Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Marayika w’uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha”

“Marayika w’uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha”

“Marayika w’uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha”

Byavuzwe na Christabel Connell

Twari duhugiye mu gusubiza ibibazo bishingiye kuri Bibiliya Christopher yari yabajije, ku buryo nta n’umwe muri twe wamenye ko ijoro ryaguye cyangwa ngo abone ko Christopher yakomezaga kurebera mu idirishya ibyaberaga hanze. Hanyuma, yaratubwiye ati “ubu noneho ni amahoro, mushobora gutaha.” Nuko araduherekeza tujya gufata amagare yacu maze adusezeraho. Ni iki yareberaga mu idirishya cyari giteje akaga?

NAVUKIYE i Sheffield mu Bwongereza mu mwaka wa 1927. Inzu yacu yashenywe na bombe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Ku bw’ibyo, noherejwe kujya kubana na nyogokuru ubyara mama mu gihe narangizaga amashuri. Mu ishuri rimwe ry’Abagatolika nigagamo, nahoraga mbaza ababikira impamvu ububi n’urugomo byogeye. Baba bo cyangwa abandi banyamadini nabajije, nta n’umwe wigeze ampa igisubizo kinyuze.

Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, nize ibirebana n’ubuforomo. Nimukiye i Londres gukorera mu bitaro byaho (Paddington General Hospital), ariko ngeze muri uwo mugi, nahasanze urugomo rwinshi. Nyuma gato y’aho musaza wanjye mukuru agiriye kurwana Intambara yo muri Koreya, nabonye abantu barwanira hafi y’ibitaro, maze umwe arakomereka cyane. Nta muntu n’umwe wigeze atabara uwarenganaga, waje guhuma bitewe no gukubitwa. Muri icyo gihe, mama yanjyanye ahantu hakorerwaga ibyo gushika, ariko n’ubundi sinigeze menya impamvu hariho ububi bukabije.

Nterwa inkunga yo kwiga Bibiliya

Umunsi umwe, musaza wanjye w’imfura witwa John, wari warabaye Umuhamya wa Yehova, yaje kunsura. Yarambajije ati “ese uzi impamvu ituma ibi bintu bibi byose bibaho?” Naramushubije nti “ntabwo nyizi.” Yarambuye Bibiliya ye maze ansomera mu Byahishuwe 12:7-12. Icyo gihe noneho nashoboye kubona ko Satani n’abadayimoni be ari bo nyirabayazana w’ibibi bibera ku isi. Ku bw’ibyo, nemeye inama John yampaye, maze bidatinze nemera kwiga Bibiliya. Icyo gihe ariko, gutinya abantu byatumye ntabatizwa.—Imig 29:25.

Mukuru wanjye witwa Dorothy, na we yari yarabaye Umuhamya wa Yehova. Igihe yavaga mu ikoraniro mpuzamahanga ryari ryabereye i New York mu mwaka wa 1953 ari kumwe na Bill Roberts wari umufiyansi we, nababwiye ko hari Umuhamya twiganye Bibiliya. Bill yarambajije ati “ese wasomye imirongo yose ya Bibiliya iri mu gitabo cy’imfashanyigisho wigiyemo? Ese waciye imirongo ku bisubizo?” Igihe nasubizaga mpakana, yarambwiye ati “niba ari uko bimeze, ntiwigeze wiga Bibiliya! Uzongere urebe uwo Muhamya maze musubiremo.” Uhereye icyo gihe, abadayimoni batangiye kumbuza amahwemo. Ndibuka ko najyaga nsenga Yehova musaba kubandinda no kubankiza.

Nkorera umurimo w’ubupayiniya muri Écosse no muri Irilande

Nabatijwe ku itariki ya 16 Mutarama 1954, ndangiza kontaro y’ubuforomo muri Gicurasi, maze ntangira umurimo w’ubupayiniya muri Kamena. Nyuma y’amezi umunani, noherejwe gukorera ubupayiniya i Grangemouth muri Écosse. Igihe nakoreraga umurimo muri iyo fasi yari yitaruye, niboneye ko abamarayika ba Yehova ‘babambisha amahema yo kugota abamwubaha.’—Zab 34:8.

Mu mwaka wa 1956, natumiriwe gukorera umurimo muri Irilande. Jye n’abandi babiri, twoherejwe gukorera umurimo mu mugi wa Galway. Ku munsi wa mbere nabwirije muri ako gace, nakomanze ku nzu yabagamo umupadiri. Nyuma y’iminota mike, umupolisi yarahageze maze jye na mugenzi wanjye aradufata atujyana ku biro by’abapolisi. Akimara kumenya amazina yacu na aderesi zacu yahise ajya kuri telefoni. Twumvise avuga ati “yego padi, namenye neza aho batuye.” Yari yoherejwe na wa mupadiri! Umuntu wari wadukodesheje inzu yasabwe kutwirukana. Ku bw’ibyo, ibiro by’ishami byatugiriye inama yo kuva muri ako karere. Twageze aho abantu bategeraga gari ya moshi dukerereweho iminota icumi. Ariko yari igihari, kandi hari hari umuntu udutegereje kugira ngo amenye neza ko iyo gari ya moshi yatujyanye. Ibyo byabaye nyuma y’ibyumweru bitatu gusa tugeze i Galway!

