Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu byo yaremye

Ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu byo yaremye

Ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu byo yaremye

“Imico yayo itaboneka . . . igaragarira mu byaremwe.”—ROM 1:20.

1. Ni izihe ngaruka ubwenge bw’isi bugira ku bantu benshi muri iki gihe?

IJAMBO “ubwenge” rikunze gukoreshwa mu buryo budakwiriye. Bamwe bavuga ko umuntu aba ari umunyabwenge iyo azi ibintu byinshi. Ariko kandi, abantu isi yita abanyabwenge ntibatanga ubuyobozi bwiringirwa bwatuma abantu bamenya intego nyakuri y’ubuzima. Ahubwo abemera kuyoborwa n’abo bantu, amaherezo ‘bateraganwa n’imiraba, bakajyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’inyigisho.’—Efe 4:14.

2, 3. (a) Kuki Yehova ari we ‘nyir’ubwenge wenyine’? (b) Ni gute ubwenge buturuka ku Mana butandukanye n’ubw’isi?

2 Mbega itandukaniro riri hagati y’abo bantu n’abashakira ubwenge nyakuri kuri Yehova Imana, we Soko yabwo! Bibiliya itubwira ko Yehova ari ‘nyir’ubwenge wenyine’ (Rom 16:27). Azi ibintu byose ku bihereranye n’ijuru n’isi, hakubiyemo ibibigize ndetse n’uko byabayeho. Amategeko kamere abantu bashingiraho bakora ubushakashatsi, yose yashyizweho na Yehova. Ku bw’ibyo, ibintu abantu bahimba ntibitangaza Yehova, kandi ubwenge bw’isi abantu babona ko ari ubwo mu rwego rwo hejuru, ntibumushishikaza. Bibiliya igaragaza ko “ubwenge bw’iyi si ari ubupfu ku Mana.”—1 Kor 3:19.

3 Bibiliya ivuga ko Yehova ‘atanga ubwenge,’ akabuha abagaragu be (Imig 2:6). Ibinyuranye n’ubwenge bw’abantu, ubwenge bw’Imana bwo ntibutera urujijo, ahubwo budufasha gufata imyanzuro myiza, ishingiye ku bumenyi nyakuri no ku gusobanukirwa. (Soma muri Yakobo 3:17.) Intumwa Pawulo yatangajwe n’ubwenge bwa Yehova, maze arandika ati “mbega ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka!” (Rom 11:33). Kubera ko Yehova ari we munyabwenge kurusha abandi bose, twiringira ko amategeko ye atuyobora akatwereka uko twagira imibereho myiza kurusha iyindi. Kandi koko, Yehova arusha undi muntu uwo ari we wese kumenya ibyo dukeneye kugira ngo tugire ibyishimo .—Imig 3:5, 6.

Yesu ni “umukozi w’umuhanga”

4. Bumwe mu buryo bwadufasha gusobanukirwa ubwenge bwa Yehova, ni ubuhe?

4 Ubwenge bwa Yehova ndetse n’indi mico ye itagira akagero, bishobora kugaragarira mu byo yaremye. (Soma mu Baroma 1:20.) Ibyaremwe byose, uhereye ku binini cyane ukageza ku bito cyane kurusha ibindi, bigira ibyo bihishura ku mico ya Yehova. Aho twaterera akajisho hose, haba ku ijuru cyangwa ku isi, tuhabona ibintu byinshi bihamya ko Umuremyi wacu afite ubwenge bwinshi, kandi ko yuje urukundo. Dushobora kumenya byinshi kuri we binyuriye mu kwita ku byo yaremye.—Zab 19:1; Yes 40:26.

5, 6. (a) Uretse Yehova, ni nde wundi wagize uruhare mu irema? (b) Ni iki turi busuzume, kandi kuki?

