Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko impano y’ubuseribateri yagushimisha

Uko impano y’ubuseribateri yagushimisha

Uko impano y’ubuseribateri yagushimisha

IMIGANI bacira abana ikunze gusozwa n’amagambo agira ati “nuko barashyingiranwa, baratunga baratunganirwa.” Akenshi amafilimi n’ibitabo bivuga iby’urukundo na byo bituma abantu bagira ngo gushaka bisobanura kugira ibyishimo bidashira. Uretse n’ibyo kandi, imico myinshi cyane ishishikariza abasore n’inkumi gushaka. Igihe Debby yari afite imyaka 25 yaravuze ati “abantu bakumvisha ko nta kindi umukobwa yateganya uretse gushaka. Bumvikanisha ko umuntu atangira kubaho iyo yashatse.”

Umuntu uzi uko Yehova abona ibyo gushaka, ntiyagombye kubona ibintu muri ubwo buryo. Nubwo muri Isirayeli abantu babaga biteze ko buri wese yagombaga gushaka, Bibiliya ivuga abagabo n’abagore batashatse babayeho neza cyane. Muri iki gihe, hari Abakristo bahitamo gukomeza kuba abaseribateri, mu gihe hari abandi benshi bakomeza kubaho batarashatse bitewe n’imimerere barimo. Uko impamvu ituma bakomeza kuba abaseribateri yaba iri kose, ikibazo cy’ingenzi ni iki: ni gute Umukristo yakoresha neza impano afite y’ubuseribateri?

Yesu na we ntiyigeze ashaka, kandi ibyo birumvikana rwose dukurikije inshingano yari afite. Yabwiye abigishwa be ko bamwe muri bo na bo ‘bari kwemera’ kuba abaseribateri (Mat 19:10-12). Ku bw’ibyo, Yesu yagaragaje ko kugira ngo umuntu ashimishwe no kuba umuseribateri, agomba kuba yemera rwose ubwo buryo bwo kubaho.

Ese iyo nama ya Yesu ireba gusa umuntu wahisemo gukomeza kuba umuseribateri ubuzima bwe bwose, abitewe n’uko ashaka guhugira mu murimo w’Imana (1 Kor 7:34, 35)? Si ngombwa. Hari igihe Umukristo yumva yifuza gushaka ariko akaba atarabona uwo bashyingiranwa yifuza. Mushiki wacu utarashaka witwa Ana uri mu kigero cy’imyaka 30, yagize ati “hambere aha umukozi dukorana utari Umuhamya yarantunguye ansaba ko tubana. Mu rugero runaka numvise nishimye, ariko mpita nigarura kubera ko nifuza gushakana n’umuntu uzamfasha kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi.”

Kimwe na Ana, kwifuza kuzashakana n’“uri mu Mwami” bifasha bashiki bacu benshi kudashakana n’abatizera * (1 Kor 7:39; 2 Kor 6:14). Kubera ko bumvira inama Imana itanga, nibura mu gihe batarabona uwo bashakana uri mu mwami, baremera bagakomeza kuba abaseribateri. Ni iki bakora kugira ngo ibyo bibagirire akamaro?

Itoze kubona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere

Kugira ngo umuntu yemere kubaho mu buryo bunyuranye n’uko yabyifuzaga, biterwa cyane cyane n’imitekerereze ye. Umukristokazi w’umuseribateri witwa Carmen uri mu kigero cy’imyaka 40 yaravuze ati “nishimira ibyo mfite kandi sindarikira ibyo ntafite.” Koko rero, hari igihe dushobora kumva dufite irungu cyangwa tukumva twacitse intege. Ariko kumenya ko hari benshi mu bagize umuryango w’abavandimwe ku isi hose bahanganye n’imimerere imeze nk’iyacu, bishobora kudutera inkunga yo gukomeza kurangwa n’icyizere. Yehova yafashije abantu benshi gukoresha neza ubuseribateri bwabo no gutsinda ibindi bigeragezo.—1 Pet 5:9, 10.

