Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wabona ubutunzi ‘bw’ubwenge n’ubumenyi bwahishwe muri we mu buryo bwitondewe’

Uko wabona ubutunzi ‘bw’ubwenge n’ubumenyi bwahishwe muri we mu buryo bwitondewe’

Uko wabona ubutunzi ‘bw’ubwenge n’ubumenyi bwahishwe muri we mu buryo bwitondewe’

“Muri we ni ho ubutunzi bwose bw’ubwenge n’ubumenyi bwahishwe mu buryo bwitondewe.”—KOLO 2:3.

1, 2. (a) Ni ibihe bintu byavumbuwe mu mwaka 1922, kandi se ubu biri he? (b) Ni irihe tumira riri mu Ijambo ry’Imana rireba buri muntu?

INKURU zivuga iby’ubutunzi bwari buhishwe bwavumbuwe zikunze kuba mu ngingo z’ingenzi zivugwa mu itangazamakuru. Urugero, mu mwaka wa 1922, umuhanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo w’Umwongereza witwa Howard Carter, yavumbuye ikintu gishishikaje cyane nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo yari amaze akora umurimo uruhije, ndetse no mu mimerere igoye cyane. Yabonye imva y’umwami Farawo Tutankhamen ikiri uko yakabaye, irimo ibintu bigera hafi ku 5.000.

2 Nubwo ibintu Carter yavumbuye byari bishishikaje cyane, ubu ibyinshi muri byo biri mu mazu ndangamurage, cyangwa bibitswe n’abantu ku giti cyabo. Ibyo bintu bishobora kuba bifite agaciro mu bihereranye n’amateka cyangwa mu by’ubugeni, ariko bifite agaciro gake mu buzima bw’abantu bwa buri munsi, cyangwa nta n’ako bifite. Ariko Ijambo ry’Imana ryo ridutumirira gushaka ubutunzi budufitiye akamaro cyane. Iryo tumira rihabwa buri wese, kandi ingororano zirikomokaho ziruta kure ubutunzi bwo muri iyi si.—Soma mu Migani 2:1-6.

3. Ni mu buhe buryo ubutunzi Yehova ashishikariza abamusenga gushaka ari ingirakamaro?

3 Reka dusuzume akamaro k’ubutunzi Yehova ashishikariza abamusenga gushaka. Muri ubwo butunzi harimo “kubaha Uwiteka,” ibyo bikaba bishobora kuturinda muri ibi bihe bigoye (Zab 19:10). “Kumenya Imana” bishobora gutuma umuntu agirana imishyikirano ya bugufi n’Isumbabyose, icyo akaba ari icyubahiro kirenze ikindi cyose umuntu ashobora kugira. Nanone kandi, ubutunzi bw’ubwenge, ubumenyi n’ubushishozi bitangwa n’Imana, bidufasha gukemura neza ibibazo duhura na byo mu buzima bwacu bwa buri munsi (Imig 9:10, 11). Ni gute dushobora kubona ubwo butunzi bw’agaciro kenshi?

Kuki twagombye gushaka ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka?

4. Ni ubuhe buyobozi dufite bwadufasha kubona ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka?

4 Ntitumeze nk’abashakashatsi mu byataburuwe mu matongo hamwe n’abandi bantu bakora ingendo bajya gushaka ubutunzi buhishwe, bakubita hirya no hino batazi aho babushakira. Twe tuzi neza aho ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka bushobora kuboneka. Ijambo ry’Imana ni nk’ikarita yerekana aho ubutunzi buri. Ritwereka neza ahantu dushobora kubona ubutunzi Imana idusezeranya. Intumwa Pawulo yanditse ibihereranye na Kristo ati “muri we ni ho ubutunzi bwose bw’ubwenge n’ubumenyi bwahishwe mu buryo bwitondewe” (Kolo 2:3). Mu gihe dusoma ayo magambo, dushobora kwibaza tuti “kuki twagombye gushaka ubwo butunzi? Ni gute ‘bwahishwe’ muri Kristo, kandi se ni gute twabubona?” Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, nimucyo dusuzume ayo magambo y’intumwa Pawulo tubyitondeye.

