Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Miryango y’Abakristo, nimwigane Yesu

Miryango y’Abakristo, nimwigane Yesu

Miryango y’Abakristo, nimwigane Yesu

‘Kristo yabasigiye icyitegererezo kugira ngo mugere ikirenge mu cye.’—1 PET 2:21.

1. (a) Ni uruhe ruhare Umwana w’Imana yagize mu irema? (b) Ni ibihe byiyumvo Yesu yari afitiye abantu?

IGIHE Imana yaremaga ijuru n’isi, Umwana wayo w’imfura yari kumwe na yo ari “umukozi w’umuhanga.” Nanone kandi, igihe Yehova yahangaga kandi akarema amoko y’inyamaswa n’ibimera, ndetse n’igihe yateguraga Paradizo yari guturwamo n’abantu baremwe mu ishusho Ye kandi basa na We, yakoranaga n’Umwana we. Uwo Mwana w’Imana waje kwitwa Yesu, yakundaga abantu cyane. ‘Ibinezeza bye byari ukubana n’abantu.’—Imig 8:27-31; Itang 1:26, 27.

2. (a) Ni iki Yehova yahaye abantu badatunganye kugira ngo abafashe? (b) Kimwe mu bice bigize imibereho y’abantu Bibiliya itangamo ubuyobozi ni ikihe?

2 Umugabo n’umugore ba mbere bamaze gucumura, gucungurwa kw’abantu byabaye kimwe mu bintu by’ingenzi bigize umugambi wa Yehova. Yehova yatanze igitambo cy’incungu cya Kristo kugira ngo abantu bashobore gucungurwa (Rom 5:8). Byongeye kandi, Yehova yahaye abantu Ijambo rye Bibiliya kugira ngo ribafashe guhangana n’ukudatungana barazwe (Zab 119:105). Yehova yashyize mu Ijambo rye ubuyobozi kugira ngo bufashe abantu kugira imiryango ikomeye, kandi yishimye. Igitabo cy’Itangiriro cyavuze ibirebana n’ishyingiranwa, kivuga ko umugabo agomba ‘kubana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.’—Itang 2:24.

3. (a) Ni iki Yesu yigishije ku bihereranye n’ishyingiranwa? (b) Ni iki turi busuzume muri iyi ngingo?

3 Igihe Yesu yakoraga umurimo we ku isi, yagaragaje ko ishyingiranwa rigomba kuramba. Nanone kandi, yigishije amahame abagize umuryango bari gushyira mu bikorwa, bikabafasha kwirinda imyitwarire n’imyifatire byari kwangiza ishyingiranwa ryabo, cyangwa bigatuma umuryango wabo ubura ibyishimo (Mat 5:27-37; 7:12). Iki gice kiri bugaragaze uko inyigisho za Yesu n’urugero yatanze igihe yari ku isi bishobora gufasha abagabo, abagore, ababyeyi n’abana, kugira imibereho irangwa n’ibyishimo no kunyurwa.

Uko umugabo w’Umukristo yakubaha umugore we

4. Ni iyihe sano iri hagati y’umwanya wa Yesu n’uw’abagabo b’Abakristo?

4 Abagabo ni bo Imana yagize abatware b’imiryango, nk’uko Yesu ari Umutware w’itorero. Intumwa Pawulo yaravuze ati ‘umugabo ni umutware w’umugore we, nk’uko Kristo na we ari umutware w’itorero akaba n’umukiza w’uwo mubiri. Bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu nk’uko Kristo na we yakunze itorero kandi akaryitangira’ (Efe 5:23, 25). Koko rero, uko Yesu yitaga ku bigishwa be, ni urugero rugaragaza uko abagabo b’Abakristo bagomba kwita ku bagore babo. Reka dusuzume bumwe mu buryo Yesu yakoresheje ubutware yahawe n’Imana.

5. Yesu yakoreshaga ate ubutware bwe mu mishyikirano yagiranaga n’abigishwa be?

5 Yesu ‘yaritondaga kandi yari yoroheje mu mutima’ (Mat 11:29). Nanone kandi, yagiraga icyo akora mu gihe byabaga bikenewe. Ntiyigeze yirengagiza gusohoza inshingano ze (Mar 6:34; Yoh 2:14-17). Yagiraga inama abigishwa be mu bugwaneza, kandi akabikora kenshi iyo byabaga ari ngombwa (Mat 20:21-28; Mar 9:33-37; Luka 22:24-27). Icyakora, Yesu ntiyigeze abatonganya cyangwa ngo abateshe agaciro. Nta n’ubwo yigeze atuma bumva ko badakunzwe cyangwa ko badashobora gushyira mu bikorwa ibyo yabigishaga. Ahubwo, yarabashimiraga kandi akabatera inkunga (Luka 10:17-21). Ntibitangaje kuba abigishwa ba Yesu baramwubahaga, kubera ko yabagaragarizaga urukundo kandi akishyira mu mwanya wabo.