Hari abavandimwe na bashiki bacu benshi babonye ibyiza by’ubuseribateri. Umukristokazi w’umuseribateri witwa Ester ufite imyaka 35, yaravuze ati “ntekereza ko ibanga ryo kubona ibyishimo ari ugushimishwa n’ibintu byiza biboneka mu mimerere iyo ari yo yose urimo.” Carmen twigeze kuvuga yakomeje agira ati “niringira ko nashaka cyangwa nakomeza kuba umuseribateri, igihe cyose nzaba nshyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, nta kintu cyiza Yehova azanyima (Zab 84:12). Nubwo ibintu bitagenze neza neza nk’uko nabyifuzaga, ndishimye kandi nzakomeza kwishima.”

Ingero z’abaseribateri zivugwa muri Bibiliya

Umukobwa wa Yefuta ntiyari yarateganyije ko yari kuzakomeza kuba umuseribateri. Ariko umuhigo wa se watumye biba ngombwa ko akorera Imana mu ihema ry’ibonaniro uhereye mu buto bwe. Nta gushidikanya, iyo nshingano atari yiteguye yahinduye imigambi ye, kandi yari inyuranye n’ibyiyumvo yaremanywe. Amaze kumenya ko atari gushaka kandi ko atari kubyara, yamaze amezi abiri arira. Nyamara yemeye iyo mimerere mishya, kandi akora umurimo we abyishimiye iminsi yose yari ashigaje kubaho. Buri mwaka, abandi Bisirayelikazi bajyaga bamushimira kubera uwo mwuka wo kwigomwa yagaragaje.—Abac 11:36-40.

Birashoboka ko hari abantu bari inkone ku mubiri mu gihe cya Yesaya bumvaga baciwe intege n’imimerere bari barimo. Bibiliya ntivuga icyatumye baba inkone. Ariko kubera ko bari bameze batyo, ntibashoboraga kwifatanya mu bintu byose byakorwaga n’iteraniro ry’Abisirayeli cyangwa ngo bashake maze babyare abana (Guteg 23:2). Icyakora, Yehova yiyumvishaga umubabaro wabo kandi akabashimira kuba barubahaga isezerano rye babigiranye ubugingo bwabo bwose. Yababwiye ko bari kuzagira “urwibutso” n’“izina rizahoraho ritazakurwaho” mu nzu ye. Mu yandi magambo, abo bantu b’inkone ku mubiri kandi b’indahemuka bari bafite ibyiringiro bihamye byo kuzabona ubuzima bw’iteka mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yesu bwa kimesiya. Yehova ntazabibagirwa.—Yes 56:3-5.

Imimerere Yeremiya yarimo, yo yari itandukanye n’iy’izo nkone. Imana imaze kumuha inshingano yo kuba umuhanuzi, yamubwiye ko yagombaga gukomeza kuba ingaragu. Impamvu ni uko yari ahawe iyo nshingano, kandi akaba yari ariho mu gihe kigoye. Yehova yaramubwiye ati “aha ngaha ntuzahashakire umugore, kandi ntuzahabyarire abahungu n’abakobwa” (Yer 16:1-4). Bibiliya ntivuga uko Yeremiya yakiriye ayo mabwiriza, ariko itwizeza ko yashimishwaga n’ijambo rya Yehova (Yer 15:16). Mu myaka yakurikiyeho, igihe Yeremiya yamaraga amezi 18 mu mimerere igoranye yabayeho ubwo Yerusalemu yari igoswe, nta gushidikanya ko yiboneye ibyiza byo kuba yarumviye itegeko rya Yehova ryamusabaga gukomeza kuba umuseribateri.—Amag 4:4, 10.

