk’ikiyoka bigaragaza ko ikoresha ibikangisho, agahato n’urugomo kugira ngo itume abantu bemera ubutegetsi bwayo. Imanura umuriro mu ijuru mu buryo bw’uko yigira umuhanuzi w’ukuri yihandagaza ivuga ko yanesheje imbaraga z’ububi mu ntambara ebyiri z’isi zo mu kinyejana cya 20, kandi ko yatsinze Ubukomunisiti.

16:17—‘Ikirere’ gisukwamo ibakure ya karindwi ni ikihe? ‘Ikirere’ kigereranya imitekerereze ya Satani, ni ukuvuga “umwuka ubu ukorera mu batumvira.” Isi mbi ya Satani yose uko yakabaye ihumeka uwo mwuka uhumanye.—Efe 2:2.

Icyo ibyo bitwigisha:

13:1-4, 18. “Inyamaswa y’inkazi,” igereranya ubutegetsi bw’abantu, izamuka “iva mu nyanja,” ari yo mbaga y’abantu benshi bavurunganye (Yes 17:12, 13; Dan 7:2-8, 17). Iyo nyamaswa yashyizweho na Satani kandi akaba ari na we uyiha imbaraga, ifite umubare 666, utsindagiriza ukuntu ifite ukudatungana gukabije. Gusobanukirwa iyo nyamaswa bidufasha kutayitangarira ngo tuyikurikire cyangwa ngo tuyiramye, nk’uko muri rusange abantu babigenza.—Yoh 12:31; 15:19.

13:16, 17. Nubwo twahura n’ingorane mu gihe dukora imirimo yacu ya buri munsi, urugero nko “kugura cyangwa kugurisha,” ntitwagombye kureka ngo ibyo bitume twemera kuyoborwa n’inyamaswa y’inkazi. Turamutse twemeye gushyirwaho ‘ikimenyetso [cy]’inyamaswa y’inkazi ku kiganza [cyacu] no mu ruhanga rwacu,’ twaba twemeye ko iyobora ibikorwa byacu, kandi ikagira ingaruka ku mitekerereze yacu.

14:6, 7. Ubutumwa umumarayika atangaza butwigisha ko twagombye gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwashyizweho, tukabikora mu buryo bwihutirwa. Twagombye gufasha abigishwa ba Bibiliya kwitoza gutinya Imana, kandi bagahesha Yehova ikuzo.

14:14-20. Gusarura “ibisarurwa byo mu isi,” ni ukuvuga gukorakoranya abazarokoka, nibirangira, ni bwo igihe kizaba kigeze kugira ngo umumarayika asuke “mu rwengero runini rw’uburakari bw’Imana” “uruzabibu rw’isi” ubu rurimo rukusanywa. Icyo gihe, urwo ruzabibu, ari rwo gahunda ya Satani igaragara kandi yononekaye y’ubutegetsi buyobora abantu hamwe n’“amaseri” yarwo y’imbuto mbi, ruzarimburwa burundu. Twagombye kwiyemeza kutagerwaho n’ingaruka z’urwo ruzabibu rw’isi.

16:13-16. ‘Amagambo yahumetswe ahumanye’ agereranya poropagande y’abadayimoni igamije gutuma abami b’isi batitabira isukwa ry’amabakure arindwi y’uburakari bw’Imana, ahubwo bagakoreshwa mu kurwanya Yehova.—Mat 24:42, 44.

16:21. Mbere gato y’uko iherezo ry’iyi si rigera, gutangariza isi mbi ya Satani imanza Yehova yayiciriye, bishobora kuzaba bikubiyemo gutangaza amagambo adaciye ku ruhande y’imanza z’Imana, agereranywa n’urubura. Icyakora abantu benshi bazakomeza gutuka Imana.

UMWAMI WANESHEJE ARATEGEKA

(Ibyah 17:1–22:21)

“Babuloni Ikomeye,” ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, ni igice giteye ishozi kigize isi mbi ya Satani. Iyerekwa rya 11 riyigaragaza imeze nka ‘maraya ukomeye wicaye ku nyamaswa y’inkazi itukura.’ ‘Amahembe icumi’ y’iyo nyamaswa uwo maraya yicayeho, ni yo agomba kumurimbura (Ibyah 17:1, 3, 5, 16). Iyerekwa rikurikiraho rigereranya uwo maraya n’‘umurwa ukomeye’ ritangaza ko waguye, maze rigatumirira abagize ubwoko bw’Imana ‘kuwusohokamo’ badatinze. Uwo murwa ukomeye umaze kugwa, abantu benshi barawuririye. Icyakora, mu ijuru ho habaye ibyishimo byinshi bitewe n’“ubukwe bw’Umwana w’intama” (Ibyah 18:4, 9, 10, 15-19; 19:7). Mu iyerekwa rya 13, ugendera ku “ifarashi y’umweru” ajya mu ntambara yo kurwana n’amahanga, maze akarimbura isi mbi ya Satani.—Ibyah 19:11-16.

