Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni he wagombye kuzaba uri imperuka niba?

Ni he wagombye kuzaba uri imperuka niba?

Ni he wagombye kuzaba uri imperuka niba?

ESE igihe Yehova azarimburira iyi si mbi kuri Harimagedoni, bizagendekera bite abakiranutsi? Mu Migani 2:21, 22, hatanga igisubizo cy’icyo kibazo hagira hati “abakiranutsi bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma. Ariko inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo.”

None se ni gute intungane zizaguma ku isi? Ese hari ahantu zizahungira? Ese abakiranutsi bazaba bari he imperuka niba? Inkuru enye zo mu Byanditswe zivuga ukuntu abantu barokotse, zidufasha kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.

Igihe ahantu ho kurokokera hari hakenewe

Muri 2 Petero 2:5-7, havuga ukuntu abakurambere bacu Nowa na Loti barokotse, hagira hati “[Imana] ntiyaretse guhana isi ya kera, ahubwo yakijije Nowa wari umubwiriza wo gukiranuka, hamwe n’abandi barindwi, igihe yazanaga umwuzure ku isi y’abatubaha Imana. Kandi yaciriyeho iteka imigi ya Sodomu na Gomora iyihindura umuyonga, kugira ngo yereke abatubaha Imana bose ibintu bigomba kuzabaho. Ariko yarokoye umukiranutsi Loti, wababazwaga cyane n’ukuntu abantu basuzuguraga amategeko bishoraga mu bikorwa by’ubwiyandarike.”

Nowa yarokotse ate Umwuzure? Imana yaramubwiye iti ‘iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye, kuko isi yuzuye urugomo ku bwabo, dore nzabarimburana n’isi. Nuko rero wibarize inkuge mu giti cyitwa goferu’ (Itang 6:13, 14). Nowa yubatse inkuge nk’uko Yehova yari yabimutegetse. Iminsi irindwi mbere y’uko umwuzure utangira, Yehova yahaye Nowa amabwiriza yo kwinjiza inyamaswa mu nkuge, hanyuma we n’abagize umuryango we bose na bo bakinjiramo. Ku munsi wa karindwi urugi rwarakinzwe, maze “imvura imara iminsi mirongo ine igwa mu isi, ku manywa na nijoro” (Itang 7:1-4, 11, 12, 16). Nowa n’umuryango we ‘bakize binyuze mu mazi’ (1 Pet 3:20). Kugira ngo barokoke bagombaga kujya mu nkuge. Nta handi hantu ku isi bashoboraga kurokokera.—Itang 7:19, 20.

Loti we yahawe amabwiriza anyuranye n’ayo. Abamarayika babiri bamubwiye ahantu yagombaga kuva. Baramubwiye bati ‘abo ufite mu mudugudu [wa Sodomu] bose, bakuremo. Tugiye kurimbura aha hantu.’ Loti n’abantu be bagombaga ‘guhungira ku musozi.’—Itang 19:12, 13, 17.

Ibyabaye kuri Nowa na Loti bigaragaza ko “Yehova azi gukiza abantu bubaha Imana ibibagerageza, ariko abakiranirwa akabarindiriza umunsi w’urubanza” (2 Pet 2:9). Muri izo nkuru zombi zivuga iby’abantu barokotse, ahantu ho kurokokera hari ngombwa. Nowa yagombaga kwinjira mu nkuge, naho Loti akava muri Sodomu. Ese uko ni ko buri gihe bigenda? Ese Yehova ashobora kurokorera abakiranutsi aho baba bari hose, bitabaye ngombwa ko bahava? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka dusuzume izindi nkuru ebyiri zivuga iby’abantu barokotse.

Ese buri gihe ahantu ho kurokokera haba hakenewe?

