Mukomeze kugira imitekerereze nk’iyo Kristo yari afite
Mukomeze kugira imitekerereze nk’iyo Kristo yari afite
‘Mugire muri mwe imitekerereze nk’iyo Kristo Yesu yari afite.’—ROM 15:5.
1. Kuki twagombye kwigana imitekerereze nk’iyo Kristo yari afite?
YESU KRISTO yaravuze ati ‘nimuze munsange, munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure’ (Mat 11:28, 29). Iryo tumira rishishikaje rigaragaza neza imitekerereze irangwa n’urukundo ya Yesu. Nta muntu n’umwe ushobora kubera abandi urugero rwiza nk’uko yarubabereye. Nubwo yari Umwana w’Imana kandi afite imbaraga nyinshi n’ububasha bwinshi, yishyiraga mu mwanya w’abandi, kandi akabagirira impuhwe, by’umwihariko akabikorera ababaga bababaye.
2. Ni ibihe bintu byaranze Yesu tuzasuzuma?
2 Muri iki gice, ndetse no mu bindi bibiri bizakurikiraho, tuzasuzuma uko twarushaho kugira “imitekerereze ya Kristo,” uko twakomeza kuyigira ndetse n’uko twayigaragaza mu mibereho yacu (1 Kor 2:16). Tuzasuzuma ibintu bitanu: uko Yesu yitondaga kandi akicisha bugufi, uko yagwaga neza, uko yumviraga Imana, uko yaranzwe n’ubutwari ndetse n’uko yagaragaje urukundo rudacogora.
Mujye muvana isomo ku kuntu Kristo yitondaga
3. (a) Ni irihe somo ryo kwicisha bugufi Yesu yigishije abigishwa be? (b) Yesu yabyifashemo ate igihe abigishwa be bagaragazaga intege nke?
3 Yesu we Mwana w’Imana utunganye yemeye kuza ku isi kugira ngo akorere abantu badatunganye kandi b’abanyabyaha. Bamwe muri abo bantu ni bo bari kumwica. Icyakora, Yesu yakomeje kugira ibyishimo n’umuco wo kumenya kwifata (1 Pet 2:21-23). ‘Gutumbira’ urugero rwa Yesu bishobora kudufasha gukomeza kugira ibyishimo n’umuco wo kumenya kwifata mu gihe amakosa y’abandi no kudatungana kwabo bitugizeho ingaruka (Heb 12:2). Yesu yatumiriye abigishwa be ‘kwikorera umugogo we’ maze bakamwigiraho (Mat 11:29, reba ayo magambo ahagana hasi ku ipaji). Ni iki bari kumwigiraho? Kimwe mu bintu bari kwigira kuri Yesu, ni uko yitondaga, kandi akihanganira abigishwa be nubwo bakoraga amakosa. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yogeje ibirenge abigishwa be. Ibyo byatumye abigisha isomo batashoboraga kuzibagirwa, isomo ryo kuba abantu ‘boroheje mu mutima.’ (Soma muri Yohana 13:14-17.) Nyuma yaho, igihe Petero, Yakobo na Yohana bananirwaga “gukomeza kuba maso,” Yesu yiyumvishije intege nke zabo abigiranye ubugwaneza. Yarabajije ati ‘Simoni urasinziriye? Mukomeze kuba maso kandi mukomeze musenge, kugira ngo mutajya mu moshya. Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.’—Mar 14:32-38.
4, 5. Ni gute urugero rwa Yesu rudufasha kumenya uko twakwitwara mu gihe duhanganye no kudatungana kw’abandi?
4 Tubyifatamo dute iyo hari umuntu duhuje ukwizera ugaragaza umwuka wo kurushanwa, urakazwa n’ubusa cyangwa utinda kwemera inama agirwa n’abasaza cyangwa se iziturutse ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” (Mat 24:45-47)? Nubwo dushobora kubona ibikorwa bibi abantu bo muri iyi si ya Satani badukorera nk’ibintu bisanzwe, iyo ibikorwa nk’ibyo tubikorewe n’abo duhuje ukwizera, bishobora kutubera ikigeragezo gikomeye. Iyo ukudatungana kw’abandi kutubuza amahwemo, byaba byiza twibajije tuti ‘ni gute narushaho kwigana “imitekerereze ya Kristo?”’ Gerageza gukomeza kuzirikana ko Yesu atigeze arakarira abigishwa be, ndetse n’igihe bagaragazaga intege nke zo mu buryo bw’umwuka.