5. Kuki Pawulo yanditse ibirebana n’ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka?

5 Ayo magambo Pawulo yayandikiye Abakristo bagenzi be b’i Kolosayi. Yababwiye ko yabarwaniraga intambara kugira ngo “imitima yabo ihumurizwe kandi bashobore guteranyirizwa hamwe mu rukundo.” (Soma mu Bakolosayi 2:1, 2.) Kuki yari abahangayikiye bigeze aho? Uko bigaragara, Pawulo yari azi ko bamwe mu bavandimwe bashoboraga gutuma abandi bakurikiza zimwe muri filozofiya z’Abagiriki, cyangwa bagatuma bongera gukurikiza Amategeko ya Mose. Yabahaye umuburo udaca ku ruhande ati “mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, bishingiye ku migenzo y’abantu kandi bikurikiza ibintu by’ibanze by’isi aho gukurikiza Kristo.”—Kolo 2:8.

6. Kuki twagombye gushishikazwa n’inama ya Pawulo?

6 Muri iki gihe, duhanganye n’amoshya nk’ayo aturuka kuri Satani n’isi ye mbi. Filozofiya y’iyi si, ikubiyemo imibereho ishingiye ku kwibanda ku bintu by’umubiri gusa hamwe n’inyigisho y’ubwihindurize, igira ingaruka ku mitekerereze y’abantu, imico yabo, intego zabo n’uburyo bwabo bwo kubaho. Idini ry’ikinyoma rigira uruhare rukomeye mu kwizihiza iminsi mikuru myinshi yogeye. Ibintu byinshi bigaragara kuri za televiziyo, muri za filimi, mu mizika no mu yindi myidagaduro itandukanye, biba bigamije guhaza irari ry’umubiri. Nanone kandi, ibyinshi mu bintu biboneka kuri interineti biteza akaga gakomeye abakiri bato n’abakuze. Kwitegeza ibyo bintu hamwe n’andi mareshyo y’isi buri gihe, bishobora kutugiraho ingaruka mu buryo bworoshye, bigatuma tutubaha ubuyobozi Yehova aduha, bityo bigatuma tudohoka ntidukomeze kugundira ubuzima nyakuri. (Soma muri 1 Timoteyo 6:17-19.) Uko bigaragara, kugira ngo tutagwa mu mitego ififitse ya Satani, dukeneye gusobanukirwa amagambo Pawulo yabwiye Abakolosayi, kandi tukazirikana inama ye.

7. Ni ibihe bintu bibiri Pawulo yavuze byari gufasha Abakolosayi?

7 Tugarutse ku magambo Pawulo yandikiye Abakolosayi, tubona ko amaze kuvuga icyari kimuhangayikishije, yakomeje agaragaza ibintu bibiri byashoboraga kubafasha kubona ihumure no guteranyirizwa hamwe mu rukundo. Yabanje kuvuga ibihereranye no “gusobanukirwa ukuri mu buryo bwuzuye.” Bagombaga kuba bizeye ko basobanukiwe neza Ibyanditswe, bityo ukwizera kwabo kukaba gushingiye ku rufatiro nyakuri (Heb 11:1). Hanyuma, yavuze ibihereranye no ‘kugira ubumenyi nyakuri bw’ibanga ryera ry’Imana.’ Bagombaga gukora ibirenze kugira ubumenyi bw’ibanze bw’ukuri, kandi bagasobanukirwa neza ibintu byimbitse by’Imana (Heb 5:13, 14). Koko rero, iyo nama yari ifitiye akamaro Abakolosayi, kandi natwe irakadufitiye muri iki gihe. None se, ni gute twagira ubumenyi nyakuri kandi bwiringirwa nk’ubwo? Pawulo yagaragaje neza uko twabigeraho mu magambo yavuze ku birebana na Yesu Kristo. Yagize ati “muri we ni ho ubutunzi bwose bw’ubwenge n’ubumenyi bwahishwe mu buryo bwitondewe.”

