Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imbuto z’ukuri zigera mu biturage

Imbuto z’ukuri zigera mu biturage

Imbuto z’ukuri zigera mu biturage

REPUBULIKA ya Tuva mu Burusiya, iri ku mpera y’amajyepfo ya Siberiya. Mu majyepfo no mu burasirazuba bwayo, hari leta ya Mongolie. Abantu benshi bo muri Tuva batuye mu biturage, bityo kubagezaho ubutumwa bw’Ubwami biba bigoranye. Icyakora, mu bihe byashize, hari itsinda ry’abantu baturutse mu turere dutandukanye twa Tuva baje mu mahugurwa mu mugi wa Kyzyl, ari wo murwa mukuru wa Tuva. Umukristokazi witwa Maria ukorera umurimo w’ubupayiniya muri Kyzyl, yamenye ko abo bantu bazaza, maze yumva ko ari uburyo budasanzwe abonye bwo kubagezaho ubutumwa bwiza.

Maria yavuze uko byagenze agira ati “ikigo nigishaho cyateguye amahugurwa ku birebana n’imikoreshereze mibi y’ibiyobyabwenge. Abantu bagera kuri 50 baturutse mu turere tw’ibiturage two muri Tuva bagombaga kuyazamo. Muri bo harimo abarimu, abahanga mu by’imiterere n’imyifatire y’abantu, abashinzwe kurengera abana, n’abandi.” Maria yabonye ko ayo mahugurwa yari gutuma abona uburyo bwo kubwiriza, ariko ntibyari kumworohera. Yaravuze ati “muri kamere yanjye ngira amasonisoni, kandi kubwiriza mu buryo bufatiweho birangora. Icyakora, nasenze Yehova musaba kugira ubutwari bwo gutsinda ubwoba, maze ngakoresha ubwo buryo nari mbonye kugira ngo mbwirize.” Ese hari icyo yagezeho?

Maria yakomeje agira ati “nashatse igazeti ya Réveillez-vous! yari irimo ingingo zivuga ibyo gutinya ibintu runaka. Natekereje ko yashoboraga gushishikaza abahanga mu by’imiterere n’imyifatire y’abantu, bityo nyijyana ku ishuri. Uwo munsi, umwarimu wari muri ayo mahugurwa yaje mu biro byanjye, maze muha iyo gazeti. Yayakiriye yishimye. Mu by’ukuri, yambwiye ko na we afite ikibazo nk’icyo. Ku munsi wakurikiyeho namuzaniye igitabo kivuga ibirebana n’ibibazo abakiri bato bibaza (Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques), umubumbe wa 1. Icyo gitabo na cyo yacyakiranye ibyishimo. Kuba yarishimiye icyo gitabo byatumye ntekereza ko n’abandi barimu bashoboraga kucyishimira. Ku bw’ibyo, najyanye ku ishuri ikarito irimo ibyo bitabo hamwe n’ibindi.” Nyuma y’igihe gito, iyo karito yari isigayemo ubusa. Maria yavuze uko byagenze agira ati “abarimu benshi bakorana na wa mwarimu nahaye igitabo, bazaga mu biro byanjye bakabaza bati ‘ni he barimo batanga ibitabo?’” Babaga bageze aho biri!

Ayo mahugurwa yari kurangira ari ku wa Gatandatu, kandi uwo munsi ni wo Maria aruhukaho. Bityo, yashyize ibitabo ku meza atandukanye mu biro bye. Yanditse ku kibaho ati “barimu nkunda! Mushobora gufata ibitabo mukeneye n’ibyo mwifuza guha incuti zanyu. Ibi bitabo byiza cyane bizabafasha gukora neza akazi kanyu, kandi bizatuma imiryango yanyu ikomera.” Ibyo byatanze iki? Maria yagize ati “uwo munsi nageze mu biro byanjye nsanga ibitabo nahasize hafi ya byose babifashe, nihutira kuzana ibindi bitabo n’amagazeti.” Ayo mahugurwa yarangiye Maria atanze amagazeti 380, ibitabo 173, n’udutabo 34. Igihe abo bantu bari bari muri ayo mahugurwa basubiraga mu turere tw’igiturage aho bari batuye n’aho bakoreraga, bajyanye ibyo bitabo n’ayo magazeti. Maria yaravuze ati “ndishimye cyane kubera ko ubu imbuto z’ukuri zageze mu turere tw’ibiturage two muri Tuva!”—Umubw 11:6.

[Ikarita yo ku ipaji ya 32]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

U BURUSIYA

REPUBULIKA YA TUVA