Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwigane ubudahemuka bwa Itayi

Mwigane ubudahemuka bwa Itayi

Mwigane ubudahemuka bwa Itayi

HARI indirimbo igira iti “Yehova, Mana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mwami w’iteka, inzira zawe ni izo gukiranuka kandi ni iz’ukuri. Yehova, ni nde mu by’ukuri utazagutinya, kandi ngo asingize izina ryawe, kuko ari wowe wenyine w’indahemuka?” Iyo ndirimbo yaririmbiwe mu ijuru n’“abanesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo,” ituma dutekereza ku budahemuka bw’Imana (Ibyah 15:2-4). Yehova yifuza ko abamusenga bamwigana mu kugaragaza uwo muco mwiza cyane.—Efe 4:24.

Nyamara Satani we, akora uko ashoboye kose kugira ngo abuze abantu basenga Imana gukomeza kuyikunda. Icyakora, abenshi bakomeje kubera Imana indahemuka, no mu gihe babaga bari mu mimerere ibabaje cyane. Mbega ukuntu dushimishwa no kuba Yehova aha agaciro kenshi imyifatire nk’iyo y’ubudahemuka! Mu by’ukuri, Bibiliya itwizeza ko “Uwiteka akunda imanza zitabera” kandi ko ‘atareka abakunzi be’ (Zab 37:28). Kugira ngo Imana idufashe gukomeza kuba indahemuka, yandikishije mu Ijambo ryayo inkuru zivuga ibikorwa by’abantu benshi b’indahemuka. Imwe muri izo nkuru ni iya Itayi w’Umugiti.

‘Umunyamahanga waciwe’

Itayi ashobora kuba yaravukaga mu mugi w’Ubufilisitiya wari uzwi cyane wa Gati. Uwo mugi ni wo igihangange Goliyati hamwe n’abandi banzi bakomeye b’Abisirayeli bavukagamo. Itayi wari ingabo y’inararibonye avugwa ku ncuro ya mbere muri Bibiliya mu nkuru ivuga ukuntu Abusalomu yigometse ku Mwami Dawidi. Icyo gihe, Itayi n’Abafilisitiya 600 bari baramukurikiye, bari mu buhungiro mu nkengero za Yerusalemu.

Imimerere Itayi n’abantu be bari barimo, ishobora kuba yaratumye Dawidi yibuka ibyamubayeho ubwo yazereraga ahunganye n’ingabo z’Abisirayeli 600. Icyo gihe, Dawidi n’abantu be bagiye mu gihugu cy’Abafilisitiya bagera mu karere Akishi umwami w’i Gati yategekaga (1 Sam 27:2, 3). Ni iki Itayi n’abantu be bari gukora, igihe Dawidi yari ahanganye na Abusalomu wari wamwigometseho? Ese bari kujya ku ruhande rwa Abusalomu? Ese bari kwifata ntibagire uwo bashyigikira cyangwa bari gushyigikira Dawidi n’abantu be?

Sa n’ureba Dawidi ahunze akava muri Yerusalemu, agahagarara mu karere ka Betimeruhaki, bisobanura “Inzu ya Kure.” Birashoboka ko iyo nzu ari yo ya nyuma umuntu yageragaho aturutse i Yerusalemu yerekeza ku Musozi w’Imyelayo, mbere yo kwambuka Umugezi wa Kidironi (2 Sam 15:17). Aho ni ho Dawidi yagenzuriye ingabo ze uko zambukaga. Igitangaje ni uko yagiye kubona akabona atari kumwe n’Abisirayeli b’indahemuka gusa, ahubwo harimo n’Abakereti n’Abapeleti. Nanone kandi, yabonyemo n’Abagiti, ari bo Itayi n’ingabo ze 600.—2 Sam 15:18.

Dawidi yishyize mu mwanya wa Itayi maze aramubwira ati “wowe ni iki gitumye ujyana natwe? Subirayo ugumane n’umwami [ashaka kuvuga Abusalomu] kuko uri umunyamahanga waje uciwe, subira iwawe. Mbese ko waje ejo, none nabasha nte kukubwira ngo uzererane natwe hirya no hino, ubwo ngiye kujya aho mbonye hose? Subirayo, usubiraneyo na bene so. Imbabazi n’ukuri bibane nawe.”—2 Sam 15:19, 20.

