Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hashize imyaka mirongo cyenda ntangiye ‘kwibuka Umuremyi wanjye’

Hashize imyaka mirongo cyenda ntangiye ‘kwibuka Umuremyi wanjye’

Hashize imyaka mirongo cyenda ntangiye ‘kwibuka Umuremyi wanjye’

Byavuzwe na Edwin Ridgwell

KU ITARIKI ya 11 Ugushyingo 1918, iyo akaba ari yo tariki ibihugu byari mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose byumvikaniyeho kuyihagarika, abanyeshuri bo ku kigo nigagaho bakoranyirijwe hamwe mu buryo butunguranye, kugira ngo bizihize irangira ry’iyo Ntambara. Icyo gihe nari mfite imyaka itanu gusa, kandi sinari nsobanukiwe neza ibihereranye n’uwo munsi mukuru. Ariko mpereye ku byo ababyeyi banjye bari baranyigishije ku bihereranye n’Imana, nari nzi ko ntagomba kwifatanya muri uwo munsi mukuru. Nasenze Imana, ariko nanirwa kwihangana ndarira. Icyakora, sinifatanyije muri uwo munsi mukuru. Ubwo ni bwo natangiye ‘kwibuka Umuremyi wanjye.’—Umubw 12:1.

Amezi runaka mbere y’uko ibyo biba, umuryango wacu wari warimukiye hafi y’umugi wa Glasgow wo muri Écosse. Icyo gihe, papa yumvise disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa.” Iyo disikuru yahinduye imibereho ye. Papa na mama batangiye kwiga Bibiliya, kandi incuro nyinshi baganiraga ku birebana n’Ubwami bw’Imana, n’imigisha buzazana. Nshimira Imana ko uhereye icyo gihe, ababyeyi banjye bantoje gukunda Imana no kuyiringira.—Imig 22:6.

Ntangira umurimo w’igihe cyose

Igihe nari mfite imyaka 15 nashoboraga kujya mu mashuri makuru, ariko mu by’ukuri nifuzaga gukora umurimo w’igihe cyose. Papa yumvaga ko nari nkiri muto cyane, bityo nakoze akazi ko mu biro mu gihe runaka. Ariko kandi, nifuzaga cyane gukorera Yehova umurimo w’igihe cyose, ku buryo umunsi umwe nandikiye J. F.  Rutherford, wagenzuraga umurimo wo kubwiriza ku isi hose icyo gihe. Namubajije icyo atekereza kuri izo ntego nari mfite. Umuvandimwe Rutherford yashubije ibaruwa yanjye agira ati “niba ukuze ku buryo wakora akazi gasanzwe, ubwo wanakorera Umwami. . . . Ndiringira ko Umwami azaguha imigisha nushyiraho imihati yo kumukorera uri indahemuka.” Iyo baruwa Umuvandimwe Rutherford yanditse ku itariki ya 10 Werurwe 1928, yatumye abari bagize umuryango wacu bagira icyo bakora. Bidatinze, jye, Papa, mama na mukuru wanjye, twakoze umurimo w’igihe cyose.

Mu mwaka 1931, mu ikoraniro ryabereye i Londres, Umuvandimwe Rutherford yashishikarije abantu bifuzaga kwagura umurimo, kujya kubwiriza ubutumwa bwiza mu bihugu by’amahanga. Nemeye iryo tumira, maze jye na Andrew Jack, twoherezwa mu mugi wa Kaunas, icyo igihe ukaba wari umurwa mukuru wa Lituwaniya. Icyo gihe nari mfite imyaka 18.