5 Reka dusuzume ibyabaye ku ntumwa Petero. Igihe Yesu yabwiraga Petero kuva mu bwato akaza aho yari ari agenda hejuru y’amazi, mu by’ukuri Petero yarabikoze mu gihe runaka. Hanyuma abonye ko umuyaga ari mwinshi, atangira kurohama. Ese Yesu yaba yaramurakariye cyane, maze akamubwira ati “icyo ni icyo kigukwiriye! Bikubere isomo?” Oya! Ahubwo ‘yahise arambura ukuboko aramufata, maze aramubwira ati “wa muntu ufite ukwizera guke we, ni iki gitumye uganzwa no gushidikanya”’ (Mat 14:28-31)? Ese turamutse tugiranye ikibazo n’umuvandimwe usa n’aho afite ukwizera guke, twaba twiteguye kurambura ukuboko mu buryo bw’ikigereranyo, maze tukamufasha kongera kugira ukwizera gukomeye? Nta gushidikanya, iryo ni ryo somo twakura mu gikorwa Yesu yakoreye Petero, igikorwa kigaragaza ko Yesu yitondaga.
6. Ni iki Yesu yigishije intumwa ze ku birebana no gushaka kuba umuntu ukomeye?
6 Nanone Petero yari mu ntumwa zahoraga zijya impaka zishaka kumenya ukomeye muri zo. Yakobo na Yohana bifuje kwicara umwe iburyo bwa Yesu undi ibumoso bwe, mu gihe cy’Ubwami bwe. Igihe Petero n’izindi ntumwa babyumvaga, bararakaye. Yesu yari azi ko iyo myifatire bashobora kuba barayikomoye aho bakuriye. Yarabahamagaye ngo bamwegere, maze arababwira ati “muzi ko abategetsi b’amahanga bayategeka, kandi ko abakomeye bayo bayatwaza igitugu. Ariko ibyo si ko bimeze muri mwe; ahubwo umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, agomba kuba umukozi wanyu. Kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wanyu.” Hanyuma Yesu yitanzeho urugero ati “ni kimwe n’uko Umwana w’umuntu ataje aje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.”—Mat 20:20-28.
7. Ni gute buri wese muri twe yagira uruhare mu gutuma itorero ryunga ubumwe?
7 Gutekereza ukuntu Yesu yicishaga bugufi bishobora kudufasha ‘kwitwara nk’[abana] bato’ mu bavandimwe bacu (Luka 9:46-48). Kubigenza dutyo bituma twunga ubumwe. Kimwe n’umubyeyi ufite umuryango munini, Yehova yifuza ko abana be “babana bunze ubumwe,” kandi bagakundana (Zab 133:1, NW). Yesu yasenze Se amusaba ko Abakristo b’ukuri bose bakunga ubumwe kugira ngo ‘isi imenye ko ari we wamutumye, kandi ko yabakunze nk’uko yamukunze’ (Yoh 17:23). Ku bw’ibyo, ubumwe bwacu butuma abantu bamenya ko turi abigishwa ba Kristo. Kugira ngo ubwo bumwe bushoboke, tugomba kubona ukudatungana kw’abandi nk’uko Kristo yakubonaga. Yesu yababariraga abandi, kandi yigishije ko iyo tubabariye abandi ari bwo gusa natwe tubabarirwa.—Soma muri Matayo 6:14, 15.