Ubutunzi ‘bwahishwe muri’ Kristo

8. Ni iki amagambo ngo ‘bwahishwe muri’ Kristo asobanura?

8 Kuvuga ko ubutunzi bwose bw’ubwenge n’ubumenyi ‘bwahishwe muri’ Kristo, ntibivuga ko abantu badashobora kububona. Ahubwo bishaka kuvuga ko kugira ngo tububone tugomba gushyiraho imihati myinshi, kandi tukerekeza ibitekerezo byacu kuri Yesu Kristo. Ibyo bihuye n’amagambo Yesu yivuzeho agira ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yoh 14:6). Koko rero, kugira ngo tumenye Imana dukeneye ubufasha n’ubuyobozi Yesu atanga.

9. Ni uruhe ruhare Yesu afite?

9 Uretse kuba Yesu ari ‘inzira,’ yavuze ko ari “ukuri n’ubuzima.” Ibyo bigaragaza ko uruhare rwe rurenze urwo kuba ari we tunyuraho kugira ngo dushyikirane na Se. Yesu anafite uruhare rw’ingenzi mu gutuma dusobanukirwa ukuri kwa Bibiliya, kandi azatuma tubona ubuzima bw’iteka. Koko rero, abiga Bibiliya babyitondeye babona ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka bw’agaciro kenshi buhishwe muri Yesu. Reka dusuzume bumwe muri ubwo butunzi bwo mu buryo bw’umwuka, bugira uruhare ku byiringiro byacu by’igihe kizaza n’imishyikirano tugirana n’Imana.

10. Ni iki mu Bakolosayi 1:19 no mu Bakolosayi 2:9 hashobora kutwigisha kuri Yesu?

10‘Muri we wese harimo kuzura kose kw’imico y’Imana’ (Kolo 1:19; 2:9). Kubera ko Yesu yamaranye na Se igihe kitarondoreka, yamenye neza imico Ye n’ibyo ashaka kurusha undi muntu wese. Igihe Yesu yakoraga umurimo we ku isi, yigishije abantu ibyo Se yari yaramwigishije, kandi binyuze mu bikorwa bye agaragaza imico yari yaramukomoyeho. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati “uwambonye yabonye na Data” (Yoh 14:9). Ubwenge bwose bw’Imana n’ubumenyi bwayo bihishwe muri Kristo, kandi nta bundi buryo bwiza cyane kuruta ubundi bwadufasha kumenya Yehova bwaruta kwiga tubyitondeye ibyo dushobora kumenya kuri Yesu byose.

11. Ni iyihe sano iri hagati ya Yesu n’ubuhanuzi bwa Bibiliya?

11“Ubuhanuzi bwahumekewe guhamya Yesu” (Ibyah 19:10). Ayo magambo agaragaza ko Yesu afite uruhare rw’ingenzi mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya. Kuva ku buhanuzi bwa mbere Yehova yavuze buboneka mu Itangiriro 3:15, kugeza ku iyerekwa ry’ikuzo riri mu gitabo cy’Ibyahishuwe, ubuhanuzi bwa Bibiliya busobanuka neza ari uko gusa uruhare Yesu afite rufitanye isano n’Ubwami bwa Mesiya rwitaweho. Ibyo bigaragaza impamvu abantu batemera ko Yesu ari Mesiya wasezeranyijwe, badasobanukirwa ubuhanuzi bwinshi buri mu Byanditswe bya Giheburayo. Binagaragaza impamvu abantu badaha agaciro Ibyanditswe bya Giheburayo, ari byo bikubiyemo ubuhanuzi bwinshi buhereranye na Mesiya, babona Yesu nk’umuntu ukomeye gusa wabayeho. Kumenya Yesu bifasha abagize ubwoko bw’Imana gusobanukirwa ubuhanuzi bwa Bibiliya butarasohora.—2 Kor 1:20.