5 Yehova ntiyari wenyine igihe ‘yaremaga ijuru n’isi’ (Itang 1:1). Bibiliya igaragaza ko kera cyane mbere y’uko Imana itangira kurema ibintu bigaragara, yaremye ikiremwa cy’umwuka ari na cyo yaje gukoresha irema “ibindi bintu byose.” Icyo kiremwa cy’umwuka ni Umwana w’Imana w’ikinege, ari we ‘mfura mu byaremwe byose,’ waje kuba ku isi ari umuntu yitwa Yesu (Kolo 1:15-17). Kimwe na Yehova, Yesu afite ubwenge. Koko rero, mu Migani igice cya 8 hamugaragaza havuga ko ari bwenge. Nanone kandi, icyo gice cyerekeza kuri Yesu kivuga ko ari “umukozi [w’Imana] w’umuhanga.”—Imig 8:12, 22-31.

6 Bityo, ibintu byaremwe biboneka, bigaragaza ubwenge bwa Yehova n’ubwa Yesu Umukozi we w’Umuhanga. Ibyaremwe biduha amasomo y’ingirakamaro. Nimucyo dusuzume ingero enye z’ibyaremwe biboneka mu Migani 30:24-28, bikaba bivugwaho ko bifite “ubwenge bukabije.” *

Isomo ku birebana no kugira umwete

7, 8. Ni ibihe bintu bigutangaza ku bihereranye n’ikimonyo?

7 Dushobora kugira amasomo tuvana mu gusuzuma imiterere y’ibintu “biba ku isi” bishobora kwitwa ko ari “bitoya,” no mu gusuzuma ibyo bikora. Urugero, reka dusuzume ubwenge bukabije bw’ibimonyo.—Soma mu Migani 30:24, 25.

8 Bamwe mu bashakashatsi bazi ko umubare w’ibimonyo uruta uw’abantu bariho nibura incuro 200.000. Ibyo bimonyo byose bikorana umwete hejuru y’ubutaka no munsi yabwo. Ibimonyo biba mu matsinda yitwa ibiguri, kandi ibyinshi mu biguri biba birimo: ibyamikazi, ibigabo n’ibikora imirimo. Buri gice kigira uruhare mu kwita ku byo ikiguri gikenera. Hari ubwoko bw’ikimonyo bushobora kuvugwaho ko ari nk’umuhinzi w’umuhanga. Icyo kimonyo gifumbira umurima wacyo w’ibiyege, kikagira ibyo cyimurira ahandi, kandi kikabyicira, ku buryo kigira umusaruro mwinshi. Abashakashatsi babonye ko icyo kimonyo kimeze nk’umuhinzi w’umuhanga, gikoresha imbaraga nyinshi cyangwa nke mu guhinga gikurikije ibyokurya bikenewe n’ibimonyo biri mu kiguri. *

9, 10. Ni gute twagira umwete nk’ikimonyo?

9 Hari icyo dushobora kwigira ku bimonyo. Bitwigisha ko niba dushaka kugira icyo tugeraho, tugomba gukorana umwete. Bibiliya igira iti “wa munyabute we, sanga ikimonyo, witegereze uko kigenza kandi ugire ubwenge. Ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja, ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi, kandi mu isarura kikishakira ibigitunga” (Imig 6:6-8). Yehova n’Umukozi we w’Umuhanga Yesu, ni abanyamwete. Yesu yagize ati “Data yakomeje gukora kugeza n’ubu, kandi nanjye nkomeza gukora.”—Yoh 5:17.

10 Kubera ko natwe twigana Imana na Kristo, twagombye kuba abanyamwete. Inshingano izo ari zo zose twaba dufite mu muteguro w’Imana, twagombye kugira “byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami” (1 Kor 15:58). Ku bw’ibyo, byaba byiza dushyize mu bikorwa inama Pawulo yahaye Abakristo b’i Roma igira iti “ntimukabe abanebwe mu byo mukora. Mugire ishyaka ryinshi mutewe n’umwuka. Mukorere Yehova muri abagaragu be” (Rom. 12:11). Imihati dushyiraho dukora ibyo Yehova ashaka si imfabusa, kubera ko Bibiliya itwizeza ko ‘Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu n’urukundo twagaragaje ko dukunze izina ryayo.’—Heb 6:10.