Twoherejwe i Limerick, undi mugi Kiliziya Gatolika yari ifitemo ijambo. Aho hari hari udutsiko tw’abantu bakundaga kutuvugiriza induru. Abantu benshi batinyaga kutwakira iwabo. Umwaka umwe mbere yaho, hari umuvandimwe wari wakubitiwe mu mugi muto wo hafi aho witwa Cloonlara. Ku bw’ibyo, twashimishijwe no guhura na Christopher wavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru, wadusabye kugaruka tukamusubiza ibibazo bishingiye kuri Bibiliya yari yabajije. Mu gihe twari iwe, umupadiri yarinjiye maze asaba Christopher kutwirukana. Christopher yanze kwemera ibyo uwo mupadiri yari amusabye, maze aramubwira ati “aba bakobwa nabatumiye iwanjye, kandi bakomanze mbere yo kwinjira. Wowe sinagutumiye kandi ntiwigeze ukomanga.” Uwo mupadiri yasohotse arakaye.

Uwo mupadiri yakoranyije abantu, badutegerereza hanze y’inzu ya Christopher tutabizi. Kubera ko Christopher yari azi ko abo bantu bashakaga kutugirira nabi, yabigenje uko byavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru. Yaradutindije kugeza bagiye. Nyuma yaho, twamenye ko we n’umuryango we bahise bahatirwa kuva muri ako karere, maze bimukira mu Bwongereza.

Ntumirirwa kwiga mu Ishuri rya Galeedi

Natumiriwe kwiga mu ishuri rya 33 rya Galeedi igihe niteguraga kujya mu ikoraniro mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ibyo Imana ishaka,” ryabereye i New York mu mwaka wa 1958. Aho gusubira imuhira nyuma y’ikoraniro, nakoreye umurimo mu mugi wa Collingwood, muri Ontario ho muri Kanada, kugeza igihe iryo shuri ryatangiriye mu mwaka wa 1959. Ariko mu gihe cy’ikoraniro, nari namenyanye na Eric Connell. Yari yaramenye ukuri mu mwaka wa 1957, maze atangira gukora umurimo w’ubupayiniya mu mwaka wa 1958. Nyuma y’ikoraniro, yanyandikiraga buri munsi mu gihe cyose namaze muri Kanada ndetse no mu gihe cyose namaze niga ishuri rya Galeedi. Nibazaga uko ibyacu byari kugenda igihe nari kuba maze guhabwa impamyabumenyi muri iryo shuri.

Kwiga Ishuri rya Galeedi byabaye ikintu cy’ingenzi mu buzima bwanjye. Jye, mukuru wanjye Dorothy hamwe n’umugabo we, twigiye rimwe ishuri rya Galeedi. Bo boherejwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari muri Porutugali. Natunguwe no kumva banyohereje muri Irilande. Mbega ukuntu naciwe intege no kuba ntari noherejwe hamwe na mukuru wanjye! Nabajije umwe mu barimu niba hari ikibi nari nakoze. Yaranshubije ati “nta cyo. Wowe na mugenzi wawe Eileen Mahoney, mwemeye gukorera aho ari ho hose ku isi.” Kandi koko, Irilande ni hamwe muri aho hantu.

Ngaruka muri Irilande

Nagarutse muri Irilande muri Kanama 1959, maze noherezwa kujya gukorera mu itorero rya Dun Laoghaire. Hagati aho, Eric yari yaragarutse mu Bwongereza, kandi yari yishimiye cyane ko noneho nari muri hafi. Na we yifuzaga kuba umumisiyonari. Yatekerezaga ko yari gukorera ubupayiniya muri Irilande, kubera ko icyo gihe yari ifasi yoherezwagamo abamisiyonari. Yimukiye i Dun Laoghaire maze mu mwaka wa 1961, turashyingiranwa.

Nyuma y’amezi atandatu, Eric yagize impanuka ikomeye y’ipikipiki. Amagufwa agize igikanka cye yarangiritse, kandi abaganga ntibari bizeye ko bashoboraga kumuvura ngo akire. Amaze ibyumweru bitatu mu bitaro, namwitayeho turi mu rugo mu gihe cy’amezi atanu kugeza akize. Nakomezaga gukora umurimo wanjye uko nshoboye kose.

