Jya ugira “ishyaka ry’imirimo myiza”
Jya ugira “ishyaka ry’imirimo myiza”
‘[Yesu] yaratwitangiye ngo aducungure adukize ubwicamategeko bw’uburyo bwose kandi yeze abagomba kuba ubwoko bwe bwite, bafite ishyaka ry’imirimo myiza.’—TITO 2:14.
1. Ni iki cyabereye mu rusengero, igihe Yesu yahageraga ku itariki ya 10 Nisani mu mwaka wa 33?
HARI ku itariki ya 10 Nisani mu mwaka wa 33, hasigaye iminsi mike ngo umunsi mukuru wa Pasika ube. Abantu benshi bari mu rusengero i Yerusalemu, bategerezanyije amatsiko kwizihiza uwo munsi mukuru. Ni iki cyari kuba Yesu ahageze? Abanditsi batatu b’Amavanjiri ari bo Matayo, Mariko na Luka, bose bahamije ko ubwo bwari bubaye ubwa kabiri Yesu yirukana abantu bacururizaga mu rusengero n’abaguriragamo. Ikindi kandi, yubitse ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma (Mat 21:12; Mar 11:15; Luka 19:45). Hari hashize myaka itatu Yesu akoze igikorwa nk’icyo, kandi ishyaka yari afite ntiryari ryarigeze rigabanuka.—Yoh 2:13-17.
2, 3. Tuzi dute ko ishyaka rya Yesu ritagaragajwe gusa no kuba yarejeje urusengero?
2 Inkuru ya Matayo igaragaza ko ishyaka Yesu yari afite icyo gihe ritagaragajwe gusa n’uko yejeje urusengero. Yanakizaga abantu b’impumyi n’ibirema bamusangaga (Mat 21:14). Inkuru ya Luka ivuga ibindi bikorwa Yesu yakoze. Iyo nkuru ivuga ko “buri munsi [Yesu] yigishirizaga mu rusengero” (Luka 19:47; ). Ku bw’ibyo, ishyaka Yesu yari afite ryagaragariye cyane mu murimo wo kubwiriza. 20:1
3 Nyuma yaho, intumwa Pawulo yandikiye Tito, maze asobanura ko Yesu ‘yatwitangiye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza’ (Tito 2:14). Muri iki gihe, ni mu buhe buryo dushobora ‘kugira ishyaka ry’imirimo myiza,’ kandi se ni gute twaterwa inkunga n’ingero z’abami beza b’u Buyuda?
Tugaragaze ishyaka tubwiriza kandi twigisha
4, 5. Ni mu buhe buryo abami bane b’i Buyuda bagaragaje ko bari bafite ishyaka ry’imirimo myiza?
4 Asa, Yehoshafati, Hezekiya na Yosiya, bose bashyizeho gahunda yo kuvana mu Buyuda ibigirwamana. Asa ‘yakuyeho ibicaniro by’ibinyamahanga n’ingoro, asenya inkingi z’amabuye bubatse, atema kandi atsinda ibishushanyo bya Ashera bibajwe’ (2 Ngoma 14:2). Kubera ko Yehoshafati yari afitiye ugusenga k’ukuri ishyaka rigurumana, ‘yakuyeho ingoro na Asherimu byari i Buyuda.’—2 Ngoma 17:6; 19:3. *
5 Abisirayeli bamaze kwizihiza umunsi mukuru ukomeye wa Pasika no kumara iminsi irindwi mu birori Hezekiya yari yateguriye i Yerusalemu, abari bari aho bose ‘bagiye mu midugudu y’i Buyuda bamenagura inkingi, batemagura Ashera, basenya ingoro n’ibicaniro i Buyuda hose n’i Bubenyamini, n’i Bwefurayimu n’i Bumanase kugeza aho babirimburiye byose’ (2 Ngoma 31:1). Yosiya yabaye umwami akiri muto, afite imyaka umunani gusa. Ibyanditswe bigira biti “mu mwaka wa munani w’ingoma ye akiri muto, yatangiye gushaka Imana ya sekuruza Dawidi, kandi mu mwaka wa cumi n’ibiri atangira gutunganya i Buyuda n’i Yerusalemu, amaramo ingoro na Ashera n’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe” (2 Ngoma 34:3). Ku bw’ibyo, abo bami bane bose bagize ishyaka ry’imirimo myiza.
