Inyigisho ziva ku Mana ni iz’agaciro katagereranywa
Inyigisho ziva ku Mana ni iz’agaciro katagereranywa
“Mbona ko ibintu byose ari igihombo iyo ntekereje agaciro gahebuje k’ubumenyi bwerekeye Kristo Yesu.”—FILI 3:8.
1, 2. Abakristo bamwe bahisemo gukora iki, kandi kuki?
KUVA Robert agitangira ishuri, yari umuhanga cyane. Igihe yari afite imyaka umunani gusa, umwe mu barimu be yamusuye iwabo, maze amubwira ko ashobora kugera ku cyo ashaka cyose. Uwo mwarimukazi yavuze ko yamwifurizaga kuzaba dogiteri. Robert arangije amashuri yisumbuye, yari yemerewe kwiga muri kaminuza nziza yose yifuza yo mu gihugu cye. Ariko kugira ngo akurikirane intego yo gukora ubupayiniya bw’igihe cyose, yahisemo kwigomwa icyo abenshi babonaga ko ari kintu kidasanzwe kandi atashoboraga kuzongera kubona mu buzima.
2 Kimwe na Robert, hari Abakristo benshi bakiri bato n’abakuze bafite uburyo bwo gutera imbere cyane muri iyi si. Bamwe bahitamo kudakoresha mu buryo bwuzuye ubwo buryo baba bafite, kugira ngo bashobore gukurikirana intego z’iby’umwuka (1 Kor 7:29-31). Ni iki gituma Abakristo bameze nka Robert bashishikarira kwitangira gukora umurimo wo kubwiriza? Impamvu y’ibanze ituma babwiriza ni uko bakunda Yehova. Ikindi kandi, baha agaciro inyigisho zitagereranywa ziva ku Mana. Ese wigeze utekereza uko ubuzima bwawe buba bumeze iyo utaza kuba waramenye ukuri? Gutekereza kuri imwe mu migisha ihebuje tubona bitewe n’uko twigishwa na Yehova, bizadufasha gukomeza guha agaciro ubutumwa bwiza no kugira ishyaka ryo kubugeza ku bandi.
Dufite igikundiro cyo kuba twigishwa n’Imana
3. Ni iki cyatwizeza ko Yehova yigisha abantu badatunganye abikunze?
3 Kubera ko Yehova agira neza, yigisha abantu badatunganye abikunze. Muri Yesaya 54:13, havuga mu buryo bw’ubuhanuzi ibihereranye n’Abakristo basutsweho umwuka hagira hati “abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi.” Ihame riri muri ayo magambo ryerekezwa no ku ‘zindi ntama’ za Kristo (Yoh 10:16). Ibyo bigaragazwa neza n’ubuhanuzi busohora muri iki gihe. Mu iyerekwa rya Yesaya, yabonye abantu baturuka mu mahanga yose bisukiranya bagana gahunda y’ugusenga k’ukuri. Avuga ko babwiranaga bati “nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka, ku nzu y’Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo” (Yes 2:1-3). Mbega ukuntu kwigishwa n’Imana ari igikundiro!
4. Ni iki Yehova asaba abantu yigisha?
4 Ni iki twakora kugira ngo twigishwe n’Imana? Ikintu cy’ingenzi dusabwa, ni ukwicisha bugufi no kuba twiteguye kwigishwa. Umwanditsi wa zaburi Dawidi, yaranditse ati ‘Uwiteka ni mwiza aratunganye. Abicisha bugufi azabigisha inzira ye’ (Zab 25:8, 9). Yesu na we yaravuze ati “ndagusingiriza mu ruhame Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga ubyitondeye, ukabihishurira abana bato” (Luka 10:21). Ese ntiwumva wishimiye kwegera Imana ‘igaragariza abicisha bugufi ubuntu bwayo butagereranywa’?—1 Pet 5:5.
5. Ni iyihe mpamvu yonyine yatumye tumenya Imana?
5 Ese ubushobozi bwacu ni bwo bwatumye tumenya ukuri maze tuba abagaragu ba Yehova? Oya. Mu by’ukuri, twe ubwacu ntitwari kumenya Imana. Yesu yagize ati “nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yoh 6:44). Yehova areshya abantu bagereranywa n’intama, ari bo ‘byifuzwa n’amahanga yose,’ akoresheje umurimo wo kubwiriza n’umwuka wera (Hag 2:7). Ese kuba uri umwe mu bo Yehova yarehereje ku Mwana we, ntibyagombye gutuma ushimira?—Soma muri Yeremiya 9:22, 23.