8. Ni iki ingero z’abantu bakoreye Imana igihe kirekire zishobora kutwigisha?
8 Nanone dushobora kwiga byinshi twiganye ukwizera kw’abantu bamaze imyaka myinshi bigana Kristo. Kimwe na Yesu, incuro nyinshi abo bantu biyumvisha ukudatungana kw’abandi. Bamenye ko kugaragaza impuhwe nka Kristo bidufasha “gufasha abadakomeye kwihangana mu ntege nke zabo,” kandi bigatuma twunga ubumwe. Byongeye kandi, bitera abagize itorero bose inkunga yo kugira imitekerereze nk’iya Kristo. Bifuza ko abavandimwe babo na bo bagira imitekerereze nk’iyo, nk’uko intumwa Pawulo yabyifurije Abakristo b’i Roma agira ati “Imana itanga ukwihangana n’ihumure ibahe kugira Rom 15:1, 5, 6). Ni koko, iyo dusenga Yehova twunze ubumwe bimuhesha ikuzo.
muri mwe imitekerereze nk’iyo Kristo Yesu yari afite, kugira ngo mushobore guhesha ikuzo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, n’akanwa kamwe kandi muhuje” (9. Kuki dukeneye umwuka wera kugira ngo twigane urugero rwa Yesu?
9 Yesu yashyize isano hagati yo kuba ‘uworoheje mu mutima’ no kwitonda, uwo ukaba ari umuco ugize imbuto y’umwuka wera w’Imana. Ku bw’ibyo, uretse kwiga ibihereranye n’urugero rwa Yesu, dukeneye umwuka wera wa Yehova kugira ngo dushobore kwigana urugero rwe mu buryo bukwiriye. Twagombye gusenga Imana tuyisaba umwuka wera, kandi tukihatira kugaragaza imbuto zawo, ari zo “urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata” (Gal 5:22, 23). Bityo, nitwigana urugero rwa Yesu rwo kwicisha bugufi n’urwo kwitonda, tuzashimisha Data wo mu ijuru Yehova.
Yesu yitaga ku bandi abigiranye ubugwaneza
10. Ni gute Yesu yagaragaje ubugwaneza?
10 Kugwa neza na byo ni imbuto y’umwuka wera. Buri gihe Yesu yitaga ku bandi abigiranye ubugwaneza. Abantu bose bashakaga Yesu babikuye ku mutima, ‘yabakiranaga urugwiro.’ (Soma muri Luka 9:11.) Ni iki twakwigishwa no kuba Yesu yaragaragazaga ubugwaneza? Umuntu ugwa neza arangwa n’urukundo, akarangwa n’ineza, akishyira mu mwanya w’abandi kandi akabitaho. Uko ni ko Yesu yari ameze. Yagiriraga impuhwe abantu “kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye.”—Mat 9:35, 36.
11, 12. (a) Tanga urugero rugaragaza ukuntu impuhwe za Yesu zagaragariraga mu byo yakoraga. (b) Ni iki urwo rugero rushobora kukwigisha?
11 Nanone kandi, impuhwe n’imbabazi Yesu yagiraga byagaragariraga mu bikorwa. Reka turebe urugero rumwe. Hari umugore wari umaze imyaka 12 arwaye indwara yo kuva amaraso. Akurikije Amategeko ya Mose, yari azi ko iyo mimerere yarimo yatumaga we, ndetse n’uwamukoragaho wese baba abantu banduye, ku buryo batashoboraga kujya mu iteraniro ry’ubwoko bw’Imana (Lewi 15:25-27). Icyakora, kuba uwo mugore yari yarumvise abantu bavuga neza Yesu bavuga ko yitaga ku bantu, byatumye yizera adashidikanya ko Yesu yari kumukiza. Ashobora kuba yaribwiraga ati “ninkora ku mwitero we byonyine, ndakira.” Yishyizemo akanyabugabo arabikora, maze yumva arakize.
12 Yesu yamenye ko hari umuntu umukozeho, nuko arahindukira ngo arebe uwo ari we. Uwo mugore ashobora kuba yaratinye ko Yesu amucyaha bitewe n’uko yari yishe Itegeko rya Mose. Yamwikubise imbere ahinda umushyitsi, maze amubwira ukuri kose. Ese Yesu yaba yaracyashye uwo mugore w’umukene kandi wababaraga? Si ko yabigenje! Ahubwo yamubwiye amagambo ahumuriza ati “mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije. Genda amahoro” (Mar 5:25-34). Mbega ukuntu ayo magambo agomba kuba yarahumurije uwo mugore!
