Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tumenye Yesu, we Dawidi mukuru akaba na Salomo mukuru

Tumenye Yesu, we Dawidi mukuru akaba na Salomo mukuru

Tumenye Yesu, we Dawidi mukuru akaba na Salomo mukuru

“Dore uruta Salomo ari hano.”—MAT 12:42.

1, 2. Dukurikije uko abantu babibona, kuki byari bitangaje kuba Samweli yarahawe amabwiriza yo gusuka amavuta kuri Dawidi kugira ngo abe umwami?

UMUHANUZI Samweli yatekerezaga ko Dawidi yari akwiriye kuba umwungeri kuruta uko yari kuba umwami. Byongeye kandi, umugi Dawidi yavukagamo wa Betelehemu, ntiwari ukomeye. Wavugwagaho kuba wari “mutoya mu bihumbi by’i Buyuda” (Mika 5:1). Nyamara kandi, umuhanuzi Samweli yari agiye gusuka amavuta kuri Dawidi kugira ngo abe umwami wa Isirayeli, nubwo yabonwaga ko nta cyo ari cyo kandi akomoka mu mugi muto.

2 Dawidi wari ukiri muto, si we se Yesayi yeretse Samweli bwa mbere kugira ngo amusukeho amavuta, si na we yamweretse bwa kabiri haba n’ubwa gatatu. Ikindi kandi, Dawidi wari umuhererezi mu bahungu umunani b’uwo mugabo wari indahemuka, ntiyari anahari igihe Samweli yazaga kwa Yesayi gusuka amavuta kuri umwe mu bahungu be. Uwari gusukwaho amavuta yari agiye kuba umwami w’icyo gihugu. Ariko Dawidi ni we Yehova yari yatoranyije, kandi amahitamo ya Yehova ni yo yari ay’ingenzi.—1 Sam 16:1-10.

3. (a) Ni iki Yehova abona ko ari icy’ingenzi kurusha ibindi iyo asuzuma umuntu? (b) Nyuma y’aho Dawidi asukiweho amavuta, ni iki cyatangiye kumuzaho?

3 Yehova yabonaga ibyo Samweli we atashoboraga kubona. Imana yabonaga imico ya Dawidi, kandi yarayishimiraga. Ubwiza bw’inyuma si bwo bwari ubw’ingenzi ku Mana. Icyari ingenzi ni umuntu w’imbere. (Soma muri 1 Samweli 16:7.) Bityo, igihe Samweli yamenyaga ko nta n’umwe mu bahungu barindwi bakuru ba Yesayi Yehova yatoranyije, yatumyeho umuhererezi wari mu rwuri. Iyo nkuru igira iti ‘nuko [Yesayi] atumira [Dawidi] amujyana mu nzu. Yari umuhungu w’inzobe ufite uburanga kandi w’igikundiro. Uwiteka aravuga ati “haguruka umusukeho amavuta, ni we uwo.” Samweli aherako yenda ihembe ry’amavuta ayamusukiraho imbere ya bakuru be, uhereye ubwo umwuka w’Uwiteka ukajya uza kuri Dawidi cyane.’—1 Sam 16:12, 13.

Dawidi yagereranyaga Kristo

4, 5. (a) Vuga ibintu bimwe na bimwe Dawidi ahuriyeho na Yesu. (b) Kuki Yesu ashobora kwitwa Dawidi Mukuru?

4 Kimwe na Dawidi, Yesu Kristo yavukiye i Betelehemu hashize imyaka igera hafi ku 1.100 Dawidi avutse. Yesu na we, abantu benshi ntibabonaga ko yari akwiriye kuba umwami. Mu yandi magambo, abenshi mu Bisirayeli ntibamubonagamo umwami bari bategereje. Nyamara, nk’uko byagenze kuri Dawidi, ni we Yehova yari yaratoranyije. Kimwe na Dawidi, na we yakundwaga na Yehova * (Luka 3:22). Yesu na we ‘umwuka w’Uwiteka wagiye umuzaho.’

