Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ‘ushinze imizi kandi wubatswe ku rufatiro ruhamye’?

Ese ‘ushinze imizi kandi wubatswe ku rufatiro ruhamye’?

Ese ‘ushinze imizi kandi wubatswe ku rufatiro ruhamye’?

ESE waba warigeze kwitegereza igiti kinini gihungabanywa n’inkubi y’umuyaga ukaze? Nubwo icyo giti kiba gihuhwa n’umuyaga ufite imbaraga nyinshi, ntikigwa. Kubera iki? Impamvu ni uko kiba gifite imizi ikomeye ishoye kure mu butaka. Natwe dushobora kumera nk’icyo giti. Niba dukomeza ‘gushinga imizi [no] kubakwa ku rufatiro ruhamye,’ tuzashobora kwihanganira ibigeragezo bikaze dushobora guhura na byo mu mibereho yacu (Efe 3:14-17). Urwo rufatiro ni uruhe?

Ijambo ry’Imana rivuga ko ‘Kristo Yesu ubwe ari we buye ry’urufatiro rikomeza imfuruka’ z’itorero rya gikristo (Efe 2:20; 1 Kor 3:11). Twebwe Abakristo duterwa inkunga yo ‘gukomeza kugenda twunze ubumwe na we, dushinze imizi muri we, twubatswe muri we kandi dushikamye mu kwizera.’ Nitubigenza dutyo, tuzashobora kwihanganira ibitero byose bigamije gusenya ukwizera kwacu, hakubiyemo n’ibituruka ku ‘magambo yoshya’ ashingiye ku ‘bitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro’ by’abantu.—Kolo 2:4-8.

“Ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu”

Ariko se ni gute dushobora ‘gushinga imizi’ no ‘gushikama mu kwizera’? Mu buryo bw’ikigereranyo, uburyo bumwe bw’ingenzi twashoramo imizi, ni ukwiyigisha Ijambo ry’Imana ryahumetswe dushyizeho umwete. Yehova yifuza ko ‘twiyumvisha neza hamwe n’abera bose, ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu’ bw’ukuri ko muri Bibiliya (Efe 3:18). Ku bw’ibyo, nta Mukristo wagombye kumva ko gusobanukirwa mu buryo buciriritse, akamenya gusa “ibintu by’ibanze” biri mu Ijambo ry’Imana, bihagije (Heb 5:12; 6:1). Ahubwo buri wese muri twe yagombye gushishikarira kurushaho gusobanukirwa ukuri kwa Bibiliya.—Imig 2:1-5.

Birumvikana ko ibyo bidashatse kuvuga ko kumenya ibintu byinshi ari byo byonyine dukeneye kugira ngo tube ‘dushinze imizi kandi twubatswe’ mu kuri. Kandi koko na Satani azi ibiri muri Bibiliya. Hari ikindi kintu gikenewe. ‘Dukeneye kumenya urukundo rwa Kristo, [rwo] ruruta kure cyane ubumenyi’ (Efe 3:19). Icyakora, iyo twiyigishije tubitewe n’uko dukunda Yehova n’ukuri, kongera ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana bikomeza ukwizera kwacu.—Kolo 2:2.

Suzuma uko ubumenyi bwawe bungana

None se uhereye ubu, kuki utasuzuma ubumenyi ufite ku bintu bike mu bigize ukuri kw’ingenzi dusanga muri Bibiliya? Kubigenza utyo bishobora kugufasha kurushaho kwiyigisha Bibiliya ushyizeho umwete. Urugero, soma imirongo itangira urwandiko Pawulo yandikiye Abefeso. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Urwandiko rwandikiwe Abefeso.”) Numara gusoma iyo mirongo, wibaze uti “ese ndumva icyo amagambo agize iyi mirongo yanditse mu nyuguti ziberamye ari mu gasanduku, asobanura?” Reka dusuzume iyo mirongo umwe ku wundi.

