Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntuzigere wibagirwa Yehova

Ntuzigere wibagirwa Yehova

Ntuzigere wibagirwa Yehova

BWARI ubwa mbere n’ubwa nyuma abenshi mu Bisirayeli bari aho banyura mu mugezi kandi ntibatohe. Ariko kandi, bamwe muri bo bari barigeze gukora ikintu nk’icyo. Yehova yari yahagaritse amazi y’Uruzi rwa Yorodani. Icyo gihe, Abisirayeli babarirwa muri za miriyoni bambutse urwo ruzi bashoreranye binjira mu Gihugu cy’Isezerano. Nk’uko byagendekeye ba sekuruza babo imyaka 40 mbere yaho ubwo bambukaga Inyanja Itukura, icyo gihe abenshi mu barimo bambuka Yorodani bagomba kuba baratekereje bati ‘sinzigera nibagirwa ibyo Yehova akoreye aha.’—Yos 3:13-17.

Icyakora, Yehova yari azi ko ‘hari guhita akanya’ maze bamwe mu Bisirayeli ‘bakibagirwa imirimo yakoze’ (Zab 106:13). Ku bw’ibyo, yategetse Yosuwa wari uyoboye Abisirayeli gufata amabuye 12 mu ruzi, maze bakayashyira aho bari gukambika bwa mbere kugira ngo ababere urwibutso. Yosuwa yasobanuye ko ‘ayo mabuye yari kuba icyitegererezo cyibutsa Abisirayeli’ (Yos 4:1-8). Ayo mabuye yari kwibutsa iryo shyanga imirimo ikomeye Yehova yari yarabakoreye, kandi agatuma bazirikana impamvu bagombaga guhora bamukorera mu budahemuka.

Ese hari icyo iyo nkuru yamarira abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe? Yego rwose. Natwe ntitugomba na rimwe kwibagirwa Yehova. Tugomba gukomeza kumukorera mu budahemuka. Hari indi miburo ishyanga rya Isirayeli ryahawe ishobora kutugirira akamaro muri iki gihe. Zirikana amagambo Mose yavuze agira ati “wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ngo utitondera ibyo yategetse n’amateka yayo n’amategeko yayo” (Guteg 8:11). Ayo magambo agaragaza ko iyo umuntu yibagiwe Yehova, bishobora gutuma atamwumvira. No muri iki gihe hari akaga nk’ako. Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo, yabahaye umuburo wo kwirinda ‘gukurikiza urugero rwo kutumvira’ Abisirayeli bagaragarije mu butayu.—Heb 4:8-11.

Nimucyo dusuzume bimwe mu bintu byabaye mu mateka y’Abisirayeli biri bushimangire impamvu tutagombye kwibagirwa Imana. Byongeye kandi, amasomo turi buvane ku mibereho y’abagabo babiri b’Abisirayeli babaye indahemuka, azadufasha gukorera Yehova twihanganye, kandi turi abantu bashimira.

Impamvu zo kwibuka Yehova

Mu myaka yose Abisirayeli bamaze muri Egiputa, Yehova ntiyigeze abibagirwa. ‘Yibutse isezerano yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo’ (Kuva 2:23, 24). Mu by’ukuri, ntibagombye kuba baribagiwe ibyo yakoze nyuma yaho kugira ngo abakure mu bucakara.

Yehova yateje Egiputa ibyago icyenda. Abakonikoni ba Farawo bananiwe kubihagarika. Icyakora Farawo yasuzuguye Yehova, yanga kureka Abisirayeli ngo bagende (Kuva 7:14–10:29). Ariko kandi, ingaruka z’icyago cya cumi zahatiye uwo mutegetsi w’umwibone kumvira Imana (Kuva 11:1-10; 12:12). Abagize ishyanga rya Isirayeli n’ikivange cy’amahanga menshi cyari kumwe na bo, bose bakaba bashobora kuba barageraga kuri 3.000.000, bavuye muri Egiputa bayobowe na Mose (Kuva 12:37, 38). Hashize umwanya muto bagiye, Farawo yisubiyeho. Yategetse ingabo ze zigendera ku magare n’izigendera ku mafarashi, icyo gihe akaba ari zo ngabo zari zikomeye kurusha izindi ku isi, kugarura abo bantu bahoze ari abacakara be. Hagati aho, Yehova yabwiye Mose kujyana Abisirayeli ahantu h’imfunganwa hagati y’imisozi n’Inyanja Itukura hitwa Pihahiroti, ahantu byasaga n’aho batari burokoke Farawo.—Kuva 14:1-9.