13. (a) Ni hehe imyifatire ya Yesu yari itandukaniye n’iy’Abafarisayo? (b) Yesu yafataga ate abana?
13 Yesu yari atandukanye n’Abafarisayo batagiraga impuhwe. We ntiyigeze akoresha ububasha yari afite kugira ngo yongerere abantu imitwaro (Mat 23:4). Ahubwo yigishaga abantu inzira za Yehova abigiranye ubugwaneza kandi yihanganye. Yesu yagaragarizaga ubwuzu abigishwa be, akabagaragariza urukundo n’ineza igihe cyose, mbese yababereye incuti nyancuti (Imig 17:17; Yoh 15:11-15). Iyo abana babaga bari kumwe na Yesu, na bo bumvaga bisanzuye, kandi uko bigaragara na we yabisanzuragaho. Ntiyajyaga yumva ahuze cyane ku buryo ananirwa guhagarika ibyo yakoraga kugira ngo amarane igihe n’abana. Umunsi umwe, abigishwa be bari bagifite ubwibone nk’ubw’abayobozi b’amadini bari babakikije, bagerageza kubuza abantu kuzanira Yesu abana babo kugira ngo abakoreho. Yesu ntiyashimishijwe no kuba abigishwa be barabigenje batyo. Yarababwiye ati “nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.” Hanyuma yifashishije abana kugira ngo yigishe abigishwa be isomo ry’ingenzi. Yaravuze ati “ndababwira ukuri yuko umuntu wese utakira ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo rwose.”—Mar 10:13-15.
14. Ni izihe nyungu abana babona iyo bitaweho mu buryo buzira ubwikunde?
14 Tekereza ukuntu bamwe muri abo bana bashobora kuba barumvise bameze nyuma y’imyaka myinshi, ubwo bari barabaye abagabo n’abagore, bibutse ko Yesu Kristo ‘yabateruye akabaha umugisha’ (Mar 10:16)! Abana bo muri iki gihe na bo bazajya bishima nibibuka ukuntu abasaza n’abandi bantu babagaragarije ko babitaho babikuye ku mutima kandi mu buryo buzira ubwikunde. Icy’ingenzi kurushaho ni uko iyo abana bitaweho n’abagize itorero muri ubwo buryo buzira ubwikunde kuva bakiri bato, bamenya ko umwuka wa Yehova uri mu bwoko bwe.
Mujye mugaragaza ubugwaneza mu isi itarangwamo ubugwaneza
15. Kuki tutagombye gutangazwa n’uko muri iki gihe abantu batakigaragariza abandi ubugwaneza?
15 Muri iki gihe, abantu benshi bumva nta gihe cyo kugaragariza abandi ubugwaneza bafite. Ku bw’ibyo, buri munsi abagize ubwoko bwa Yehova bahangana n’umwuka w’iyi si, baba bari ku ishuri, ku kazi, mu ngendo, cyangwa mu murimo wo kubwiriza. Nubwo kutagaragarizwa ubugwaneza bishobora kuduca intege, ntibyagombye kudutangaza. Yehova yahumekeye Pawulo kugira ngo atuburire mbere y’igihe ko ubuzima bwo muri ibi bihe birushya by’‘iminsi y’imperuka,’ bwari gutuma Abakristo b’ukuri bajya bahura n’abantu ‘bikunda, [kandi] badakunda ababo.’—2 Tim 3:1-3.