Inyigisho ziva ku Mana zituma imibereho y’abantu irushaho kuba myiza
6. Ni ibihe bintu byiza ‘abamenya Uwiteka’ bageraho?
6 Umuhanuzi Yesaya yakoresheje imvugo y’ikigereranyo nziza cyane, maze agaragaza ko muri iki gihe hari abantu bari guhindura kamere zabo. Abantu bari basanzwe ari abanyarugomo babaye abanyamahoro. (Soma muri Yesaya 11:6-9.) Abanganaga kubera ko badahuje ibara ry’uruhu, ibihugu, ubwoko cyangwa umuco, bitoje kubana bunze ubumwe. Mu buryo bw’ikigereranyo, ‘inkota zabo bazicuzemo amasuka’ (Yes 2:4). Ni iki cyatumye bagira ihinduka rikomeye nk’iryo? Abantu ‘bamenye Uwiteka,’ kandi bashyira mu bikorwa ibyo bamenye. Nubwo abagaragu b’Imana badatunganye, bagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe. Kuba ubutumwa bwiza bushishikaza abantu ku isi hose, ndetse no kuba bugirira abantu akamaro, bigaragaza agaciro katagereranywa k’inyigisho ziva ku Mana.—Mat 11:19.
7, 8. (a) Ni ibihe ‘bintu byashinze imizi’ abantu bacikaho babifashijwemo n’inyigisho ziva ku Mana? (b) Ni iki kigaragaza ko inyigisho ziva kuri Yehova zituma ahabwa ikuzo?
7 Intumwa Pawulo yagereranyije umurimo ukorwa n’abagaragu b’Imana n’intambara yo mu buryo bw’umwuka. Yaranditse ati ‘intwaro turwanisha si izo mu buryo bw’umubiri, ahubwo Imana ni yo iziha imbaraga kugira ngo zisenye ibintu byashinze imizi. Kuko dusenya imitekerereze ikocamye n’ibintu byose byishyirira hejuru kurwanya ubumenyi buva ku Mana’ (2 Kor 10:4, 5). None se inyigisho ziva ku Mana zibohora abantu ku bihe ‘bintu byashinze imizi’? Bimwe mu bintu zibabohoraho ni inyigisho z’ikinyoma, imiziririzo na filozofiya z’abantu (Kolo 2:8). Inyigisho ziva ku Mana zifasha abantu kunesha ibikorwa bibi no kwitoza kugira imico ishimisha Imana (1 Kor 6:9-11). Zituma imibereho yo mu muryango irushaho kuba myiza. Nanone zituma abantu batagira ibyiringiro bamenya intego nyakuri y’ubuzima. Izo ni zo nyigisho zikenewe muri iki gihe.
8 Umwe mu mico Yehova atuma abantu bagira, ni ukuba inyangamugayo nk’uko bigaragazwa n’iyi nkuru y’ibintu byabayeho (Heb 13:18). Hari umugore wo mu Buhinde wemeye kwiga Bibiliya, maze nyuma y’igihe aba umubwiriza utarabatizwa. Umunsi umwe ubwo yari atashye avuye gukora imirimo aho bubakaga Inzu y’Ubwami, yatoraguye umukufi wa zahabu hafi y’aho imodoka zihagarara, wari ufite agaciro k’amadolari y’Abanyamerika magana inani (hafi 440.000 FRW). Nubwo yari umukene, yajyanye uwo mukufi ku biro by’abapolisi kugira ngo bashakishe nyirawo. Hari umupolisi byatangaje cyane! Nyuma yaho undi mupolisi yaramubajije ati “kuki utagumanye uyu mukufi?” Uwo mugore yaramubwiye ati “inyigisho zo muri Bibiliya zarampinduye, ubu ndi inyangamugayo.” Ibyo byatangaje uwo mupolisi, maze abwira umusaza w’itorero wari waherekeje uwo mugore ati “muri iyi ntara harimo abantu barenga miriyoni 38. Uramutse ufashije abantu icumi guhinduka nk’uyu mugore, waba ukoze ikintu gikomeye.” Iyo dutekereje ku bantu babarirwa muri za miriyoni barushijeho kugira imibereho myiza bitewe n’inyigisho ziva ku Mana, bituma tubona impamvu nyinshi zo gusingiza Yehova.
