Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni gute ushobora kwihangana mu murimo wo kubwiriza?

Ni gute ushobora kwihangana mu murimo wo kubwiriza?

Ni gute ushobora kwihangana mu murimo wo kubwiriza?

WABA warigeze kumva unaniwe cyane kandi ucitse intege, ku buryo wumvise wareka kwifatanya mu murimo wo kubwiriza? Kurwanywa bikabije, imihangayiko, kurwaragurika, amoshya y’urungano cyangwa kutagira ikintu kigaragara tugeraho mu murimo wo kubwiriza, bishobora gutuma twumva kwihangana bitugoye. Ariko kandi, tekereza ku rugero rwa Yesu. Yihanganiye ibigeragezo bikaze kurusha ibindi byose “kubera ibyishimo byamushyizwe imbere” (Heb 12:2). Yari azi neza ko nagaragaza ko ibirego Imana yashinjwe nta shingiro na mba bifite, byari gushimisha umutima wa Yehova.—Imig 27:11.

Nawe niwihangana mu murimo wo kubwiriza, ushobora gushimisha umutima wa Yehova. Ariko se byagenda bite haramutse hari inzitizi zimwe na zimwe zisa n’aho zigabanya ishyaka ugira mu murimo wo kubwiriza? Uwitwa Krystyna ugeze mu za bukuru, kandi akaba akunda kurwaragurika, yagize ati “ni ibisanzwe ko numva naniwe kandi nkumva ncitse intege. Ibibazo mfite bifitanye isano n’imyaka y’iza bukuru, urugero nko kurwaragurika n’imihangayiko ya buri munsi, bishobora kugabanya mu gihe runaka ishyaka ngira mu murimo.” Ni gute wakomeza kwihangana mu murimo nubwo waba uhanganye n’inzitizi nk’izo?

Jya wigana abahanuzi

Kugira ngo ababwiriza b’Ubwami b’indahemuka bakomeze kwihangana mu murimo, bakwiriye kwihatira kugira imitekerereze nk’iy’abahanuzi ba kera. Reka dufate urugero rwa Yeremiya. Igihe yatumirirwaga kuba umuhanuzi, yabanje kwanga. Nyamara, Yeremiya yashohoje iyo nshingano itoroshye yihanganye mu gihe cy’imyaka 40, kubera ko yitoje kwiringira Imana mu buryo bwuzuye.—Yer 1:6; 20:7-11.

Uwitwa Henryk aterwa inkunga n’urugero rwa Yeremiya. Yagize ati “mu gihe cy’imyaka isaga 70 maze nkora umurimo wo kubwiriza, rimwe na rimwe numvaga nciwe intege n’ukuntu abantu bakiraga ubutumwa nabagezagaho bandwanya cyangwa ntibitabire ibyo mbabwira. Mu bihe nk’ibyo, natekerezaga ku rugero rwa Yeremiya. Urukundo yakundaga Yehova n’ukuntu yamwiringiraga byamuhaga imbaraga zo gukomeza guhanura” (Yer 1:17). Uwitwa Rafał na we yagiye aterwa inkunga n’urugero rwa Yeremiya. Yagize ati “aho kugira ngo Yeremiya yitekerezeho cyane, yishingikirizaga ku Mana. Yakomezaga guhanura nta gutinya nubwo hari abantu benshi bamurwanyaga. Ngerageza kuzirikana ibyo.”

Undi muhanuzi abantu benshi bakuraho urugero rwo kwihangana mu murimo wo kubwiriza, ni Yesaya. Imana yamubwiye ko Abisirayeli bagenzi be batari kumva ibyo yari kubabwira. Yehova yagize ati “ujye unangira imitima y’ubu bwoko, uhindure amatwi yabo ibihuri.” Ese Yesaya yumvaga ko byanze bikunze nta cyo yari kugeraho? Ibyo si ko Imana yabibonaga! Igihe Yesaya yahabwaga inshingano yo kuba umuhanuzi, yagize ati “ni jye. Ba ari jye utuma” (Yes 6:8-10). Yesaya yakomeye ku nshingano ye. Ese nawe wumvira itegeko ryo kubwiriza muri ubwo buryo?