Farawo yumvaga ko Abisirayeli bari baguye mu mutego, kandi ko ingabo ze zari hafi kubafata. Ariko Yehova yatumye Abanyegiputa batabafata ashyira inkingi y’igicu n’inkingi y’umuriro hagati yabo n’Abisirayeli. Hanyuma Imana yagabanyije Inyanja Itukura mo kabiri, ituma haboneka inzira yo kunyuramo yari ikikijwe n’inkuta z’amazi, zishobora kuba zarareshyaga na metero 15 kuri buri ruhande. Abisirayeli batangiye kwambuka iyo nyanja banyuze ku butaka bwumutse. Bidatinze, Abanyegiputa bari bageze ku nkombe y’inyanja, bitegereza uko Abisirayeli baganaga hakurya ku yindi nkombe.—Kuva 13:21; 14:10-22.

Undi muyobozi wari gutekereza neza kuri ibyo bintu, yari kuva ku izima ntakomeze gukurikira Abisirayeli, ariko Farawo si ko yabigenje. Kubera ko yiyiringiraga cyane, yategetse ingabo ze zigendera ku magare n’izigendera ku mafarashi kunyura hagati mu nyanja ku butaka bwumutse zigakurikira Abisirayeli. Abanyegiputa bakomeje gukurikira Abisirayeli, ariko batarafata abinyuma, bananiwe gukomeza. Amagare yabo ntiyari agishoboye kugenda! Yehova yari yayakuyeho inziga.—Kuva 14:23-25; 15:9.

Mu gihe Abanyegiputa bari bakirwana n’amagare yabo yapfuye, Abisirayeli bose bari bageze ku nkombe y’i burasirazuba. Ubwo ni bwo Mose yarambuye ukuboko agutunga hejuru y’Inyanja Itukura. Abigenje atyo, Yehova yatumye za nkuta z’amazi zirindimuka. Ayo mazi menshi cyane yisutse kuri Farawo n’ingabo ze, atuma barohama. Nta n’umwe muri abo banzi warokotse. Nuko Abisirayeli barokoka batyo!—Kuva 14:26-28; Zab 136:13-15.

Inkuru z’ibyo bintu byabaye zatumye amahanga yari akikije aho amara igihe kirekire atinya Abisirayeli (Kuva 15:14-16). Imyaka mirongo ine nyuma yaho, Rahabu w’i Yeriko yabwiye abagabo babiri b’Abisirayeli ati “mwaduteye ubwoba, . . . kuko twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva muri Egiputa” (Yos 2:9, 10). Uko bigaragara, n’amahanga y’abapagani ntiyari yarigeze yibagirwa uko Yehova yarokoye ubwoko bwe. Birumvikana rero ko Abisirayeli bari bafite impamvu nyinshi zo kwibuka Yehova.

“Aburinda nk’imboni y’ijisho rye”

Abisirayeli bamaze kwambuka Inyanja Itukura, binjiye mu Butayu bwa Sinayi, ‘ubutayu bunini buteye ubwoba.’ Igihe cyose bamaze banyura kuri ubwo ‘butaka bugwengeye butarimo amazi,’ kandi nta byokurya abantu bangana batyo bafite, Yehova ntiyigeze abatererana. Mose yavuze ko Yehova ‘yabonye [ubwo bwoko bw’Abisirayeli] mu gihugu kidaturwamo, mu butayu butarimo abantu iwabo w’inyamaswa zihuma, arabugota arabukuyakuya, aburinda nk’imboni y’ijisho rye’ (Guteg 8:15; 32:10). Imana yabitayeho ite?

Yehova yabahaye “ibyokurya bimanutse mu ijuru” byitwa manu. Ibyo byokurya byabonekaga mu buryo bw’igitangaza “mu butayu hasi” (Kuva 16:4, 14, 15, 35). Nanone kandi, Yehova yabakuriye amazi “mu gitare kirushaho gukomera.” Kubera ko Imana yabahaga imigisha, mu gihe cy’imyaka 40 bamaze mu butayu imyenda yabo ntiyigeze isaza, cyangwa ngo ibirenge byabo bibyimbe (Guteg 8:4). None se, ni iki Yehova yari yiteze ko bakora kugira ngo bagaragaze ko bamushimira? Mose yabwiye Abisirayeli ati ‘mwirinde mugire umwete wo kurinda imitima yanyu, mwe kwibagirwa ibyo amaso yanyu yiboneye, bye kuva mu mitima yanyu iminsi yose mukiriho’ (Guteg 4:9). Iyo Abisirayeli baba abantu bashimira, bakibuka uko Yehova yabarokoye, bari guhora bamukorera, kandi bakihatira kumvira amategeko ye. Ni iki bari gukora?