Uko watuma imibereho yawe irushaho kuba myiza

Abantu bavugwa muri Bibiliya tumaze kuvuga bari abaseribateri, ariko Yehova yarabafashaga, kandi na bo bamukoreraga batizigamye. Muri iki gihe na bwo, gukora umurimo w’ingenzi cyane bishobora gutuma imibereho yacu irushaho kuba myiza. Bibiliya yari yarahanuye ko abagore bamamaza ubutumwa bwiza bari kuba benshi (Zab 68:12). Muri bo harimo bashiki bacu b’abaseribateri babarirwa mu bihumbi. Uko umurimo bakora wera imbuto, ni na ko abenshi bagira abana b’abahungu n’ab’abakobwa bo mu buryo bw’umwuka.—Mar 10:29, 30; 1 Tes 2:7, 8.

Uwitwa Loli, umaze imyaka 14 mu murimo w’ubupayiniya, yagize ati “umurimo w’ubupayiniya watumye ubuzima bwanjye bugira intego. Kubera ko ndi Umukristokazi w’umuseribateri, mpora mfite ibyo mpugiyemo, kandi ibyo bituma ntabona umwanya wo kwigunga. Umunsi ujya kurangira numva nyuzwe, kubera ko mba mbona umurimo nakoze wafashije abantu by’ukuri. Ibyo bituma ngira ibyishimo byinshi.”

Hari bashiki bacu benshi bize urundi rurimi, maze bagura umurimo bajya kubwiriza abantu bavuga indimi z’amahanga. Ana twigeze kuvuga yagize ati “mu mugi mbamo, harimo abanyamahanga babarirwa mu bihumbi.” Ana akunze kubwiriza abantu bavuga Igifaransa. Yagize ati “kuba narize ururimi rutuma nshyikirana na benshi muri bo, byatumye mbona ifasi nshyashya yo kubwirizamo, kandi bituma umurimo wo kubwiriza urushaho kunshimisha.”

Kubera ko incuro nyinshi abaseribateri baba bafite inshingano nke, ibyo bifasha bamwe gukorera umurimo ahakeneye ubufasha kurusha ahandi. Umukristokazi w’umuseribateri witwa Lidiana ufite imyaka 35, yakoreye umurimo mu bindi bihugu, kubera ko hari hakenewe ubufasha kurusha ahandi. Yaravuze ati “nemera rwose ko iyo umuntu arushijeho gukora byinshi mu murimo wa Yehova, arushaho kugira incuti magara kandi akumva akunzwe. Nagize incuti nyinshi zo mu mico itandukanye n’ibihugu bitandukanye, kandi ubucuti twagiranye bwatumye imibereho yanjye irushaho kuba myiza.”

Bibiliya ivuga ibya Filipo w’umubwirizabutumwa wari ufite abakobwa bane b’abaseribateri bahanuraga (Ibyak 21:8, 9). Bagomba kuba baragiraga ishyaka nka se. Ese baba barakoresheje impano yabo yo guhanura kugira ngo bungure Abakristo bagenzi babo b’i Kayisariya (1 Kor 14:1, 3)? Muri iki gihe na bwo, hari Abakristokazi b’abaseribateri benshi batera abandi inkunga, binyuze mu kuba bajya mu materaniro ya gikristo buri gihe kandi bakayifatanyamo.

Lidiya w’i Filipi na we, ni Umukristokazi wabayeho mu kinyejana cya mbere Bibiliya ishimira kuba yaracumbikiraga abashyitsi (Ibyak 16:14, 15, 40). Lidiya, ushobora kuba yari umuseribateri cyangwa akaba yari umupfakazi, yagiraga ubuntu. Ibyo byatumaga acumbikira abagenzuzi basura amatorero, urugero nka Pawulo, Silasi na Luka. No muri iki gihe, kugira ubuntu bihesha imigisha nk’iyo.

