Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yobu yahesheje ikuzo izina rya Yehova

Yobu yahesheje ikuzo izina rya Yehova

Yobu yahesheje ikuzo izina rya Yehova

“Izina ry’Uwiteka rishimwe.”—YOBU 1:21.

1. Ni nde ushobora kuba yaranditse igitabo cya Yobu, kandi se yacyanditse ryari?

MOSE yari afite imyaka 40 ubwo yavaga muri Egiputa akajya kuba i Midiyani, ahunze Farawo wari warakaye (Ibyak 7:23). Igihe Mose yari i Midiyani, ashobora kuba yarumvise ibihereranye n’ibigeragezo bya Yobu, wari utuye mu gihugu cya Usi cyari hafi aho. Nyuma y’imyaka runaka, ubwo Mose n’abari bagize ishyanga rya Isirayeli bari hafi ya Usi benda kurangiza urugendo rwabo mu butayu, ashobora kuba yaramenye uko byagendekeye Yobu mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe. Dukurikije amateka y’Abayahudi, Mose yanditse igitabo cya Yobu nyuma gato y’urupfu rwa Yobu.

2. Ni mu buhe buryo igitabo cya Yobu gitera inkunga abagaragu ba Yehova muri iki gihe?

2 Igitabo cya Yobu gikomeza ukwizera kw’abagaragu b’Imana muri iki gihe. Mu buhe buryo? Inkuru ivugwa muri icyo gitabo idufasha gusobanukirwa ibintu bikomeye byabereye mu ijuru, n’icyo bigaragaza. Igaragaza neza ikibazo cy’ingenzi cyavutse ku birebana no kuba Imana ari umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Nanone kandi, iyo nkuru ya Yobu idufasha kurushaho gusobanukirwa icyo gukomeza kuba indahemuka bisobanura, kandi ikadufasha gusobanukirwa impamvu rimwe na rimwe Yehova yemera ko abagaragu be bagerwaho n’imibabaro. Byongeye kandi, igitabo cya Yobu kigaragaza ko Satani ari we w’ibanze urwanya Yehova, akaba n’umwanzi w’abantu. Icyo gitabo cyerekana kandi ko kimwe na Yobu, abantu badatunganye bashobora gukomeza kubera Yehova indahemuka, nubwo bahura n’ibigeragezo bikaze. Nimucyo dusuzume ibintu bimwe na bimwe byabayeho bivugwa mu gitabo cya Yobu.

Yobu ageragezwa na Satani

3. Ni iki tuzi kuri Yobu, kandi se kuki Satani yamwibasiye?

3 Yobu yari umugabo w’umukire, wubahwaga kandi w’imico myiza. Biragaragara ko yari umujyanama wubahwaga kandi witaga ku bakene. Ikiruta byose, ni uko Yobu yubahaga Imana. Bibiliya ivuga ko yari “umukiranutsi utunganye, wubahaga Imana akirinda ibibi.” Icyatumye Yobu yibasirwa na Satani ni uko yubahaga Imana, si uko yari umukire cyangwa yubahwaga.—Yobu 1:1; 29:7-16; 31:1.

4. Ubudahemuka ni iki?

4 Amagambo abimburira igitabo cya Yobu avuga ibihereranye n’ukuntu abamarayika bateraniye mu ijuru imbere ya Yehova. Icyo gihe na Satani yari ahari, maze arega Yobu. (Soma muri Yobu 1:6-11.) Nubwo Satani yavuze iby’ubutunzi bwa Yobu, icyo yibanzeho cyane ni ugushidikanya ku budahemuka bwe. Ijambo “ubudahemuka” rikubiyemo igitekerezo cyo kuba umuntu ari umukiranutsi, azira amakemwa kandi ari inyangamugayo. Iyo Bibiliya ikoresheje ijambo ubudahemuka yerekeza ku bantu, iba yumvikanisha ko umuntu yiyeguriye Yehova n’umutima we wose.

5. Ni iki Satani yareze Yobu?

5 Satani yihandagaje avuga ko Yobu atasengaga Imana abitewe n’ubudahemuka, ko ahubwo yabiterwaga n’ubwikunde. Yavuze ko Yobu yari gukomeza kubera Yehova indahemuka ari uko gusa akomeje kumugororera, kandi akamurinda. Kugira ngo Yehova asubize icyo kirego cya Satani, yaramuretse agerageza uwo muntu wari indahemuka. Bityo, mu gihe cy’umunsi umwe, Yobu yamenye ko amatungo ye yibwe n’aho andi agakongoka, ko bamwe mu bagaragu be bishwe kandi ko n’abana be icumi bapfuye (Yobu 1:13-19). Ese kuba Yobu yaribasiwe na Satani byatumye areka kuba indahemuka? Inkuru yahumetswe ivuga uko Yobu yabyifashemo igira iti “Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe.”—Yobu 1:21.