Mu mwaka wa 1965, twoherejwe mu itorero ryari rigizwe n’ababwiriza umunani, ryari ahitwa i Sligo, kikaba ari icyambu kiri mu majyaruguru y’uburengerazuba. Imyaka itatu nyuma yaho, twoherejwe mu rindi torero rito ryari kure cyane mu majyaruguru ahitwa i Londonderry. Umunsi umwe twari tuvuye kubwiriza, maze tubona bariyeri ya senyenge iri mu muhanda w’aho twari dutuye. Imivurungano yo muri Irilande y’Amajyaruguru yari yatangiye. Udutsiko tw’insoresore twatwikaga amamodoka. Uwo mugi wari waramaze kwigabanyamo ibice bibiri: icy’Abaporotesitanti n’icy’Abagatolika. Kuva mu gace kamwe ujya mu kandi, byari biteje akaga.

Tubaho mu gihe cy’imivurungano kandi tukabwiriza

Icyakora, umurimo twakoraga watumye tugera mu duce twose. Icyo gihe nanone, twumvise ari nk’aho abamarayika batugotesheje amahema yabo. Iyo twabaga turi mu gace maze hakavuka imyivumbagatanyo, twahitaga tuhava hanyuma tukahagaruka ibintu bimaze kumera neza. Hari igihe abivumbagatanyaga bari hafi y’inzu twabagamo, batwika inzu yacururizwagamo amarangi, nuko ibisigazwa by’ibintu byarimo bishya bikagwa ku idirishya ryacu. Kubera ko inzu twari dutuyemo yafashwe n’inkongi y’umuriro, ntitwigeze dusinzira. Tumaze kwimukira i Belfast mu mwaka 1970, twamenye ko burya ya nzu yacururizwagamo amarangi yatwitswe n’icupa ryarimo lisansi abantu bakongeje bakaritera kuri iyo nzu. Ibyo byatumye inzu twahoze dutuyemo na yo ishya.

Ikindi gihe, jye n’undi Mukristokazi twari turimo tubwiriza, maze tubona igice cy’itiyo kidasanzwe ku idirishya. Twarikomereje maze nyuma y’iminota mike, kiraturika. Abantu bo muri ako gace baje kureba ibibaye, batekereje ko ari twe twari twahashyize iyo bombe yari imeze nk’itiyo! Icyo gihe, Umukristokazi wabaga muri ako gace yaradutumiye maze tujya iwe. Ibyo byabereye abaturanyi be gihamya y’uko turi abere.

Mu mwaka 1971, twasubiye i Londonderry gusura Umukristokazi mugenzi wacu wari uhatuye. Igihe twamusobanuriraga uko urugendo rwacu rwagenze na za bariyeri twanyuzeho, yaratubajije ati “nta muntu wari kuri bariyeri?” Ubwo twamubwiraga ko bari bahari, ariko ko baturetse, yaratangaye. Kuki yatangaye? Ni ukubera ko mu minsi yari ishize, hari umudogiteri n’umupolisi bari bahamburiye imodoka maze barazitwika.

Mu mwaka wa 1972 twimukiye i Cork. Nyuma yaho, twakoreye umurimo i Naas, hanyuma tuwukorera i Arklow. Amaherezo mu mwaka wa 1987, twoherejwe i Castlebar, aho turi muri iki gihe. Tuhageze twagize igikundiro kitagereranywa cyo gufasha mu mirimo yo kubaka Inzu y’Ubwami. Mu mwaka wa 1999, Eric yararwaye cyane. Nyamara, mbifashijwemo na Yehova hamwe n’ubufasha bwuje urukundo bw’itorero, nashoboye kongera kwihanganira iyo mimerere, kandi ndamurwaza kugeza akize.

Jye na Eric twize ku ncuro ya kabiri Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya. Aracyari umusaza w’itorero. Ndwaye rubagimpande, kandi amagufwa yanjye yo mu manyankinya n’ayo mu mavi yarasimbuwe. Nubwo narwanyijwe n’abanyamadini kandi nkabaho mu bihe by’imivurungano ikomeye ya politiki n’iy’abaturage, kimwe mu bintu byangoye cyane ni ukureka gutwara imodoka. Icyo cyari ikigeragezo kubera ko ntashoboraga kujya aho nshatse hose. Itorero ryaramfashije cyane, kandi riranshyigikira. Ubu ngendera ku kabando, kandi nkoresha igare ry’amapine atatu rikoresha batiri.

Jye na Eric twakoze umurimo w’ubupayiniya mu gihe kirenga imyaka 100, kandi 98 muri yo, tuyimaze muri Irilande. Nubwo dushaje, nta gitekerezo dufite cyo kureka umurimo w’ubupayiniya. Ntitwizera ibitangaza, ariko twizera ko abamarayika ba Yehova b’abanyambaraga ‘babambisha amahema yo kugota’ abamwubaha kandi bamukorera mu budahemuka.