6. Kuki umurimo dukora wo kubwiriza wagereranywa n’uw’abo bami bizerwa b’u Buyuda bakoze?
6 Muri iki gihe, dukora umurimo nk’uw’abo bami b’u Buyuda bakoze, twifatanya muri gahunda yo gufasha abantu kureka inyigisho z’idini ry’ikinyoma, hakubiyemo no gusenga ibigirwamana. Umurimo dukora wo kubwiriza ku nzu n’inzu utuma duhura n’abantu b’ingeri zose (1 Tim 2:4). Hari umukobwa ukiri muto wo muri Aziya wibuka ukuntu nyina yasengeraga imbere y’amashusho menshi yari iwabo. Uwo mukobwa amaze kwiyumvisha ko ayo mashusho yose atashoboraga kugereranya Imana y’ukuri, yasenze kenshi asaba ko yamenya Imana y’ukuri. Umunsi umwe, yagiye gukingurira abantu bari bakomanze iwabo, asanga ari Abahamya babiri. Abo Bahamya bari biteguye kumufasha kumenya izina ryihariye ry’Imana, ari ryo Yehova. Mbega ukuntu yishimiye kumenya ukuri ku bihereranye n’amashusho akoreshwa mu gusenga! Ubu uwo mukobwa agaragaza ishyaka ryinshi yifatanya mu murimo wo kubwiriza, agafasha abandi kumenya Yehova n’ibyo ashaka.—Yer 16:21; Zab 115:4-8; 1 Yoh 5:21.
7. Ni iki dushobora gukora kugira ngo twigane abantu bagiye kwigisha mu gihugu hose mu gihe cy’umwami Yehoshafati?
7 Mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu, ni gute tubwiriza mu ifasi twahawe mu buryo bunonosoye? Birashishikaje ko mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Yehoshafati, yohereje abatware batanu, Abalewi icyenda n’abatambyi babiri, bakanyura mu migi yose bigisha abantu amategeko ya Yehova. Iyo gahunda yagize icyo igeraho kubera ko amahanga yari abakikije yatangiye gutinya Yehova. (Soma mu 2 Ngoma 17:9, 10.) Mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu, tugiye duhinduranya amasaha n’iminsi tujyayo, dushobora kubona abantu benshi.
8. Ni gute dushobora kwagura uburyo bwacu bwo kubwiriza?
8 Muri iki gihe, abagaragu b’Imana benshi bemeye gusiga ingo zabo, maze bajya gukorera
umurimo ahakenewe Abahamya barangwa n’ishyaka kurusha ahandi. Ese nawe ushobora kubigenza utyo? Bamwe muri twe tudashobora kwimuka, dushobora kugerageza kubwiriza abantu baba mu gace k’iwacu bavuga izindi ndimi. Kubera ko Ron yagiye ahurira n’abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye mu ifasi ye, igihe yari afite imyaka 81 yize uburyo bwo gusuhuza abantu mu ndimi 32! Aherutse guhurira mu muhanda n’umugabo n’umugore bashakanye bo muri Afurika, maze abasuhuza mu rurimi rwabo, ari rwo rw’Ikiyoruba. Bamubajije niba yarigeze aba muri Afurika. Igihe yabasubizaga ko atigeze ahaba, bamubajije uko yamenye ururimi rwabo. Ibyo byatumye ashobora kubabwiriza. Bemeye gufata bimwe mu bitabo byacu kandi bamuha aderesi zabo babyishimiye, na we azigeza ku itorero rikorera mu ifasi batuyemo kugira ngo bashobore kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.9. Kuki gukoresha Bibiliya turi mu murimo wo kubwiriza ari iby’ingenzi? Tanga urugero.
