Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibyanditswe bivuga iby’‘igitabo cya Yashari’ n’iby’‘igitabo cy’Intambara z’Uwiteka’ (Yos 10:13; Kub 21:14). Ibyo bitabo byombi ntibiboneka ku rutonde rw’ibitabo byemewe bya Bibiliya. Ese ibyo bitabo byaba byarahumetswe, hanyuma bikaza kuzimira?

Nta mpamvu twashingiraho tuvuga ko ibyo bitabo byahumetswe, hanyuma bikaza kuzimira. Hari n’ibindi bitabo bike Abanditsi ba Bibiliya bahumekewe bagiye berekezaho. Bimwe muri ibyo bitabo bishobora kuba mu by’ukuri ari ibyo muri Bibiliya, ariko gusa bikavugwa mu mvugo abasomyi ba Bibiliya b’iki gihe batamenyereye. Urugero, mu 1 Ngoma 29:29, havuga ibihereranye n’‘amagambo ya Samweli bamenya,’ ‘amagambo y’umuhanuzi Natani’ n’‘amagambo ya Gadi bamenya.’ Izo mvugo uko ari eshatu zishobora kuba zerekeza ku bitabo ubu bizwi ku izina rya Samweli wa mbere na Samweli wa kabiri, cyangwa wenda ku gitabo cy’Abacamanza.

Ku rundi ruhande, abanditsi ba Bibiliya bagiye berekeza ku bitabo bimwe na bimwe bishobora kuba bifite amazina asa n’ay’ibitabo bya Bibiliya, ariko mu by’ukuri bikaba atari bimwe mu bigize Bibiliya. Kugira ngo tugaragaze ko ibyo ari ukuri, reka dufate ingero z’ibitabo bine bya kera. Muri ibyo bitabo harimo ‘igitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda,’ ‘igitabo cy’abami b’Abayuda n’ab’Abisirayeli,’ ‘igitabo cy’abami b’Abisirayeli’ n’‘igitabo cy’abami b’Abisirayeli n’ab’Abayuda.’ Nubwo dushobora kumva ayo mazina ameze nk’ay’ibitabo bya Bibiliya tuzi, urugero nk’Abami ba mbere n’Abami ba kabiri, ibyo bitabo uko ari bine ntibyahumetswe, kandi ntibiboneka ku rutonde rw’ibitabo byemewe bya Bibiliya (1 Abami 14:29; 2 Ngoma 16:11; 20:34; 27:7). Birashoboka ko byari ibitabo by’amateka gusa byariho igihe umuhanuzi Yeremiya na Ezira bandikaga inkuru ziboneka muri Bibiliya.

Koko rero, bamwe mu banditsi ba Bibiliya berekeje ku nyandiko cyangwa inkuru zariho ariko zitahumetswe cyangwa se barazifashisha. Muri Esiteri 10:2 herekeza ku “gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’u Bumedi n’u Buperesi.” Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo Luka ategure Ivanjiri ye ‘yagenzuye [ibintu byose] abyitondeye mu kuri kose kuva bigitangira.’ Birashoboka ko yaba yarashakaga kuvuga ko, igihe yandikaga igisekuru cya Yesu dusanga mu Ivanjiri ye, yashakashatse mu nyandiko zariho muri icyo gihe (Luka 1:3; 3:23-38). Nubwo izo nyandiko Luka yifashishije zitahumetswe, nta gushidikanya ko Ivanjiri yanditse azifashishije yo yahumetswe. Kandi iyo Vanjiri iracyadufitiye akamaro.

Naho ku bihereranye n’ibitabo bibiri bivugwa muri iki kibazo, ni ukuvuga ‘igitabo cya Yashari’ n’‘igitabo cy’Intambara z’Uwiteka,’ bishobora kuba ari inyandiko zabayeho ariko zitahumetswe. Kubera iyo mpamvu, Yehova ntiyazirinze. Kuba Bibiliya yerekeza kuri ibyo bitabo byombi, byatumye intiti mu bya Bibiliya zifata umwanzuro w’uko ibyo bitabo byarimo ibisigo cyangwa indirimbo zivuga iby’amakimbirane yabaga hagati y’Abisirayeli n’abanzi babo (2 Sam 1:17-27). Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyavuze ko ibyari bikubiye muri ibyo bitabo bishobora kuba ari “ibisigo n’indirimbo byakusanyijwe n’abaririmbyi bo muri Isirayeli ya kera bari barabigize umwuga.” Hari n’abagabo bamwe Imana yagize abahanuzi cyangwa ba bamenya mu gihe runaka, banditse inyandiko Yehova atigeze ahumeka cyangwa ngo yemere ko zishyirwa mu Byanditswe “bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo” muri iki gihe.—2 Tim 3:16; 2 Ngoma 9:29; 12:15; 13:22.

Kuba ibitabo bimwe na bimwe bivugwa muri Bibiliya, kandi bikaba byarifashishijwe mu kuyandika, ntibyagombye gutuma dufata umwanzuro w’uko byahumetswe. Icyakora, Yehova Imana yarinze inyandiko zose zirimo ‘Ijambo rye,’ kandi izo nyandiko ‘zizahoraho iteka ryose’ (Yes 40:8). Koko rero, ibintu Yehova yahisemo gushyira mu bitabo 66 bya Bibiliya, ni byo byonyine dukeneye kugira ngo ‘tube dufite ubushobozi bwose n’ibisabwa byose ngo dukore umurimo mwiza wose.’—2 Tim 3:16, 17.