5 Hari ibindi bintu byinshi bombi bahuriyeho. Urugero, Dawidi yagambaniwe na Ahitofeli wari umujyanama we, naho Yesu agambanirwa na Yuda Isikariyota wari intumwa ye (Zab 41:10; Yoh 13:18). Bombi bagiriraga ishyaka ryinshi ahantu hasengerwaga Yehova (Zab 27:4; 69:10; Yoh 2:17). Nanone kandi, Yesu yari umuragwa w’ubwami bwa Dawidi. Mbere yuko Yesu avuka, umumarayika yabwiye nyina ati “Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami ya se Dawidi” (Luka 1:32; Mat 1:1). Ariko kandi, Yesu aruta kure cyane Dawidi, kubera ko ari we amasezerano yose afitanye isano na Mesiya asohoreraho. Ni we Dawidi Mukuru, Umwami Mesiya abantu bari barategereje kuva kera cyane.—Yoh 7:42.

Dukurikire Umwami wacu akaba n’Umwungeri wacu

6. Ni mu buhe buryo Dawidi yari umwungeri mwiza?

6 Nanone kandi, Yesu ni umwungeri. Ni iki kiranga umwungeri mwiza? Umwungeri mwiza yita ku mukumbi we, akawugaburira, akawurinda, kandi ibyo byose akabikora abigiranye ubudahemuka n’ubutwari (Zab 23:2-4). Dawidi akiri muto yabaye umwungeri, kandi yitaga cyane ku ntama za se. Iyo umukumbi wabaga uri mu kaga, yagaragazaga ubutwari kandi yabaga yiteguye guhara ubuzima bwe kugira ngo arinde intama kuribwa n’intare n’idubu.—1 Sam 17:34, 35.

7. (a) Ni iki cyateguriye Dawidi gusohoza inshingano ye yo kuba umwami? (b) Ni gute Yesu yagaragaje ko ari Umwungeri Mwiza?

7 Imyaka Dawidi yamaze yita ku ntama mu rwuri no ku misozi, yamuteguriye gusohoza inshingano ziremereye zo kuba umwungeri w’ishyanga rya Isirayeli * (Zab 78:70, 71). Yesu na we yagaragaje ko ari umwungeri w’intangarugero. Yehova amuha imbaraga n’ubuyobozi mu gihe aragira ‘umukumbi muto’ n’“izindi ntama” (Luka 12:32; Yoh 10:16). Ku bw’ibyo, Yesu yagaragaje ko ari Umwungeri Mwiza. Azi neza umukumbi we ku buryo ahamagara buri ntama mu izina. Akunda intama ze cyane, ku buryo igihe yari ku isi yemeye guhara ubugingo bwe ku bwazo (Yoh 10:3, 11, 14, 15). Kubera ko Yesu ari Umwungeri Mwiza, yashohoje ikintu Dawidi atari kuzigera asohoza. Igitambo cye cy’incungu cyatumye abantu bavanwa mu bubata bw’urupfu. Nta kintu kizamubuza kuragira ‘umukumbi [we] muto’ akawugeza mu ijuru, aho uzaba ufite ubuzima budapfa; nta n’ikizamubuza kuyobora “izindi ntama” ze ku buzima bw’iteka mu isi nshya ikiranuka kandi itarangwamo abantu bagereranywa n’ibirura.—Soma muri Yohana 10:27-29.

Dukurikire Umwami ugenda anesha

8. Ni gute Dawidi yagaragaje ko ari umwami unesha?

8 Igihe Dawidi yari umwami, yari umurwanyi w’intwari warindaga igihugu abagize ubwoko bw’Imana bari batuyemo, kandi “Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.” Icyo gihe, imbibi z’icyo gihugu zaraguwe ziva ku ruzi rwa Egiputa zigera ku ruzi rwa Ufurate (2 Sam 8:1-14, gereranya na NW). Yabaye umutegetsi w’umunyambaraga kurusha abandi kubera ko yahabwaga imbaraga na Yehova. Bibiliya igira iti “maze inkuru ya Dawidi yamamara mu bihugu byose, Uwiteka atuma amahanga yose amutinya.”—1 Ngoma 14:17.