9 Ba bantu banyuze mu gihugu cyose bigisha babitegetswe na Yehoshafati, bari bafite “igitabo cy’amategeko y’Uwiteka.” Natwe twihatira kwigisha abantu bo hirya no hino ku isi dukoresheje Bibiliya, kubera ko ari Ijambo ry’Imana. Kugira ngo tugaragaze agaciro Bibiliya ifite mu murimo wacu wo kubwiriza, twihatira kuyisomera abantu, maze bakibonera ukuri kwayo. Igihe Umuhamya witwa Linda yabwirizaga ku nzu n’inzu, hari umugore wamubwiye ko umugabo we yari arwaye indwara ifata imitsi yo mu bwonko, kandi ko yari akeneye ko amwitaho. Uwo mugore yamubwiye ababaye ati “sinzi icyo nakoze gituma Imana yemera ko ibi bimbaho.” Linda yaramushubije ati “ese ushobora kwemera ko ngira icyo nkwereka?” Hanyuma yamusomeye amagambo yo muri Yakobo 1:13, maze aramubwira ati “imibabaro yose twe n’abo dukunda duhura na yo, si igihano cy’Imana.” Uwo mugore amaze kumva ayo magambo, yahobeye Linda cyane. Linda yaravuze ati “nabashije gutanga ihumure nkoresheje Bibiliya. Rimwe na rimwe, imirongo yo muri Bibiliya dusomera abantu tubwiriza ku nzu n’inzu, aba ari ubwa mbere bayumvise.” Icyo kiganiro bagiranye cyatumye atangira kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya.
Abakiri bato babwiriza babigiranye ishyaka
10. Ni gute Yosiya yabereye urugero rwiza Abakristo bakiri bato bo muri iki gihe?
10 Tugarutse ku rugero rwa Yosiya, tubona ko yashyigikiye ugusenga k’ukuri akiri muto, kandi ko igihe yari hafi kugira imyaka 20, yatangiye gahunda yagutse yo gukuraho ibigirwamana. (Soma mu 2 Ngoma 34:1-3.) Muri iki gihe, hari abakiri bato benshi bagaragaza ishyaka nk’iryo mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami bakora.
11-13. Ni iki twigira ku bakiri bato bo muri iki gihe bakorera Yehova babigiranye ishyaka?
11 Igihe Hannah wo mu Bwongereza yari afite imyaka 13, yigaga ururimi rw’Igifaransa ku ishuri. Hanyuma yumvise ko mu mugi wo hafi y’iwabo havutse itsinda rikoresha ururimi rw’Igifaransa. Se yemeye kujya amuherekeza bakajya
guteranirayo. Ubu Hannah afite imyaka 18, kandi abwirizanya ishyaka mu rurimi rw’Igifaransa ari umupayiniya w’igihe cyose. Ese namwe mushobora kwiga ururimi rw’amahanga, maze mugafasha abandi kumenya Yehova?12 Uwitwa Rachel yarebye abyitondeye videwo ifite umutwe uvuga ngo “Mukurikirane intego zihesha Imana icyubahiro” (Poursuivez des objectifs qui honorent Dieu). Yavuze ukuntu yabonaga ibintu igihe yari agitangira gukorera Yehova mu mwaka wa 1995, agira ati “natekerezaga ko nari nzi ukuri neza.” Hanyuma yakomeje agira ati “maze kureba iyo videwo, namenye ko muri iyo myaka yose nari nzi ibintu by’ibanze gusa. Nagombaga kurwanirira ukuri, ndetse ngashyiraho imihati ikwiriye kugira ngo niyigishe kandi mbwirize.” Ubu Rachel akorana ishyaka umurimo wa Yehova. Abona ko ibyo byamumariye iki? Agira ati “narushijeho kugirana imishyikirano myiza na Yehova, nonosora amasengesho yanjye, niyigisha neza kurushaho kandi birushaho kunshimisha. Nanone kandi, narushijeho kumva ko ibyo nsoma muri Bibiliya ari ukuri. Ibyo bituma umurimo wo kubwiriza unshimisha cyane, kandi numva nyuzwe iyo mbonye ukuntu ijambo rya Yehova rihumuriza abantu.”
