Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ukurikira “inzira iruta izindi zose” y’urukundo?

Ese ukurikira “inzira iruta izindi zose” y’urukundo?

Ese ukurikira “inzira iruta izindi zose” y’urukundo?

‘IMANA ni urukundo.’ Ayo magambo y’intumwa Yohana agaragaza umuco w’Imana w’ingenzi cyane kurusha iyindi (1 Yoh 4:8). Urukundo Imana ikunda abantu ni rwo rutuma dushobora kuyegera kandi tukagirana na yo imishyikirano yihariye. Ni mu buhe buryo bundi urukundo rw’Imana rutugirira akamaro? Bikunze kuvugwa ko “ibyo dukunda ari byo bituma tuba abo turi bo.” Ibyo ni ukuri. Icyakora, ni iby’ukuri ko abo dukunda n’abadukunda na bo batuma tuba abo turi bo. Kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana, dufite ubushobozi bwo kugaragaza urukundo rw’Imana mu mibereho yacu (Itang 1:27). Ni yo mpamvu, intumwa Yohana yanditse ko dukunda Imana “kuko ari yo yabanje kudukunda.”—1 Yoh 4:19.

Amagambo ane asobanura icyo urukundo ari cyo

Intumwa Pawulo yavuze ko urukundo ari “inzira iruta izindi zose” (1 Kor 12:31). Kuki Pawulo yasobanuye urukundo atyo? Ni uruhe rukundo Pawulo yavugaga? Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, reka dusuzume tubyitondeye ibisobanuro by’ijambo “urukundo.”

Abagiriki ba kera bari bafite amagambo ane atandukanye bakoreshaga basobanura urukundo. Ayo magambo ni stor·geʹ, eʹros, phi·liʹa na a·gaʹpe. Muri ayo magambo, ijambo a·gaʹpe ni ryo bakoresha bagaragaza ko Imana ari “urukundo.” * Porofeseri William Barclay yanditse ibirebana n’urwo rukundo mu gitabo cye, aravuga ati “urukundo rwa Agapē rukorana n’ubwenge: ntabwo ari ibyiyumvo biza mu mutima wacu gutya gusa nta ruhare tubigizemo; ni ihame dukurikiza mu mibereho yacu tubyishakiye. Urukundo rwa Agapē rufitanye isano cyane n’ubushake” (New Testament Words). Ku bw’ibyo, a·gaʹpe ni urukundo rugengwa n’amahame, ariko akenshi rujyanirana n’ibyiyumvo byinshi. Kubera ko habaho amahame meza n’amabi, birumvikana ko Abakristo bagombye kugengwa n’amahame meza, amahame Yehova Imana ubwe yandikishije muri Bibiliya. Nitugereranya uko Bibiliya ikoresha a·gaʹpe n’uko ikoresha andi magambo asobanura urukundo, turasobanukirwa neza urukundo twagombye kugaragaza.

Urukundo mu muryango

Mbega ukuntu kuba mu muryango ukundana kandi wunze ubumwe bishimisha! Ijambo Abagiriki bakundaga gukoresha berekeza ku rukundo abantu bo mu muryango umwe bakundana, ni Stor·geʹ. Abakristo bihatira kugaragariza urukundo abagize umuryango wabo. Pawulo yavuze mbere y’igihe ko mu munsi y’imperuka, abantu muri rusange bari kuba “badakunda ababo.” *2 Tim 3:1, 3.

Ikibabaje ni uko muri iki gihe abantu batagikunda ababo nk’uko byagombye kuba bimeze hagati y’abantu bafitanye isano. Kuki muri iki gihe ababyeyi benshi bakuramo inda ku bushake? Kuki abagize imiryango benshi batacyita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru? Kuki umubare w’abashakanye batandukana ukomeza kwiyongera? Mu by’ukuri, igisubizo ni uko abantu batagikunda ababo.

Byongeye kandi, Bibiliya itwigisha ko “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana” (Yer 17:9). Urukundo dukunda abagize umuryango wacu rugira ingaruka ku mutima wacu no ku byiyumvo byacu. Igishimishije ariko, Pawulo yakoresheje ijambo a·gaʹpe kugira ngo asobanure urukundo umugabo yagombye gukunda umugore we. Pawulo yagereranyije urwo rukundo n’urwo Kristo akunda itorero (Efe 5:28, 29). Urwo rukundo rushingiye ku mahame yashyizweho na Yehova, we watangije umuryango.