16. Ni gute twatuma mu itorero harangwa ubugwaneza nk’ubwa Kristo?
16 Ariko mu itorero rya gikristo ry’ukuri ho, haboneka ihumure utasanga muri iyi si itarangwa n’ubugwaneza. Buri wese muri twe yiganye Yesu, ashobora gutuma mu itorero harangwamo umwuka w’ubugwaneza. Ni gute twabigeraho? Twatangira twita ku bantu benshi bari mu itorero bakeneye ko tubafasha kandi tukabatera inkunga, bitewe n’uko bahanganye n’ibibazo by’uburwayi cyangwa indi mimerere ibabaje. Muri iyi “minsi y’imperuka,” ibibazo nk’ibyo bishobora kwiyongera, ariko si bwo bwa mbere byaba bibayeho. Mu bihe bya kera, Abakristo bahuye n’ibibazo nk’ibyo. Nk’uko Abakristo bo muri icyo gihe babaga bakenewe gufashwa n’Abakristo bagenzi babo, no muri iki gihe birakenewe. Urugero, Pawulo yateye Abakristo inkunga yo ‘guhumuriza abihebye, gushyigikira abadakomeye, [no] kwihanganira bose’ (1 Tes 5:14). Ibyo bikubiyemo kugaragaza ubugwaneza nk’uko Kristo yabigenzaga.
17, 18. Ni ubuhe buryo dushobora kugaragazamo ubugwaneza twigana Yesu?
17 Abakristo bafite inshingano yo ‘kwakira abavandimwe’ mu bugwaneza no kubitaho nk’uko Yesu yari kubitaho. Twagombye kugaragariza abavandimwe ko tubitayeho tubivanye ku mutima, 3 Yoh 5-8). Nk’uko Yesu yafataga iya mbere akagaragariza abandi impuhwe, natwe twagombye guhora tubera abandi isoko y’ihumure.—Yes 32:2; Mat 11:28-30.
baba abo tumaze igihe tuziranye cyangwa abo tumenye vuba (18 Buri wese muri twe ashobora kugaragaza ubugwaneza yita cyane ku cyatuma abandi bamererwa neza. Jya ushakisha uburyo wabigeraho. Pawulo yatugiriye inama igira iti “ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe, buri wese agaragarize mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu. Ku birebana no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere” (Rom 12:10). Ibyo bikubiyemo kwigana urugero rwa Kristo, kwita ku bandi ubigiranye ubwuzu n’ubugwaneza no kwitoza kugaragaza ‘urukundo ruzira uburyarya’ (2 Kor 6:6). Pawulo yagaragaje ibiranga urwo rukundo rumeze nk’urwa Kristo agira ati “urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwiyemera” (1 Kor 13:4). Aho kugira ngo tugirire inzika abavandimwe na bashiki bacu, dukwiriye kumvira inama igira iti “mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose nk’uko Imana na yo yabababariye rwose binyuze kuri Kristo.”—Efe 4:32.
19. Ni ibihe bintu byiza bigerwaho kubera ko twagaragarije abandi ubugwaneza nk’ubwa Kristo?
19 Iyo twihatiye kugira ubugwaneza nk’ubwa Kristo, kandi tukabugaragaza mu bihe byose ndetse no mu mimerere iyo ari yo yose, biduhesha imigisha myinshi. Bizatuma umwuka wa Yehova ukorera mu itorero, maze buri wese mu barigize agaragaze imbuto z’umwuka. Nanone kandi, nidukurikiza urugero Yesu yadusigiye kandi tugafasha n’abandi kubigenza batyo, tuzishima kandi turangwe n’ubumwe muri gahunda yacu yo gusenga, kandi bizashimisha Imana. Ku bw’ibyo, nimucyo mu mishyikirano tugirana n’abandi tujye duhora twihatira kurangwa n’umuco wo kwitonda n’ubugwaneza nk’uko Yesu yabigenzaga.
Ese wasobanura?
• Ni gute Yesu yagaragaje ko ‘yitondaga kandi ko yari yoroheje mu mutima’?
• Ni gute Yesu yagaragaje ubugwaneza?
• Ni mu buhe buryo twagaragazamo kwitonda n’ubugwaneza nk’ibya Kristo muri iyi si mbi?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Ese ukwizera k’umuvandimwe wacu kuramutse gucogoye nk’uko byagenze kuri Petero, twamufasha?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Ni gute wagira uruhare mu gutuma mu itorero harangwa umwuka w’ubugwaneza?