Mbwiriza ubutumwa bwiza mu mahanga

Icyo gihe Lituwaniya yari ikennye, ubukungu bwayo bushingiye ku buhinzi, kandi kubwiriza mu duce two mu giturage byari bigoye. Kubona aho tuba byaratugoye, kandi na n’ubu turacyibuka ahantu hamwe na hamwe twagiye ducumbika. Urugero, ijoro rimwe jye na Andrew twabuze amahoro, maze turabyuka. Tumaze gucana itara rya peteroli, twasanze uburiri twari turyamyeho bwuzuyemo imbaragasa. Zari zaturiye umubiri wose. Namaze icyumweru cyose mbyuka mu gitondo, nkajya guhagarara mu mugezi wari hafi aho amazi yawo akonje akangera mu ijosi, ngira ngo ndebe ko ubwo bubabare bwakoroha. Ariko kandi, twiyemeje gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza. Nyuma y’igihe gito, twahuye n’umugabo n’umugore we bari bakiri bato bari baremeye ukuri kwa Bibiliya, maze ikibazo cy’icumbi twari dufite kirakemuka. Batujyanye kubana na bo mu nzu yabo. Nubwo iyo nzu yari nto, yari isukuye. Twararaga hasi tubyishimiye, kandi koko haturutiraga aho twararaga mbere.

Icyo gihe, amadini yari yiganje muri Lituwaniya yari Kiliziya Gatolika y’i Roma n’idini rya Orutodogisi ryo mu Burusiya. Abakire ni bo bonyine bashoboraga kugura Bibiliya. Intego yacu y’ibanze yari iyo kubwiriza mu ifasi yacu uko bishoboka kose, kandi tugaha abashimishijwe bose ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Twabanje gushakisha icumbi mu mugi. Twakurikijeho kubwiriza uturere twitaruye tubigiranye amakenga, hanyuma tubwiriza mu mugi mu buryo bwihuse. Ibyo byatumye turangiza umurimo wacu mbere y’uko abapadiri bo muri ako gace batubangamira.

Habaho umuvurungano ariko tukamenyekana

Mu mwaka wa 1934, Andrew yoherejwe gukora ku biro by’ishami by’i Kaunas, maze nkorana umurimo na John Sempey. Hari ibintu byatubayeho tutazibagirwa. Umunsi umwe, nasuye umucamanza wakorerega mu mugi muto. Uwo mugabo yararakaye cyane, akura pisitori mu kabati, maze antegeka kuva aho. Nasengeye mu mutima, maze nibuka inama yo muri Bibiliya igira iti “gusubizanya ineza guhosha uburakari” (Imig 15:1). Hanyuma naramubwiye nti “nari nje kubareba nk’incuti mbazaniye ubutumwa bwiza, kandi mugize neza kuba mutandashe.” Uwo mugabo yakuye urutoki ku mbarutso y’imbunda, maze nsubira inyuma buhoro buhoro nsohoka mu biro bye.

Igihe nabonanaga na John, yambwiye ko na we yari yagezweho n’ibintu bitoroshye. Bari bamubeshyeye ko yibye amafaranga menshi umugore bari bahuye, maze bamujyana ku biro by’abapolisi. Bahageze, John yahatiwe gukuramo imyenda yose kugira ngo bamusake. Birumvikana ko nta yo babonye. Nyuma yaho baje kubona uwari wayibye.

Nubwo ibyo bintu byombi byatumye habaho umuvurungano, byanatumye abantu bo muri uwo mugi bamenya iby’umurimo dukora bitatugoye.

Umurimo twakoze mu ibanga

Inshingano iteje akaga twakoze yari iyo kujyana ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu gihugu cya Lativiya twari duturanye, aho umurimo wo kubwiriza wari ubuzanyijwe. Nibura incuro imwe mu kwezi, twajyaga muri Lativiya, tukagenda muri gari ya moshi yagendaga nijoro. Hari igihe ibitabo byabaga bike, tukajya gufata ibindi muri Esitoniya tukabisiga muri Lativiya, maze tukagaruka muri Lituwaniya.

Igihe kimwe, hari umukozi wo kuri gasutamo wabwiwe iby’umurimo wacu, maze adusaba gusohoka muri gari ya moshi, tugashyira umukuru wabo ibitabo twari dufite. Jye na John twasenze Yehova tumusaba kudufasha. Igitangaje ni uko aho kugira ngo uwo mukozi wa gasutamo abwire umukuru wabo ibyo twari dufite, yamubwiye ati “hari ibintu aba bagabo bagomba gutangira amahoro.” Namweretse ibitabo twari dufite maze mubwira ko byari bigamije gufasha abanyeshuri gusobanukirwa impamvu iyi si yacu ivurunganye. Uwo mukuru wa gasutamo yaraturetse turakomeza, maze tugeza ibitabo byacu aho byari bigiye nta kibazo.