Batoranyijwe “urufatiro rw’isi rutarashyirwaho”

Pawulo yandikiye bagenzi be bari bahuje ukwizera ati “[Imana] yadutoranyirije mbere y’igihe kuzaduhindura abana bayo binyuze kuri Yesu Kristo.” Koko rero, Yehova yateganyije ko yari guhindura abantu bamwe abana be, bakaba bamwe mu bagize umuryango we utunganye wo mu ijuru. Abo bantu bari guhinduka abana b’Imana, bagombaga kuzategekana na Kristo ari abami n’abatambyi (Rom 8:19-23; Ibyah 5:9, 10). Igihe Satani yarwanyaga bwa mbere ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, yumvikanishije ko abantu Imana yaremye hari icyo baburaga. Ku bw’ibyo, byari bikwiriye ko Yehova ahitamo abagize uwo muryango w’abantu, akaba ari bo amaherezo bagira uruhare mu gukuraho ububi bwose, hakubiyemo na nyirabayazana wabwo, ari we Satani. Ariko kandi, Yehova ntiyigeze agena mbere y’igihe buri muntu mu bari guhinduka abana be. Ahubwo Imana yagennye ko hari kubaho itsinda ry’abantu bari gutegekana na Kristo mu ijuru.—Ibyah 14:3, 4.

Ni iyihe ‘si’ Pawulo yerekezagaho igihe yandikiraga Abakristo bagenzi be, ko mu rwego rw’itsinda, bari baratoranyijwe “urufatiro rw’isi rutarashyirwaho”? Ntiyerekezaga ku gihe cyabayeho mbere y’uko Imana irema isi cyangwa abantu. Ibyo byaba binyuranyije n’ubutabera. None se ni gute Adamu na Eva bashoboraga kuryozwa ibyo bakoze, niba mbere y’uko baremwa Imana yari yarateganyije ko bari gucumura? Ku bw’ibyo se, ni ryari Imana yateganyije uko yari gukemura ibibazo byavutse igihe Adamu na Eva bafatanyaga na Satani kwigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bwayo? Yehova yabikoze nyuma yo kwigomeka kw’ababyeyi bacu ba mbere, ni ukuvuga mbere y’uko isi y’abantu badatunganye ibaho, kuko icyo gihe ari bwo habayeho abantu bakeneye gucungurwa.

“Nk’uko ubutunzi bw’ubuntu butagereranywa bwayo buri”

Kuki Pawulo yavuze ko ubwo buryo Imana yateganyije buvugwa mu mirongo ya mbere y’igitabo cy’Abefeso bwabayeho ‘nk’uko ubutunzi bw’ubuntu [bw’Imana] butagereranywa buri’? Ibyo yabivuze ashaka kugaragaza ko Yehova atahatirwaga gucungura abantu badatunganye.

Ubusanzwe nta n’umwe muri twe uvukana uburenganzira bwo gucungurwa. Icyakora, Yehova yashyizeho uburyo bwihariye bwo kuducungura abitewe n’urukundo rwinshi yakunze umuryango w’abantu. Nk’uko Pawulo yabivuze, gucungurwa kwacu tubikesha ubuntu butagereranywa kubera ko tudatunganye kandi tukaba dukora ibyaha.

Ibanga ryera ry’umugambi w’Imana

Mu mizo ya mbere, Imana ntiyahishuye uko yari gukemura ibibazo Satani yateje. Ibyo byari “ibanga ryera” (Efe 3:4, 5). Nyuma yaho, itorero rya gikristo rimaze gushingwa, Yehova yahishuye mu buryo burambuye uko yari kuzasohoza umugambi w’ibanze uhereranye n’isi n’abantu. Pawulo yasobanuye ko igihe ‘ibihe byagenwe byari kugera ku ndunduro’ Imana yari gushyiraho “ubuyobozi,” ni ukuvuga uburyo bwo gutegeka bwari gutuma ibiremwa byayo bifite ubwenge bihurizwa hamwe.