6. (a) Byagenze bite igihe abamarayika bongeraga guteranira hamwe mu ijuru? (b) Igihe Satani yashidikanyaga ku budahemuka bwa Yobu, yanashidikanyije ku budahemuka bwa nde wundi?

6 Nyuma yaho, abamarayika bongeye guteranira hamwe mu ijuru, maze Satani yongeye kurega Yobu agira ati “umubiri uhorerwa umubiri, ndetse ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe. Ariko noneho rambura ukuboko kwawe, ukore ku magufwa ye no ku mubiri we, azakwihakana ari imbere yawe.” Zirikana ko Satani atareze Yobu wenyine. Igihe Satani yavugaga ati ‘ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe,’ ntiyashidikanyije ku budahemuka bwa Yobu gusa, ahubwo yanashidikanyije ku budahemuka bw’“umuntu” wese usenga Yehova. Hanyuma, Imana yemereye Satani guteza Yobu indwara yamubabazaga (Yobu 2:1-8). Ariko kandi, ibyo si byo bigeragezo byonyine Yobu yahuye na byo.

Tuvane isomo kuri Yobu

7. Ni mu buhe buryo abashyitsi ba Yobu n’umugore we bamubujije amahwemo?

7 Mu mizo ya mbere, umugore wa Yobu yababaye nk’umugabo we. Agomba kuba yarababajwe cyane no gupfusha abana be hamwe no gutakaza ubutunzi bw’urugo rwabo. Agomba kuba yaratewe agahinda no kubona umugabo we arwara indwara imubabaza cyane. Yabwiye Yobu ati “mbese n’ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.” Hanyuma, abagabo batatu, ari bo Elifazi, Biludadi na Zofari baramusuye, bitwa ko baje kumuhumuriza. Aho kugira ngo bamuhumurize, bamubwiye ibintu bidahuje n’ukuri, bituma baba “abahumuriza baruhanya.” Urugero, Biludadi yumvikanishije ko abana ba Yobu bari bakoze ibibi, bityo ibyabagezeho bikaba byari bibakwiriye. Elifazi yumvikanishije ko imibabaro ya Yobu yari igihano cy’ibyaha yari yarakoze. Yageze n’aho atekereza ko gukomeza kuba indahemuka nta cyo bimariye Imana (Yobu 2:9, 11; 4:8; 8:4; 16:2; 22:2, 3)! Yobu yakomeje kuba indahemuka nubwo abo bantu bamubuzaga amahwemo. Ni iby’ukuri ko igihe Yobu yavugaga ko ‘akiranuka kurusha Imana,’ yibeshyaga (Yobu 32:2). Ariko kandi, yakomeje kuba indahemuka muri icyo gihe cyose.

8. Ni uruhe rugero rwiza Elihu yahaye abantu bagira abandi inama muri iki gihe?

8 Hanyuma, inkuru ikomeza ivuga ibya Elihu, na we waje gusura Yobu. Elihu yabanje gutega amatwi ibitekerezo bya Yobu n’iby’incuti ze eshatu. Nubwo ari we wari muto muri abo bagabo bane, yagaragaje ko yari afite ubwenge bwinshi. Yavugishije Yobu amwubashye, amushimira kuba yari umukiranutsi. Ariko nanone, yavuze ko Yobu yari yakabije kugerageza kwisobanura agaragaza ko ari umukiranutsi. Hanyuma, Elihu yijeje Yobu ko buri gihe gukorera Imana mu budahemuka bigira agaciro. (Soma muri Yobu 36:1, 11.) Mbega ukuntu urwo ari urugero rwiza ku bantu bagira inama abandi muri iki gihe! Elihu yarihanganye, atega amatwi yitonze, arashimira aho byari ngombwa, kandi atanga inama zitera inkunga.—Yobu 32:6; 33:32.

9. Ni gute Yehova yafashije Yobu?

9 Amaherezo Yehova yavugishije Yobu, ibyo bikaba byari ibintu bidasanzwe. Inkuru ya Bibiliya igira iti “nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira.” Yehova akoresheje ibibazo by’uruhererekane, yagiriye Yobu inama mu bugwaneza ariko atajenjetse, maze amufasha kugorora imitekerereze ye. Yobu yemeye inama agira ati ‘ndi insuzugurwa ndihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu.’ Yehova amaze kuvugisha Yobu, yakomeje acyaha za ncuti eshatu za Yobu kubera ko zitari zavuze ‘ibya [Yehova] bitunganye.’ Yobu yagombaga kubasabira. Hanyuma, “Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri.”—Yobu 38:1; 40:4; 42:6-10.

Dukunda Yehova mu rugero rungana iki?

