Ese uribuka?
Ese uribuka?
Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Kuki ari iby’ingenzi cyane ko dukomeza kuba indahemuka?
Gukomeza kuba indahemuka bidufasha gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova tubitewe n’urukundo, kandi tukagaragaza ko Satani ari umubeshyi. Nanone kandi, ubudahemuka bwacu ni bwo Imana ishingiraho iducira urubanza. Ku bw’ibyo, ni bwo ibyiringiro byacu bishingiyeho.—15/12, ipaji ya 4-6.
• Ni ayahe mazina amwe n’amwe y’icyubahiro agaragaza uruhare Yesu afite mu mugambi w’Imana?
Ayo mazina ni: Umwana w’ikinege, Jambo, Amen, Umuhuza w’isezerano rishya, Umutambyi Mukuru n’Urubyaro rwasezeranyijwe.—15/12, ipaji ya 15.
• Kuba igihe Eliya yasengaga asaba imvura yarohereje umugaragu we kujya kureba ku nyanja, bigaragaza iki (1 Abami 18:43-45)?
Eliya yagaragaje ko yari asobanukiwe ibirebana n’umwikubo w’amazi. Ibicu byari byikusanyirije hejuru y’inyanja byari kwerekeza muri icyo gihugu, maze bigatanga imvura.—1/1, ipaji ya 15-16.
• Ni gute twarushaho kubonera ibyishimo mu murimo wo kubwiriza?
Dushobora gutegura umutima wacu, twibanda cyane ku buryo twarushaho gufasha abandi. Dushobora kubwiriza dufite intego yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Abantu bo mu ifasi yacu baramutse batitaye ku byo tubabwira, dushobora guhindura uburyo bwacu bwo kubwiriza tukabuhuza n’ibibashishikaza.—15/1 ipaji 8-10.
• Ese indwara y’ibibembe ivugwa muri Bibiliya ni kimwe n’iyo muri iki gihe?
Indwara y’ibibembe iterwa na mikorobe, yabagaho mu bihe bya Bibiliya (Lewi 13:4, 5). Nanone Bibiliya ivuga ibibembe byafataga imyenda n’amazu. Ibyo ‘bibembe’ bishobora kuba byarerekezaga ku bwoko bw’uruhumbu cyangwa urubobi (Lewi 13:47-52).—1/2, ipaji ya 19.
• Ni gute inyigisho za Bibiliya zagombye kugira uruhare ku bihereranye n’ukuntu Umukristo yitwara mu gihe cy’ihamba no mu mihango ihabera?
Nubwo Umukristo ashobora kuririra abo yakundaga bapfuye, aba azi ko abapfuye nta cyo bazi. Nubwo abantu batizera bashobora kumuvuga nabi, yirinda imigenzo ifitanye isano n’imyizerere ivuga ko abapfuye bashobora kugira icyo batwara abazima cyangwa bakagira icyo babamarira. Kugira ngo Abakristo bamwe na bamwe birinde ibibazo, bandika amabwiriza arebana n’uko bazahambwa.—15/2, ipaji ya 29-31.
• Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 1:1, ni ibihe bintu bitatu tugomba kwirinda niba dushaka kugira ibyishimo?
Uwo murongo uvuga ko tugomba kwirinda “imigambi y’ababi,” ‘inzira y’abanyabyaha’ no ‘kwicarana n’abakobanyi.’ Koko rero, kugira ngo tugire ibyishimo, dukeneye kwirinda abantu bahinyura amategeko y’Imana cyangwa bakayirengagiza. Ahubwo twagombye kwishimira amategeko ya Yehova.—1/3, ipaji ya 17.
• Ese ‘igitabo cya Yashari’ n’‘igitabo cy’Intambara z’Uwiteka,’ ni ibitabo bya Bibiliya byazimiye (Yos 10:13; Kub 21:14)?
Oya. Bisa n’aho byari inyandiko zitahumetswe zariho mu bihe bya Bibiliya, bityo abanditsi ba Bibiliya bakaba barazerekejeho.—15/3, ipaji ya 32.
• Ni ikihe kintu gikomeye cyahinduwe mu buhinduzi bwa Bibiliya y’Ikilatini yo muri iki gihe?
Mu mwaka wa 1979, Papa Yohani Pawulo wa II yemeye ubuhinduzi bushya bwa Bibiliya mu Kilatini (Nova Vulgata). Igihe iyo Bibiliya yacapwaga ku ncuro ya mbere yarimo izina ry’Imana (Iahveh) mu mirongo imwe n’imwe (Kuva 3:15; 6:3). Icyakora, igihe yacapwaga ku ncuro ya kabiri mu mwaka wa 1986, izina ry’Imana (Iahveh) ryasimbujwe Umwami [Dominus].—1/4, ipaji ya 22.