6. (a) Ni iki umugabo yakwigira ku buryo Yesu yitaga ku bigishwa be? (b) Ni iyihe nkunga Petero yateye abagabo?

6 Urugero rwa Yesu rwigisha abagabo ko niba bashaka kumwigana batagombye gutwaza abagore babo igitugu, ko ahubwo bagombye kububaha kandi bakabagaragariza urukundo. Intumwa Petero yateye abagabo inkunga yo kwigana urukundo rwa Yesu, ‘bakabana’ n’abagore babo ‘babubaha.’ (Soma muri 1 Petero 3:7.) None se, umugabo yakoresha ate ubutware yahawe n’Imana ari na ko aha umugore we icyubahiro akwiriye?

7. Ni mu buhe buryo umugabo agaragariza umugore we icyubahiro? Tanga urugero.

7 Uburyo bumwe umugabo ashobora kubahamo umugore we, ni ukwita ku bitekerezo atanga no ku byiyumvo bye mbere yo gufata imyanzuro ireba umuryango. Birashoboka ko hari igihe byaba ngombwa gufata umwanzuro ku birebana no kwimuka, guhindura akazi cyangwa ku birebana n’ibibazo bya buri munsi, urugero nko kujya mu kiruhuko no guhindura uburyo umuryango wakoreshagamo amafaranga kugira ngo uhangane n’izamuka ry’ibiciro. Kubera ko ibyo biba bizagira ingaruka ku muryango, umugabo yitaye ku bitekerezo by’umugore we byamugirira akamaro, kandi akaba agaragarije umugore we ubugwaneza. Ibyo byamufasha gufata umwanzuro ushyize mu gaciro, kandi bigatuma umugore we amushyigikira bitamugoye (Imig 15:22). Iyo abagabo b’Abakristo bubaha abagore babo, bituma abagore babo babakunda kandi bakabubaha, ariko ikiruta byose bituma bemerwa na Yehova.—Efe 5:28, 29.

Uko umugore agaragaza ko yubaha cyane umugabo we

8. Kuki abantu bagombye kwirinda kwigana urugero rwa Eva?

8 Yesu yahaye abagore b’Abakristo urugero rwiza cyane rwo kugandukira ubutware. Mbega ukuntu uko Yesu abona ubutware bitandukanye n’imyifatire umugore wa mbere yagaragaje! Eva yananiwe guha urugero rwiza abandi bagore. Yehova yari yaramuhaye umutware, ari na we yanyuzagaho amabwiriza. Nyamara kandi, Eva ntiyigeze yubaha ubutware bw’umugabo we. Yananiwe kumvira amabwiriza Adamu yamuhaye (Itang 2:16, 17; 3:3; 1 Kor 11:3). Ni iby’ukuri ko Eva yashutswe, ariko mbere yo kumvira ijwi ryamubwiraga icyo “Imana izi,” yagombye kuba yarabanje kubaza umugabo we icyo yagombaga gukora. Aho kubigenza atyo, yishyize hejuru aba ari we uha umugabo we ubuyobozi!—Itang 3:5, 6; 1 Tim 2:14.

9. Ni uruhe rugero Yesu atanga mu birebana no kuganduka?

9 Ariko Yesu we yatanze urugero rwiza cyane, agandukira Umutware we. Imyitwarire ye n’imibereho ye byagaragaje ko ‘atatekereje ibyo kwigarurira ubutware, ni ukuvuga kureshya n’Imana.’ Ibinyuranye n’ibyo, “yiyambuye byose amera nk’umugaragu” (Fili 2:5-7). No muri iki gihe Yesu ari Umwami, aracyameze atyo. Agandukira Se yicishije bugufi mu bintu byose, kandi ashyigikira ubutware Bwe.—Mat 20:23; Yoh 5:30; 1 Kor 15:28.

10. Ni gute umugore yagombye gushyigikira ubutware bw’umugabo we?

10 Byaba byiza umugore w’Umukristo yiganye Yesu ashyigikira ubutware bw’umugabo we. (Soma muri 1 Petero 2:21; 3:1, 2.) Reka turebe imimerere ishobora gutuma abona uburyo bwo kugandukira umugabo we. Reka tuvuge ko umwana wabo amusabye uruhushya rwo gukora ikintu runaka, kandi rukaba rugomba gutangwa n’ababyeyi bombi. Kubera ko we n’umugabo we baba batasuzumiye hamwe icyo kibazo, byaba bikwiriye ko abaza uwo mwana ati “ese wabajije so?” Niba uwo mwana amubwiye ko atabikoze, uwo mugore yagombye kubiganiraho n’umugabo we mbere y’uko hagira umwanzuro ufatwa. Byongeye kandi, umugore w’Umukristo yagombye kwirinda kuvuguruza umugabo we imbere y’abana. Niba yumva hari icyo atemeranyaho n’umugabo we, yagombye kukimubwira biherereye.—Efe 6:4.