Urukundo ruvuye ku mutima dukunda abagize imiryango yacu rutuma twita ku babyeyi bacu bageze mu za bukuru, cyangwa rugatuma dusohoza neza inshingano dufite zijyanye no kwita ku bana bacu. Nanone rutuma iyo bibaye ngombwa ababyeyi baha abana babo ibihano birangwa n’urukundo. Ikindi kandi, rutuma batajenjeka, ibyo bikaba byatuma incuro nyinshi babemerera ibyo babasabye byose.—Efe 6:1-4.

Urukundo ruba hagati y’abantu badahuje igitsina n’amahame ya Bibiliya

Mu by’ukuri, urukundo abashakanye bagaragarizanya binyuze mu mibonano mpuzabitsina ni impano ikomoka ku Mana (Imig 5:15-17). Ariko kandi, abanditsi ba Bibiliya bahumekewe n’Imana ntibigeze bakoresha ijambo ry’Ikigiriki (eʹros) rikoreshwa ryerekeza ku rukundo ruba hagati y’abantu badahuje igitsina. Kubera iki? Mu myaka myinshi ishize, Umunara w’Umurinzi wagize uti “muri iki gihe isi yose isa nikora ikosa nk’iryakozwe n’Abagiriki ba kera. Basengaga ikigirwamana Eros, bakikubita imbere y’igicaniro cyacyo, kandi bakagitura ibitambo. . . . Ariko amateka agaragaza ko uburyo nk’ubwo bwo gusenga igitsina bwatumye abantu bangirika kandi bishora mu bwiyandarike. Iyo ishobora kuba ari yo mpamvu yatumye abanditsi ba Bibiliya badakoresha iryo jambo.” Kugira ngo twirinde kugwa mu mutego wo gukunda abo tudahuje igitsina dushingiye ku buranga gusa, urukundo tubakunda rugomba kugengwa n’amahame ya Bibiliya. Ku bw’ibyo, ibaze uti “ese urukundo nyakuri nkunda mugenzi wanjye rumfasha gushyira mu gaciro mu gihe ngaragariza urukundo umuntu tudahuje igitsina?”

Mu ‘gihe cy’amabyiruka,’ akenshi akaba ari bwo irari ry’ibitsina riba rikaze, abakiri bato bakurikiza amahame ya Bibiliya bakomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco (1 Kor 7:36; Kolo 3:5). Tuzi ko ishyingiranwa ari impano yera ituruka kuri Yehova. Yesu yavuze ibirebana n’abashakanye agira ati “icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Mat 19:6). Ntitubona ko abantu bakomeza kubana igihe bagihararanye, ahubwo tuzi ko ishyingiranwa ari isezerano rikomeye. Iyo ibibazo bivutse mu ishyingiranwa, ntitubihunga, ahubwo twihatira kugaragaza imico y’Imana kugira ngo dutume ishyingiranwa ryacu rirangwa n’ibyishimo. Imihati nk’iyo ituma tugira ibyishimo birambye.—Efe 5:33; Heb 13:4.

Urukundo ruba hagati y’incuti

Umuntu adafite incuti ubuzima ntibwamushimisha! Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti “haba incuti iramba ku muntu, imurutira umuvandimwe” (Imig 18:24). Yehova yifuza ko tugira incuti nyancuti. Abantu benshi bazi ko Dawidi yari incuti magara ya Yonatani (1 Sam 18:1). Nanone kandi, Bibiliya ivuga ko Yesu “yakundaga” intumwa Yohana (Yoh 20:2). Ijambo ry’Ikigiriki risobanura ubucuti ni phi·liʹa. Kugira incuti magara mu itorero si bibi. Icyakora, muri 2 Petero 1:7, hadutera inkunga yo kongera urukundo rwa a·gaʹpe ku ‘rukundo rwa kivandimwe’ (ari rwo phi·la·del·phiʹa, iryo jambo rikaba rigizwe n’ijambo ry’Ikigiriki phiʹlos risobanura “incuti” hamwe na a·del·phosʹ risobanura “umuvandimwe”). Kugira ngo ubucuti dufitanye n’abandi burambe, dukeneye gushyira mu bikorwa iyo nama. Byaba byiza twibajije tuti “ese ubucuti ngirana n’abandi bushingiye ku mahame ya Bibiliya?”