Icyiciro cya mbere cy’uko guhurizwa hamwe cyatangiye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, igihe Yehova yatangiraga gukorakoranya abari gutegekana na Kristo mu ijuru (Ibyak 1:13-15; 2:1-4). Icyiciro cya kabiri cyari kuba icyo gukorakoranya abafite ibyiringiro byo kuba muri paradizo ku isi bayobowe n’Ubwami bwa Mesiya (Ibyah 7:14-17; 21:1-5). Ijambo “ubuyobozi” ntiryerekeza ku Bwami bwa Mesiya, kubera ko mbere y’umwaka wa 1914 bwari butaratangira gutegeka. Ahubwo iryo jambo ryerekeza ku byo Imana yari gukora kugira ngo isohoze umugambi wayo wo guhuriza hamwe ibiremwa byayo byose.

“Mube abantu bakuze rwose ku birebana n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu”

Nta gushidikanya ko kugira gahunda nziza yo kwiyigisha bizagufasha gusobanukirwa neza “ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu” bw’ukuri. Ariko kandi, biranashoboka ko ubuzima burangwa n’imihihibikano bwo muri iki gihe bwatuma byorohera Satani kutubuza gahunda yacu yo kwiyigisha buri gihe, cyangwa agatuma tuyireka burundu. Ntukemere ko abigeraho. Jya ukoresha “ubwenge” Imana yaguhaye kugira ngo ube umuntu ‘ukuze rwose ku birebana n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu’ (1 Yoh 5:20; 1 Kor 14:20). Kora uko ushoboye usobanukirwe impamvu wemera ibyo wizera, kandi urebe niba buri gihe ushobora gutanga ‘impamvu z’ibyiringiro ufite.’—1 Pet 3:15.

Tekereza iyo uza kuba uri mu itorero ryo muri Efeso igihe urwandiko Pawulo yabandikiye rwasomwaga. Ese amagambo ye ntiyari gutuma wifuza kongera ‘ubumenyi nyakuri bw’Umwana w’Imana’ (Efe 4:13, 14)? Yego rwose. Ku bw’ibyo rero, reka no muri iki gihe ayo magambo ya Pawulo atume ubigenza utyo. Gukunda Yehova cyane no kugira ubumenyi nyakuri bw’Ijambo rye, bizatuma ukomeza ‘gushinga imizi kandi wubakwe ku rufatiro ruhamye’ rwa Kristo. Muri ubwo buryo, uzashobora kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose Satani ashobora kuguteza mbere y’uko iherezo ry’iyi si mbi rigera.—Zab 1:1-3; Yer 17:7, 8.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 27]

 “Urwandiko rwandikiwe Abefeso”

“Hasingizwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, kuko yaduhereye imigisha yose yo mu buryo bw’umwuka ahantu ho mu ijuru twunze ubumwe na Kristo, nk’uko yadutoranyije twunze ubumwe na we urufatiro rw’isi rutarashyirwaho, kugira ngo tube abera kandi tudafite inenge imbere yayo mu rukundo. Kuko yadutoranyirije mbere y’igihe kuzaduhindura abana bayo binyuze kuri Yesu Kristo, bihuje n’uko ibyishimira kandi ibishaka, kugira ngo isingizwe bitewe n’ubuntu butagereranywa bwayo bw’ikuzo yatugaragarije binyuze ku Mwana wayo ikunda, ibigiranye ineza. Binyuze kuri we, twarabohowe tubikesheje incungu yatanzwe binyuze ku maraso ye. Ni koko, twababariwe ibyaha byacu, nk’uko ubutunzi bw’ubuntu butagereranywa bwayo buri. Yatugaragarije ubwo buntu bwayo bwinshi butagereranywa kandi iduha ubwenge bwose n’ubushishozi, mu buryo bw’uko yatumenyesheje ibanga ryera ry’ibyo ishaka. Iryo banga rihuje n’ibyo Imana yishimira cyane yagambiriye muri yo, igamije gushyiraho ubuyobozi, kugira ngo ibihe byagenwe nibigera ku ndunduro, ibintu byose bizongere guteranyirizwa hamwe muri Kristo, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi.”—Efe 1:3-10.