Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Igihe cyo guceceka”

“Igihe cyo guceceka”

“Igihe cyo guceceka”

HARI umugani wa kera abantu bavuga ko ukomoka mu Burasirazuba bwa Aziya, ugira uti “niba kuvuga ari ifeza, guceceka ni izahabu.” Hari inkoranyamagambo ivuga ko umugani w’Igiheburayo usobanura nk’uwo ugira uti “niba ijambo rifite agaciro ka shekeli imwe, guceceka byo bifite agaciro ka shekeli ebyiri” (Brewer’s Dictionary of Phrase and Fable). Umwami w’umunyabwenge Salomo wa Isirayeli ya kera na we yaranditse ati ‘ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo, [hari] igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga.’—Umubw 3:1, 7.

None se, ni ryari umuntu aba akwiriye guceceka aho kuvuga? Ijambo “guceceka” rigaragara incuro nyinshi muri Bibiliya. Aho iryo jambo riboneka rigaragaza nibura ahantu hatatu umuntu aba akwiriye guceceka. Reka dusuzume twitonze igihe guceceka biba bigaragaza icyubahiro, ubwenge no gusobanukirwa, n’igihe bifasha umuntu gutekereza.

Igihe guceceka biba bigaragaza icyubahiro

Guceceka bigaragaza icyubahiro. Umuhanuzi Habakuki yagize ati “Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturize [“icecekere,” NW] imbere ye” (Hab 2:20). Abasenga by’ukuri bagomba ‘gucecekera imbere y’Uwiteka, kuko abadutse mu buturo bwe bwera’ (Zek 2:17). Muri Zefaniya 1:7, Bibiliya igira iti “ujye ucecekera imbere y’Umwami Imana kuko umunsi w’Uwiteka uri hafi, Uwiteka yiringanirije igitambo yeza n’indarikwa.”

Ese dushobora gusingiza Yehova tutavuze? Ibyo birashoboka rwose. None se nta gihe tubona ubwiza bw’ibyaremwe tugatangara, ku buryo tubura icyo tuvuga? Gutekereza kuri ibyo bintu bitangaje ni uburyo bwo gusingiza Umuremyi wacu mu mutima. Hari indirimbo Dawidi umwanditsi wa zaburi yatangiye agira ati “Mana, ukwiriye gusingizwa kandi gucecekera imbere yawe birakwiriye muri Siyoni; uzahigurirwa umuhigo.”—Zab 65:1NW.

Nk’uko Yehova ubwe akwiriye kubahwa, ibyo avuga na byo bikwiriye kubahwa. Urugero, igihe umuhanuzi w’Imana Mose yasezeraga ku Bisirayeli, we n’abatambyi bahaye abari bahari bose inama igira iti “ceceka . . . , ukwiriye kumvira Uwiteka Imana yawe.” Igihe Abisirayeli babaga bateraniye hamwe ngo basomerwe Amategeko y’Imana, si abantu bakuru gusa basabwaga guceceka, ahubwo n’abana bagombaga guceceka. Mose yagize ati ‘uzajye uteranya abantu, abagabo n’abagore n’abana bato, kugira ngo bayige.’—Guteg 27:9, 10; 31:11, 12.

Birakwiriye ko abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bagaragaza icyubahiro batega amatwi amabwiriza babonera mu materaniro ya gikristo, ndetse no mu makoraniro. Ese turamutse twiganiriye mu gihe kuri platifomu hari umuntu urimo yigisha ukuri kw’ingenzi kuri muri Bibiliya, ntibyaba bigaragaza ko tutubaha Ijambo ry’Imana n’umuteguro wayo? Icyo gihe, tuba dukwiriye guceceka kandi tugatega amatwi.

No mu gihe abantu babiri baganira, gutega amatwi bigaragaza icyubahiro. Urugero, umukurambere Yobu yabwiye abamuregaga ati “nimunyigishe nicecekere.” Yobu yemeye gutega amatwi acecetse igihe bavugaga. Ariko igihe na we yari agiye kuvuga, yarababwiye ati “nimuceceke mundeke mvuge.”—Yobu 6:24; 13:13.

Igihe guceceka biba bigaragaza ubwenge n’ubushishozi

Bibiliya igira iti “urinda iminwa ye aba agaragaje ubwenge,” kandi “umuntu ufite ubushishozi bwinshi aricecekera” (Imig 10:19; 11:12NW). Reka turebe ukuntu Yesu yagaragaje neza ubwenge n’ubushishozi yicecekera. Igihe yabonaga ko kuvugana n’abanzi be nta cyo biri bugereho, ‘yaracecetse’ (Mat 26:63). Nyuma yaho, igihe yari imbere ya Pilato bamucira urubanza ‘ntiyashubije.’ Yahisemo abigiranye ubwenge kureka ibikorwa yakoreye mu ruhame bikivugira.—Mat 27:11-14.

Natwe iyo turinze ururimi rwacu, cyane cyane igihe abantu badushotoye, tuba tugaragaje ko turi abanyabwenge. Mu migani hagira hati “utihutira kurakara aba afite ubwenge bwinshi, ariko uwihutira kurakara akuza ubupfu” (Imig 14:29). Iyo umuntu ari muri iyo mimerere akihutira gusubiza, bishobora gutuma avuga amagambo mabi yatuma yicuza nyuma yaho. Mu mimerere nk’iyo, amagambo yacu ashobora kugaragaza ko turi abapfu, kandi ibyo bishobora kugira ingaruka mbi ku mahoro yacu yo mu mutima.