9. Ni iki gituma abantu bagira ihinduka rikomeye mu mibereho yabo?
9 Ubushobozi Ijambo ry’Imana rifite bwo guhindura abantu, hamwe n’ubufasha Yehova atanga binyuze ku mwuka wera, bituma abantu bagira ihinduka rikomeye mu mibereho yabo (Rom 12:2; Gal 5:22, 23). Mu Bakolosayi 3:10 hagira hati “mwambare kamere nshya, igenda ihindurwa nshya binyuze ku bumenyi nyakuri mu buryo buhuje n’ishusho y’uwayiremye.” Ubutumwa dusanga mu Ijambo ry’Imana Bibiliya, bufite imbaraga zo kugaragaza kamere nyakuri y’umuntu, kandi bushobora guhindura imitekerereze ye, ndetse n’uko abona ibintu. (Soma mu Baheburayo 4:12.) Iyo umuntu agize ubumenyi nyakuri bw’Ibyanditswe, kandi agahuza imibereho ye n’amahame akiranuka ya Yehova, ashobora kuba incuti y’Imana kandi akagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka.
Yehova adufasha kwitegura igihe kizaza
10. (a) Kuki Yehova ari we wenyine ushobora kudutegurira igihe kizaza? (b) Ni irihe hinduka rikomeye riri hafi kugera ku isi yose?
10 Yehova ni we wenyine ushobora kudufasha kwitegura igihe kizaza, kubera ko azi ibigiye kuzabaho. Azi uko igihe kizaza kizaba kimeze (Yes 46:9, 10). Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi” (Zef 1:14). Kuri uwo munsi, amagambo aboneka mu Migani 11:4 azagaragara ko ari ukuri. Ayo magambo agira ati “ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w’uburakari, ariko gukiranuka kudukiza urupfu.” Igihe urubanza Yehova yaciriye isi ya Satani ruzaba rugeze, ikintu kizaba gifite agaciro ni ukwemerwa n’Imana. Amafaranga nta cyo azaba akimaze. Koko rero, muri Ezekiyeli 7:19 hagira hati “bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n’izahabu yabo izababera nk’ikintu cyanduye.” Kuba twaramenye ibyo bintu mbere y’igihe, bishobora kudufasha gufata imyanzuro irangwa n’ubwenge muri iki gihe.
11. Ni ubuhe buryo bumwe inyigisho ziva ku Mana zidufashamo kwitegura igihe kizaza?
11 Uburyo bumwe bwihariye inyigisho ziva ku Mana zidufashamo kwitegura umunsi wa Yehova, ni ukudufasha kumenya ibyo dukwiriye gushyira mu mwanya wa mbere. Intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo ati “utegeke abakire bo muri iyi si ya none ngo be kwiyemera, kandi be kwiringira ubutunzi butiringirwa, ahubwo biringire Imana.” Iyi nama yahumetswe ishobora kutugirira akamaro nubwo twaba tutari abakire. Isobanura iki? Aho gushyiraho imihati kugira ngo twirundanyirizeho ubutunzi, twagombye kwihatira ‘gukora ibyiza’ no ‘kuba abakire ku mirimo myiza.’ Nidushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, tuzaba ‘twibikiye ubutunzi buzatubera urufatiro rwiza rw’igihe kizaza’ (1 Tim 6:17-19). Imibereho nk’iyo irangwa no kwigomwa igaragaza ko twafashe imyanzuro myiza, kubera ko Yesu yavuze ati “umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe” (Mat 16:26, 27)? Kubera ko umunsi wa Yehova wegereje cyane, byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati “ni hehe mbika ubutunzi bwanjye? Ese ndi umugaragu w’Imana, cyangwa ndi umugaragu w’ubutunzi?”—Mat 6:19, 20, 24.
12. Kuki tutagombye gucika intege mu gihe bamwe basuzuguye umurimo wacu?
12 Mu ‘mirimo myiza’ Abakristo bagomba gukora ivugwa mu Ijambo ry’Imana, uw’ingenzi kuruta iy’indi ni uwo kurokora ubuzima, ukaba ukorwa binyuze mu kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Mat 24:14; 28:19, 20). Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, bamwe bashobora gusuzugura umurimo wacu. (Soma mu 1 Abakorinto 1:18-21.) Ariko ibyo ntibigabanya agaciro k’ubutumwa dutangaza, kandi ntibitesha agaciro uruhare tugira mu gutuma buri wese abona uburyo bwo kugira ukwizera bigishoboka (Rom 10:13, 14). Gufasha abandi kungukirwa n’inyigisho ziva ku Mana, bituma tubona imigisha myinshi.