Bizagendekera bite se ya “nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya”? ‘Azajugunywa mu nyanja y’umuriro’ ryari? Ibyo ni bimwe mu bikubiye mu iyerekwa rya 14 (Ibyah 20:2, 10). Mu iyerekwa rya 15 n’irya 16 harimo umusogongero w’uko ubuzima buzaba bumeze mu gihe cy’Imyaka Igihumbi. “Ibyahishuwe” bigeze ku ndunduro, Yohana yabonye ‘uruzi rw’amazi y’ubuzima, atemba mu muhanda rwagati,’ maze “ufite inyota wese” aratumirwa.—Ibyah 1:1; 22:1, 2, 17.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

17:16; 18:9, 10—Kuki “abami bo mu isi” bababazwa n’irimbuka rya Babuloni kandi ari bo bayirimburiye? Ibyo babiterwa n’ubwikunde. Nyuma yo kurimbuka kwa Babuloni Ikomeye, uko bigaragara abami bo mu isi bazabona ukuntu yari ibafitiye akamaro cyane. Yatumaga ibikorwa byabo byo gukandamiza bibonwa nk’aho bikwiriye. Nanone kandi, Babuloni Ikomeye yagiye ibafasha kwinjiza abakiri bato mu ntambara. Byongeye kandi, yagiye igira uruhare rukomeye mu gutuma abantu babagandukira.

19:12—Ni mu buhe buryo nta wundi muntu n’umwe uzi izina ritavuzwe rya Yesu uretse we? Iryo zina risa nk’irihagarariye umwanya n’inshingano Yesu afite mu gihe cy’umunsi w’Umwami, urugero nk’izivugwa muri Yesaya 9:5. Nta wundi muntu uzi iryo zina usibye we, mu buryo bw’uko inshingano ze zihariye, kandi akaba ari we wenyine ushobora kwiyumvisha icyo kugira uwo mwanya w’icyubahiro bisobanura. Ariko kandi, Yesu hamwe n’itsinda ry’abagize umugeni we bafatanya zimwe muri izo nshingano ze, ari byo bigereranywa no ‘kubandikaho izina rye rishya.’—Ibyah 3:12.

19:14—Ni ba nde bazaba bari kumwe na Yesu bagendera ku mafarashi kuri Harimagedoni? Bamwe mu bazaba bagize “ingabo zo mu ijuru” bazifatanya na Yesu mu ntambara y’Imana, ni abamarayika hamwe n’abasutsweho umwuka banesheje bazaba baramaze kubona ingororano yabo mu ijuru.—Mat 25:31, 32; Ibyah 2:26, 27.

20:11-15—Amazina yanditswe mu “gitabo cy’ubuzima” ni aya ba nde? Uwo ni umuzingo urimo amazina y’abantu bose bazabona ubuzima bw’iteka, ni ukuvuga Abakristo basutsweho umwuka, abagize imbaga y’abantu benshi hamwe n’abagaragu b’Imana bazazuka mu ‘muzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa’ (Ibyak 24:15; Ibyah 2:10; 7:9). Amazina y’abazazuka mu ‘muzuko w’abakiranirwa’ azandikwa mu “gitabo cy’ubuzima” ari uko gusa bakoze ibihuje n’ibizaba ‘byanditswe mu bitabo’ bizaba bikubiyemo amabwiriza azakurikizwa mu gihe cy’Imyaka Igihumbi. Ariko ayo mazina ntiyandikishwa wino idashobora gusibama. Amazina y’Abakristo basutsweho umwuka yandikwa burundu iyo babaye indahemuka kugeza bapfuye (Ibyah 3:5). Amazina y’abazaba ku isi azandikwa burundu nibaramuka batsinze ikigeragezo cya nyuma kizaba ku iherezo ry’imyaka igihumbi.—Ibyah 20:7, 8.

Icyo ibyo bitwigisha:

17:3, 5, 7, 16. “Ubwenge buva mu ijuru” budufasha gusobanukirwa “iyobera ry’umugore n’iry’inyamaswa [itukura] imuhetse” (Yak 3:17). Iyo nyamaswa y’inkazi y’ikigereranyo yatangiye ari Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga, maze nyuma yaho uza kubaho witwa Umuryango w’Abibumbye. Ese kuba dusobanukiwe iryo yobera, ntibyagombye gutuma tugira ishyaka mu gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana n’umunsi w’urubanza rwa Yehova?

21:1-6. Dushobora kwizera tudashidikanya ko imigisha yahanuwe ko izazanwa n’Ubwami bw’Imana izasohozwa. Kubera iki? Kubera ko Bibiliya yavuze ibirebana n’iyo migisha igira iti “birarangiye!” cyangwa birasohoye.

22:1, 17. “Uruzi rw’amazi y’ubuzima” rugereranya ibyo Yehova yateganyije kugira ngo avane abantu bumvira mu bubata bw’icyaha n’urupfu. No muri iki gihe, ayo mazi araboneka mu rugero runaka. Nimucyo twe kwitabira gusa iryo tumira ryo kuza ‘gufata amazi y’ubuzima ku buntu’ tubigiranye ugushimira, ahubwo tunarigeze ku bandi tubigiranye umwete!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Niba wifuza gusuzuma Ibyahishuwe umurongo ku wundi, reba igitabo gifite umutwe uvuga ngo Ibyahishuwe—Indunduro yabyo ikomeye iri bugufi!

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Mbega imigisha ihebuje abantu bumvira bazabona mu gihe Ubwami buzaba butegeka!