13 Uwitwa Luke na we ukiri muto yatewe inkunga na videwo ifite umutwe uvuga ngo “Urubyiruko ruribaza—Ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye?” (Les jeunes s’interrogent—Que vais-je faire de ma vie?) Luke amaze kureba iyo videwo, yaranditse ati “numvise ngomba gutekereza ku cyo ndimo nkoresha ubuzima bwanjye.” Yaravuze ati “mu gihe cyashize numvaga ngomba kubanza guteganya uko nazabona amafaranga menshi, nkabikora niga amashuri y’ikirenga, hanyuma nkazabona gukurikirana intego zo mu buryo bw’umwuka. Imihati nk’iyo ntituma umuntu atera imbere mu buryo bw’umwuka, ahubwo ituma asubira inyuma.” Bavandimwe namwe bashiki bacu mukiri bato, kuki mutareba niba mushobora gukoresha ibyo mwize mu mashuri kugira ngo mwagure umurimo wanyu nk’uko Hannah yabigenje? Kuki se mutakwigana urugero rwa Rachel, mugakurikirana intego zihesha Imana icyubahiro by’ukuri? Mujye mwigana urugero rwa Luke, bityo mwirinde umutego abakiri bato benshi baguyemo.
Mushishikarire kumvira imiburo
14. Ni abantu bameze bate Yehova yemera ko bamusenga, kandi se kuki muri iki gihe kubikomeza bitoroshye?
14 Kugira ngo abagize ubwoko bwa Yehova bemerwe na we, bagomba kuba abantu batanduye. Yesaya yatanze umuburo ugira uti ‘nimugende, nimugende musohokemo ntimukore ku kintu cyose gihumanye, muve muri Babuloni hagati. Yemwe bahetsi baheka ibintu by’Uwiteka, murajye mwiyeza’ (Yes 52:11). Imyaka myinshi mbere y’uko Yesaya yandika ayo magambo, Umwami mwiza Asa yari yaragaragaje ishyaka, ashyiraho gahunda yo kurandura ubwiyandarike mu Buyuda. (Soma mu 1 Abami 15:11-13.) Nanone kandi nyuma y’ibinyejana byinshi, intumwa Pawulo yabwiye Tito ko Yesu yitangiye kweza abigishwa be kugira ngo ‘abagire ubwoko bwe bwite, bufite ishyaka ry’imirimo myiza’ (Tito 2:14). Muri iyi si yayogojwe n’ubwiyandarike, gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco ntibyoroshye, by’umwihariko ku bakiri bato. Urugero, abagaragu b’Imana bose, baba abakiri bato cyangwa abakuze, bagomba gushyiraho imihati kugira ngo birinde kwanduzwa na porunogarafiya yerekanwa ku byapa byamamaza, kuri televiziyo, mu mafilimi no kuri za interineti by’umwihariko.
15. Ni iki gishobora kudufasha kwitoza kwanga ibibi urunuka?
Zab 97:10; Rom 12:9). Hari Umukristo wavuze ko kugira ngo ‘duce ukubiri n’amareshyo ya porunogarafiya’ tugomba kuyanga urunuka. Ibyo bidusaba gushyiraho imihati myinshi. Ariko kandi, gusobanukirwa ko porunogarafiya ishobora kuduteza akaga gakomeye bishobora kudufasha kwitoza kuyanga urunuka. Hari umuvandimwe washyizeho imihati myinshi kugira ngo areke akamenyero yari afite ko gukoresha imiyoboro ya interineti ibonekaho porunogarafiya. Yimuriye orudinateri ye ahantu abagize umuryango bose bashoboraga kumubona neza. Ikindi kandi, yiyemeje kuba umuntu utanduye no kugira ishyaka ry’imirimo myiza. Hari n’indi ntambwe yateye. Kubera ko yagombaga gukoresha interineti mu kazi ke, yiyemeje kujya ayikoresha gusa ari kumwe n’umugore we.