12, 13. (a) Ni mu buhe buryo Yesu ari “umucyo w’isi”? (b) Ni iyihe nshingano Abigishwa ba Kristo bafite kubera ko bavanywe mu mwijima w’amadini?

12“Ndi umucyo w’isi.” (Soma muri Yohana 8:12; 9:5.) Mbere y’uko Yesu avukira ku isi, Yesaya yari yarahanuye ati “abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo” (Yes 9:1). Intumwa Matayo yasobanuye ko Yesu yashohoje ubwo buhanuzi igihe yatangiraga kubwiriza avuga ati “mwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru bwegereje” (Mat 4:16, 17). Umurimo wa Yesu watumye abantu babona umucyo wo mu buryo bw’umwuka kandi bava mu bubata bw’inyigisho z’amadini y’ikinyoma. Yesu yaravuze ati “naje ndi umucyo w’isi kugira ngo umuntu wese unyizera ataguma mu mwijima.”—Yoh 1:3-5; 12:46.

13 Imyaka myinshi nyuma yaho, intumwa Pawulo yabwiye Abakristo bagenzi be ati “kera mwari umwijima, ariko none muri umucyo mwunze ubumwe n’Umwami. Mukomeze kugenda nk’abana b’umucyo” (Efe 5:8). Kubera ko Abakristo bavanywe mu mwijima w’amadini, bagomba kugenda nk’abana b’umucyo. Ibyo bihuye n’ibyo Yesu yabwiye abigishwa be mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi agira ati “mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza maze baheshe So wo mu ijuru ikuzo” (Mat 5:16). Ese wishimira cyane ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka waboneye muri Yesu, ku buryo watera abandi inkunga yo kubushaka binyuze mu kubabwira ibihereranye na bwo, ndetse no mu myifatire yawe myiza ya gikristo?

14, 15. (a) Ni gute intama hamwe n’andi matungo byagiraga uruhare mu gusenga k’ukuri mu bihe bya Bibiliya? (b) Kuki uruhare Yesu afite rwo kuba ari “Umwana w’Intama w’Imana” rutuma aba ubutunzi butagereranywa?

14Yesu ni “Umwana w’Intama w’Imana” (Yoh 1:29, 36). Muri Bibiliya havugwamo uruhare rugaragara intama yagiye igira mu gutuma abantu bababarirwa ibyaha kandi bakegera Imana. Urugero, Aburahamu amaze kugaragaza ko yari afite ubushake bwo gutamba umwana we Isaka, yabwiwe kutamugirira nabi, maze ahabwa imfizi y’intama kugira ngo abe ari yo atamba mu mwanya we (Itang 22:12, 13). Igihe Abisirayeli bacungurwaga bakavanwa muri Egiputa, nanone intama yagize uruhare rukomeye, icyo gihe ikaba yari mu byari bigize “Pasika y’Uwiteka” (Kuva 12:1-13). Ikindi kandi, Amategeko ya Mose yateganyaga ibitambo byinshi by’amatungo anyuranye, harimo n’intama n’ihene.—Kuva 29:38-42; Lewi 5:6, 7.

15 Mu by’ukuri, nta na kimwe muri ibyo bitambo byatambwaga n’abantu cyashoboraga gukuraho burundu icyaha n’urupfu (Heb 10:1-4). Ariko Yesu we ni “Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho icyaha cy’isi.” Ibyo ubwabyo bituma Yesu aba ubutunzi buruta kure ubundi butunzi bwose abantu bavumbuye. Ku bw’ibyo, byaba byiza dufashe igihe tukiga neza ibintu bifitanye isano n’incungu, kandi tukizera ubwo buryo buhebuje bwashyizweho. Iyo tubigenje dutyo, tugira ibyiringiro byo kuzabona imigisha n’ingororano bihebuje. Abagize ‘umukumbi muto’ bagira ibyiringiro byo kuzabona ikuzo n’icyubahiro bari kumwe na Kristo mu ijuru, naho abagize “izindi ntama” bakiringira kuzabona ubuzima bw’iteka muri Paradizo ku isi.—Luka 12:32; Yoh 6:40, 47; 10:16.