Ijambo ry’Imana ridufasha kwirinda kurobanura ku butoni mu mishyikirano tugirana n’incuti zacu. Ntabwo tugira amahame y’uburyo bubiri tugenderaho, ngo usange ibyo incuti zacu zikoze twumva nta cyo bitwaye, ariko ibyo abatari incuti zacu bakoze tubiremereza. Byongeye kandi, ntidushyeshyenga abantu kugira ngo tubagire incuti. Icy’ingenzi kurusha ibindi, gushyira amahame ya Bibiliya mu bikorwa bituma tugira ubushishozi dukeneye kugira ngo duhitemo neza incuti, kandi twirinde “kwifatanya n’ababi [kuko] byonona imyifatire myiza.”—1 Kor 15:33.

Umurunga wihariye w’urukundo!

Umurunga wunga Abakristo urihariye rwose! Intumwa Pawulo yaranditse ati “urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. . . . Ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe, buri wese agaragarize mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu” (Rom 12:9, 10). Koko rero, Abakristo bafite ‘urukundo (a·gaʹpe) rutagira uburyarya.’ Urwo urukundo ntiruterwa gusa n’ibyiyumvo, ahubwo rushingiye ku mahame ya Bibiliya. Ariko kandi, Pawulo yanavuze “urukundo rwa kivandimwe” (phi·la·del·phiʹa), n’“urukundo rurangwa n’ubwuzu” (phi·loʹstor·gos, ijambo rigizwe n’amagambo abiri, ari yo phiʹlos na stor·geʹ). Dukurikije ibyavuzwe n’intiti imwe, “urukundo rwa kivandimwe” ni “urukundo rurangwa n’ubwuzu, rugaragaza ineza, rwishyira mu mwanya w’abandi kandi rufasha abandi.” Iyo rujyaniranye n’urukundo rushingiye ku mahame (a·gaʹpe), rutuma abasenga Yehova bakundana cyane (1 Tes 4:9, 10). Andi magambo ari muri uwo murongo yahinduwemo “urukundo rurangwa n’ubwuzu,” aboneka incuro imwe muri Bibiliya kandi yerekeza ku bucuti bwa bugufi, nk’ububa hagati y’abagize umuryango. *

Umurunga w’urukundo uhuza Abakristo b’ukuri ugizwe n’urukundo dukunda abagize umuryango wacu n’urwo dukunda incuti zacu, kandi iyo mishyikirano yose igengwa n’urukundo rushingiye ku mahame ya Bibiliya. Itorero rya gikristo si aho abantu bahurira bagamije ikintu runaka cyangwa umuryango udafitanye isano n’iby’idini, ahubwo ni umuryango wunze ubumwe mu gusenga Yehova Imana. Abo duhuje ukwizera tubita abavandimwe na bashiki bacu. Bagize umuryango wacu wo mu buryo bw’umwuka, tubakunda nk’incuti, kandi buri gihe imishyikirano tugirana iba ihuje n’amahame ya Bibiliya. Nimucyo twese tugire uruhare mu gukomeza umurunga w’urukundo ruhuza abagize itorero ry’ukuri rya gikristo kandi rukabaranga.—Yoh 13:35.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Nanone ijambo A·gaʹpe rikoreshwa ryerekeza ku bintu bibi.—Yoh 3:19; 12:43; 2 Tim 4:10; 1 Yoh 2:15-17.

^ par. 7 Amagambo ngo “badakunda ababo,” yahinduwe akuwe ku ijambo ry’Ikigiriki stor·geʹ riri kumwe n’akajambo karibanziriza kumvikanisha kuba hari icyo ubuze. Reba nanone Abaroma 1:31.

^ par. 18 Muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya harimo andi magambo y’Ikigiriki yahinduwemo “urukundo rurangwa n’ubwuzu.” Ku bw’ibyo, iyo mvugo ntiboneka gusa mu Baroma 12:10, ahubwo iboneka no mu Bafilipi 1:8.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 12]

Ni gute ugira uruhare mu gukomeza umurunga w’urukundo uduhuza?