9. Sobanura ukuntu Yesu yanesheje igihe yari Umwami Watoranyijwe.

9 Kimwe n’Umwami Dawidi, igihe Yesu yari ku isi ntiyagiraga ubwoba. Kubera ko yari Umwami Watoranyijwe, yagaragaje ko yari afite ubutware ku badayimoni akiza ababaga batewe na bo (Mar 5:2, 6-13; Luka 4:36). Yewe na Satani umwanzi mukuru, nta bubasha yari afite kuri Yesu! Yesu abifashijwemo na Yehova, yanesheje isi iyoborwa na Satani.—Yoh 14:30; 16:33; 1 Yoh 5:19.

10, 11. Kuba Yesu ari Umwami w’Intwari ku rugamba, bimuha iyihe nshingano?

10 Hashize hafi imyaka 60 Yesu azutse agasubira mu ijuru, intumwa Yohana yeretswe ubuhanuzi bwagaragazaga Yesu ari mu ijuru, ari Umwami w’Intwari ku rugamba. Yohana yaranditse ati “mbona ifarashi y’umweru, kandi uwari uyicayeho yari afite umuheto. Nuko ahabwa ikamba, arasohoka agenda anesha kugira ngo aneshe burundu” (Ibyah 6:2). Uwagenderaga kuri iyo farashi y’umweru, ni Yesu. Mu mwaka wa 1914, ubwo yimikwaga akaba Umwami mu Bwami bwo mu ijuru, ‘yahawe ikamba.’ Nyuma yaho, ‘yagiye anesha.’ Koko rero, kimwe na Dawidi, Yesu ni umwami ugenda anesha. Nyuma gato y’aho abereye Umwami w’Ubwami bw’Imana, yanesheje Satani n’abadayimoni be abajugunya ku isi (Ibyah 12:7-9). Azakomeza kugenda anesha kugeza ubwo ‘azanesha burundu’ iyi si mbi ya Satani akayitsembaho.—Soma mu Byahishuwe 19:11, 19-21.

11 Kimwe na Dawidi ariko, Yesu ni umwami urangwa n’impuhwe kandi azarinda “imbaga y’abantu benshi” mu gihe cy’intambara ya Harimagedoni (Ibyah 7:9, 14). Byongeye kandi, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yesu n’abantu 144.000 bazaba baramaze kuzuka bagafatanya na we gutegeka, hazabaho “umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyak 24:15). Abazazukira ku isi bazagira ibyiringiro byo kubaho iteka. Mbega igihe gihebuje kibategereje! Nimucyo twese twiyemeze gukomeza ‘gukora ibyiza,’ kugira ngo tuzabe duhari igihe isi izaba ituwe n’abayoboke ba Dawidi Mukuru bakiranuka kandi bishimye.—Zab 37:27-29.

Isengesho Salomo yasenze asaba ubwenge risubizwa

12. Ni iki Salomo yasenze asaba?

12 Salomo umwana wa Dawidi, na we yagereranyaga Yesu. * Igihe Salomo yabaga umwami, Yehova yamubonekeye mu nzozi, maze amubwira ko yari kumuha ikintu cyose yari kumusaba. Salomo yashoboraga gusaba ubutunzi bwinshi, ububasha bwinshi cyangwa kurama. Nyamara yasabye Yehova ibintu bitarangwa n’ubwikunde agira ati “nuko rero none ndagusaba kumpa ubwenge n’ubuhanga, kugira ngo ntambagire igihugu cyanjye niyereke abantu. Ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batyo?” (2 Ngoma 1:7-10). Yehova yashubije isengesho rya Salomo.—Soma mu 2 Ngoma 1:11, 12.

13. Ni mu buhe buryo ubwenge bwa Salomo bwarutaga ubw’abantu bose, kandi se yabukomoraga he?

13 Igihe cyose Salomo yabereye Yehova indahemuka, amagambo ye arangwaga n’ubwenge yarutaga kure cyane ay’undi muntu uwo ari we wese wo mu gihe cye. Salomo yahimbye “imigani ibihumbi bitatu” (1 Abami 5:10, 12, 14). Imyinshi muri yo yaranditswe, kandi abantu bashaka ubwenge baracyayiha agaciro. Umwamikazi w’i Sheba yakoze urugendo rw’ibirometero 2.400, kugira ngo agerageze ubwenge bwa Salomo ‘amubaza ibinanirana.’ Yatangajwe n’ibyo Salomo yamubwiye, hamwe n’ubutunzi bwari mu bwami bwe (1 Abami 10:1-9). Bibiliya igaragaza aho Salomo yakomoye ubwo bwenge igira iti “abo mu isi bose bashakaga kureba Salomo, ngo bumve ubwenge bwe Imana yashyize mu mutima we.”—1 Abami 10:24.

