Gushinga abandi imirimo: kuki ari ngombwa, kandi byakorwa bite?
Gushinga abandi imirimo: kuki ari ngombwa, kandi byakorwa bite?
GUSHINGA abandi imirimo byatangiye kera isi itararemwa. Yehova yaremye Umwana we w’ikinege, hanyuma amukoresha mu kurema isi n’ijuru ari “umukozi w’umuhanga” (Imig 8:22, 23, 30; Yoh 1:3). Imana imaze kurema umugabo n’umugore ba mbere, yarababwiye iti “mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo [“muyitegeke,” NW]” (Itang 1:28). Umuremyi yahaye abantu inshingano yo kwagura Paradizo ya Edeni igakwira isi yose. Koko rero, kuva kera Yehova n’abagaragu be bashingaga abandi imirimo.
Gushinga abandi imirimo bikubiyemo iki? Kuki abasaza b’Abakristo bagombye kwitoza gushinga abandi bavandimwe imirimo imwe n’imwe yo mu itorero, kandi se ibyo babikora bate?
Gushinga abandi imirimo bisobanura iki?
Gushinga abandi imirimo bisobanura kubagirira icyizere, ukabasaba kugenzura ibintu runaka, ukabashyiraho ngo baguhagararire, cyangwa ukabaha ububasha bwo gukora ikintu runaka. Bityo rero, umuntu ashinga abandi imirimo abaha uburenganzira bwo gusohoza ibintu runaka. Ibyo mu by’ukuri bituma bahabwa ububasha runaka.
Abantu bashingwa imirimo mu itorero rya gikristo baba bitezweho kuyisohoza, bagatanga ibisobanuro by’uko inshingano zisohozwa, kandi
bagahora bagisha inama uwabashinze gusohoza iyo mirimo. Icyakora, n’ubundi umuvandimwe washyizweho ni we iyo nshingano iba ireba. Uwo muvandimwe aba agomba kumenya niba iyo nshingano isohozwa neza, kandi agatanga inama mu gihe bibaye ngombwa. Ariko hari ushobora kwibaza ati “niba ushoboye kwikorera ibintu, kuki wabishinga abandi?”Kuki ari ngombwa gushinga abandi imirimo?
Tekereza ibirebana n’ukuntu Yehova yaremye Umwana we w’ikinege, maze akamushinga kurema ibindi biremwa byari bisigaye. Koko rero, Bibiliya ivuga ko “yakoreshejwe mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka” (Kolo 1:16). Umuremyi yashoboraga kwikorera ibintu byose, ariko yifuzaga ko Umwana we na we yishimira kwifatanya mu murimo w’ingirakamaro (Imig 8:31). Ibyo byafashije uwo Mwana kurushaho kumenya imico y’Imana. Mu buryo runaka twavuga ko Imana yari ibonye uburyo bwo gutoza Umwana wayo w’ikinege.
Igihe Yesu Kristo yari ku isi yiganye Se, na we ashinga abandi imirimo. Yagendaga atoza abigishwa be buhoro buhoro. Yohereje intumwa 12, kandi nyuma yaho yohereza abigishwa 70 ngo bamubanzirize kujya kubwiriza (Luka 9:1-6; 10:1-7). Nyuma yaho Yesu ageze aho babwirije, yasanze baramushyiriyeho urufatiro rwiza yari guheraho. Yesu amaze kuva ku isi, yahaye inshingano ziremereye abigishwa be yari yaratoje, harimo no gukora umurimo wo kubwiriza hirya no hino ku isi.—Mat 24:45-47; Ibyak 1:8.
Gushinga abandi imirimo no kubatoza byaranze itorero rya gikristo. Intumwa Pawulo yabwiye Timoteyo ati ‘ubishinge abantu bizerwa, bazaba bujuje ibisabwa rwose kugira ngo na bo babyigishe abandi’ (2 Tim 2:2). Ni koko, abantu b’inararibonye bagomba gutoza abandi gukora imirimo runaka, bityo na bo bakazatoza abandi.
Iyo umusaza ashinze abandi imwe mu mirimo yagombaga gukora, bituma we n’abo yayishinze bagira ibyishimo bizanwa no kwigisha ndetse no kuragira umukumbi. Indi mpamvu ituma abasaza bashinga abandi imirimo ni uko bazi ko ubushobozi bw’abantu bufite aho bugarukira. Bibiliya igira iti “ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi” (Imig 11:2). Iyo umuntu yicisha bugufi amenya aho ubushobozi bwe bugarukira. Iyo ugerageje gukora ibintu byose wenyine bituma unanirwa cyane, kandi ugakoresha n’igihe wagombye kumarana n’abagize umuryango wawe. Ni yo mpamvu byaba ari iby’ubwenge gushinga abandi zimwe mu nshingano wasohozaga wenyine. Reka dufate urugero rw’umuvandimwe w’umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza. Ashobora gusaba abandi basaza gukora igenzura ry’imibare y’ibibarurwa mu itorero. Uko abo basaza bagenda basuzuma iyo mibare y’ibibarurwa, ni na ko bamenya uko umutungo w’itorero ucungwa.