Mbere y’uko Yehova ateza Abanyegiputa icyago cya cumi mu gihe cya Mose, yategetse Abisirayeli gusiga amaraso y’intama ya Pasika hejuru y’imiryango no ku nkomanizo zombi z’imiryango y’amazu yabo. Kuki bagomba kubigenza batyo? Bagombaga kubikora kugira ngo ‘Uwiteka nanyura muri bo ajya kwica Abanyegiputa, akabona ayo maraso, ari mu ruhamo rw’umuryango no ku nkomanizo zombi, azanyure kuri urwo rugi ye gukundira umurimbuzi kwinjira mu mazu yabo ngo abice.’ Iryo joro, ‘Uwiteka yishe abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, uhereye ku mfura ya Farawo wicara ku ntebe y’ubwami ukageza ku mfura y’imbohe mu kazu k’ibwina, n’uburiza bw’amatungo bwose.’ Abana b’imfura b’Abisirayeli barokotse bitabaye ngombwa ko bava aho bari bari.—Kuva 12:22, 23, 29.

Nanone reka turebe ibyabaye kuri Rahabu wari indaya yari ituye mu mugi wa Yeriko. Abisirayeli bari hafi kwigarurira Igihugu cy’Isezerano. Igihe Rahabu yamenyaga ko Yeriko yari igiye kurimbuka, yabwiye abatasi babiri b’Abisirayeli ko abantu bose bari muri uwo mugi bari batewe ubwoba n’igitero cy’Abisirayeli cyabasatiraga. Yahishe abatasi kandi abasaba kumurahira ko we n’umuryango we bari kurokoka igihe Yeriko yari gufatwa. Abo batasi bahaye Rahabu amabwiriza yo guteranyiriza abagize umuryango we mu nzu ye yari yubakiye ku rukuta rw’uwo mugi. Uwari gusohoka muri iyo nzu, yari kurimburanwa n’abandi bantu bo muri uwo mugi (Yos 2:8-13, 15, 18, 19). Icyakora, nyuma yaho Yehova yabwiye Yosuwa ko ‘inkike zigose umudugudu zari kuriduka’ (Yos 6:5). Icyo gihe, aho abatasi bari bavuze ko abantu bari kurokokera hasaga n’ahateje akaga. Ni gute Rahabu n’umuryango we bari kurokoka?

Igihe cyo gufata Yeriko kigeze, abatambyi b’Abisirayeli bavugije amahembe hanyuma Abisirayeli bose barangura amajwi. Muri Yosuwa 6:20 hagira hati “muri ako kanya abantu [bo muri Isirayeli] bumvise amajwi y’amahembe barangurura amajwi,” maze “inkike z’amabuye zirariduka.” Nta muntu wari kuyobora igikorwa cyo kuriduka kw’izo nkike. Ariko mu buryo bw’igitangaza, inkike z’uwo mugi zararidutse zigeze ku nzu ya Rahabu zirahagarara. Yosuwa yategetse ba batasi babiri ati “nimujye mu nzu ya wa mugore w’indaya, mumusohore we n’abe bose, nk’uko mwabimurahiye” (Yos 6:22NW). Abari mu nzu ya Rahabu bose bararokotse.

Ni iki cyari icy’ingenzi kurusha ibindi?

Ukuntu Nowa, Loti, Abisirayeli bo mu gihe cya Mose na Rahabu barokotse byatwigisha iki? Ni gute izo nkuru zidufasha kumenya aho twagombye kuzaba turi imperuka y’iyi si mbi niba?

Ni iby’ukuri ko Nowa yarokokeye mu nkuge. Ariko se kuki yayigiyemo? Ese ntibyatewe n’uko yari afite ukwizera kandi akumvira? Bibiliya igira iti “Nowa agenza atyo, ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora” (Itang 6:22; Heb 11:7). Bite se kuri twe? Ese dukora ibyo Imana idutegeka byose? Ikindi kandi, Nowa yari “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Pet 2:5). Ese natwe tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, nubwo abantu bo mu ifasi yacu baba batitabira ibyo tubabwira?