Dukurikire Umwami w’Umunyabwenge

14. Ni mu buhe buryo Yesu ‘aruta Salomo’?

14 Umuntu umwe gusa ni we warushije Salomo ubwenge mu buryo bugaragara. Uwo muntu ni Yesu Kristo, wavuze ko ‘aruta Salomo’ (Mat 12:42). Yesu yavugaga “amagambo y’ubuzima bw’iteka” (Yoh 6:68). Urugero, Ikibwiriza cyo ku Musozi cyagize ibindi bintu kivuga ku bihereranye n’amahame ari mu migani imwe n’imwe ya Salomo. Salomo yasobanuye ibintu byinshi bituma umuntu usenga Yehova agira ibyishimo (Imig 3:13; 8:32, 33; 14:21; 16:20). Yesu yatsindagirije ko ibyishimo nyakuri bizanwa no gukora ibintu bifitanye isano no gusenga Yehova, hamwe n’isohozwa ry’imigambi ye. Yagize ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo” (Mat 5:3). Abantu bakurikiza amahame ari mu nyigisho za Yesu barushaho kugirana na Yehova, we ‘soko y’ubugingo,’ imishyikirano ya bugufi (Zab 36:10; Imig 22:11; Mat 5:8). Kristo agereranya ‘ubwenge bw’[Imana]’ (1 Kor 1:24, 30). Kubera ko Yesu Kristo ari Umwami Mesiya, afite “umwuka w’ubwenge.”—Yes 11:2.

15. Ni gute twakungukirwa n’ubwenge buva ku Mana?

15 Ni gute twe abigishwa ba Salomo Mukuru twakungukirwa n’ubwenge buva ku Mana? Kubera ko ubwenge bwa Yehova buboneka mu Ijambo rye, tugomba gushyiraho imihati kugira ngo tububone. Ibyo twabikora twiga Bibiliya tubyitondeye, cyane cyane ibyo Yesu yavuze, kandi tugatekereza ku byo dusoma (Imig 2:1-5). Byongeye kandi, dukeneye gukomeza gusaba Imana ubwenge. Ijambo ry’Imana ritwizeza ko amasengesho dusenga tubikuye ku mutima dusaba Imana kudufasha, azasubizwa (Yak 1:5). Umwuka wera udufasha kubona ubwenge bw’igiciro cyinshi bwo mu Ijambo ry’Imana, butubashisha guhangana n’ingorane no gufata imyanzuro myiza (Luka 11:13). Nanone, Salomo yitwaga “Umubwiriza.” Ni we ‘wakomezaga kwigisha abantu ubwenge’ (Umubw 12:9, 10). Kubera ko Yesu ari Umutware w’itorero rya gikristo, na we ni umubwiriza w’ubwoko bwe (Yoh 10:16; Kolo 1:18). Ku bw’ibyo, byaba byiza tugiye tujya mu materaniro y’itorero, aho ‘dukomeza kwigishirizwa.’

16. Ni ibihe bintu Salomo ahuriyeho na Yesu?

16 Salomo yari umwami w’umunyamwete. Yashyizeho gahunda yo kubaka mu gihugu cyose, ahagararira imirimo y’ubwubatsi bw’ingoro z’i bwami, imihanda, amariba y’amazi, imigi yo guhunikamo, imigi yo kubikamo amagare y’intambara n’iy’abagendera ku mafarashi (1 Abami 9:17-19). Abaturage bose bungukiwe n’ibyo bikorwa bye by’ubwubatsi. Yesu na we ni umwubatsi. Yubatse itorero rye ku “rutare,” ni ukuvuga kuri we ubwe (Mat 16:18). Nanone azagenzura imirimo y’ubwubatsi izakorerwa mu isi nshya.—Yes 65:21, 22.

Dukurikire umwami w’amahoro

17. (a) Ni ikihe kintu kidasanzwe cyaranze ubutegetsi bwa Salomo? (b) Ni iki Salomo atari gushobora gukora?