Uko ibintu byagendaga bizamba muri Lituwaniya, Lativiya na Esitoniya, ni na ko abantu barushagaho kwanga Abahamya, kandi no muri Lituwaniya umurimo wacu wo kubwiriza wageze aho urabuzanywa. Andrew na John birukanywe mu gihugu, kandi kubera ko Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarimo itutumba, Abongereza bose basabwe kuva muri icyo gihugu. Bityo, nanjye navuye muri Lituwaniya, ariko ngenda mbabaye.

Mbonera inshingano zihariye n’imigisha muri Irilande y’Amajyaruguru

Icyo gihe, ababyeyi banjye bari barimukiye muri Irilande y’Amajyaruguru, maze mu mwaka wa 1937 mbasangayo. Aho muri Irilande y’Amajyaruguru na ho ibitabo byacu byari bibuzanyijwe, bitewe n’ingaruka intambara yatutumbaga yagiraga ku bantu. Ariko twakomeje kubwiriza muri icyo gihe cy’intambara. Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiye, twashoboye kongera kubwiriza ku mugaragaro. Umupayiniya w’inararibonye witwa Harold King, nyuma yaho waje gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu Bushinwa, yafashe iya mbere mu gutegura disikuru z’abantu bose no kuzitanga. Yaravuze ati “kuri uyu wa Gatandatu nzatanga disikuru ibanza y’abantu bose.” Hanyuma yarahindukiye arandeba maze arambwira ati “uzatanga disikuru ku wa Gatandatu uzakurikiraho.” Numvise bintunguye.

Ndacyibuka neza iyo disikuru natanze bwa mbere. Hari abantu babarirwa mu magana. Nayitanze mpagaze ku gisanduku kandi ntakoresheje indangururamajwi. Hari umugabo wanyegereye disikuru irangiye, ankora mu ntoki maze ambwira ko yitwa Bill Smith. Yambwiye ko yabonye abantu benshi maze agahagarara kugira ngo arebe icyahabereye. Namenye ko mbere yaho Bill yari yarahuye na papa, ariko igihe papa na muka data bajyaga i Dublin gukorerayo umurimo w’ubupayiniya, ntibongere kubonana. Twatangiye kwigana Bibiliya. Nyuma y’igihe runaka, abantu icyenda bo mu muryango wa Bill babaye abagaragu ba Yehova.

Nyuma yaho, ubwo nabwirizaga mu mazu manini yari mu gace kitaruye umugi wa Belfast, nahuye n’umugore w’Umurusiya wari warabaye muri Lituwaniya. Ubwo namwerekaga bimwe mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya nari mfite, yerekanye kimwe mu bitabo nari mfite, maze aravuga ati “iki gitabo ndagifite. Nagihawe na marume wigisha muri kaminuza y’i Kaunas.” Yanyeretse igitabo cyari kiri mu rurimi rw’Igipolonye (Création). Mu mikika yacyo hari handitse ibintu byinshi. Mbega ukuntu yatangajwe no kumenya ko ari jye wahaye nyirarume icyo gitabo, ubwo twahuriraga i Kaunas!—Umubw 11:1.

Igihe John Sempey yumvaga ko nagiye muri Irilande y’Amajyaruguru, yansabye gusura mushiki we witwa Nellie wari muto kuri we, wari waragagaje ko ashimishijwe n’ukuri kwa Bibiliya. Jye na mushiki wanjye witwa Connie twamuyoboreye icyigisho cya Bibiliya. Nellie yagize amajyambere yihuse, maze yiyegurira Yehova. Nyuma y’igihe, twagiranye ubucuti, hanyuma turashyingiranwa.

