Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki intumwa Petero yavuze ko Abayahudi hamwe n’abayobozi babo bishe Yesu ‘babitewe n’ubujiji,’ kandi Yesu yarakoreye umurimo we wo kubwiriza mu gihugu cya Isirayeli cyose?—Ibyak 3:17.

Igihe intumwa Petero yabwiraga itsinda ry’Abayahudi uruhare rwabo mu rupfu rwa Mesiya, yarababwiye ati “nzi ko ibyo mwakoze mwabitewe n’ubujiji, kimwe n’abayobozi banyu” (Ibyak 3:14-17). Abayahudi bamwe bashobora kuba batari basobanukiwe Yesu n’inyigisho ze. Hari abandi batamenye Mesiya kubera ko batifuzaga gushimisha Imana, cyangwa bakaba bari bafitiye Yesu urwikekwe, ishyari n’urwango rwinshi.

Reka turebe ukuntu kuba abantu benshi batarifuzaga gushimisha Yehova, byagize ingaruka ku buryo babonaga inyigisho za Yesu. Incuro nyinshi, Yesu yigishaga akoresheje ingero. Izo ngero yazisobanuriraga abantu bose babaga bashaka kumenya byinshi kurushaho. Ariko kandi, hari ababonaga atari ngombwa kwita ku nyigisho za Yesu, ntibashyireho imihati yari ikenewe kugira ngo basobanukirwe ibyo yavugaga. Hari n’igihe bamwe mu bigishwa ba Yesu bababajwe n’imvugo y’ikigereranyo yakoresheje (Yoh 6:52-66). Abo bantu ntibari basobanukiwe ko ingero Yesu yakoreshaga zamufashaga kumenya niba biteguye guhindura imitekerereze n’ibikorwa byabo, cyangwa niba batabyiteguye (Yes 6:9, 10; 44:18; Mat 13:10-15). Nanone kandi, abo bantu ntibitaye ku buhanuzi bwari bwaravuze ko Mesiya yagombaga kuzajya akoresha imigani cyangwa ingero mu nyigisho ze.—Zab 78:2.

Hari abandi banze inyigisho za Yesu kubera ko bamusuzuguraga. Igihe Yesu yigishirizaga mu isinagogi yo mu mugi yakuriyemo wa Nazareti, abantu ‘baratangaye.’ Ariko kubera ko batashakaga kwemera ko Yesu ari Mesiya, babajije ibibazo bifitanye isano n’aho yakomokaga bagira bati ‘ibi bintu byose uyu muntu yabivanye he? Uyu si wa mubaji, umuhungu wa Mariya, si mwene nyina wa Yakobo na Yozefu na Yuda na Simoni? Bashiki be ntiduturanye’ (Mar 6:1-3)? Kuba Yesu yari yaravukiye mu muryango ukennye byatumaga abantu b’i Nazareti badaha agaciro inyigisho ze.

Twavuga iki se ku birebana n’abayobozi b’amadini? Abenshi muri bo na bo ntibitaga kuri Yesu kubera za mpamvu twabonye (Yoh 7:47-52). Nanone bangaga kumva inyigisho za Yesu bitewe n’uko bamugiriraga ishyari, kubera ko abantu bamukundaga (Mar 15:10). Ikindi kandi, birumvikana ko igihe Yesu yashyiraga ahabona uburyarya n’ibinyoma bya benshi mu bantu bakomeye babayeho mu gihe cye, bitabashimishije (Mat 23:13-36). Byari bifite ishingiro ko Yesu aciraho iteka imyifatire yabo yo gutsimbarara ku bujiji bwabo agira ati “muzabona ishyano mwebwe bahanga mu by’Amategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi; mwe ubwanyu ntimwinjiye [mu Bwami], n’abinjira mwarababujije!”—Luka 11:37-52.

Yesu yamaze imyaka itatu n’igice abwiriza muri icyo gihugu. Nanone yatoje abantu benshi kugira ngo bazakore uwo murimo (Luka 9:1, 2; 10:1, 16, 17). Yesu n’abigishwa be bageze ku bintu byinshi muri uwo murimo, ku buryo Abafarisayo bitotombye bati “dore isi yose yamukurikiye” (Yoh 12:19)! Ku bw’ibyo rero, Abayahudi benshi bari bafite ibyo bazi kuri Yesu. Ariko bakomeje kwibera mu ‘bujiji’ ku birebana no kuba Yesu ari we Mesiya. Bashoboraga kongera ubumenyi n’urukundo bari bafitiye Mesiya, ariko ntibabikoze. Bamwe bagize uruhare mu kwica Yesu. Ni yo mpamvu intumwa Petero yagiriye abenshi muri bo inama yo ‘kwihana maze bagahindukira, kugira ngo ibyaha byabo bihanagurwe, bityo ibihe byo guhemburwa bibone uko biza biturutse kuri Yehova, no kugira ngo yohereze Kristo yabashyiriyeho, ari we Yesu’ (Ibyak 3:19, 20). Birashishikaje kuba icyo gihe Abayahudi babarirwa mu bihumbi, harimo n’“abatambyi benshi,” baratangiye kwizera. Ntibongeye gukora ibintu babitewe n’ubujiji, ahubwo barihannye maze bemerwa na Yehova.—Ibyak 2:41; 4:4; 5:14; 6:7.