Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Idini ryanjye naryihitiyemo cyangwa ni iry’ababyeyi banjye?

Idini ryanjye naryihitiyemo cyangwa ni iry’ababyeyi banjye?

Idini ryanjye naryihitiyemo cyangwa ni iry’ababyeyi banjye?

MURI Polonye abantu benshi bakunda kubwira Abahamya ba Yehova bati “idini ndimo narivukiyemo, kandi nzarinda mfa nkiririmo.” Dukurikije uko babibona, ibyo byumvikanisha ko idini ababyeyi barimo ari na ryo abana babo bagomba kubamo. Ese ibyo ni ko bimeze no mu gace k’iwanyu? Kubona ibintu muri ubwo buryo bigira izihe ngaruka? Ibyo bituma abantu baba mu idini by’umuhango gusa, cyangwa bakaribamo ari nk’umurage w’ababyeyi babo. Ese ibyo bishobora kuba no ku Bahamya ba Yehova, baba barigishijwe ukuri n’ababyeyi babo cyangwa na ba sekuru?

Uko si ko byari bimeze kuri Timoteyo, watojwe kwizera Imana y’ukuri no kuyikunda na nyina na nyirakuru bubahaga Imana. Timoteyo yamenye ibyanditswe byera ‘uhereye mu bwana bwe.’ Nyuma y’igihe runaka, Timoteyo abifashijwemo na nyina na nyirakuru, yiyemereye ko Ubukristo ari bwo bwari idini ry’ukuri. ‘Yemeraga’ ko Ibyanditswe byavugaga ukuri ku birebana na Yesu Kristo (2 Tim 1:5; 3:14, 15). Bityo rero, nubwo muri iki gihe ababyeyi b’Abakristo bakora ibishoboka byose kugira ngo abana babo babe abagaragu ba Yehova, abana ni bo ubwabo bagomba kurushaho kwifuza kumukorera.—Mar 8:34.

Buri wese yagombye kuba yemera ko ibyo yiga ari ukuri, afite impamvu zumvikana zituma akorera Yehova abitewe n’urukundo, kandi zigatuma hatagira ikintu na kimwe kimubuza gukomeza kumubaho indahemuka. Ubwo ni bwo azagira ukwizera gukomeye kandi guhamye.—Efe 3:17; Kolo 2:6, 7.

Uruhare rw’abana

Uwitwa Albert * wakuriye mu muryango w’Abahamya yaravuze ati “nari nzi ko Abahamya ba Yehova ari idini ry’ukuri, ariko kwemera ibyo bavuga ku bihereranye n’uko nagombye kubaho, byarangoraga.” Niba ukiri muto, birashoboka ko nawe ari uko ubibona. Reba niba utashyiraho imihati kugira ngo umenye ibyo Imana ishaka ko dukora, hanyuma wishimire gukora ibyo ishaka (Zab 40:9). Albert yagize ati “natangiye kujya nsenga. Nkibitangira byarangoye, ariko niyemeza gukomeza kubikora. Ariko bidatinze namenye ko ninihatira gukora ibyiza, nzagira agaciro mu maso y’Imana. Ibyo byatumye ngira ubutwari bwo kugira ibyo mpindura.” Niwitoza kugirana imishyikirano myiza na Yehova, uzarushaho kwifuza gukora ibyo adusaba.—Zab 25:14; Yak 4:8.

Tekereza umukino ukunda, urugero nk’umupira w’amaguru cyangwa undi mukino runaka. Uramutse utazi amategeko yawo cyangwa ukaba uwukina nabi, ntiwagushimisha. Ariko se uramutse wize amategeko yawo kandi ukawumenya neza, ntiwajya uhora wumva ushaka kuwukina, ndetse ukajya ushakisha n’uko wabigeraho? Ibyo ni na ko bimeze ku bikorwa bya gikristo. Ku bw’ibyo, ishyirireho intego yo gutegura amateraniro ya gikristo, kandi uyifatanyemo. Urugero utanga rushobora gutera abandi inkunga, uko imyaka waba ufite yaba ingana kose.—Heb 10:24, 25.