Icyo twakora kugira ngo abandi badukunde

Uretse kuba dukora umurimo w’ingenzi cyane utuma imibereho yacu iba myiza, twese dukenera gukundwa. Ni gute abaseribateri babona incuti? Mbere na mbere, Yehova ahora yiteguye kudukunda, kudukomeza no kudutega amatwi. Hari igihe Umwami Dawidi yumvaga ari ‘mu bwigunge kandi afite umubabaro,’ ariko yari azi ko buri gihe yashoboraga kwegera Yehova akamusaba kumufasha (Zab 25:16NW; 55:23). Yaranditse ati ‘ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarura’ (Zab 27:10). Imana itumirira abagaragu bayo bose kuyegera bakaba incuti zayo magara.—Zab 25:14; Yak 2:23; 4:8.

Byongeye kandi, mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka, dushobora kubonamo ba data, ba mama, basaza bacu na bashiki bacu, kandi urukundo badukunda rutuma imibereho yacu irushaho kuba myiza (Mat 19:29; 1 Pet 2:17). Abakristokazi b’abaseribateri benshi babonera ibyishimo byinshi mu gukurikiza urugero rwa Dorukasi, ‘wakoraga ibikorwa byinshi byiza kandi agafasha abakene’ (Ibyak 9:36, 39). Uwitwa Loli yaravuze ati “aho ngeze hose, nshaka incuti nyakuri mu itorero, zizankunda kandi zikazamfasha mu gihe nzumva nacitse intege. Kugira ngo nshimangire ubwo bucuti, ngerageza kugaragariza abandi urukundo no kubitaho. Nakoreye umurimo wanjye mu matorero umunani, kandi buri gihe muri buri torero nahabonaga incuti nyancuti. Incuro nyinshi abo Bakristokazi ntituba tungana, hari igihe baba bageze mu za bukuru cyangwa ari abangavu.” Muri buri torero habamo abantu baba bakeneye incuti. Iyo tubitayeho by’ukuri, bishobora kubagirira akamaro cyane. Ibyo natwe bituma tugira ibyishimo biterwa no kuba dufite incuti dukunda kandi na zo zidukunda.—Luka 6:38.

Imana ntizabibagirwa

Bibiliya igaragaza ko Abakristo bose bagomba kugira ibyo bigomwa kubera ibihe bigoranye turimo (1 Kor 7:29-31). Abantu bakomeza kuba abaseribateri kubera ko biyemeje kumvira itegeko ry’Imana ridusaba gushyingiranwa gusa n’uri mu Mwami, mu by’ukuri bakwiriye kubahwa mu buryo bwihariye kandi bakitabwaho (Mat 19:12). Icyakora, kuba bigomwa bene ako kageni ntibisobanura ko badashobora kwishima mu buryo bwuzuye.

Uwitwa Lidiana yaravuze ati “mfite imibereho ishimishije kubera ko mfitanye imishyikirano myiza na Yehova kandi nkaba mukorera. Nzi ko mu bantu bashatse harimo abishimye n’abatishimye. Ibyo binyemeza ko ibyishimo byanjye bitazaterwa no gushaka cyangwa gukomeza kuba umuseribateri.” Nk’uko Yesu yabigaragaje, ibyishimo bibonerwa mbere na mbere mu gutanga no gukorera abandi, ibyo akaba ari ibintu Abakristo bose bashobora gukora.—Yoh 13:14-17; Ibyak 20:35.

Nta gushidikanya, impamvu ikomeye cyane kuruta izindi ituma tugira ibyishimo ni ukumenya ko Yehova azaduhera imigisha ikintu cyose twigomwe tugira ngo dukore ibyo ashaka. Bibiliya itwizeza ko ‘Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu n’urukundo twagaragaje ko dukunze izina ryayo.’—Heb 6:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Nubwo Abakristokazi ari bo berekezwaho, amahame ari muri iyi ngingo areba n’abavandimwe.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 25]

“Nishimira ibyo mfite kandi sindarikira ibyo ntafite.”—Byavuzwe na Carmen

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Loli na Lidiana bishimira gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Imana itumirira abagaragu bayo bose kuyegera bakaba incuti zayo magara