15 Iyo twumviye imiburo y’Imana tubishishikariye, bidufasha gukomeza kwanga ikibi (Akamaro ko kugira imyifatire myiza
16, 17. Imyifatire yacu myiza igira izihe ngaruka ku batureba? Tanga urugero.
16 Abakiri bato bakorera Yehova barangwa n’imyifatire myiza, kandi ibyo bitangaza ababibona. (Soma muri 1 Petero 2:12.) Hari umuntu wahinduye uko yafataga Abahamya ba Yehova, nyuma yo kumara umunsi wose kuri Beteli y’i Londres, akora imashini icapa ibitabo. Umugore we wiganaga Bibiliya n’Abahamya bo mu gace k’iwabo, yabonye ko hari ikintu cyahindutse ku myifatire y’umugabo we. Mbere yaho, yari yaragiye yanga ko Abahamya baza iwe. Ariko ubwo yavaga gukora ako kazi kuri Beteli, yaje avuga ukuntu bamwakiriye neza, avuga ko nta muntu n’umwe wavugaga amagambo mabi, ko buri wese yarangwaga no kwihangana, kandi ko harangwa amahoro. Mu buryo bwihariye, yatangajwe n’ishyaka abakiri bato bakoranaga, bakoresha igihe cyabo n’imbaraga zabo kugira ngo bifatanye mu gutangaza ubutumwa bwiza, kandi nta mushahara bategereje.
17 Mu buryo nk’ubwo, abavandimwe na bashiki bacu bakora akazi gasanzwe kugira ngo bite ku miryango yabo, na bo bagakorana ubwitange (Kolo 3:23, 24). Akenshi, ibyo bituma baramba ku kazi, kubera ko abakoresha babo baha agaciro ubwitange bagaragaza bigatuma batifuza kubatakaza.
18. Ni gute dushobora kuba abantu “bafite ishyaka ry’imirimo myiza”?
18 Bumwe mu buryo tugaragazamo ko dufitiye ishyaka inzu ya Yehova ni ukumwiringira, gukurikiza amabwiriza aduha no gufata neza ahantu duteranira. Nanone kandi, twifuza kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa uko tubishoboye kose. Twaba tukiri bato cyangwa dukuze, nitugira ishyaka ryo gukomeza kugendera ku mahame atanduye afitanye isano n’ugusenga k’ukuri, tuzabona imigisha myinshi. Ikindi kandi, tuzakomeza kumenyekana ko turi abantu “bafite ishyaka ry’imirimo myiza.”—Tito 2:14.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 4 Asa ashobora kuba yarakuyeho ingoro zakoreshwaga mu gusenga ibigirwamana, ariko agasiga izo basengeragamo Yehova. Cyangwa se birashoboka ko hari ingoro zongeye kubakwa mu minsi ya nyuma y’ubwami bwe, akaba ari zo umuhungu we Yehoshafati yakuyeho.—1 Abami 15:14; 2 Ngoma 15:17.
Ukurikije ingero zo muri Bibiliya n’izo muri iki gihe, ni iki wamenye ku biheranye:
• n’ukuntu wagaragaza ishyaka mu murimo wo kubwiriza no kwigisha?
• n’ukuntu Abakristo bakiri bato bashobora kugaragaza “ishyaka ry’imirimo myiza”?
• n’ukuntu umuntu yaca ukubiri n’ingeso mbi?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Ese ukoresha Bibiliya buri gihe mu murimo wo kubwiriza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Kwitoza kuvuga urundi rurimi mu gihe ucyiga, bishobora kugufasha kwagura umurimo wawe