Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese waba warigeze kugira inshingano mu itorero rya gikristo? None se ushobora kongera kuzisubirana?

Ese waba warigeze kugira inshingano mu itorero rya gikristo? None se ushobora kongera kuzisubirana?

Ese waba warigeze kugira inshingano mu itorero rya gikristo? None se ushobora kongera kuzisubirana?

ESE wigeze kugira inshingano mu itorero rya gikristo? Wenda wari umukozi w’itorero, umusaza cyangwa wakoraga umurimo w’igihe cyose. Nta gushidikanya, inshingano wari ufite zatumaga ugira ibyishimo kandi ukumva unyuzwe. Ariko bitewe n’impamvu runaka, byabaye ngombwa ko udakomeza kuzisohoza.

Birashoboka ko waretse gusohoza inshingano wari ufite ugira ngo wite ku bagize umuryango wawe. Cyangwa se byatewe n’imyaka y’iza bukuru cyangwa uburwayi. Iyo umuntu afashe umwanzuro nk’uwo ntibiba bigaragaza ko yacitse intege (1 Tim 5:8). Filipo wabayeho mu kinyejana cya mbere yakoze umurimo w’ubumisiyonari, ariko nyuma y’igihe runaka yatuye i Kayisariya, maze yita ku muryango we (Ibyak 21:8, 9). Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera ageze mu za bukuru, yakoze imyiteguro ya ngombwa kugira ngo umuhungu we Salomo amusimbure ku ngoma (1 Abami 1:1, 32-35). Nyamara, Yehova yakomeje gukunda Filipo na Dawidi, kandi akomeza kubona ko bafite agaciro mu maso ye. Muri iki gihe na bwo abantu barabubaha.

Ariko birashoboka ko waba warambuwe inshingano bitewe n’imyifatire idakwiriye wagize, cyangwa se bitewe n’ibibazo byo mu muryango (1 Tim 3:2, 4, 10, 12). Birashoboka ndetse ko waba warumvise urenganyijwe, kandi na n’ubu akababaro byaguteye ukaba ukigafite.

Ushobora kongera kwifuza inshingano

Ese iyo umuntu atakaje inshingano, ntashobora kongera kuyihabwa? Incuro nyinshi aba ashobora kongera kuyihabwa. Ariko kugira ngo wongera guhabwa inshingano, ugomba kuba ubishaka (1 Tim 3:1). Ariko se, kuki ugomba kubyifuza? Impamvu yabigutera ni nk’iyatumye wiyegurira Imana, ni ukuvuga urukundo ukunda Yehova n’abagaragu be. Niba wifuza kugaragaza urwo rukundo wongera gusohoza inshingano mu itorero, bizatuma Yehova akoresha ibyo wari uzi mbere yo gutakaza inshingano, n’ibyo wamenye nyuma yaho.

Ibuka ibyo Yehova yijeje Abisirayeli nyuma y’aho bamburiwe igikundiro cyo kumukorera, kubera ko bari batakibikwiriye. Ijambo rye rigira riti “jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho” (Mal 3:6). Yehova yakundaga Abisirayeli, kandi yifuzaga gukomeza kubakoresha. Nawe Yehova yifuza kuzagukoresha. Ariko se, mu mimerere urimo muri iki gihe wakora iki? Kugira ngo umuntu ateze imbere inyungu za gitewokarasi ntibiterwa n’ubushobozi aba afite, ahubwo biterwa ahanini ni uko aba akuze mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, niba utagifite inshingano z’inyongera mu itorero, ihatire gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka.

Kugira ngo ukwizera kwawe ‘gukomere,’ ugomba ‘gushaka Uwiteka n’imbaraga ze’ (1 Kor 16:13; Zab 105:4). Uburyo bumwe bushobora kugufasha kubigeraho, ni isengesho rivuye ku mutima. Mu gihe ubwira Yehova imimerere urimo, jya umubwira uko wiyumva, kandi umusabe umwuka we. Nubigenza utyo, uzarushaho kumwegera, kandi bizagukomeza (Zab 62:9; Fili 4:6, 13). Ubundi buryo buzagufasha gukura mu buryo bw’umwuka, ni ukunonosora uburyo bwawe bwo kwiyigisha Ijambo ry’Imana. Mu gihe utagifite inshingano nyinshi zo gusohoza, ushobora kwita cyane ku cyigisho cyawe cya bwite cyangwa icy’umuryango, wenda ukaba wanasubizaho gahunda yari yarakunaniye.