Uko twakwirinda akaga ko mu buryo bw’umwuka

11. Vuga ibintu bimwe na bimwe biranga impereryi.

11 Impereryi ni ikindi kiremwa gito ugereranyije, dushobora kuvanaho amasomo y’ingenzi. (Soma mu Migani 30:26.) Impereryi ijya gusa n’urukwavu runini, ariko ikaba ifite amatwi magufi kandi yiburungushuye, ikagira n’amaguru magufi. Iyo nyamaswa nto iba ahantu hari ibitare. Kuba ifite amaso areba kure, bituma yirinda akaga. Nanone yihisha inyamaswa ziyihiga hagati y’ibitare cyangwa mu myobo iri mu bitare. Impereryi imererwa neza iyo ibana n’izindi, kuko bituma igira umutekano, kandi ikagira ubushyuhe mu gihe cy’imbeho nyinshi. *

12, 13. Ni iki twakwigira ku mpereryi?

12 Ni iki twakwigira ku mpereryi? Icya mbere, zirikana ko impereryi itajya yitegeza akaga. Ibinyuranye n’ibyo, kubera ubushobozi ifite bwo kureba kure, ibona inyamaswa ziyihiga zikiri kure, maze ikaguma hafi y’ibitare, aho ishobora guhungira ikarokoka. Mu buryo nk’ubwo, dukeneye kuba maso mu buryo bw’umwuka kugira ngo dushobore kubona ibintu byaduteza akaga byihishe muri iyi si ya Satani. Intumwa Petero yahaye Abakristo umuburo agira ati “mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso. Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera” (1 Pet 5:8). Igihe Yesu yari ku isi, yakomeje kuba maso yirinda imitego yose Satani yamutegaga agamije kumubuza kuba indahemuka (Mat 4:1-11). Urwo ni urugero rwiza Yesu yasigiye abigishwa be.

13 Bumwe mu buryo dushobora kubamo maso, ni ukungukirwa n’uburinzi bwo mu buryo bw’umwuka Yehova aduha. Ntitwagombye kwirengagiza kwiga Ijambo ry’Imana no kujya mu materaniro ya gikristo (Luka 4:4; Heb 10:24, 25). Byongeye kandi, kimwe n’uko impereryi imererwa neza iyo iri kumwe n’izindi, dukeneye gukomeza kuba hafi y’Abakristo bagenzi bacu, kugira ngo dushobore “guterana inkunga” (Rom 1:12). Iyo dukoze ibyo dusabwa kugira ngo twungukirwe n’uburinzi Yehova aduteganyiriza, tuba tugaragaje ko twemeranya na Dawidi umwanditsi wa zaburi, wanditse ati “Uwiteka ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kinkingira n’umukiza wanjye, ni Imana yanjye n’urutare rwanjye rukomeye, ni we nzahungiraho.”—Zab 18:3.

Uko twakwihangana nubwo turwanywa

14. Nubwo uruzige rushobora kuba rudatangaje, twavuga iki ku bihereranye n’igitero cyazo?

14 Nanone kandi, hari icyo dushobora kwigira ku nzige. Uruzige rugira uburebure bwa santimetero 5 gusa. Nubwo rumwe rushobora kudatera ubwoba, igitero cyazo cyo kiba giteye ubwoba. (Soma mu Migani 30:27.) Inzige zizwiho kurya cyane. Igitero cy’utwo dukoko tutananirwa gishobora kumara umurima weze mu gihe gito cyane. Bibiliya igereranya urusaku rw’igitero cy’udukoko, hakubiyemo n’inzige, n’urusaku rw’amagare y’intambara n’urw’ibirimi by’umuriro bikongora ibishakashaka (Yow 2:3, 5). Abantu bagiye bacana umuriro kugira ngo bahagarike igitero cy’inzige, ariko akenshi ibyo nta cyo bigeraho. Kubera iki? Inzige zishwe n’umuriro zituma uzima, maze izisigaye zigakomeza nta kizikoma imbere. Nubwo nta mwami cyangwa umuyobozi zigira, imikorere yazo ni nk’iy’umutwe w’ingabo ukomeye, ushobora kunesha imbogamizi iyo ari yo yose wahura na yo. *Yow 2:25.