Yehova aha imigisha abagaragu be iyo bigomwe
13. Ni iki Pawulo yigomwe kugira ngo atangaze ubutumwa bwiza?
13 Mbere y’uko intumwa Pawulo ahinduka Umukristo, yari yarahawe ubumenyi bwari kumufasha kuba umuntu ukomeye muri gahunda ya kiyahudi. Igihe yari afite imyaka itarenze 13, yavuye mu mugi yari yaravukiyemo wa Taruso, ajya i Yerusalemu kwigishwa na Gamaliyeli wari umwarimu w’Amategeko wubahwaga cyane (Ibyak 22:3). Nyuma y’igihe runaka, yatangiye kuba umwe mu bantu bateye imbere bo mu gihe cye, kandi iyo akomeza atyo, yashoboraga kuzaba umuntu ukomeye muri gahunda ya kiyahudi (Gal 1:13, 14). Amaze kwemera ubutumwa bwiza kandi agatangira kubwiriza, yasize ibyo byose. Ese Pawulo yigeze yicuza bitewe n’amahitamo yagize? Oya. Koko rero, yaranditse ati “mbona ko ibintu byose ari igihombo iyo ntekereje agaciro gahebuje k’ubumenyi bwerekeye Kristo Yesu, Umwami wanjye. Ku bwe nemeye guhomba ibintu byose, kandi mbitekereza ko ari ibishingwe rwose.”—Fili 3:8.
14, 15. Ni iyihe migisha tubona kubera ko turi “abakozi bakorana n’Imana”?
14 Kimwe na Pawulo, Abakristo bo muri iki gihe na bo bagira ibyo bigomwa kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza (Mar 10:29, 30). Ese hari icyo tubuze bitewe n’uko twagize ibyo twigomwa? Robert twavuze tugitangira, agaragaza ibyiyumvo asangiye na benshi agira ati “nta kintu na kimwe nicuza. Umurimo w’igihe cyose watumye ngira ibyishimo kandi ndanyurwa, ndetse watumye ‘nsogongera menya yuko Uwiteka agira neza.’ Igihe cyose nagiraga ibintu by’umubiri nigomwa kugira ngo nkurikire ibintu byo mu buryo bw’umwuka, Yehova yampaga ibiruta ibyo nigomwe. Mbese ni nk’aho nta cyo nigomwe, ahubwo narungutse gusa!”—Zab 34:9; Imig 10:22.
15 Niba nawe umaze igihe wifatanya mu murimo wo kubwiriza no kwigisha, nta gushidikanya ko wabonye igihe cyo gusogongera, ukabona ko Yehova ari mwiza. Mbese haba hari igihe wabwiraga abandi ubutumwa bwiza ukumva umwuka wa Yehova urimo kugufasha? Ese waba wariboneye abantu bashimishijwe no Ibyak 16:14)? Ese Yehova yaba yaragufashije kunesha inzitizi, wenda akagufasha kubona uburyo bwo kwagura umurimo wawe? Ese yaba yaragufashije mu bihe bigoye, bigatuma ukomeza kumukorera kandi wumvaga utakibishoboye (Fili 4:13)? Iyo twiboneye imbaraga za Yehova mu gihe dukora umurimo wo kubwiriza, bituma turushaho kubona ko ariho koko, ndetse tukumva turushijeho kumwegera (Yes 41:10). Ese kuba uri umwe mu ‘bakozi bakorana n’Imana’ mu murimo ukomeye wo kugeza ku bandi inyigisho itanga, si umugisha?—1 Kor 3:9.
kuba Yehova yarakinguye imitima yabo kugira ngo bemere ubutumwa (16. Ni ibihe byiyumvo ugira bitewe n’imihati ushyiraho, hamwe n’ibyo wigomwa kugira ngo ukore umurimo wo kugeza ku bandi inyigisho ziva ku Mana?
16 Abantu benshi bifuza kugera ku kintu gifite inyungu zirambye mu mibereho yabo. Twiboneye ko n’ibintu bitangaje bigerwaho muri iyi si byibagirana vuba. Ariko kandi, nta gushidikanya ko imirimo Yehova akora muri iki gihe ifitanye isano no kweza izina rye, yo itazigera yibagirana. Abagaragu be bazahora bayibuka iteka (Imig 10:7; Heb 6:10). Nimucyo duhe agaciro igikundiro dufite cyo kwifatanya mu murimo utazigera wibagirana wo kwigisha abandi ibihereranye n’inyigisho ziva ku Mana.
Ni gute wasubiza?
• Ni iki Yehova asaba abo yigisha?
• Ni gute inyigisho ziva ku Mana zituma imibereho y’abantu irushaho kuba myiza?
• Ni iyihe migisha tubona iyo dufasha abandi kungukirwa n’inyigisho ziva ku Mana?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Abantu bigishwa na Yehova bagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Ese kuba umwe mu ‘bakozi bakorana n’Imana’ si imigisha?