Yesu yabereye urugero ababyeyi

11. Ni uruhe rugero Yesu yasigiye ababyeyi?

11 Nubwo Yesu atashatse cyangwa ngo abyare, yabereye urugero ruhebuje ababyeyi b’Abakristo. Mu buhe buryo? Binyuze mu magambo no mu bikorwa bye, yigishije abigishwa be yihanganye kandi abigiranye urukundo. Yaberetse uko bari gusohoza inshingano yari yarabahaye (Luka 8:1). Uko Yesu yitaga ku bigishwa be, byabigishije uko na bo bagomba kwitanaho.—Soma muri Yohana 13:14-17.

12, 13. Ni iki ababyeyi bagomba gukora niba bashaka ko abana babo bakura bakunda Imana?

12 Abana bakunda kwigana ababyeyi babo, haba mu byiza cyangwa mu bibi. Bityo, ababyeyi bakwiriye kwibaza bati “ni iki abana bacu biga iyo bagereranyije igihe tumara tureba televiziyo cyangwa icyo tumara twirangaza, n’igihe tumara twiga Bibiliya cyangwa twifatanya mu murimo wo kubwiriza? Ni iki mu by’ukuri umuryango wacu ushyira mu mwanya wa mbere? Ese turimo turatanga urugero rwiza dushyira ugusenga k’ukuri mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu no mu myanzuro dufata?” Niba ababyeyi bashaka ko abana babo bakura batinya Imana, amategeko y’Imana agomba kubanza kuba mu mitima yabo ubwabo.—Guteg 6:6.

13 Ababyeyi nibaramuka bihatiye gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu gihe bakemura ibibazo bahura na byo, abana bazabibona. Amagambo y’ababyeyi n’inyigisho zabo, bigira ingaruka ku bana babo. Ariko kandi, iyo abana babonye ababyeyi babo badakurikiza amahame ya Bibiliya babigisha, bashobora kumva ko ayo mahame nta kamaro afite rwose. Ibyo bishobora gutuma abana badashobora kunanira amoshya y’isi.

14, 15. Ni ibihe bintu bifite agaciro ababyeyi bagombye gutoza abana babo, kandi se bumwe mu buryo bushobora kubibafashamo ni ubuhe?

14 Ababyeyi b’Abakristo bazi neza ko kurera abana bisaba ibirenze ibyo kubaha ibintu byo mu buryo bw’umubiri bakeneye. Ku bw’ibyo, byaba bidahuje n’ubwenge kwigisha umwana gukurikirana intego zatuma abona ibintu byo mu buryo bw’umubiri gusa (Umubw 7:12). Yesu yigishije abigishwa be guha agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka kandi akaba ari byo bashyira mu mwanya wa mbere (Mat 6:33). Bityo, kugira ngo ababyeyi b’Abakristo bigane Yesu, bagombye no kwihatira gufasha abana babo kwitoza kugira intego zo mu buryo bw’umwuka.

15 Uburyo bumwe ababyeyi babikoramo, ni ugutuma abana babo bajya bashyikirana n’abantu bari mu murimo w’igihe cyose. Zirikana ukuntu abakiri bato bashobora guterwa inkunga no kugirana ubucuti n’abapayiniya cyangwa umugenzuzi usura amatorero n’umugore we. Iyo basuye abamisiyonari, abakozi ba Beteli n’abubatsi mpuzamahanga, bashobora kubabwira ibyishimo bibonerwa mu gukorera Yehova. Nta gushidikanya, abo bantu bashobora kubabwira inkuru zishishikaje z’ibyabaye. Kuba bigomwa kugira ngo bakore umurimo, bishobora kubera urugero abana bawe bikabafasha gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge, kwishyiriraho intego zatuma bahesha Imana ikuzo no guhitamo amashuri yazatuma bashobora gukora umurimo w’igihe cyose.

Bana, ni iki kizabafasha kwigana Yesu?

