Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko amagambo ya Yesu atuma tugira ibyishimo

Uko amagambo ya Yesu atuma tugira ibyishimo

Uko amagambo ya Yesu atuma tugira ibyishimo

“[Yesu] arazamuka ajya ku musozi, . . . abigishwa be baza aho ari. Nuko atangira kubigisha.”—MAT 5:1, 2.

1, 2. (a) Yesu yatanze Ikibwiriza cye cyo ku Musozi mu yihe mimerere? (b) Yesu yatangiye ate disikuru ye?

HARI mu mwaka wa 31. Icyo gihe, Yesu yabaye aretse gahunda ye yo kubwiriza i Galilaya kugira ngo ajye kwizihiza Pasika i Yerusalemu (Yoh 5:1). Igihe yasubiraga i Galilaya, yasenze ijoro ryose asaba Imana ubuyobozi kugira ngo atoranye intumwa 12. Umunsi wakurikiyeho, imbaga y’abantu yakoraniye iruhande rwe, kandi icyo gihe yakijije abari barwaye. Hanyuma, yicaye ku musozi ari kumwe n’abigishwa be hamwe n’abandi bantu, maze atangira kubigisha.—Mat 4:23–5:2; Luka 6:12-19.

2 Yesu yatangiye disikuru ye, ari yo Kibwiriza cyo ku Musozi, agaragaza ko ibyishimo biterwa no kugirana imishyikirano myiza n’Imana. (Soma muri Matayo 5:1-12.) Kugira ibyishimo ni “ugusagwa n’ibinezaneza kubera ko nta kiguteye umubabaro, cyangwa kumva unogewe n’ikintu [runaka].” Ibintu icyenda bituma abantu bishima Yesu yavuze, bigaragaza impamvu Abakristo bishima, kandi biracyari ingirakamaro nk’uko byari bimeze mu ntangiriro y’imyaka hafi 2.000 ishize. Reka dusuzume buri kintu muri ibyo yavuze.

“Abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka”

3. Kumenya ko dukeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka bisobanura iki?

3“Abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo” (Mat 5:3). “Abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka,” baba basobanukiwe ko bakeneye ubuyobozi buturuka ku Mana, kandi ko bakeneye imbabazi zayo.

4, 5. (a) Kuki abantu bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka bagira ibyishimo? (b) Ni gute twabona ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka?

4 Abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka bagira ibyishimo, “kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.” Kuba abigishwa ba mbere ba Yesu baremeye ko ari Mesiya, byabahaye uburyo bwo gutegekana na we mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru (Luka 22:28-30). Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba abaraganwa na Kristo mu ijuru cyangwa twiringiye kuzabaho iteka muri paradizo ku isi tuyobowe n’ubutegetsi bw’ubwo Bwami, dushobora kwishima niba koko tuzi ko dukeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kandi tukaba tuzi neza ko dukeneye kwishingikiriza ku Mana.

5 Abantu bose si ko bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kubera ko abenshi badafite ukwizera kandi bakaba bakerensa ibintu byera (2 Tes 3:1, 2; Heb 12:16). Bumwe mu buryo bwo kubona ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka, ni ukwiyigisha Bibiliya tubigiranye umwete, tukagira ishyaka mu murimo wo guhindura abantu abigishwa kandi tukajya mu materaniro ya gikristo buri gihe.—Mat 28:19, 20; Heb 10:23-25.

Abarira ‘bagira ibyishimo’

6. “Abarira” ni ba nde, kandi se kuki ‘bagira ibyishimo’?

6“Abagira ibyishimo ni abarira, kuko bazahozwa” (Mat 5:4). “Abarira” ni kimwe n’“abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.” Kuba barira ntibishatse kuvuga ko binubira uko bari. Amarira yabo aterwa n’uko bababazwa no kuba ari abanyabyaha, kandi agaterwa n’ibintu bibaho bitewe n’uko abantu badatunganye. Kuki abantu barira babitewe n’izo mpamvu ‘bagira ibyishimo’? Ni ukubera ko bizera Imana na Kristo, kandi bagahumurizwa no kuba bafitanye na Yehova imishyikirano myiza.—Yoh 3:36.