16, 17. Kuki ari iby’ingenzi ko dusobanukirwa uruhare Yesu afite rwo kuba ari ‘Umukozi Mukuru wo kwizera kwacu, akaba ari na We ugutunganya?’

16Yesu ni ‘Umukozi Mukuru wo kwizera kwacu, [kandi] ni na We ugutunganya.’ (Soma mu Baheburayo 12:1, 2.) Mu Baheburayo igice cya 11, Pawulo yavuze ibintu bikora ku mutima bihereranye n’ukwizera. Muri byo harimo ibisobanuro by’ukwizera bigusha ku ngingo, n’urutonde rw’abagabo n’abagore babaye ibyitegererezo by’ukwizera, urugero nka Nowa, Aburahamu, Sara na Rahabu. Pawulo yazirikanye ibyo, maze atera Abakristo bagenzi be inkunga yo ‘gutumbira Yesu, ari we Mukozi Mukuru wo kwizera kwabo, akaba ari na We ugutunganya.’ Kuki yabateye iyo nkunga?

17 Nubwo abo bagabo n’abagore bizerwa bavugwa mu Baheburayo igice cya 11 bizeraga cyane amasezerano y’Imana, ntibari bazi mu buryo burambuye uko Imana yari kuyasohoza binyuze kuri Mesiya n’Ubwami. Ku bw’ibyo, ukwizera kwabo ntikwari kuzuye. Mu by’ukuri, n’abantu Yehova yakoresheje kugira ngo bandike ubuhanuzi bwinshi buhereranye na Mesiya ntibari basobanukiwe ibyo bandikaga mu buryo bwuzuye (1 Pet 1:10-12). Ukwizera gushobora gutungana cyangwa kuzura binyuze kuri Yesu gusa. Ni ngombwa ko dusobanukirwa neza uruhare Yesu afite rwo kuba ari ‘Umukozi Mukuru wo kwizera kwacu, akaba ari na We ugutunganya.’

Jya ukomeza gushaka

18, 19. (a) Vuga ubundi butunzi bwo mu buryo bw’umwuka bwahishwe muri Kristo. (b) Kuki twagombye gukomeza gushaka ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka buri muri Yesu?

18 Twasuzumye ibintu bike mu bigize uruhare ruhebuje Yesu afite mu mugambi w’Imana wo gucungura abantu. Hari ubundi butunzi bwo mu buryo bw’umwuka buhishwe muri Kristo. Kubumenya bizadushimisha, kandi bitugirire akamaro. Urugero, intumwa Petero yavuze ko Yesu ari “Umukozi Mukuru uhesha ubuzima,” akaba n’“inyenyeri yo mu rukerera” ibandura (Ibyak 3:15; 5:31; 2 Pet 1:19). Nanone kandi, Bibiliya yita Yesu “Amen” (Ibyah 3:14). Ese uzi icyo ayo mazina asobanura? Nk’uko Yesu yabivuze, jya ‘ukomeza gushaka uzabona.’—Mat 7:7.

19 Mu mateka yose y’abantu, nta wundi muntu wagize ubuzima bufitanye isano n’ibyiringiro byacu by’ubuzima bw’iteka nk’uko bimeze kuri Yesu. Muri we harimo ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka, kandi umuntu wese ubushaka abivanye ku mutima ashobora kububona bitamugoye. Turakwifuriza kubona ibyishimo n’imigisha bizanwa no kubona ubutunzi “bwahishwe mu buryo bwitondewe” muri Kristo.

Mbese uribuka?

• Abakristo baterwa inkunga yo gushaka ubuhe butunzi?

• Kuki inama pawulo yagiriye abakolosayi, natwe idufitiye akamaro muri iki gihe?

• Vuga bumwe mu butunzi bwo mu buryo bw’umwuka ‘bwahishwe muri’ Kristo, kandi unabusobanure.

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 5]

Bibiliya ni nk’ikarita ituyobora ku butunzi “bwahishwe mu buryo bwitondewe” muri Kristo