Jye na Nellie twamaze imyaka 56 dukorana umurimo wa Yehova, kandi twagize igikundiro cyo gufasha abantu barenga ijana kugira ubumenyi bw’ukuri kwa Bibiliya. Twifuzaga kwambuka Harimagedoni tukinjira mu isi nshya ya Yehova turi kumwe, ariko mu mwaka 1998, urupfu ari rwo mwanzi ukomeye, rwaramuntwaye. Icyo cyambereye ikigeragezo gikomeye mu mibereho yanjye.

Nsubira mu bihugu nakoreyemo umurimo

Hashize hafi umwaka Nellie apfuye, nabonye imigisha ihebuje. Natumiriwe gusura ibiro by’ishami biri mu mugi wa Tallinn muri Esitoniya. Abavandimwe bo muri Esitoniya banyandikiye ibaruwa bagira bati “mu bavandimwe icumi boherejwe gukorera umurimo mu bihugu bya Lituwaniya, Lativiya na Esitoniya ahagana mu mpera y’imyaka ya za 20 no mu ntangiriro y’imyaka ya za 30, ni wowe wenyine ukiriho.” Bakomeje bavuga ko icyo gihe ibiro by’ishami byateguraga inkuru ivuga amateka y’umurimo muri Esitoniya, Lativiya na Lituwaniya, maze barambaza bati “ese ushobora kuza?”

Mbega igikundiro nari mbonye cyo kuvuga ibyatubayeho, jye n’abo twakoranye umurimo muri iyo myaka! Muri Lativiya nashoboye kwereka abavandimwe inzu ya mbere yakoreshejwe nk’ibiro by’ishami, n’ahantu twahishaga ibitabo mu idari. Aho hantu, abapolisi ntibigeze bahavumbura. Muri Lituwaniya banjyanye mu mugi muto witwaga Šiauliai, aho nakoreye umurimo w’ubupayiniya. Igihe nari kumwe n’abandi bavandimwe muri uwo mugi, hari umuvandimwe wambwiye ati “mu myaka yashize, jye na mama twaguze inzu muri uyu mugi. Ubwo twakuraga imyanda mu idari, nasanzemo ibitabo (Le divin Plan des Âges na La Harpe de Dieu). Igihe nabisomaga, namenye ko nabonye ukuri. Birashoboka ko ari wowe washyize ibyo bitabo muri iyo nzu, muri iyo myaka myinshi yashize!”

Nanone kandi, nagiye mu ikoraniro ry’akarere ryabereye mu mugi nakoreyemo ubupayiniya. Hari hashize imyaka 65 mpateraniye, kandi mu ikoraniro ry’icyo gihe twateranye turi abantu 35. Ariko se mbega ukuntu byari bishimishije kubona abantu 1.500 bateranye! Mbega ukuntu Yehova yatumye umurimo utera imbere!

‘Uwiteka ntiyigeze andeka’

Mu gihe cya vuba aha, nabonye imigisha itagabanyije ntari niteze. Umukristokazi witwa Bee yemeye kumbera umugore, maze mu Gushyingo 2006, turashyingiranwa.

Umuntu ukiri muto wibaza icyo yakoresha imibereho ye, nshobora kumwizeza ko ari iby’ubwenge kuzirikana inama yahumetswe igira iti “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe.” Kimwe n’umwanditsi wa zaburi, ubu nanjye nshobora kwishima mvuga nti “Mana, ni wowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye, kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze. Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza, ntarabwira ab’igihe kizaza iby’amaboko yawe, ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.”—Zab 71:17, 18.

[Ikarita yo ku ipaji ya 25]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Inshingano yari iteje akaga yari iyo kujyana ibitabo muri Lativiya

ESITONIYA

TALLINN

Ikigobe cya Riga

LATIVIYA

RIGA

LITUWANIYA

VILNIUS

Kaunas

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Natangiye gukorera umurimo w’ubupayiniya muri Écosse mfite imyaka 15

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi kumwe na Nellie ku munsi w’ubukwe bwacu mu mwaka wa 1942