Kwibagirwa byatumye baba indashima

Mose yagize ati “Igitare wavutseho ntukicyibuka, wibagiwe Imana yakubyaye” (Guteg 32:18). Ibyo Yehova yakoreye ku Nyanja Itukura, ibyo yakoze bigatuma ubwoko bwe bukomeza kubaho mu butayu ndetse n’ibindi bintu byiza yakoze, byahise byibagirana. Abisirayeli barigometse.

Igihe kimwe, Abisirayeli bitotombeye Mose kubera ko bumvaga ko nta mazi bari kubona (Kub 20:2-5). Abisirayeli bitotombeye manu yabatungaga bagira bati “tubihiwe n’iyi mitsima mibi” (Kub 21:5). Bashidikanyije ku mwanzuro Imana yari yafashe wo kubakura muri Egiputa, kandi banga ko Mose ababera umutware bagira bati “iyaba twaraguye mu gihugu cya Egiputa! Cyangwa iyaba twaraguye muri ubu butayu! . . . Twishyirireho umugaba dusubire muri Egiputa.”—Kub 14:2-4.

Yehova yumvise ameze ate igihe Abisirayeli bamwigomekagaho? Umwanditsi wa zaburi yatekereje kuri ibyo bintu byabaye maze arandika ati “erega ni kenshi bayigomereraga mu butayu, bayibabarizaga ahatagira abantu, bagahindukira bakagerageza Imana, bakarakaza Iyera ya Isirayeli. Ntibibukaga ukuboko kwayo, cyangwa umunsi yabacunguriyemo, ikabakiza abanzi, kandi yuko yashyize ibimenyetso byayo muri Egiputa” (Zab 78:40-43). Koko rero, kuba Abisirayeli baribagiwe, byababaje Yehova cyane.

Abagabo babiri batigeze bibagirwa

Icyakora, hari Abisirayeli batibagiwe Yehova. Yosuwa na Kalebu ni babiri muri bo. Bari bamwe mu batasi 12 boherejwe kujya gutata Igihugu cy’Isezerano baturutse i Kadeshi y’i Baruneya. Icumi muri bo bazanye inkuru mbi, ariko Yosuwa na Kalebu babwiye abari bagize ubwo bwoko bati ‘igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane. Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ni igihugu cy’amata n’ubuki. Icyakora ntimugomere Uwiteka.’ Abisirayeli bumvise ayo magambo, bagiye inama yo gutera Yosuwa na Kalebu amabuye. Ariko abo bombi bo bakomeje gushikama biringiye Yehova byimazeyo.—Kub 14:6-10.

Hashize imyaka runaka, Kalebu yabwiye Yosuwa ati “twari tukiri i Kadeshi y’i Baruneya, Mose umugaragu w’Uwiteka antuma kujya gutata igihugu. Bukeye ngarutse muhamiriza ibyo nari nabonye n’umutima utabeshya. Ariko bene data twari twajyanye bahisha imitima y’abantu ubwoba, jyeweho nomatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose” (Yos 14:6-8). Kalebu na Yosuwa biringiye Imana, maze bihanganira ibigeragezo binyuranye. Bari bariyemeje kwibuka Yehova ubuzima bwabo bwose.

Nanone Yosuwa na Kalebu bagaragaje ugushimira, bemera ko Yehova yashohoje isezerano rye ryo kugeza ubwoko bwe mu gihugu kirumbuka. Koko rero, Yehova ni we Abisirayeli bakeshaga ubuzima bwabo. Yosuwa yaranditse ati “Uwiteka yahaye Abisirayeli igihugu cyose yasezeranyije ba sekuruza babo. . . . Nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyije ubwoko bw’Abisirayeli ryakutse, ahubwo byose byarasohoye” (Yos 21:43, 45). Ni gute muri iki gihe twagaragaza ko dushimira nk’uko Yosuwa na Kalebu babigenje?

Tube abantu bashimira

Umuntu wubahaga Imana yarabajije ati ‘ibyiza Uwiteka yangiriye byose, nzabimwitura iki?’ (Zab 116:12). Natwe umwenda dufitiye Imana bitewe n’ukuntu itwitaho mu buryo bw’umubiri, ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka iduha ndetse n’ibyo yateganyije kugira ngo tuzabone agakiza, ni munini cyane ku buryo n’ubuzima bw’iteka ryose budahagije kugira ngo tuwishyure. Mu by’ukuri ntidushobora kuzagera ubwo twitura Yehova. Ariko gushimira, buri wese muri twe yabishobora.