Birumvikana ko ukiri Umuhamya wa Yehova umuhagarariye (Yes 43:10-12). Igikundiro kiruta ibindi buri wese muri twe ashobora kugira, ni ukuba ‘umukozi ukorana n’Imana’ (1 Kor 3:9). Kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza ni uburyo bwiza cyane bwo gukomeza imishyikirano ufitanye na Yehova n’iyo ufitanye na bagenzi bawe mubwirizanya.

Jya uhangana n’ibyiyumvo byawe

Gutakaza inshingano bishobora gutuma wumva ufite isoni, cyangwa ukumva ubabaye. Ushobora kumva ushaka kwisobanura. Ariko se byagenda bite abavandimwe babishinzwe baguteze amatwi, ariko bakabona ko udakwiriye kugumana inshingano runaka? Ushobora kumva ubarakariye bikakubuza kongera kwifuza inshingano, cyangwa ndetse bikaba byanatuma udakura isomo ku byakubayeho. Reka dusuzume ukuntu ibyabaye kuri Yobu, Manase na Yozefu byafasha umuntu guhangana n’imitekerereze idakwiriye.

Yobu yafashaga abandi kugirana imishyikirano myiza na Yehova, kandi yari umukuru n’umucamanza w’ubwoko bwe (Yobu 1:5; 29:7-17, 21-25). Hanyuma, Yobu yahuye n’ibintu bikomeye mu buzima bwe: yatakaje umutungo we, apfusha abana be ndetse agerwaho n’uburwayi. Ibyo byanatumye abantu badakomeza kumwubaha. Yobu yaravuze ati ‘abo nduta ubukuru, bampinduye ibitwenge.’—Yobu 30:1.

Yobu yumvaga ari umwere rwose, bityo akumva ashaka kwisobanura imbere y’Imana (Yobu 13:15). Nyamara Yobu yagaragaje ko yifuzaga gutegereza Yehova, kandi ibyo byatumye amuha umugisha. Yabonye ko yari akeneye gukosorwa, cyane cyane bitewe n’imyifatire yagize igihe yari mu bigeragezo (Yobu 40:6-8; 42:3, 6). Kuba Yobu yaricishaga bugufi, amaherezo byatumye Imana imuha imigisha myinshi.—Yobu 42:10-13.

Niba waratakaje inshingano bitewe n’ikosa wakoze, ushobora kwibaza niba Yehova ndetse n’Abakristo bagenzi bawe bazakubabarira by’ukuri kandi bakibagirwa. Ariko rero, zirikana inkuru ya Manase wari Umwami w’u Buyuda. ‘Yakoze ibyaha byinshi cyane imbere y’Uwiteka ngo amurakaze’ (2 Abami 21:6). Ariko Manase yapfuye ari umuntu wizerwa, kandi ari umwami. Ni gute ibyo byashobotse?

Amaherezo Manase yemeye igihano. Amaze kwanga imiburo, Yehova yamugabije Abashuri, baramuboha maze bamujyana mu bunyage kure i Babuloni. Manase agezeyo ‘yinginze Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza arayisaba.’ Kubera ko Manase yicujije abivanye ku mutima, kandi akabigaragariza mu bikorwa, yarababariwe.—2 Ngoma 33:12, 13.

Iyo umuntu yatakaje inshingano, ni gake cyane ashobora kuzisubirana zose icyarimwe. Nyuma y’igihe ariko, ushobora kugenda uhabwa inshingano zimwe na zimwe. Iyo uzemeye kandi ukazisohoza neza uko ushoboye kose, akenshi bituma uhabwa n’izindi. Ibyo ntibishaka kuvuka ko uzabigeraho igihe ubishakiye. Ushobora guhura n’ibiguca intege. Nubwo bimeze bityo ariko, kugira ubushake no kwihangana bigira akamaro.