Amagambo Itayi yavuze yagaragaje ko yari indahemuka rwose. Yaravuze ati “ndahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bw’umwami databuja, aho umwami databuja azaba, ni kuba gupfa cyangwa kuba muzima, aho ni ho umugaragu wawe nzaba” (2 Sam 15:21). Ibyo bishobora kuba byaribukije Dawidi amagambo ameze nk’ayo yavuzwe na nyirakuruza Rusi (Rusi 1:16, 17). Amagambo ya Itayi yakoze Dawidi ku mutima, maze aramubwira ati ‘[ngaho] ambuka’ Umugezi wa Kidironi. Nuko “Itayi w’Umugiti yambukana n’abantu be bose n’abana bari kumwe na we.”—2 Sam 15:22.

“Byandikiwe kutwigisha”

Mu Baroma 15:4, hagira hati “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha.” Ku bw’ibyo, byaba byiza twibajije tuti “urugero rwa Itayi rwatwigisha iki?” Reka turebe ikintu gishobora kuba cyaratumye Itayi abera Dawidi indahemuka. Nubwo yari umunyamahanga, kandi akaba yari yarahunze igihugu cy’u Bufilisitiya, yari azi ko Yehova ari Imana nzima, kandi ko Dawidi yari yarasutsweho amavuta na Yehova. Itayi yarebye kure ntiyita ku rwango rwari hagati y’Abisirayeli n’Abafilisitiya. Yari azi byinshi kuri Dawidi, birenze ibyo kuba yarishe Umufilisitiya witwaga Goliyati hamwe n’abandi Bafilisitiya (1 Sam 18:6, 7). Yari azi ko Dawidi yakundaga Yehova, kandi nta gushidikanya ko yari yarabonye imico myiza ya Dawidi. Dawidi na we yubahaga Itayi cyane, ku buryo ‘yamuhaye’ icya gatatu cy’ingabo ze kugira ngo aziyobore mu rugamba rukaze yarwanaga na Abusalomu.—2 Sam 18:2.

Natwe twagombye kwita ku mico myiza abandi bagaragaza, aho kugira urwikekwe cyangwa inzangano bishingiye ku muco, ku ibara ry’uruhu, ku bwoko n’ibindi. Ubucuti Dawidi yari afitanye na Itayi bugaragaza ko kumenya Yehova no kumukunda bishobora kudufasha kurenga bene izo nzitizi.

Gutekereza ku rugero rwa Itayi bishobora gutuma twibaza tuti “ese mbera indahemuka Dawidi Mukuru, ari we Kristo Yesu, nk’uko Itayi yabereye indahemuka Dawidi? Ese ngaragaza ubudahemuka ngira ishyaka mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa” (Mat 24:14; 28:19, 20)? “Ni mu rugero rungana iki mba niteguye kwihangana kugira ngo ngaragaze ubudahemuka?”

Nanone kandi, abatware b’imiryango bungukirwa no gutekereza ku kuntu Itayi yagaragaje ubudahemuka. Kuba yarabereye Dawidi indahemuka, kandi agafata umwanzuro wo kujyana n’umwami Imana yari yarasutseho amavuta, byagize ingaruka ku bantu be. Mu buryo nk’ubwo, imyanzuro abatware b’imiryango bafata bashyigikira ugusenga k’ukuri, ishobora kugira ingaruka ku bagize umuryango kandi wenda ikaba yatuma mu gihe runaka umuryango uhura n’ibibazo. Icyakora, Bibiliya itwizeza ko ‘ku muntu w’indahemuka, [Yehova] aba indahemuka.’—Zab 18:25NW.

Nyuma y’intambara Dawidi yarwanye na Abusalomu, Ibyanditswe ntibyongeye kugira icyo bivuga kuri Itayi. Nyamara kandi, inkuru ngufi iboneka mu Ijambo ry’Imana ivuga ibya Itayi, ituma dusobanukirwa neza uko yitwaye mu gihe Dawidi yari mu kaga. Kuba inkuru ya Itayi iboneka muri Bibiliya, ni gihamya y’uko Yehova abona abantu b’indahemuka nka Itayi, kandi ko abagororera.—Heb 6:10.