Ibyo nanone ni ko bimeze ku bihereranye no kubwira abandi ibyo kwizera kwawe. Ibyo na byo wagombye kubikora ubitewe n’urukundo, aho kubikora bitewe n’uko ubihatiwe. Ibaze uti “kuki ngomba kubwira abandi ibya Yehova? Ni iki gituma mukunda?” Ukeneye kumenya ko Yehova ari umubyeyi wuje urukundo. Binyuze kuri Yeremiya, Yehova yaravuze ati “muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose” (Yer 29:13, 14). Ni iki ibyo byagusaba? Jakub yaravuze ati “nagombaga guhindura imitekerereze yanjye. Kuva mu bwana bwanjye najyaga mu materaniro kandi nkajya mu murimo wo kubwiriza, ariko mu rugero runaka ibyo byari byarabaye nk’umuhango. Maze kumenya neza Yehova no kugirana na we imishyikirano ya bugufi, ni bwo noneho numvise ko ngendera mu kuri.”

Kwifatanya n’abantu bafite imico myiza kandi bagutera inkunga, bizagira uruhare rukomeye cyane ku birebana n’uko wishimira umurimo. Umugani wahumetswe ugira uti “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we” (Imig 13:20). Ku bw’ibyo, jya ugirana ubucuti n’abantu bakurikirana intego zo mu buryo bw’umwuka kandi babonera ibyishimo mu murimo wa Yehova. Uwitwa Jola yagize ati “kugirana ubucuti n’abantu benshi bakiri bato bakuze mu buryo bw’umwuka, byanteye inkunga. Natangiye kujya nifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza nishimye cyane.”

Uruhare rw’ababyeyi

Jola yagize ati “nshimira ababyeyi banjye kubera ko banyigishije ibya Yehova.” Ni koko, ababyeyi bashobora kugira ingaruka zikomeye ku mahitamo y’abana babo. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘namwe ba se, mukomeze kurera [abana banyu] mubahana nk’uko Yehova ashaka kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye’ (Efe 6:4). Iyo nama yahumetswe igaragaza neza ko ababyeyi bafite inshingano yo kwigisha abana babo inzira za Yehova, aho kubigisha izabo ubwabo. Aho kugira ngo ababyeyi bacengeze mu bana babo ibyo bashobora kuba bifuza ko bazageraho, byaba byiza babafashije kwishyiriraho intego zatuma babaho mu buryo buhuje n’imigambi ya Yehova.

Ushobora gucengeza mu bana bawe amagambo ya Yehova, kandi ‘ukayavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse’ (Guteg 6:6, 7). Ewa na Ryszard, ababyeyi bafite abana b’abahungu batatu, bagize bati “twakundaga kuganira ku buryo butandukanye bwo gukora umurimo w’igihe cyose.” Ibyo byagize akahe kamaro? Bakomeje bagira bati “abana bacu biyandikishije mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi bakiri bato cyane, baba ababwiriza, kandi amaherezo bo ubwabo biyemeza kubatizwa. Nyuma yaho, bose bakoze umurimo w’igihe cyose.”

Urugero rwiza rw’ababyeyi ni ingirakamaro. Ryszard yagize ati “twiyemeje kutagira imibereho y’amaharakubiri, ngo mu itorero twitware neza maze nitugera mu rugo bihinduke.” Ku bw’ibyo, ibaze uti “ni iki abana banjye babona iyo bitegereje imibereho yanjye? Ese babona ko nkunda Yehova by’ukuri? Ese iyo bumvise amasengesho yanjye kandi bakabona uko niyigisha buri gihe, babona ko nkunda Yehova? Ese urwo rukundo rugaragarira mu myifatire ngira mu murimo wo kubwiriza, mu buryo nirangaza, uko nita ku bintu by’umubiri, n’uko mvuga abagize itorero” (Luka 6:40)? Abana bawe bitegereza uko ubaho buri munsi, kandi iyo uvuze ibintu ugakora ibinyuranye na byo, barabitahura.

Guhana abana bigira uruhare rw’ingenzi mu burere bwabo. Icyakora, Ijambo ry’Imana ryahumetswe rigira riti ‘menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo’ (Imig 22:6). Ewa na Ryszard bagize bati “dufata igihe cyo kwigana Bibiliya na buri mwana.” Birumvikana ko ababyeyi ari bo bemeza niba buri mwana akwiriye kwiga Bibiliya ari wenyine. Uko umwanzuro bafata waba uri kose, buri mwana akeneye kwitabwaho ku giti cye. Ibyo bisaba ko ababyeyi baba biteguye guhuza n’imimerere no gushyira mu gaciro. Urugero, aho kubwira gusa abana banyu ko umuzika runaka w’isi ari mubi, kuki mutabereka uko bafata imyanzuro myiza, n’uko amahame ya Bibiliya yabibafashamo?