Gushinga abandi imirimo bituma bagira ubuhanga baba bakeneye, kandi bigatuma n’uwabashinze iyo mirimo amenya ibyo bashoboye gukora. Bityo rero, iyo abasaza bashinze abandi imirimo mu buryo bukwiriye, bibafasha kugerageza abashobora kuzaba abakozi b’itorero. Kubagerageza bituma ‘bagaragaza ko bakwiriye.’—1 Tim 3:10.
Impamvu ya nyuma, ni uko iyo abasaza bashinze abandi imirimo baba bagaragaje ko babafitiye icyizere. Pawulo yatoje Timoteyo bakorana umurimo w’ubumisiyonari. Ibyo byatumye abo bagabo bagirana ubucuti cyane. Pawulo yitaga Timoteyo ‘umwana we nyakuri mu byo kwizera’ (1 Tim 1:2). Yehova na Yesu na bo igihe bafatanyaga kurema ibindi bintu byose, bagiranye ubucuti bukomeye. Iyo abasaza bagiriye abandi icyizere bakabashinga imirimo, bituma bagirana imishyikirano ya bugufi.
Kuki bamwe batinya gushinga abandi imirimo?
Nubwo abasaza bamwe bazi akamaro ko gushinga abandi imirimo, kubikora birabagora. Wenda biterwa n’uko batekereza ko byatuma ububasha bafite bugabanuka. Bashobora gutekereza ko buri gihe ari bo bagombye kuba ku isonga. Nyamara zirikana ko mbere y’uko Yesu ajya mu ijuru, yahaye abigishwa be inshingano ikomeye, nubwo yari azi ko bari kuzakora ibintu byinshi kuruta ibyo yakoze!—Mat 28:19, 20; Yoh 14:12.
Birashoboka ko hari abasaza bigeze gushinga abantu imirimo maze ntikorwe uko babyifuzaga. Bashobora kumva ko ari bo bakora iyo mirimo neza kandi mu buryo bwihuse. Icyakora, reka dusuzume urugero rwa Pawulo. Yari azi agaciro ko gushinga abandi imirimo, ariko nanone yabonye ko hari ubwo abo utoza batagera ku byo wari ubitezeho. Mu rugendo rwe rwa mbere rw’ubumisiyonari, yatoje Mariko wari ukiri muto, kandi akaba yari mugenzi we bakoranaga ingendo. Pawulo yaciwe intege cyane no kuba Mariko yararetse inshingano ye akisubirira iwabo (Ibyak 13:13; 15:37, 38). Icyakora, ibyo ntibyabujije Pawulo gutoza abandi. Nk’uko twigeze kubivuga, yatumiye Timoteyo wari Umukristo ukiri muto kugira ngo bajye bakorana umurimo. Igihe Timoteyo yari ageze igihe cyo gusohoza inshingano zikomeye, Pawulo yamusize muri Efeso, amuha uburenganzira bwo gushyiraho abagenzuzi n’abakozi b’amatorero.—1 Tim 1:3; 3:1-10, 12, 13; 5:22.
Muri iki gihe na bwo, abasaza ntibagombye kureka gutoza abavandimwe bitewe n’uko hari umwe muri bo udashyira mu bikorwa neza ibyo bamutoza. Kwitoza kugirira abandi icyizere no kubatoza ni byiza, kandi bifite akamaro. None se ni ibihe bintu abasaza bagombye kuzirikana mu gihe bashinga abandi imirimo?
Uko gushinga abandi imirimo bikorwa
Mu gihe ushinga abavandimwe imirimo, jya uzirikana ibyo bashoboye. Igihe muri Yerusalemu havukaga ikibazo cyo gutanga ibyokurya buri munsi, intumwa zatoranyije “abantu barindwi bemewe, buzuye umwuka n’ubwenge” (Ibyak 6:3). Uramutse usabye umuntu utiringirwa kugukorera umurimo, ushobora kumunanira. Ku bw’ibyo, nujya guha abantu imirimo, jya uhera ku yoroheje. Uwo muntu nayikora neza, azaba agaragaje ko ashobora no gusohoza inshingano zikomeye kurushaho.
Ariko kandi, hari n’ibindi bigomba kwitabwaho. Abantu bafite imico n’ubushobozi bitandukanye. Nanone kandi, abantu baba bazi ibintu bitandukanye. Umuvandimwe wita ku bandi kandi ugira ibyishimo, ashobora gusohoza neza inshingano yo kwakira abantu, mu gihe umuvandimwe ugira gahunda we, ashobora kuba ingirakamaro mu gufasha umwanditsi w’itorero. Mushiki wacu ufite ubuhanga mu gutaka, ashobora gushingwa gutegura indabo mu gihe cy’Urwibutso.