15, 16. Ni mu buhe buryo ababwiriza b’Ubwami bo muri iki gihe bameze nk’igitero cy’inzige?

15 Umuhanuzi Yoweli yagereranyije umurimo abagaragu ba Yehova bakora n’ibikorwa by’inzige. Yaranditse ati “bihuta nk’intwari, burira inkike nk’abarwanyi, umuntu wese aromboreza imbere ye, ntabwo bica gahunda. Kandi nta wuca ku wundi umuntu wese aromboreza mu nzira ye, batwaranira mu macumu kandi nta wuteshuka inzira.”—Yow 2:7, 8.

16 Mbega ukuntu ubwo buhanuzi bugaragaza neza uko ababwiriza b’Ubwami bw’Imana bakora muri iki gihe! Nta ‘nkike’ cyangwa urukuta rw’ababarwanya rwigeze ruhagarika umurimo bakora wo kubwiriza. Ahubwo bigana Yesu wakomeje gukora ibyo Imana ishaka, nubwo yasuzugurwaga n’abantu benshi (Yes 53:3). Ni iby’ukuri ko Abakristo bamwe na bamwe bishwe n’‘amacumu’ bazira ukwizera kwabo. Icyakora, umurimo wo kubwiriza wakomeje gukorwa, kandi umubare w’ababwiriza b’Ubwami ukomeza kwiyongera. Koko rero, incuro nyinshi ibitotezo byagiye bigira uruhare mu gutuma ubutumwa bwiza bugera ku bantu batari kuzigera babona ubundi buryo bwo kumva ubutumwa bw’Ubwami (Ibyak 8:1, 4). Ese mu murimo ukora wo kubwiriza, wigeze ugaragaza ukwihangana nk’ukw’inzige, ndetse no mu gihe abantu batitabira ibyo ubabwira cyangwa bakurwanya?—Heb 10:39.

“Mwizirike ku cyiza”

17. Kuki amano y’umuserebanya afata ahantu hasennye cyane?

17 Imbaraga rukuruzi z’isi zisa n’aho nta cyo zitwara umuserebanya. (Soma mu Migani 30:28.) Mu by’ukuri, abahanga mu bya siyansi batangazwa n’ubushobozi ako karemwa gafite bwo kurira ku nkuta ndetse kakagenda no munsi y’idari risennye neza kandi ntikagwe. Ni iki gituma umuserebanya ushobora gukora ibyo? Ibanga ry’umuserebanya si uko ufite ibintu ufatisha twagereranya n’ibifashi cyangwa kore. Ahubwo, ni uko munsi y’amano yawo haba utuntu tumeze nk’utwoya tubarirwa mu bihumbi tutabonwa n’amaso. Buri kantu na ko gafite utundi tugera ku magana dufite imitwe imeze nk’udusahani duto cyane tugaramye. Imbaraga rukuruzi zituruka kuri utwo tuntu dufite bene iyo mitwe, zirahagije kugira ngo zitume umuserebanya utagwa, ndetse n’igihe waba utondagira munsi y’ahantu hasennye nk’ikirahuri! Ubwo bushobozi umuserebanya ufite, bwashishikaje abashakashatsi ku buryo bavuga ko hakozwe ibintu biteye nk’amano y’umuserebanya, byakoreshwa nk’ibifashi bifata cyane. *