10. Kuki Yehova atirengagije ibyo Satani yavugaga cyangwa ngo amurimbure?

10 Yehova ni Umuremyi w’ijuru n’isi, Umutegetsi w’ikirenga w’ibyaremwe byose. Kuki atirengagije ikirego cya Satani? Imana yari izi ko kwirengagiza ibyo Satani yavugaga cyangwa kumurimbura, bitari gukemura icyo kibazo. Satani yari yihandagaje avuga ko iyo Yobu wari indahemuka aza gutakaza ubutunzi bwe, atari gukomeza kuba uwizerwa. Yobu yakomeje kuba indahemuka nubwo yagezweho n’icyo kigeragezo. Hanyuma, Satani yihandagaje avuga ko umuntu uwo ari we wese yareka Imana aramutse ahuye n’ibintu bibabaza umubiri we. Yobu yahuye n’imibabaro, ariko ntiyigeze areka kuba indahemuka. Bityo, uwo muntu wakomeje kuba indahemuka nubwo atari atunganye, yagaragaje ko Satani ari umubeshyi. Bite se ku bagaragu b’Imana bo muri iki gihe?

11. Ni gute Yesu yashubije mu buryo bwuzuye ikirego Satani yazamuye?

11 Mu by’ukuri, buri mugaragu w’Imana wese ukomeza kuba indahemuka, uko ibyo Satani yamuteza byaba biri kose, na we ubwe aba agaragaje ko ibirego by’uwo mwanzi w’umugome ari ibinyoma. Yesu yaje ku isi maze asubiza mu buryo bwuzuye cya kirego cya Satani. Yesu yari atunganye nk’umukurambere wacu Adamu. Kuba Yesu yarabaye indahemuka kugeza ku gupfa, byagaragaje mu buryo budasubirwaho ko Satani ari umubeshyi, kandi ko ibirego bye nta shingiro bifite.—Ibyah 12:10.

12. Ni iki buri Mukristo yakora akagaragaza ko akunda Yehova kandi akaba asohoje inshingano ye?

12 Ariko kandi, Satani aracyakomeza kugerageza abasenga Yehova. Kuba indahemuka ni uburyo buri wese afite bwo kugaragaza ko dukorera Yehova tubitewe n’uko tumukunda, aho kubiterwa n’ubwikunde, kandi iyo ni inshingano yacu. Ni gute tubona iyo nshingano? Tubona ko kubera Yehova indahemuka ari igikundiro. Nanone, duhumurizwa no kumenya ko Yehova aduha imbaraga zo kwihangana, kandi ko, nk’uko yabigenjerereje Yobu, hari ibigeragezo atemera ko bitugeraho.—1 Kor 10:13.

Satani ni icyigomeke kirwanya Imana kandi ni umuhakanyi

13. Ni ibihe bintu by’inyongera igitabo cya Yobu kiduhishurira ku bihereranye na Satani?

13 Ibyanditswe bya Giheburayo bitanga ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’uruhare rukojeje isoni Satani agira mu kurwanya Yehova no kuyobya abantu. Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki bitanga ibindi bisobanuro ku bihereranye no kuba Satani arwanya Yehova, kandi igitabo cy’Ibyahishuwe kitumenyesha ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova buzavanwaho umugayo, kandi Satani akarimburwa burundu. Igitabo cya Yobu gituma turushaho kumenya ibirebana n’ubwigomeke bwa Satani. Igihe Satani yari kumwe n’abamarayika kuri za ncuro zombi bateraniye mu ijuru, ntiyari agamije gusingiza Yehova. Yari afite ibitekerezo bibi n’umugambi mubisha. Amaze kurega Yobu kandi akemererwa kumugerageza, ‘yahereyeko ava imbere y’Uwiteka.’—Yobu 1:12; 2:7.

14. Satani yagenje ate Yobu?

14 Ku bw’ibyo, igitabo cya Yobu kigaragaza ko Satani ari umwanzi w’abantu utarangwa n’impuhwe. Hagati y’igihe abamarayika bateraniraga mu ijuru, nk’uko bivugwa muri Yobu 1:6, n’igihe bongeraga guteranira hamwe, nk’uko bivugwa muri Yobu 2:1, hashize igihe kitazwi, kandi muri icyo gihe cyose Yobu yarageragezwaga bikabije. Kuba Yobu yarabaye indahemuka, byatumye Yehova abwira Satani ati “[Yobu] yakomeje gukiranuka kwe n’ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.” Ariko Satani ntiyigeze yemera ko ibirego bye nta shingiro byari bifite. Ibinyuranye n’ibyo, yasabye ko Yobu atezwa ikindi kigeragezo gikaze. Bityo, Satani yagerageje Yobu igihe yari akize, n’igihe yari akennye. Biragaragara neza ko Satani atagirira impuhwe abakene cyangwa ngo azigirire abagezweho n’ingorane. Yanga abantu b’indahemuka (Yobu 2:3-5). Nyamara kandi, kuba Yobu yarabaye indahemuka byagaragaje ko Satani ari umubeshyi.