Igihe ushinga abandi imirimo, jya ugaragaza neza ibyo wifuza ko bakora. Mbere y’uko Yohana Umubatiza atuma abantu kujya kureba Yesu, yabasobanuriye ibyo yifuzaga kumenya, kandi ababwira amagambo bagombaga kumubaza (Luka 7:18-20). Ku rundi ruhande, igihe Yesu yakoraga igitangaza cyo gutanga ibyokurya, maze agaha abigishwa be amabwiriza yo gukusanya ibyari byasigaye, ntiyabasobanuriye uko bari kubigenza (Yoh 6:12, 13). Ushinga abandi imirimo ashingira ahanini ku murimo ugomba gukorwa hamwe no ku bushobozi bw’umuntu utozwa. Yaba utanga imirimo, yaba n’usabwa kuyikora, bose bagomba kuba basobanukiwe icyo bifuza kuzageraho, ndetse n’uko uwatanze imirimo azajya amenyeshwa aho igeze. Bombi bagombye kumenya ibyo uwashinzwe gukora umurimo yemerewe n’ibyo atemerewe. Niba hari igihe cyateganyijwe uwo murimo ugomba kurangiriraho, byaba byiza bombi bakiganiriyeho bakacyemeranyaho, aho kugira ngo ushinzwe gukora imirimo agihabwe.
Uwashinzwe gukora umurimo yagombye guhabwa amafaranga, ibikoresho hamwe n’ubundi bufasha azakenera. Byaba byiza n’abandi bamenye iyo gahunda. Igihe Yesu yabwiraga Petero ko yari kumuha “imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru” yabikoze n’abandi bigishwa bahari (Mat 16:13-19). Mu buryo nk’ubwo, hari igihe byaba byiza kumenyesha abagize itorero umuntu ushinzwe gukora umurimo runaka.
Nanone kandi, kugira amakenga ni iby’ingenzi. Iyo ukomeje gukora umurimo washinze undi muntu, ni nk’aho waba urimo umubwira uti “mu by’ukuri sinkwizeye.” Ni iby’ukuri ko hari igihe uwo washinze umurimo atagera neza ku bintu wari witeze ko ageraho. Ariko kandi, iyo umuvandimwe washinzwe imirimo yemerewe kuyikora uko ashoboye, bituma yigirira icyizere mu byo akora, kandi akamenya kubikora. Birumvikana ko uzakomeza guhangayikishwa n’uko asohoza iyo nshingano. Nubwo Yehova yashinze Umwana we kurema, yakomeje gukurikirana uko icyo gikorwa cyagendaga. Yabwiye uwo Mukozi w’Umuhanga ati ‘tureme umuntu agire ishusho yacu’ (Itang 1:26). Bityo rero, mu magambo yawe no mu bikorwa byawe, jya ushyigikira uwo washinze imirimo, kandi umushimire kubera imihati ashyiraho. Gusubiramo muri make ibyagezweho bishobora kumufasha. Mu gihe ubona ko hari ibintu bidakorwa neza, ntukazuyaze gutanga inama cyangwa ubufasha bw’inyongera. Jya uzirikana ko ari wowe mbere na mbere iyo nshingano ireba, kubera ko ari wowe wayimushinze.—Luka 12:48.
Hari benshi bagiriwe akamaro no kuba baritaweho by’ukuri n’abasaza babashinze imirimo imwe n’imwe y’itorero. Koko rero, abasaza bose bakwiriye kwigana Yehova, bakamenya impamvu ari ngombwa gushinga abandi imirimo, ndetse n’uko byagombye gukorwa.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 29]
GUSHINGA ABANDI IMIRIMO NI
• uburyo bwo gutuma abandi bishimira ibyo bagezeho
• uburyo bwo gukora byinshi kurushaho
• ukugaragaza ubwenge no kwicisha bugufi
• uburyo bwo gutoza abandi
• uburyo bwo kugaragaza ko ugirira abandi icyizere
[Agasanduku ko ku ipaji ya 30]
UKO WASHINGA ABANDI IMIRIMO
• Hitamo abantu ukurikije imirimo bashobora gukora
• Jya usobanura neza ikigomba gukorwa, kandi ushyikirane n’uwo washinze imirimo
• Sobanura icyo wifuza ko mugeraho
• Jya utanga ibizakenerwa byose
• Jya uhora uzirikana uwo murimo, kandi urangwe n’icyizere
• Menya ko iyo nshingano ari iyawe
[Amafoto yo ku ipaji ya 31]
Gushinga abandi imirimo bikubiyemo gutanga imirimo no gukurikirana uko ikorwa