Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
Ese iyo inda ivuyemo cyangwa umubyeyi agakubita igihwereye, umuntu yakwiringira ko uwo mwana azazuka?
Abantu batigeze bapfusha umwana muri ubwo buryo, bashobora kutiyumvisha neza akababaro abagize ibyago nk’ibyo bagira. Ababyeyi bamwe na bamwe barababara cyane. Hari umubyeyi watwise incuro eshanu abana bose bapfa mbere y’uko bavuka. Mu gihe runaka, yaje kubyara abana babiri b’abahungu bameze neza, kandi arabarera. Nyamara yibukaga buri mwana wapfuye. Yarinze apfa akivuga imyaka buri mwana yagombye kuba afite iyo ataza gupfa. Ese Abakristo bagize ibyago nk’ibyo bafite impamvu yo kwiringira ko abo bana bapfushije bazazuka?
Twasubiza icyo kibazo mu buryo bworoshye tuvuga ko tutabizi. Bibiliya ntiyigera ivuga mu buryo bweruye ikibazo kirebana n’umuzuko w’inda zavuyemo cyangwa uw’abana bavutse bapfuye. Icyakora, Ijambo ry’Imana rikubiyemo amahame afitanye isano n’icyo kibazo, kandi ashobora gutanga ihumure mu rugero runaka.
Reka dusuzume ibibazo bibiri bifitanye isano n’icyo kibazo. Icya mbere, ese dukurikije uko Yehova abona ibintu, ubuzima bw’umuntu butangira kubaho agisamwa cyangwa avutse? Icya kabiri, ese Yehova abona ko umwana utaravuka ari umuntu cyangwa abona gusa ko ari itsinda ry’ingirabuzima fatizo n’ingirabika biri mu nda ya nyina? Amahame ya Bibiliya atanga ibisubizo bisobanutse neza by’ibyo bibazo byombi.
Amategeko ya Mose yagaragaje neza ko ubuzima budatangira umwana avutse, ahubwo ko butangira mbere cyane yaho. Mu buhe buryo? Ayo mategeko yagaragazaga ko kwica urusoro byashoboraga guhanishwa urupfu. Zirikana iri tegeko: “uzategeke ko ubugingo buhorerwa ubundi” * (Kuva 21:22, 23). Ku bw’ibyo, umwana uri mu nda ya nyina aba ariho kandi aba ari umuntu. Gusobanukirwa uko kuri kudahinduka byafashije Abakristo babarirwa muri za miriyoni kwirinda igikorwa cyo gukuramo inda, kuko babona ko icyo ari icyaha gikomeye mu maso y’Imana.
Ariko se nubwo umwana utaravuka aba ari ubugingo buzima, ni akahe gaciro Yehova aha ubuzima bwe? Itegeko twigeze kuvuga ryasabaga ko umuntu mukuru yicwa bitewe nuko yatumye umwana utaravuka apfa. Uko bigaragara rero, ubuzima bw’umwana utaravuka bufite agaciro kenshi mu maso y’Imana. Nanone kandi, imirongo myinshi yo mu Byanditswe igaragaza neza ko Yehova abona ko umwana utaravuka ari umuntu wihariye. Urugero, Umwami Dawidi yarahumekewe maze avuga ibihereranye na Yehova agira ati “wanteranirije mu nda ya mama. . . . Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe itarabaho n’umwe.”—Zab 139:13-16; Yobu 31:14, 15.
Nanone kandi, Yehova abona ko umwana utaravuka afite ibintu byihariye bimuranga, kandi ko ashobora kuzagera ku bintu bikomeye mu gihe kiri imbere. Igihe Rebeka umugore wa Isaka yari atwite impanga, Yehova yahanuye ibirebana n’abo bana bombi barwaniraga mu nda ye. Ibyo byumvikanisha ko yari yamaze kubabonana imico yari gutuma bagira uruhare ku mibereho y’abantu benshi.—Itang 25:22, 23; Rom 9:10-13.
Ibya Yohana Umubatiza na byo birashishikaje. Inkuru yo mu Ivanjiri igira iti “Elizabeti yumvise indamukanyo ya Mariya, umwana wari mu nda ye arasimbagurika; nuko Elizabeti yuzuzwa umwuka wera” (Luka 1:41). Igihe Luka wari umuganga yavugaga ibihereranye n’ibyo bintu byabaye, yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki rishobora kwerekeza ku rusoro cyangwa ku mwana wavutse. Iryo jambo yanarikoresheje yerekeza kuri Yesu igihe yari umwana, aryamye aho amatungo arira.—Luka 2:12, 16; 18:15.