7. Ni gute twagombye kubona isi ya Satani?

7 Ese twebwe ku giti cyacu tujya turizwa n’ububi bwogeye muri iyi si ya Satani? Ni gute mu by’ukuri tubona ibyo iyi si ishobora kutugezaho? Intumwa Yohana yaranditse ati ‘ibintu byose biri mu isi, ari irari ry’umubiri, ari irari ry’amaso no kurata ibyo umuntu atunze, ntibituruka kuri Data’ (1 Yoh 2:16). Ariko se twabigenza dute turamutse twumva ko imishyikirano dufitanye n’Imana igenda yangizwa n’“umwuka w’isi,” ari wo mbaraga ziyobora umuryango w’abantu bitandukanyije n’Imana? Nimucyo muri icyo gihe tujye dusenga dushyizeho umwete, twige Ijambo ry’Imana kandi dushake abasaza kugira ngo badufashe. Uko tuzagenda turushaho kwegera Yehova, ni ko ‘bizatumara umubabaro’ uko icyaba kiwudutera cyaba kiri kose.—1 Kor 2:12; Zab 119:52; Yak 5:14, 15.

Mbega ukuntu “abitonda” bagira ibyishimo!

8, 9. Kwitonda bisobanura iki, kandi se kuki abitonda bagira ibyishimo?

8“Abagira ibyishimo ni abitonda, kuko bazaragwa isi” (Mat 5:5). ‘Kwitonda’ cyangwa kugwa neza ntibyumvikanisha kugira intege nke cyangwa kwigira umugwaneza (1 Tim 6:11). Niba twitonda tuzagaragaza ubugwaneza dukora ibyo Yehova ashaka, kandi twemere ko atuyobora. Nanone kandi, kwitonda bizagaragarira mu mishyikirano tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera, hamwe n’abandi bantu. Kugwa neza muri ubwo buryo, bihuje neza n’inama yatanzwe n’intumwa Pawulo.—Soma mu Baroma 12:17-19.

9 Kuki abitonda bagira ibyishimo? Yesu, na we witonda, yavuze ko ari ukubera ko “bazaragwa isi.” Yesu ni we Muragwa w’ibanze w’isi (Zab 2:8; Mat 11:29; Heb 2:8, 9). Icyakora, abitonda ‘baraganwa na Kristo’ na bo bazaragwa isi (Rom 8:16, 17). Mu gihe cy’Ubwami bwa Yesu, hari abandi bantu benshi bazahabwa ubuzima bw’iteka ku isi.—Zab 37:10, 11.

10. Ni gute kutaba abantu bitonda bishobora kugira ingaruka ku nshingano zacu no ku mishyikirano tugirana n’abandi?

10 Kimwe na Yesu, natwe twagombye kwitonda. Ariko se, byagenda bite niba tuzwiho kuba ba gashozantambara? Imyifatire nk’iyo yo kugira amahane n’urwango ishobora gutuma abantu batugendera kure. Niba turi abavandimwe bifuza inshingano mu itorero, iyo ngeso ituma tutuzuza ibisabwa ngo tuzihabwe (1 Tim 3:1, 3). Pawulo yasabye Tito gukomeza kwibutsa Abakristo b’i Kirete ‘kutaba ba gashozantambara, ahubwo bakaba abantu bashyira mu gaciro kandi bakagaragaza ubugwaneza bwose ku bantu bose’ (Tito 3:1, 2). Mbega ukuntu abantu nk’abo bitonda babera abandi umugisha!

Bafite inzara yo “gukiranuka”

11-13. (a) Kugira inzara n’inyota byo gukiranuka bisobanura iki? (b) Ni gute abafite inzara n’inyota byo gukiranuka ‘bahazwa’?

11“Abagira ibyishimo ni abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, kuko bazahazwa” (Mat 5:6). “Gukiranuka” Yesu yashakaga kuvuga, ni umuco wo gukora ibyiza mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka hamwe n’amategeko yayo. Umwanditsi wa zaburi yavuze ko ‘yashengurwaga no kwifuza’ amateka cyangwa imanza zikiranuka z’Imana (Zab 119:20). Ese dukunda umuco wo gukiranuka cyane ku buryo tuwugirira inzara n’inyota?

12 Yesu yavuze ko abafite inzara n’inyota byo gukiranuka bari kugira ibyishimo, kuko bari ‘guhazwa.’ Ibyo byashobotse nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, kuko icyo gihe umwuka wera wa Yehova watangiye ‘guha isi ibimenyetso byemeza ku byerekeye gukiranuka’ (Yoh 16:8). Imana yahumekeye abantu kugira ngo bandike Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki binyuze ku mwuka wera. Ibyo Byanditswe bifite akamaro kenshi ko “guhanira gukiranuka” (2 Tim 3:16). Nanone kandi, umwuka w’Imana utuma dushobora ‘kwambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka nyakuri’ (Efe 4:24). Ese ntibihumuriza kumenya ko abihana bagashaka imbabazi z’ibyaha byabo bashingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu, bashobora kubarwaho gukiranuka imbere y’Imana?—Soma mu Baroma 3:23, 24.