Kugira ngo Loti arokoke irimbuka, yarahunze ava muri Sodomu. Icyatumye atarimbuka ni uko Imana yabonaga ko yari umukiranutsi, kandi akaba yarababazwaga cyane n’ubwiyandarike bwakorwaga n’abantu bicaga amategeko y’Imana bari muri Sodomu na Gomora. Ese natwe tubabazwa n’imyifatire nk’iyo y’ubwiyandarike yogeye cyangwa twabaye ibiti, ku buryo twumva nta cyo itubwiye? Ese dukora ibishoboka byose kugira ngo tuzasangwe ‘mu mahoro, tudafite ikizinga kandi tutagira inenge?’—2 Pet 3:14.

Icyatumye Abisirayeli bari muri Egiputa na Rahabu wari i Yeriko barokoka ni uko bagumye mu mazu yabo. Ibyo byasabaga ukwizera no kumvira (Heb 11:28, 30, 31). Tekereza ukuntu abagize buri muryango w’Abisirayeli bagomba kuba baritegerezaga umwana wabo w’imfura, mu gihe mu miryango y’Abanyegiputa yose ‘hacuraga umuborogo mwinshi’ (Kuva 12:30)! Tekereza ukuntu Rahabu n’abagize umuryango we bagomba kuba barihindiye hamwe igihe bumvaga inkike za Yeriko zigenda ziriduka zisatira inzu yabo! Kugira ngo Rahabu akomeze kumvira agume muri iyo nzu, byamusabye ukwizera gukomeye.

Vuba aha, iyi si ya Satani izarimbuka. Ntituramenya uko Yehova azarinda abagize ubwoko bwe kuri uwo munsi uteye ubwoba ‘w’uburakari bwe’ (Zef 2:3). Icyakora, aho tuzaba turi hose ndetse n’imimerere tuzaba turimo yose, dushobora kwizera ko tuzarokoka bitewe n’uko twizera Yehova kandi tukamwumvira. Hagati aho, twagombye kwitoza kubona mu buryo bukwiriye icyo amagambo ngo ‘mu nzu’ yacu avugwa mu buhanuzi bwa Yesaya asobanura.

‘Injira mu nzu yawe’

Muri Yesaya 26:2, hagira hati “wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugeza aho uburakari buzashirira.” Ubwo buhanuzi bushobora kuba bwarasohoye ku ncuro ya mbere mu mwaka wa 539 Mbere ya Yesu, igihe Abamedi n’Abaperesi bafataga Babuloni. Kuro w’Umuperesi ashobora kuba yarategetse buri wese kuguma mu nzu ye, kubera ko ingabo ze zari zahawe itegeko ryo kwica umuntu wese zari kubona hanze.

Muri iki gihe, ‘mu nzu’ havugwa muri ubwo buhanuzi hashobora kuba herekeza ku matorero asaga 100.000 y’Abahamya ba Yehova ari hirya no hino ku isi. Ayo matorero agira uruhare rukomeye mu mibereho yacu. Azakomeza kugira urwo ruhare no mu “mubabaro ukomeye” (Ibyah 7:14). Ubwoko bw’Imana buterwa inkunga yo kwinjira “mu nzu” yabwo maze bukihishamo “kugeza aho uburakari buzashirira.” Ni iby’ingenzi ko twitoza kubona itorero mu buryo bukwiriye kandi tugakomeza kubigenza dutyo, ndetse tukiyemeza tumaramaje gukomeza kuba hafi yaryo. Dushobora kuzirikana inama ya Pawulo igira iti ‘nimucyo kandi tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko tubona urya munsi ugenda wegereza.’—Heb 10:24, 25.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Ni iki dushobora kwigishwa n’ukuntu Imana yarokoye abantu mu bihe byashize?

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

“Mu nzu” hashobora kuba herekeza ku ki muri iki gihe?