Ese tuzirikanye ibyo byose tumaze kuvuga, twavuga ko Bibiliya itwemerera gushyira itandukaniro
hagati y’umwana ukiri mu nda n’umwana wamaze kuvuka? Uko bigaragara, si ko bimeze. Ibyo bihuje kandi n’ibyo abahanga mu bya siyansi bo muri iki gihe bagezeho. Urugero, abashakashatsi bamenye ko umwana uri mu nda ya nyina ashobora kumva ibibera hafi ya nyina, kandi akagaragaza ko abyumvise. Ku bw’ibyo, ntibitangaje kuba umugore wegereje igihe cyo kubyara agirana imishyikirano ya bugufi n’umwana uri mu nda ye.Nubwo ubusanzwe abana bavukira amezi icyenda, hari abavuka mbere y’icyo gihe cyangwa nyuma yacyo. Reka dufate urugero: umubyeyi umwe abyaye umwana muzima ariko wari utarageza igihe, maze apfa nyuma y’iminsi mike avutse. Undi mubyeyi yujuje igihe cyo kubyara, ariko umwana we apfiriye mu nda mbere gato y’uko avuka. Ubwo se twavuga ko umubyeyi wa mbere yakwiringira ko umwana we azazuka kubera ko gusa yavutse atarageza igihe, naho uwa kabiri we akaba adashobora kubyiringira?
Muri make rero, Bibiliya yigisha neza ko ubuzima butangira kubaho mu gihe cy’isamwa, kandi ko Yehova abona umwana utaravuka nk’umuntu wihariye kandi ufite agaciro. Ku bw’ibyo, bamwe bashingira kuri uko kuri ko muri Bibiliya, bakumva ko byaba bidahuje n’Ibyanditswe kuvuga ko umwana upfuye ataravuka atazazuka. Koko rero, bashobora kumva ko igitekerezo nk’icyo gitesha agaciro umwanzuro twafashe wo kudakuramo inda, ushingiye cyane kuri uko kuri ko mu Byanditswe.
Mu bihe byashize, iyi gazeti yagiye isuzuma ibibazo by’ingenzi bigaragaza ko abana bapfuye mbere y’uko bavuka bashobora kutazazuka. Urugero, hari ikibazo cyagiraga kiti ‘ese muri Paradizo, Imana izasubiza mu nda umwana wapfuye akiri urusoro rutarakura neza kugira ngo akuriremo? Icyakora, Inteko Nyobozi imaze gukora ubushakashatsi, ikabitekerezaho kandi ikabishyira mu isengesho, yafashe umwanzuro w’uko mu by’ukuri gutinda ku bibazo nk’ibyo nta kintu bitwungura ku bihereranye n’ibyiringiro by’umuzuko dufite. Yesu yavuze ko “ku Mana ibintu byose bishoboka” (Mar 10:27). Ibyabaye kuri Yesu ubwe, byagaragaje ko ayo magambo ari ukuri. Ubuzima bwe bwavanywe mu ijuru bwimurirwa mu nda y’umwari, ibyo bikaba ari ibintu abantu bumva ko bidashoboka na gato rwose.
None se dukurikije ibyo byose tumaze kubona, twavuga ko Bibiliya yigisha ko abana bapfuye bataravuka bazazuka? Icyo twakemeza ni uko Bibiliya idasubiza icyo kibazo mu buryo bweruye. Ku bw’ibyo, nta wakwemeza ko byanze bikunze bazazuka. Iyi ngingo ishobora gutuma havuka ibibazo bitagira ingano kandi binyuranye. Mu by’ukuri rero, byaba byiza twirinze gufindafinda. Icyo tuzi cyo ni uko ikibazo kirebana n’umuzuko kiri mu maboko ya Yehova, Imana ifite ineza yuje urukundo kandi y’impuhwe nyinshi (Zab 86:15). Nta gushidikanya ko yifuza cyane kuvanaho ingaruka zatejwe n’urupfu, ibyo akazabikora binyuze ku muzuko (Yobu 14:14, 15). Dushobora kwizera ko buri gihe Yehova akora ibikwiriye. Azadukiza ibikomere byinshi twatejwe n’ubuzima bwo muri iyi si mbi, ubwo azabwira Umwana we ‘kumaraho imirimo ya Satani.’—1 Yoh 3:8.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 6 Rimwe na rimwe uwo murongo wagiye uhindurwa mu buryo bwumvikanisha ko kwica umubyeyi utwite ari byo byonyine byahanishwaga igihano cy’urupfu. Ariko kandi, umwandiko w’umwimerere w’Igiheburayo ugaragaza ko iryo tegeko ryavugaga ibirebana n’ikintu cyashoboraga gutuma umubyeyi apfa, cyangwa umwana atwite agapfa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Yehova azakuraho ibintu byose bitubabaza