13 Niba dufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, inzara n’inyota dufitiye gukiranuka bizashira neza igihe tuzabona ubuzima bw’iteka ku isi, aho tuzaba turi mu mimerere irangwa no gukiranuka. Hagati aho ariko, nimucyo twiyemeze kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Yehova. Yesu yaravuze ati “mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo” (Mat 6:33). Kubigenza dutyo bizatuma tugira byinshi byo gukora mu murimo w’Imana, kandi bizatuma imitima yacu isagwa n’ibyishimo nyakuri.—1 Kor 15:58.

Impamvu “abanyambabazi” bagira ibyishimo

14, 15. Ni gute twagaragaza imbabazi, kandi se kuki “abanyambabazi” bagira ibyishimo?

14“Abagira ibyishimo ni abanyambabazi, kuko bazazigirirwa” (Mat 5:7). “Abanyambabazi” bakora ibintu babitewe n’impuhwe bagirira abandi. Yesu yakijije abantu benshi indwara kubera ko yari abafitiye impuhwe (Mat 14:14). Imbabazi zigaragara igihe abantu bababarira ababakoshereje, kimwe n’uko Yehova ababarira abantu bihana (Kuva 34:6, 7; Zab 103:10). Dushobora kugaragaza imbabazi muri ubwo buryo, kandi tukazigaragaza binyuze mu magambo meza tuvuga, hamwe n’ibikorwa byiza dukora bihumuriza abantu batagira kirengera. Uburyo bwiza bwo kugaragaza imbabazi ni ukugeza ku bandi ukuri kwa Bibiliya. Yesu yumvise agiriye impuhwe imbaga y’abantu, maze “atangira kubigisha ibintu byinshi.”—Mar 6:34.

15 Dufite impamvu zo kwemeranya n’amagambo Yesu yavuze agira ati “abagira ibyishimo ni abanyambabazi, kuko bazazigirirwa.” Iyo tugiriye abandi imbabazi bituma na bo bazitugirira. Mu gihe bibaye ngombwa ko natwe ducirwa urubanza, dushobora gusanga imbabazi twagiriye abandi zitsinze urubanza urwo ari rwo rwose rubi Imana yashoboraga kuducira (Yak 2:13). Abanyambabazi ni bo bonyine bazababarirwa ibyaha byabo, kandi bakabona ubuzima bw’iteka.—Mat 6:15.

Impamvu “abafite umutima uboneye” bagira ibyishimo

16. Kugira “umutima uboneye” bisobanura iki, kandi se ni gute abafite uwo muco ‘babona Imana’?

16“Abagira ibyishimo ni abafite umutima uboneye, kuko bazabona Imana” (Mat 5:8). Niba ‘dufite umutima uboneye,’ ibyo dukunda, ibyifuzo byacu hamwe n’impamvu zidutera gukora ibintu, bizaba biboneye, kandi tuzagaragaza “urukundo ruvuye ku mutima utanduye” (1 Tim 1:5). Nituba abantu bafite imitima itanduye ‘tuzabona Imana.’ Ibyo ntibishaka kuvuga ko byanze bikunze tuzabona Yehova imbona nkubone, kubera ko nta ‘muntu wareba mu maso [h’Imana] ngo abeho’ (Kuva 33:20). Ariko kandi, kubera ko Yesu yagaragaje kamere y’Imana mu buryo butunganye, yashoboye kuvuga ati “uwambonye yabonye na Data” (Yoh 14:7-9). Kubera ko dusenga Yehova turi ku isi, dushobora ‘kubona Imana’ binyuriye mu kwitegereza ibyo idukorera (Yobu 42:5). Abakristo basutsweho umwuka babona Imana mu buryo bwuzuye igihe bazukiye kugira ubuzima bw’umwuka, maze bakabona Se wo mu ijuru nk’uko ari koko.—1 Yoh 3:2.

17. Kugira umutima uboneye bizatumarira iki?

17 Kubera ko umuntu ufite umutima uboneye aba atanduye mu by’umuco no mu by’umwuka, ntiyibanda ku bintu byanduye mu maso ya Yehova (1 Ngoma 28:9; Yes 52:11). Niba dufite umutima uboneye, ibyo tuvuga n’ibyo dukora bizaba biboneye, kandi nta kintu kirangwa n’uburyarya kizagaragara mu murimo dukorera Yehova.

“Abakunda amahoro” baba abana b’Imana

18, 19. “Abakunda amahoro” bitwara bate?

18“Abagira ibyishimo ni abakunda amahoro, kuko bazitwa ‘abana b’Imana’” (Mat 5:9). “Abakunda amahoro” bagaragazwa n’ibyo bakora ndetse n’ibyo badakora. Iyo turi abantu bameze nk’abo Yesu yavugaga, dukunda amahoro, kandi ‘ntitwitura umuntu wese inabi yatugiriye.’ Ibinyuranye n’ibyo, ‘buri gihe duharanira icyabera cyiza abandi.’—1 Tes 5:15.

