Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wagennye igihe cyo kwiyigisha Bibiliya?

Ese wagennye igihe cyo kwiyigisha Bibiliya?

Ese wagennye igihe cyo kwiyigisha Bibiliya?

MU MWAKA ushize, Inteko Nyobozi yatangaje ihinduka rya gahunda y’amateraniro. Iryo hinduka ryatumye haboneka igihe gihagije cyo kwiga Bibiliya no kuyiganiraho mu muryango. Niba uri umutware w’umuryango, jya ukora ibishoboka byose kugira ngo uyobore icyigisho cy’umuryango buri gihe, kandi gifitiye akamaro abagize umuryango wawe. Abantu bashakanye ariko badafite abana, bazakoresha icyo gihe kugira ngo bigire hamwe Bibiliya. Kubera ko abavandimwe na bashiki bacu batarashaka baba badafite inshingano z’umuryango, bazakoresha neza icyo gihe biyigisha Bibiliya.

Abantu benshi bagiye bavuga amagambo agaragaza ko bishimiye iyo gahunda yabafashije kugira Umugoroba w’iby’Umwuka mu Muryango. Urugero, umusaza w’itorero witwa Kevin yaranditse ati “sinabona amagambo yo gushimira yagaragaza ukuntu mu itorero ryacu twumva tumeze. Jye n’abandi basaza bo mu itorero ryacu tujya tuganira ku bihereranye n’uko dukoresha uwo mugoroba kugira ngo dukore ibyo Inteko Nyobozi idusaba, ari byo kwigana Bibiliya n’abagize imiryango yacu.”

Jodi ufite umugabo w’umusaza yaranditse ati “dufite abakobwa batatu, umwe afite imyaka 15, undi afite 11, naho undi afite 2. Vuba aha duherutse kwimukira mu itorero rikoresha ururimi rw’amarenga. Gutegura amateraniro yose bidusaba igihe kinini no gushyiraho imihati. Ariko kubera iri hinduka, ubu dufite umugoroba w’inyongera, utuma twita kuri gahunda y’iby’umwuka mu muryango!”

Umugabo witwa John n’umugore we JoAnn b’abapayiniya b’igihe cyose, baranditse bati “ntitwagiraga icyigisho cy’umuryango buri gihe, bitewe n’uko twagombaga kugishakira umwanya mu gihe dukoresha mu bindi bikorwa by’itorero. Iyi gahunda nshya ni impano twahawe na Yehova, kandi iyo tuyikurikije nk’uko byateganyijwe, itugarurira ubuyanja mu buryo bw’umwuka.”

Tony, akaba ari umuvandimwe utarashaka uri mu kigero cy’imyaka 20, yashyize gahunda ye yo kwiyigisha Bibiliya ku wa Kabiri nimugoroba. Ikindi gihe gisigaye mu cyumweru, agikoresha mu gutegura amateraniro. Nyamara Tony agira ati “ntegerezanya amatsiko menshi ko ku wa Kabiri hagera.” Kubera iki? Tony abisobanura agira ati “uwo mugoroba ni igihe cyanjye cyihariye mba ndi kumwe na Yehova. Mu gihe cy’amasaha agera kuri abiri, niga ingingo zituma imishyikirano mfitanye na Yehova irushaho gukomera. Kuba mfite icyo gihe cy’inyongera cyo kwiyigisha, bituma mbona uko ntekereza ku mirongo ya Bibiliya nsoma.” Ibyo byamugiriye akahe kamaro? Yagize ati “inama za Yehova zacengeye mu mutima wanjye kuruta uko byari bimeze mbere.” Yatanze urugero agira ati “mu gitabo gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya (Étude perspicace des Écritures), nasomyemo ibihereranye n’ubucuti Dawidi na Yonatani bari bafitanye. Kuba Yonatani ataragiraga ubwikunde byanyigishije ibintu byinshi. Urugero rwe rwamfashije gusobanukirwa kurushaho icyo kuba incuti nziza ari cyo. Mu by’ukuri, buri wa Kabiri nimugoroba mba ntegerezanyije amatsiko gutahura ibintu nk’ibyo by’agaciro kenshi!”

Nta gushidikanya, abagaragu ba Yehova bose bazungukirwa no gukoresha neza icyo gihe cy’inyongera cyagenewe kwiyigisha Bibiliya mu buryo bufite ireme, hamwe na gahunda y’iby’umwuka mu muryango.