15. Ni iki abahakanyi bo muri iki gihe bahuriyeho na Satani?

15 Satani ni we wa mbere wabaye umuhakanyi. Abahakanyi bo muri iki gihe bagaragaza imico nk’iya Satani. Barangwa no kunenga abavandimwe mu itorero, abasaza b’Abakristo cyangwa abagize Inteko Nyobozi. Hari abahakanyi barwanya ibyo gukoresha izina ry’Imana, ari ryo Yehova. Ntibashishikazwa no kwiga ibyerekeye Yehova cyangwa kumukorera. Abahakanyi bibasira abantu b’indahemuka nk’uko se Satani abigenza (Yoh 8:44). Ntibitangaje rero kuba abagaragu ba Yehova birinda kugirana imishyikirano iyo ari yo yose na bo!—2 Yoh 10, 11.

Yobu yahesheje ikuzo izina rya Yehova

16. Yobu yagaragaje ko yabonaga ate Yehova?

16 Yobu yakoreshaga izina rya Yehova kandi akarihesha ikuzo. Ntiyigeze avuga ko Imana yakoze ikintu icyo ari cyo cyose kidakwiriye, ndetse n’igihe yashengurwaga n’agahinda ko kumva inkuru y’urupfu rw’abana be. Nubwo yavuze yibeshya ko Imana ari yo yari yatumye atakaza ibyo yari afite, yahesheje ikuzo izina rya Yehova. Nyuma yaho, Yobu yaje kuvuga amagambo ameze nk’umugani agira ati “dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.”—Yobu 28:28.

17. Ni iki cyafashije Yobu gukomeza kuba indahemuka?

17 Ni iki cyafashije Yobu gukomeza kuba indahemuka? Uko bigaragara, yari yaritoje kugirana imishyikirano myiza na Yehova mbere y’uko agerwaho n’ibyago. Nubwo nta gihamya dufite y’uko Yobu yari azi ikirego Satani yari yareze Yehova, yari yariyemeje gukomeza kuba indahemuka. Yagize ati “kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo” (Yobu 27:5). Ni gute Yobu yitoje kugirana na Yehova iyo mishyikirano ya bugufi? Nta gushidikanya ko yahaga agaciro ibyo yari yarumvise ku bihereranye n’ibyo Imana yari yaragiriye Aburahamu, Isaka na Yakobo, bakaba bari bene wabo, nubwo batari bafitanye isano ya bugufi. Ikindi kandi, Yobu yashoboraga kumenya imico myinshi ya Yehova binyuriye mu kwitegereza ibyo yaremye.—Soma muri Yobu 12:7-9, 13, 16.

18. (a) Ni gute Yobu yagaragaje ko yari yariyeguriye Yehova? (b) Ni mu buhe buryo twigana urugero rwa Yobu?

18 Ibyo Yobu yamenye byatumye agira icyifuzo cyo gushimisha Yehova. Kubera ko Yobu yatinyaga ko wenda abagize umuryango we baba bakoze ikintu kidashimisha Imana cyangwa ‘bayihemukiye mu mitima yabo,’ yakundaga kubatambira ibitambo (Yobu 1:5). Yobu yakomeje kuvuga Yehova neza, ndetse n’igihe yari ahanganye n’ibigeragezo bikaze (Yobu 10:12). Mbega urugero rwiza! Natwe tugomba guhora twunguka ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yehova n’imigambi ye, ntitunamuke kuri gahunda nziza yo gukora ibikorwa bya gikristo, urugero nko kwiyigisha, kujya mu materaniro, gusenga no kubwiriza ubutumwa bwiza. Nanone kandi, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo tumenyekanishe izina rya Yehova. Byongeye kandi, kimwe n’uko ubudahemuka bwa Yobu bwashimishije Yehova, ubudahemuka bw’abagaragu ba Yehova muri iki gihe na bwo bunezeza umutima we. Iyo ngingo izasuzumwa mu gice kizakurikiraho.

Ese uribuka?

• Kuki Yobu yibasiwe na Satani?

• Ni ibihe bigeragezo Yobu yihanganiye, kandi se yabyitwayemo ate?

• Ni iki kizadufasha gukomeza kuba indahemuka nka Yobu?

• Ni iki igitabo cya Yobu kitwigisha ku bihereranye na Satani?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Inkuru y’ibyabaye kuri Yobu ituma tumenya ikibazo cy’ingenzi kirebana no kuba Imana ari umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Ni iyihe mimerere ushobora kugeramo ikaba yatuma udakomeza kuba indahemuka?