Abana banyu bashobora kumenya neza ibyo mwifuza ko bakora, maze bakabereka ko ari byo bakora. Ariko kandi, mugomba kubagera ku mutima. Muzirikane ko ‘imigambi yo mu mutima w’umuntu ari nk’amazi y’imuhengeri, ariko [ko] umunyabwenge ayifindura’ (Imig 20:5). Mujye mumenya gushishoza, murebe ibimenyetso bigaragaza ko abana banyu bashobora kuba bafite ikibazo, kandi muhite mugira icyo mukora. Aho kugira ngo mushinje abana banyu ibintu runaka, mujye mugaragaza ko mubahangayikiye, kandi mubabaze ibibazo bikwiriye. Icyakora, mujye mwitonda kugira ngo mutababaza ibibazo byinshi. Nimuhangayikira abana banyu mubivanye ku mutima, muzamenya ibiri ku mitima yabo, kandi bizatuma mumenya uko mwabafasha.

Uruhare rw’abagize itorero

Ese buri wese mu bagaragu ba Yehova ashobora gufasha abakiri bato bari mu itorero kwishimira umurage wo mu buryo bw’umwuka bahawe? Nubwo ababyeyi ari bo bafite inshingano yo gutoza abana babo, abagize itorero na bo, by’umwihariko abasaza, bashobora kubashyigikira. Mu buryo bwihariye, gufasha imiryango irimo umubyeyi umwe wizera ni iby’ingenzi.

Ni iki abasaza bakora kugira ngo bafashe abakiri bato gukunda Yehova no kumva bakenewe kandi bafite agaciro? Umusaza mu itorero ryo muri Polonye witwa Mariusz, yagize ati “abasaza bagombye gushyikirana, gushyikirana, gushyikirana n’abakiri bato. Ibyo ntibyagombye kubaho gusa mu gihe havutse ibibazo, ahubwo byagombye kubaho no mu bindi bihe, urugero nko mu gihe bari mu murimo wo kubwiriza, nyuma y’amateraniro, cyangwa bahuriye ahandi hantu.” Kuki mutabaza abakiri bato uko bumva bameze iyo bari kumwe n’abagize itorero? Gushyikirana muri ubwo buryo nta cyo mukingana, bituma abakiri bato baba hafi y’itorero, kandi bigatuma bumva ko ari bamwe mu barigize.

Ese niba uri umusaza mu itorero, ushyiraho imihati kugira ngo umenye abakiri bato bari mu itorero urimo? Nubwo Albert twigeze kuvuga ubu ari umusaza, yahuye n’ibigeragezo bitandukanye igihe yari ingimbi. Yagize ati “nkiri ingimbi, jye ubwanjye nari nkeneye ko abasaza bansura mu rwego rwo kuragira umukumbi.” Nanone kandi, abasaza bashobora kugaragaza ko bita kuri buri wese mu bakiri bato, basenga babasabira gukura mu buryo bw’umwuka.—2 Tim 1:3.

Ni byiza ko abakiri bato bifatanya mu bikorwa by’itorero. Naho ubundi bashobora gukurikirana intego z’iyi si. Ese mwebwe abakuru, mujya mujyana na bo mu murimo wo kubwiriza, kandi mukabagira incuti? Iyo mujyana n’abakiri bato kwirangaza bituma babagirira icyizere kandi mugirana ubucuti. Jola yagize ati “hari mushiki wacu w’umupayiniya wanyitayeho. Twajyanye mu murimo wo kubwiriza, kandi bwari ubwa mbere nari ngiye kubwiriza mbyishimiye.”

Amahitamo yawe

Mwebwe abakiri bato nimwibaze muti “intego zanjye ni izihe? Ese niba ntari nabatizwa, ndabiteganya?” Urukundo ukunda Yehova ni rwo rwagombye gutuma ufata umwanzuro wo kubatizwa, ntibyagombye guterwa n’uko umuryango wawe ukorera Imana.

Koko rero, Yehova yagombye kuba incuti yawe magara, kandi ukuri kukakubera ubutunzi. Binyuze ku muhanuzi Yesaya, Yehova yaravuze ati “ntukihebe kuko ndi Imana yawe.” Yehova azabana nawe igihe cyose uzakomeza kugirana na we ubucuti. Koko rero, azagukomeza kandi ‘azajya akuramiza ukuboko kwe kw’iburyo ari ko gukiranuka.’—Yes 41:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Gerageza gutahura ibiri mu mutima w’umwana wawe

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Urukundo ukunda Yehova ni rwo rwagombye gutuma ufata umwanzuro wo kubatizwa