17 Izina Salomo rikomoka ku ijambo risobanura “amahoro.” Umwami Salomo yategekeraga i Yerusalemu, iryo zina rikaba risobanura “kugira amahoro y’uburyo bubiri.” Imyaka 40 yamaze ategeka, yaranzwe n’amahoro atarigeze abaho ikindi gihe cyose mu ishyanga rya Isirayeli. Bibiliya ivuga ibihereranye n’icyo gihe igira iti ‘Abayuda n’Abisirayeli baridendereza iminsi ya Salomo yose, umuntu wese ku muzabibu we no ku mutini we, uhereye i Dani ukageza i Berisheba’ (1 Abami 5:5). Nubwo Salomo yari afite ubwenge bungana butyo ariko, ntiyashoboraga gukuriraho abayoboke b’ubwami bwe uburwayi, icyaha n’urupfu. Ariko kandi, Salomo Mukuru we azakuriraho abayoboke be ibyo byose.—Soma mu Baroma 8:19-21.

18. Ni iyihe migisha dufite mu itorero rya gikristo?

18 Muri iki gihe na bwo, dufite amahoro mu itorero rya gikristo. Koko rero, turi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Dufitanye amahoro n’Imana ndetse na bagenzi bacu. Zirikana ibyo Yesaya yahanuye ku bihereranye n’imigisha dufite muri iki gihe. Yagize ati “inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana” (Yes 2:3, 4). Iyo tuyobowe n’umwuka w’Imana tugira uruhare mu gutuma paradizo yo mu buryo bw’umwuka irushaho kuba nziza.

19, 20. Ni izihe mpamvu dufite zo kwishima?

19 Ariko kandi, igihe kizaza kizaba cyiza kurushaho. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yesu, buhoro buhoro abantu bumvira bazagira amahoro batigeze bagira, kandi ‘bazabaturwa mu bubata bwo kubora,’ kugeza igihe bazagerera ku butungane (Rom 8:21). “Abagwaneza” nibamara gutsinda ikigeragezo cya nyuma kizaba ku mpera y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, ‘bazaragwa igihugu, bishimire amahoro menshi’ (Zab 37:11; Ibyah 20:7-10). Mu by’ukuri, ubutegetsi bwa Kristo Yesu buzaba buruta ubwa Salomo mu buryo ubu tudashobora kwiyumvisha!

20 Nk’uko Abisirayeli bagize ibyishimo igihe bayoborwaga na Mose, Dawidi na Salomo, natwe tuzishima kurushaho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo (1 Abami 8:66). Yehova ni we ukwiriye gushimirwa kuba yaraduhaye Umwana we w’ikinege, ari we Mose Mukuru, Dawidi Mukuru na Salomo Mukuru.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Birashoboka ko izina rya Dawidi risobanurwa ngo “Ukundwa.” Igihe Yesu yabatizwaga ndetse n’igihe yahinduraga isura, Yehova yavugiye mu ijuru amwita ‘Umwana we akunda’ cyangwa Ukundwa.—Mat 3:17; 17:5.

^ par. 7 Nanone Dawidi yari nk’umwana w’intama wiringira umwungeri wawo. Yishingikirizaga kuri Yehova, we Mwungeri Mukuru, kugira ngo amurinde kandi amuhe ubuyobozi. Yavuganye icyizere cyose agira ati “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena” (Zab 23:1). Yohana Umubatiza yagaragaje ko Yesu yari “Umwana w’Intama w’Imana.”—Yoh 1:29.

^ par. 12 Birashishikaje kuba irindi zina rya Salomo ari Yedidiya, risobanurwa ngo “Ukundwa na Yehova.”—2 Sam 12:24, 25.

Ese ushobora gusobanura?

• Ni gute Yesu ari Dawidi Mukuru?

• Ni gute Yesu ari Salomo Mukuru?

• Ni iki wishimiye ku birebana na Dawidi Mukuru akaba na Salomo Mukuru?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ubwenge Salomo yari yarahawe n’Imana bwagereranyaga ubwa Salomo Mukuru

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Ubutegetsi bwa Yesu buzaba buruta ubwa Salomo n’ubwa Dawidi mu buryo ubu tudashobora kwiyumvisha!