16. Ni gute Yesu yubahaga ababyeyi be bo ku isi ndetse na Se wo mu ijuru?

16 Bana, namwe Yesu yabasigiye urugero ruhebuje. Yozefu na Mariya ni bo bahawe inshingano yo kwita kuri Yesu kandi yarabumviraga. (Soma muri Luka 2:51.) Yari azi ko nubwo bari badatunganye, Imana yari yarabahaye iyo nshingano. Ku bw’ibyo, yagombaga kubumvira (Guteg 5:16; Mat 15:4). Uko Yesu yakuraga, ni na ko yakomezaga gukora ibyo Se wo mu ijuru ashaka. Ibyo byumvikanisha ko yananiraga ibishuko (Mat 4:1-10). Mwebwe abakiri bato, birashoboka ko hari igihe mwahura n’ibishuko byatuma mutumvira ababyeyi banyu. Ku bw’ibyo se, ni iki cyabafasha gukurikiza urugero rwa Yesu?

17, 18. (a) Ni iki abakiri bato bashobora guhatirwa gukora igihe bari ku ishuri? (b) Ni iki abakiri bato bakwibuka kikabafasha gutsinda ibigeragezo?

17 Birashoboka ko abenshi mu banyeshuri mwigana badafatana uburemere amahame ya Bibiliya, cyangwa bakaba batayubaha. Bashobora kugerageza kubashishikariza kwifatanya na bo mu bikorwa bikemangwa, maze mwabyanga bakabakoba. Ese abanyeshuri mwigana babahimba amazina kubera ko mwanze kwifatanya na bo mu bikorwa bimwe na bimwe? Niba bajya babikora se, mubyifatamo mute? Muzi neza ko muramutse mwemeye ko babatera ubwoba mukaba ba nyamujya iyo bijya, mwaba mutengushye ababyeyi banyu na Yehova. Ese muramutse mwiganye abanyeshuri bagenzi banyu, amaherezo yanyu yazaba ayahe? Birashoboka ko buri wese muri mwe yishyiriyeho intego runaka, urugero nk’iyo kuzaba umupayiniya, umukozi w’itorero, iyo gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe, cyangwa iyo kuzakora kuri Beteli. Ese kwifatanya n’abanyeshuri bagenzi banyu bizabafasha kugera ku ntego zanyu?

18 Ese mwe mukiri bato muri mu itorero rya gikristo, hari igihe mugera mu mimerere igerageza ukwizera kwanyu? Mubyifatamo mute? Mujye mwibuka uwababereye icyitegererezo, ari we Yesu. Yananiye ibishuko kandi akomera ku byo yari azi ko bikwiriye. Kuzirikana ibyo, bizabafasha kugira imbaraga zo kubwira abanyeshuri mwigana mudaca ku ruhande ko mudashaka kwifatanya na bo mu bintu muzi ko ari bibi. Kimwe na Yesu, nimukomeze muhange amaso ibyishimo muzagira nimukorera Yehova umurimo kandi mukamwumvira ubuzima bwanyu bwose.—Heb 12:2.

Ikintu cy’ingenzi cyatuma umuryango ugira ibyishimo

19. Ni ubuhe buryo bwo kubaho butuma umuntu agira ibyishimo nyakuri?

19 Yehova Imana na Yesu Kristo bifuriza abantu ibyiza cyane kuruta ibindi. Nubwo tudatunganye, dushobora kugira ibyishimo mu rugero runaka (Yes 48:17, 18; Mat 5:3). Yesu yigishije inyigisho z’ukuri zari gutuma abantu bagira ibyishimo, ariko ibyo si byo byonyine yigishije abigishwa be. Nanone Yesu yigishije uburyo bwiza cyane bwo kubaho. Uretse n’ibyo ariko, yatanze urugero rugaragaza uko umuntu yabaho mu buryo bushyize mu gaciro kandi akagira imyifatire ikwiriye. Buri wese muri twe, umwanya yaba afite wose mu muryango, ashobora kungukirwa no kwigana urugero rwa Yesu. Ku bw’ibyo, bagabo, bagore, babyeyi namwe bana, nimwigane urugero rwa Yesu! Gukurikiza inyigisho za Yesu no kwigana urugero rwe, ni byo byonyine bishobora gutuma imibereho yo mu muryango irangwa n’ibyishimo no kunyurwa.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute abagabo bagombye gukoresha ubutware Imana yabahaye?

• Ni gute umugore yakwigana urugero rwa Yesu?

• Ni irihe somo ababyeyi bakura k’ukuntu Yesu yitaga ku bigishwa be?

• Ni iki abakiri bato bashobora kwigira ku rugero rwa Yesu?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Ni iki umugabo ukunda umugore we azakora mbere y’uko afata imyanzuro ireba umuryango?

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ni iyihe mimerere ishobora gutuma umugore abona uburyo bwo gushyigikira ubutware bw’umugabo we?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abana bigana ibintu byiza ababyeyi babo bakunda gukora