Ni iby’ubwenge ko turinda ururimi rwacu mu gihe turi kumwe n’abantu babi. Mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza tugahura n’abantu badukoba, byaba byiza twicecekeye. Byongeye kandi, mu gihe abanyeshuri bagenzi bacu cyangwa abakozi dukorana bateye urwenya rudakwiriye cyangwa bagakoresha imvugo y’urukozasoni, byaba byiza twicecekeye kugira ngo tubereke ko tutabishyigikiye (Efe 5:3). Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “nzajya mfata ururimi rwanjye, umunyabyaha akiri imbere yanjye.”—Zab 39:2.

Umuntu “ufite ubushishozi bwinshi” ntamena ibanga (Imig 11:12NW). Umukristo nyakuri azakora ibishoboka byose kugira ngo atamena ibanga. By’umwihariko abasaza b’Abakristo bagomba kuba maso, bakirinda kumena ibanga kugira ngo abagize itorero bakomeze kubagirira icyizere.

Nubwo iyo umuntu acecetse nta jambo avuga, kuba acecetse bishobora kugira akamaro. Umwanditsi w’Umwongereza wabayeho mu kinyejana cya 19 witwa Sydney Smith yanditse ibirebana n’umuntu wabayeho mu gihe cye agira ati “iyo yaganiraga hari igihe yacishagamo akicecekera, kandi ibyo byatumaga ibiganiro bye birushaho gushimisha.” Koko rero, no mu gihe abantu babiri b’incuti baganira, buri wese yagombye guceceka mu gihe undi avuga. Kugira ngo umuntu abe umuhanga mu kuganira, agomba kuba n’umuhanga mu gutega amatwi.

Salomo yatanze umuburo ugira uti “amagambo menshi ntaburamo ibicumuro, uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge” (Imig 10:19). Ku bw’ibyo, uko amagambo umuntu avuga arushaho kuba make, ni na ko ibintu bitarangwa n’ubwenge avuga biba bike. Koko rero, Bibiliya igira iti “ndetse n’umupfapfa iyo acecetse bagira ngo ni umunyabwenge, kandi iyo abumbuye umunwa bamwita umunyamakenga” (Imig 17:28). Nimucyo rero tujye dusenga Yehova tumusaba ‘kurinda umuryango w’iminwa yacu.’—Zab 141:3.

Igihe guceceka bidufasha gutekereza

Ibyanditswe bitubwira ibirebana n’umuntu ukurikira inzira yo gukiranuka bigira biti “amategeko y’[Imana] ni yo yibwira ku manywa na nijoro” (Zab 1:2). Hari Bibiliya yavuze iti ‘amategeko Ye ayasoma ku manywa na nijoro, akanayatekerezaho’ (Les Saintes ÉcrituresTraduction du monde nouveau). Ni iyihe mimerere myiza kurusha iyindi yadufasha gutekereza dutyo?

Isaka, umwana w’umukurambere Aburahamu “yagiye mu gasozi butangiye kugoroba kugira ngo atekereze” (Itang 24:63, NW). Yahisemo igihe cyiza n’ahantu hatuje kugira ngo atekereze. Umwami Dawidi yatekerezaga mu gicuku, hatuje (Zab 63:7). Umuntu utunganye Yesu yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo abone ahantu ha wenyine ho gutekerereza. Aho habaga ari ahantu hatari urusaku, urugero nko ku musozi, mu butayu n’ahandi hantu hatuje.—Mat 14:23; Luka 4:42; 5:16.

Nta wakwirengagiza ibyiza byo guceceka. Bishobora kudufasha kwisuzuma, kandi ibyo ni ingenzi kugira ngo tugire ibyo tunonosora. Guceceka bishobora gutuma umuntu agira amahoro yo mu mutima. Gutekereza mu gihe hatuje bishobora gutuma twicisha bugufi, kandi bishobora gutuma twishimira ibintu by’ingenzi tubona mu mibereho yacu.

Nubwo guceceka ari byiza, hari “n’igihe cyo kuvuga” (Umubw 3:7). Muri iki gihe, abasenga by’ukuri bahugiye mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana “mu isi yose ituwe” (Mat 24:14). Bityo, uko abasenga Yehova barushaho kwiyongera, ni na ko amajwi y’ibyishimo arushaho kumvikana kurusha ikindi gihe cyose (Mika 2:12). Uko byagenda kose, nimucyo tube bamwe mu bantu babwirizanya ishyaka ubutumwa bwiza bw’Ubwami kandi bakavuga ibirebana n’imirimo itangaje y’Imana. Uko twifatanya muri uwo murimo w’ingenzi, nimucyo imibereho yacu na yo igaragaze ko tuzi neza ko hari igihe guceceka biba byiza cyane.

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Mu materaniro ya gikristo, twagombye gutega amatwi kandi tukiga

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Guceceka bishobora kuba uburyo bwiza bwo gusubiza abatubwira nabi mu murimo wo kubwiriza

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Guceceka bituma umuntu atekereza