Reka dufate urugero rwa Yozefu, umuhungu wa Yakobo. Igihe yari afite imyaka 17, bene se baramurenganyije baramugurisha, ajya kuba umucakara (Itang 37:2, 26-28). Nta gushidikanya, Yozefu ntiyari yiteze ko bene se bamugenza batyo. Ariko kandi, yihanganiye iyo mimerere atinuba, maze abifashijwemo na Yehova ‘aza gushingwa imirimo mu rugo rwa shebuja’ (Itang 39:2, NW). Nyuma yaho, Yozefu yashyizwe mu nzu y’imbohe. Ariko yakomeje kuba uwizerwa, kandi Yehova yari kumwe na we, ku buryo amaherezo yaje guhabwa inshingano yo guhagararira ibyakorerwaga mu nzu y’imbohe byose.—Itang 39:21-23.

Yozefu ntiyari azi ko ibyo byose byari kuzagira akamaro. Gusa yakomeje gukora ibyo ashoboye. Bityo, Yehova yaramukoresheje kugira ngo igisekuru Urubyaro rwasezeranyijwe rwari gukomokamo gikomeze kubaho (Itang 3:15; 45:5-8). Nubwo nta n’umwe muri twe wakwitega ko azagira uruhare rwihariye nk’urwo Yozefu yagize, iyo nkuru yahumetswe igaragaza ko Yehova agira uruhare mu nshingano abagaragu be bahabwa. Jya uhora witeguye gusohoza inshingano nk’uko Yozefu yabigenje.

Jya ukura amasomo ku bintu bikomeye byakubayeho

Yobu, Manase na Yozefu bagezweho n’ibintu bibabaje. Abo bagabo uko ari batatu bemeye imimerere Yehova yaretse ikabageraho, kandi buri wese muri bo yakuye amasomo y’ingenzi ku byamubayeho. Ni iki ibyo byakwigisha?

Gerageza kumenya icyo Yehova ashobora kuba ashaka kukwigisha. Igihe Yobu yari ahanganye no kwiheba, yitekerejeho cyane maze ntiyabona impamvu nyayo y’ibyamugeragaho. Ariko kandi, Yehova yamukosoye abigiranye urukundo, maze yongera kubona ibintu mu buryo bukwiriye. Yariyemereye ati “ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi” (Yobu 42:3). Niba gutakaza inshingano byarakubabaje, ‘ntukitekerezeho ibirenze ibyo ugomba gutekereza; ahubwo [ujye] utekereza mu buryo butuma ugira ubwenge’ (Rom 12:3). Yehova ashobora kuba arimo akugorora mu buryo utaramenya neza.

Jya wemera igihano. Mu mizo ya mbere, Manase ashobora kuba yarumvaga igihano yahawe kirenze icyo yari akwiriye guhabwa. Nyamara yaracyemeye, aricuza kandi areka inzira ze mbi. Uko waba wiyumva kose bitewe n’igihano wahawe, ‘icishe bugufi imbere ya Yehova, na we azagushyira hejuru.’—1 Pet 5:6; Yak 4:10.

Jya wihangana kandi ugire ubushake. Ibyageze kuri Yozefu byashoboraga gutuma agira inzika kandi akihorera. Ariko aho kubigenza atyo, yitoje kugira ubushishozi no kubabarira (Itang 50:15-21). Niba hari icyaguciye intege, ihangane. Jya uhora witeguye gutozwa na Yehova.

Ese wigeze ugira inshingano mu itorero rya gikristo? Reka Yehova abone uko azagukoresha mu gihe kiri imbere. Jya urushaho gukura mu buryo bw’umwuka. Jya wihangana kandi wicishe bugufi, maze bigufashe gutegeka ibyiyumvo byawe. Jya uhora witeguye kwemera inshingano iyo ari yo yose wahabwa. Izere ko Yehova ‘atazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye.’—Zab 84:12.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 30]

Gira ukwizera gukomeye binyuze mu gusenga ubivanye ku mutima

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza, ni uburyo bwiza cyane bwo gukomeza imishyikirano ufitanye na Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Ha Yehova uburyo bwo kuzaguha inshingano mu gihe kiri imbere