19 Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “abakunda amahoro” muri Matayo 5:9, rifashwe uko ryakabaye risobanura “abaharanira amahoro.” Kugira ngo tube bamwe mu bantu bakunda amahoro tugomba kwimakaza amahoro tubigiranye ishyaka. Abaharanira amahoro ntibakora ikintu icyo ari cyo cyose ‘cyatandukanya incuti magara’ (Imig 16:28). Kubera ko turi abantu bakunda amahoro, dukora icyatuma ‘tubana amahoro n’abantu bose.’—Heb 12:14.

20. “Abana b’Imana” muri iki gihe ni ba nde, kandi se ni ba nde bandi amaherezo bazaba abana b’Imana?

20 Abakunda amahoro bagira ibyishimo kubera ko “bazitwa ‘abana b’Imana.’” Yehova yemeye Abakristo bizerwa basutsweho umwuka maze abagira ‘abana be.’ Kubera ko ari abana ba Yehova, bamaze kugirana na we imishyikirano yihariye kuko bizera Kristo, kandi bagasenga “Imana y’urukundo n’amahoro” babigiranye umutima wabo wose (2 Kor 13:11; Yoh 1:12). Byifashe bite se ku bagize “izindi ntama” za Yesu na bo bakunda amahoro? Yesu azababera ‘[Se] Uhoraho’ mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi, ariko ku iherezo ryabwo aziyegurira Yehova, maze babe abana b’Imana mu buryo bwuzuye.—Yoh 10:16; Yes 9:5; Rom 8:21; 1 Kor 15:27, 28.

21. Tuzitwara dute niba “tubeshwaho n’umwuka”?

21 Niba “tubeshwaho n’umwuka,” guharanira amahoro bizaba umwe mu mico ituranga ihita igaragarira abandi. ‘Ntituzazana umwuka wo kurushanwa’ cyangwa wo ‘kwenderanya’ (Gal 5:22-26; Bibiliya Yera). Ahubwo tuzihatira ‘kubana amahoro n’abantu bose.’—Rom 12:18.

Barishima nubwo batotezwa!

22-24. (a) Kuki abatotezwa bazira gukiranuka bagira ibyishimo? (b) Ni iki tuzasuzuma mu bice bibiri byo kwigwa bizakurikiraho?

22“Abagira ibyishimo ni abatotezwa bazira gukiranuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo” (Mat 5:10). Yesu yakomereje kuri ibyo, maze yongeraho ati “muzishime abantu nibabatuka, bakabatoteza kandi bakababeshyera ibibi by’uburyo bwose babampora. Muzishime kandi munezerwe cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru; kuko uko ari ko batoteje abahanuzi bababanjirije.”Mat 5:11, 12.

23 Kimwe n’abahanuzi b’Imana bo mu bihe bya kera, Abakristo baba biteguye gutukwa, gutotezwa no kubeshyerwa “bazira gukiranuka.” Ariko kandi, iyo twihanganiye ibigeragezo nk’ibyo mu budahemuka, twumva tunyuzwe kubera ko tuba dushimisha Yehova, kandi tukamuhesha icyubahiro (1 Pet 2:19-21). Imibabaro duhura na yo ntishobora kugabanya ibyishimo duterwa no gukorera Yehova muri iki gihe cyangwa mu gihe kizaza. Ntishobora no kugabanya ibyishimo abazategekana na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru bafite, cyangwa ngo igabanye ibyishimo by’abazahabwa ubuzima bw’iteka ari abayoboke babwo ku isi. Imigisha nk’iyo ni gihamya y’uko Imana itwemera, itugirira neza kandi itugirira ubuntu.

24 Hari byinshi dushobora kwigira mu Kibwiriza cyo ku Musozi. Hari andi masomo atandukanye tuzasuzuma mu bice byo kwigwa bibiri bizakurikiraho. Nimucyo turebe uko twashyira mu bikorwa ayo magambo ya Yesu Kristo.

Ni gute wasubiza?

• Kuki “abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” bagira ibyishimo?

• Ni iki gituma “abitonda” bagira ibyishimo?

• Kuki Abakristo bagira ibyishimo nubwo batotezwa?

• Ni ikihe kintu Yesu yavuze gitera ibyishimo kigushishikaza mu buryo bwihariye?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ibintu icyenda Yesu yavuze bituma tugira ibyishimo bifite akamaro muri iki gihe nk’ako byari bifite igihe yabivugaga

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Uburyo bwiza bwo kugirira abandi imbabazi ni ukubagezaho ukuri kwa Bibiliya