18. Ni iki twakora kugira ngo ‘twizirike ku cyiza’ buri gihe?

18 Ni iki twakwigira ku muserebanya? Bibiliya idutera inkunga igira iti “nimwange ikibi urunuka, mwizirike ku cyiza” (Rom 12:9). Amareshyo mabi yogeye muri iyi si ya Satani ashobora gutuma tudakomeza kwizirika ku mahame y’Imana. Urugero, kugirana ubucuti n’abantu batizirika ku mategeko y’Imana, haba ku ishuri, ku kazi cyangwa mu myidagaduro itubahisha Imana, bishobora kugira ingaruka ku cyemezo twafashe cyo gukora ibikwiriye. Ntukemere ko ibyo bikubaho! Ijambo ry’Imana ritanga umuburo ugira uti “ntiwishime ubwenge bwawe” (Imig 3:7). Ahubwo, ujye ukurikiza inama irangwa n’ubwenge Mose yahaye abari bagize ubwoko bw’Imana mu gihe cya kera, agira ati “wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, abe ari yo wifatanyaho akaramata” (Guteg 10:20). Nitwifatanya akaramata kuri Yehova, tuzaba twigana Yesu, wavuzweho ko ‘yakunze gukiranuka akanga ubwicamategeko.’—Heb 1:9.

Icyo ibyaremwe bitwigisha

19. (a) Ni iyihe mico ya Yehova ubonera mu byaremwe? (b) Ni gute dushobora kungukirwa n’ubwenge buturuka ku Mana?

19 Nk’uko twabibonye, imico ya Yehova igaragara neza binyuze ku bintu yaremye, kandi ibyo yaremye na byo tubivanamo amasomo y’agaciro kenshi. Uko tugenda turushaho kugenzura ibyo Yehova yaremye, ni na ko turushaho gutangazwa n’ubwenge bwe. Kwita ku bwenge buturuka ku Mana bizatuma turushaho kugira ibyishimo muri iki gihe, kandi biturinde no mu gihe kizaza (Umubw 7:12). Koko rero, tuzibonera ukuri kw’amagambo atanga icyizere aboneka mu Migani 3:13, 18, agira ati “hahirwa umuntu ubonye ubwenge, n’umuntu wiyungura kujijuka. Ababwakira bubabera igiti cy’ubugingo, kandi ubukomeza wese aba agira umugisha.”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 By’umwihariko, abakiri bato bashobora gukora ubushakashatsi mu magazeti yagaragajwe ahagana hasi ku ipaji, hanyuma bakazagira icyo bavuga ku byo bagezeho mu gihe tuzaba dusuzuma iki gice mu iteraniro ry’Umunara w’Umurinzi mu itorero.

^ par. 8 Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera ku birebana n’ubwo bwoko bw’ikimonyo, reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Werurwe 1997, ku ipaji ya 31, n’iyo ku ya 22 Gicurasi 2002, ku ipaji ya 31.

^ par. 11 Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera ku birebana n’impereryi, reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Nzeri 1990, ku ipaji ya 15-16.

^ par. 14 Niba ushaka gusobanukirwa byinshi ku birebana n’inzige, reba igitabo Étude perspicace des Écritures, umubumbe wa II, ipaji ya 907-908, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 17 Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera ku bihereranye n’umuserebanya, reba Réveillez-vous! yo muri Mata 2008, ipaji ya 26.

ESE URIBUKA?

Ni ayahe masomo y’ingirakamaro tuvana  . . .

• ku kimonyo?

• ku mpereryi?

• ku nzige?

• ku muserebanya?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Ese ugira umwete nk’ikimonyo?

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Impereryi ibonera uburinzi mu kubana n’izindi. Ese nawe urayigana?

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Ababwiriza bagaragaza umuco wo kwihangana nk’uko bimeze ku nzige

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Kimwe n’uko umuserebanya ufata cyane ku bintu uriho, Abakristo bizirika ku cyiza

[Aho ifoto yavuye]

Stockbyte/Getty Images