Gukorera ibintu hamwe bituma umuryango ugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka
Gukorera ibintu hamwe bituma umuryango ugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka
KUGIRA ngo abagize umuryango bakunde Yehova kandi bamusenge, bagomba gukorera ibintu hamwe. Igihe Yehova yaremaga umugabo n’umugore ba mbere, yagaragaje ko bari bakeneye gufashanya. Eva yagombaga gukorera ibintu hamwe na Adamu ari “umufasha” we (Itang 2:18). Ishyingiranwa ryagombye kuba rigizwe n’umugabo n’umugore bafashanya (Umubw 4:9-12). Nanone kandi, kugira ngo ababyeyi n’abana basohoze inshingano bahawe na Yehova, bagomba gukorera ibintu hamwe.
Gahunda z’iby’umwuka mu muryango
Barry na Heidi bafite abana batanu. Babona ko iyo bafatanyije mu gutegura icyigisho cy’umuryango bibafasha kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Barry yagize ati “rimwe na rimwe, mpa abana banjye ibintu byoroheje bagomba gukora mu gihe bategura icyigisho cy’umuryango. Nshobora kubasaba kwifashisha Réveillez-vous!, bagategura ibyo bazatubwira. Ikindi kandi, dusubiramo uburyo tuzakoresha mu murimo wo kubwiriza kugira ngo buri mwana amenye icyo yavuga.” Heid yongeyeho ati “buri wese muri twe aba afite urutonde rw’intego zo mu buryo bw’umwuka yifuza kugeraho, kandi rimwe na rimwe mu cyigisho cy’umuryango tuziganiraho kugira ngo turebe aho tuzigeze.” Nanone kandi, abagize uwo muryango babonye ko kureka kureba televiziyo mu migoroba runaka mu cyumweru, bituma buri wese mu bawugize abona akanya ko gusoma.
Amateraniro y’itorero
Mike na Denise bafite abana bane. Ni izihe nyungu umuryango wabo waboneye mu gukorera hamwe? Mike yagize ati “nubwo twashyiragaho gahunda nziza kugira ngo tugerere igihe ku materaniro, kubigeraho byari byaratunaniye. Ariko twabonye ko gukorera hamwe byadufashije kubigeraho.” Denise yagize ati “uko abana bagendaga bakura, buri wese muri bo yahabwaga imirimo agomba gukora. Umukobwa wacu Kim yamfashaga guteka no gutegura ameza.” Umuhungu wabo witwa Michael yavuze ibyo yibuka agira ati “ku wa Kabiri nimugoroba iwacu haberaga amateraniro y’itorero. Ku bw’ibyo, twasukuraga icyumba yaberagamo, kandi tugatondeka intebe.” Undi muhungu wabo witwa Matthew yagize ati “ku migoroba tugiraho amateraniro, papa akora uko ashoboye akagera mu rugo kare kugira ngo adufashe kwitegura amateraniro.” Ibyo byabamariye iki?
Imihati bashyizeho ntiyabaye imfabusa
Mike agira ati “mu mwaka wa 1987, jye na Denise twabaye abapayiniya. Icyo gihe, abana bacu batatu b’abahungu bari bakiri mu rugo. Umwe muri bo na mushiki we babaye abapayiniya, naho abandi bifatanyije mu mirimo yo kubaka Beteli. Ikindi kintu cyatumye umuryango wacu ugira ibyishimo, ni uko twese hamwe twashoboye gufasha abantu 40 kugeza biyeguriye Yehova kandi bakabatizwa. Nanone kandi, umuryango wacu wose wagize igikundiro cyo kwifatanya mu mirimo y’ubwubatsi, ndetse ugera no mu bindi bihugu.”
Koko rero, imihati imiryango ishyiraho kugira ngo ikorere ibintu hamwe si imfabusa. Ese ushobora kubona ibindi bintu abagize umuryango wawe bakorera hamwe? Mushobora kwizera ko gukorera ibintu hamwe bizafasha umuryango wanyu kurushaho kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Gusubiramo uburyo bwo gutangiza ibiganiro mu muryango, bituma abawugize baba abahanga mu murimo wo kubwiriza