Ese inama Yehova atanga zaba zaragufashije kwirinda ibibazo? Ese imbabazi ze zaba zaratumye wongera kugira umutimanama utagucira urubanza? Kubera ko inyungu ukesha ibyo bikorwa Imana yagukoreye zihoraho, wagombye guhora uyishimira. Umukobwa ufite imyaka 14 witwa Sandra, yahuye n’ibibazo bikomeye, ariko Yehova amufasha kubisohokamo neza. Yagize ati “nasenze Yehova musaba kumfasha, kandi natangajwe n’uburyo yamfashijemo. Ubu noneho nsobanukiwe impamvu data yakundaga kumbwira ibikubiye mu Migani 3:5, 6, hagira hati ‘wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.’ Nizera ntashidikanya ko uko Yehova yagiye amfasha kugeza ubu, ariko azahora amfasha.”

Garagaza ko wibuka Yehova wihangana

Bibiliya itsindagiriza undi muco ufitanye isano no kwibuka Yehova igira iti “mureke ukwihangana kurangize umurimo wako, kugira ngo mube mwuzuye rwose kandi mutariho umugayo muri byose, mutagize icyo mubuze” (Yak 1:4). None se, ‘kuba [umuntu] yuzuye rwose kandi atariho umugayo muri byose’ bikubiyemo iki? Bikubiyemo kwitoza kugira imico izadufasha guhangana n’ibigeragezo twiringiye Yehova, kandi tukiyemeza kubitsinda tutanamutse. Kwihangana dutyo bituma tugira ibyishimo byinshi iyo ibigerageza ukwizera kwacu birangiye. Kandi buri gihe birarangira.—1 Kor 10:13.

Hari umugaragu wa Yehova umaze igihe amukorera warwaye bikomeye wasobanuye icyamufashije kwihangana agira ati “aho gutekereza ku byo nifuza ko bikorwa, ngerageza gutekereza ku byo Yehova akora. Kuba indahemuka bisobanura ko nkomeza guhanga amaso imigambi ya Yehova aho kwibanda ku byifuzo byanjye. Iyo mpuye n’ibibazo simvuga nti ‘Yehova, kuki ari jye bibayeho?’ Nkomeza kumukorera kandi ngakomeza kuba hafi ye, ndetse n’igihe mpuye n’ingorane ntari niteze.”

Muri iki gihe, itorero rya gikristo risenga Yehova “mu mwuka no mu kuri” (Yoh 4:23, 24). Mu rwego rw’itsinda, Abakristo b’ukuri ntibazigera bibagirwa Imana nk’uko byagenze ku bari bagize ishyanga rya Isirayeli. Ariko kandi, kuba turi mu itorero ntibisobanura ko byanze bikunze, buri wese muri twe ku giti cye azaba indahemuka. Kimwe n’uko Yosuwa na Kalebu babigenje, buri wese muri twe agomba kugaragaza ko ashimira Yehova, kandi akihangana mu murimo amukorera. Dufite impamvu zumvikana zo kubigenza dutyo, kubera ko muri iyi minsi igoranye y’imperuka Yehova akomeza kuyobora buri wese muri twe, kandi akamwitaho.

Kimwe na ya mabuye y’urwibutso Yosuwa yashinze, inkuru zivuga ibikorwa by’Imana byo gukiza, zitwizeza ko itazigera itererana abagize ubwoko bwayo. Ku bw’ibyo, turifuza ko wagira ibyiyumvo nk’iby’umwanditsi wa zaburi wagize ati “nzibuka ibyo Yah yakoze; nzibuka ibikorwa bitangaje wakoze kera. Nzatekereza ku mirimo yawe yose, nite no ku migenzereze yawe.”—Zab 77:12, 13NW.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ishyanga ryose ryagombaga kunyura ku “butaka bugwengeye”

[Aho ifoto yavuye]

Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Igihe Abisirayeli bari bakambitse i Kadeshi y’i Baruneya, abatasi boherejwe mu Gihugu cy’Isezerano

[Aho ifoto yavuye]

Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Nyuma y’imyaka Abisirayeli bamaze mu butayu, bashoboraga gushimira kubera Igihugu cy’Isezerano kirumbuka bahawe

[Aho ifoto yavuye]

Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Guhora tuzirikana imigambi ya Yehova bidufasha kwihanganira ingorane izo ari zo zose duhura na zo