Kimwe na Yesaya, kugira ngo dukomeze kubwiriza twihanganye nubwo abantu batabyitabira, dukeneye kutibanda ku bintu bibi duhura na byo mu murimo wo kubwiriza. Uwitwa Rafał avuga uko anesha inzitizi yo gucika intege agira ati “ngerageza kwirinda gutinda ku magambo atari meza abantu bambwira. Abantu bo mu ifasi mbwirizamo bafite uburenganzira bwo gusubiza uko bashaka.” Anna na we yagize ati “nihatira kudatekereza ku kintu icyo ari cyo cyose kidashimishije cyangwa gica intege. Ikimfasha kubigeraho, ni ugusenga no gusuzuma isomo ry’umunsi mbere y’uko njya mu murimo wo kubwiriza. Iyo mbigenje ntyo, igitekerezo kibi cyose gihita kigenda.”

Umuhanuzi Ezekiyeli yahanuriye Abayahudi batavaga ku izima bari mu bunyage i Babuloni (Ezek 2:6). Iyo Ezekiyeli yifata ntabwire abo bantu amagambo y’Imana, maze hakagira umuntu mubi upfa atabonye umuburo, uwo muhanuzi yari kugibwaho n’urubanza. Yehova yabwiye Ezekiyeli ati “ni wowe nzabaza amaraso ye.”—Ezek 3:17, 18.

Uwitwa Henryk agerageza kubona ibintu nk’uko Ezekiyeli yabibonaga agira ati “nifuza kutagira umwenda w’amaraso y’abantu bose. Ubuzima bw’abantu ni ubw’igiciro cyinshi, kandi buri mu kaga” (Ibyak 20:26, 27). Uwitwa Zbigniew na we ni uko abibona. Yagize ati “Ezekiyeli yagombaga gukomeza kubwiriza atitaye ku kuntu abandi babifataga. Ibyo bimfasha kubona umurimo wo kubwiriza nk’uko Umuremyi awubona.”

Ntabwo uri wenyine

Mu gihe ukora umurimo wo kubwiriza ntabwo uba uri wenyine. Kimwe n’intumwa Pawulo, natwe dushobora kuvuga ko “turi abakozi bakorana n’Imana” (1 Kor 3:9). Krystyna wiyemerera ko hari igihe ajya yumva abuze ibyishimo, yagize ati “iyo ni yo mpamvu nkomeza kwinginga Yehova ngo ampe imbaraga. Ntiyigera antererana.” Koko rero, dukeneye umwuka w’Imana kugira ngo udushyigikire mu murimo dukora wo kubwiriza.—Zek 4:6.

Iyo tubwiriza, umwuka wera udufasha nanone kugaragaza imico igize “imbuto z’umwuka” (Gal 5:22, 23). Iyo mico na yo, idufasha kwihangana mu murimo uko ibyo twahura na byo byaba biri kose. Henryk yagize ati “kwifatanya mu murimo wo kubwiriza bimfasha kugira ibyo nonosora kuri kamere yanjye. Nitoza kwihangana, kwita ku bandi no kudapfa gucika intege.” Kwihangana mu murimo wo kubwiriza nubwo waba uhanganye n’inzitizi zinyuranye, bishobora kugufasha kugaragaza imbuto z’umwuka ndetse mu buryo bwuzuye kurushaho.

Yehova akoresha abamarayika be kugira ngo ayobore uwo murimo wihariye (Ibyah 14:6). Bibiliya igaragaza ko hariho ibiremwa by’umwuka nk’ibyo bibarirwa mu ‘bihumbi icumi incuro ibihumbi icumi n’ibihumbi incuro ibihumbi’ (Ibyah 5:11). Abamarayika bayobowe na Yesu, bashyigikira abagaragu b’Imana bo ku isi. Ese uzirikana ibyo igihe cyose uri mu murimo wo kubwiriza?

Anna yagize ati “gutekereza ko abamarayika baba bari kumwe natwe mu murimo wo kubwiriza, bimbera isoko y’inkunga. Mpa agaciro ubufasha batanga bayobowe na Yehova na Yesu Kristo.” Mbega ukuntu kuba dukorana n’abamarayika bizerwa ari igikundiro!

Ni gute se kubwirizanya n’abandi babwiriza bidufasha kwihangana? Twahawe umugisha wo kumenyana n’Abahamya benshi b’indahemuka. Nta gushidikanya, wiboneye ukuri kw’amagambo yo mu gitabo cya Bibiliya cy’Imigani, agira ati “uko icyuma gityaza ikindi, ni ko umuntu akaza mugenzi we.”—Imig 27:17.

Gukorana n’abandi mu murimo wo kubwiriza biduha uburyo buhebuje bwo kumenya ubundi buryo bwo kubwiriza bugera ku ntego dushobora kuba tutari tuzi. Elżbieta yagize ati “kujyana kubwiriza n’ababwiriza batandukanye bituma mbona uburyo bwo kugaragariza urukundo abavandimwe banjye hamwe n’abantu duhura na bo.” Jya ugerageza kubwirizanya n’ababwiriza batandukanye. Ibyo bizatuma umurimo wo kubwiriza ugushishikaza.

Jya wiyitaho

Kugira ngo dukomeze kugira ibyishimo mu murimo wo kubwiriza, tugomba gushyiraho gahunda nziza, tukagira akamenyero ko kwiyigisha kandi tukaruhuka bihagije. Mu yandi magambo, tugomba kwiyitaho mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri.

Bibiliya igira iti “ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire” (Imig 21:5). Zygmunt ubu ufite imyaka 88, yagize ati “kugira gahunda mu murimo wo kubwiriza bimfasha kugera ku ntego. Ngena igihe cyanjye neza kugira ngo mbone igihe gihagije cyo kubwiriza.”

Kumenya neza Ibyanditswe biradukomeza, kandi bituma tugira ibikenewe byose mu murimo wo kubwiriza. Nk’uko dukenera ibyokurya kugira ngo dukomeze kubaho, ni na ko tugomba kwigaburira mu buryo bw’umwuka buri gihe kugira ngo dukomeze kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Kwiyigisha Ijambo ry’Imana buri gihe, bityo tukaba twigaburiye “ibyokurya mu gihe gikwiriye,” bishobora kutwongerera imbaraga zo gukora umurimo.—Mat 24:45-47.

Elżbieta yahinduye ibintu byinshi mu mibereho ye kugira ngo anonosore umurimo we wo kubwiriza. Yagize ati “nagabanyije cyane igihe namaraga ndeba televiziyo kugira ngo mbone igihe gihagije cyo kwitegura kujya mu murimo wo kubwiriza. Iyo nsoma Bibiliya buri mugoroba, ntekereza ku bantu nabwirije mu ifasi. Ndeba imirongo y’Ibyanditswe n’ingingo bishobora kubafasha.”

Kuruhuka bihagije bizagufasha guhora ufite imbaraga nyinshi, kandi bishobora gutuma wifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza. Ku rundi ruhande, kwirangaza bikabije bishobora kugira ingaruka ku murimo wacu wo kubwiriza. Umubwiriza urangwa n’ishyaka witwa Andrzej yagize ati “kutaruhuka bituma umuntu ananirwa cyane, kandi iyo ni intambwe igana ku gucika intege. Nkora uko nshoboye kose kugira ngo mbyirinde.”—Umubw 4:6NW.

Nubwo dushyiraho imihati myinshi mu murimo dukora wo kubwiriza, ugereranyije abantu bake ni bo bishimira ubutumwa bwiza. Ariko kandi, Yehova ntazigera na rimwe yibagirwa umurimo wacu (Heb 6:10). Ikindi kandi, nubwo abantu benshi baba badashaka kutuvugisha, bashobora gusigara bagira icyo batuvugaho tumaze kuhava. Mu rugero runaka, ibyo bishobora gutuma habaho ibintu nk’ibyabayeho mu gihe cya Ezekiyeli. Bibiliya igira iti “[abantu] bazamenya ko umuhanuzi yari abarimo” (Ezek 2:5). Tuvugishije ukuri, umurimo dukora wo kubwiriza ntiworoshye. Ariko kandi, tuwuboneramo inyungu nyinshi, kandi ibyo ni na ko bizagendekera abadutega amatwi.

Zygmunt yagize ati “kwifatanya mu murimo wo kubwiriza bimfasha kwambara kamere nshya no kugaragaza ko nkunda Imana na bagenzi banjye.” Andrzej we yagize ati “kwifatanya muri uyu murimo wo kurokora abantu ni igikundiro. Ntuzigera na rimwe wongera gukorwa muri uru rugero cyangwa ngo ukorwe mu mimerere nk’iyi.” Nawe nukomeza kwifatanya mu murimo wo kubwiriza muri iki gihe, ushobora kwibonera imigisha myinshi.—2 Kor 4:1, 2.

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Kwita ku byo dukeneye mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri bidufasha kwihangana mu murimo