Icyigisho cy’umuryango ni ingenzi kugira ngo tuzarokoke
Icyigisho cy’umuryango ni ingenzi kugira ngo tuzarokoke
TEKEREZA ukuntu ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ izaba iteye ubwoba (Ibyah 16:14)! Umuhanuzi Mika yakoresheje imvugo y’ikigereranyo ishishikaje, maze arandika ati ‘imisozi izayenga, n’ibikombe bizasaduka nk’ibishashara bishongeshwa n’umuriro, nk’amazi atemba ku gacuri’ (Mika 1:4). Ni akahe kaga kazagera ku badakorera Yehova? Ijambo ry’Imana rigira riti “uwo munsi abishwe n’Uwiteka bazaba hose uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi.”—Yer 25:33.
Mu kuzirikana iyo miburo, byaba byiza abatware b’imiryango, abenshi muri bo bakaba barera abana ari bonyine, batekereje ku bana babo bamaze kugira ubushobozi bwo gutekereza, maze bakibaza bati “ese bazarokoka ako kaga?” Bibiliya itanga icyizere ivuga ko bazarokoka niba imishyikirano bafitanye na Yehova ihuje neza n’ikigero bagezemo.—Mat 24:21.
Akamaro k’icyigisho cy’umuryango
Mubyeyi, jya ukora uko ushoboye kose kugira ngo urere abana bawe ‘ubahana nk’uko Yehova ashaka kandi ubatoza kugira imitekerereze nk’iye’ (Efe 6:4). Kwigana Bibiliya n’abana bawe bifite akamaro cyane. Twifuza ko abana bacu bamera nk’Abakristo b’i Filipi Pawulo yashimye kubera ko bumviraga Yehova babikunze. Yaranditse ati “abo nkunda, nk’uko buri gihe mwumviraga, atari mu gihe mpari gusa, ahubwo noneho murusheho kumvira mubikuye ku mutima ubu ntahari, mukomeze gusohoza agakiza kanyu mutinya kandi muhinda umushyitsi.”—Fili 2:12.
Ese abana bawe bumvira amategeko ya Yehova n’igihe utari kumwe na bo? Bitwara bate iyo bari ku ishuri? Ni gute wafasha abana bawe kwemera ko amategeko ya Yehova arangwa n’ubwenge, ku buryo bayoborwa na yo n’igihe udahari?
Kugira icyigisho cy’umuryango bishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma umwana wawe agira ukwizera gukomeye. Ku bw’ibyo, nimucyo dusuzume ibintu bitatu by’ingenzi bizatuma gahunda y’icyigisho cy’umuryango igira icyo igeraho.
Jya ugira gahunda ihoraho
Mu rurimi rw’umwimerere, amagambo ngo “umunsi umwe” ari muri Yobu 1:6, agaragaza ko abana b’Imana b’abamarayika bajya imbere y’Imana ku gihe cyagenwe (Yobu 1:6). Wowe n’abana bawe mujye mubigenza mutyo. Mujye mugenera icyigisho cy’umuryango umunsi n’igihe bizwi, kandi mubyubahirize. Byongeye kandi, mujye muteganya ikindi gihe mwakwimuriraho iyo gahunda mu gihe habayeho ibintu mutari mwiteze bikababuza kubahiriza gahunda musanganywe.
Uko igihe kizagenda gihita, ntimuzemere ko hagira ikibabuza kubahiriza iyo gahunda. Zirikana ko abana bawe ari bo ugomba guheraho wigisha Bibiliya. Koko rero, Satani yifuza kubaconshomera (1 Pet 5:8). Nuramuka usimbuje icyigisho cy’umuryango kureba televiziyo cyangwa ibindi bikorwa bitagira umumaro, Satani azaba yageze ku ntego ye.—Efe 5:15, 16; 6:12; Fili 1:10.
Jya ushyiramo ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi
Kunguka ubumenyi si yo ntego yonyine y’icyigisho cy’umuryango. Jya wihatira gushyiramo ibintu bakenera buri munsi. Mu buhe buryo? Rimwe na rimwe ujye uhitamo ingingo zirimo ibyo abana bawe bashobora kuzahura na byo mu minsi cyangwa mu byumweru bizakurikiraho. Urugero, ushobora gushyiramo imyitozo igaragaza uko mwatangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza. Abakiri bato bashimishwa no gukora ibintu bazi neza. Gusubiramo iyo myitozo no gutekereza ku buryo bwo gutsinda imbogamirabiganiro, bizatuma barushaho kwigirira icyizere mu gihe bazaba bifatanya mu buryo butandukanye bugize umurimo wo kubwiriza Ubwami.—2 Tim 2:15.
Nanone mushobora gukora imyitozo yafasha abana banyu guhangana n’amoshya y’urungano. igice cya 15 cy’igitabo kivuga ibibazo abakiri bato bibaza (Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques), Umubumbe wa 2. Ku ipaji yacyo ya 132 na 133, hari agatwe kagira kati “Guhangana n’amoshya y’urungano.” Aho haboneka ibitekerezo byafasha umwana wawe kumenya uko yasubiza bitamugoye, kandi hakerekana ukuntu yabigeraho. Amagambo ari ku mpera y’ipaji ya 133, atera abakiri bato inkunga agira ati “jya usubiramo ibitekerezo watanga usubiza urungano rwawe uri kumwe n’umubyeyi wawe cyangwa incuti yawe ikuze mu buryo bw’umwuka.” Rimwe na rimwe mujye muteganya gukora imyitozo nk’iyo mu cyigisho cy’umuryango.
Mu cyigisho cy’umuryango, mushobora kwifashishaIcyigisho cy’umuryango gituma ababyeyi babona uburyo bwo kwereka abana babo akamaro ko kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka. Ku bihereranye n’ibyo, igitabo kivuga ibibazo abakiri bato bibaza (Les jeunes s’interrogent), Umubumbe wa 2 mu gice cya 38, ku mutwe uvuga ngo “Ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye?,” gitanga ibitekerezo byiza cyane. Mu gihe musuzuma icyo gice, jya ufasha umwana wawe kubona ko gushyira gahunda yo gusenga Yehova mu mwanya wa mbere mu mibereho ye, biruta ikindi kintu cyose ashobora gukora. Fasha umwana wawe kugira icyifuzo cyo gukora umurimo w’ubupayiniya, gukora kuri Beteli, kwiga Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo cyangwa kwifatanya mu murimo w’igihe cyose mu bundi buryo.
Icyitonderwa: ababyeyi bamwe, nubwo baba bafite intego nziza rwose, bibanda ku bintu bifuza ko umwana wabo yazakora, bakirengagiza kumushimira ibyo yamaze kugeraho. Birumvikana ko ari byiza gutera abana inkunga yo kwishyiriraho intego nziza, urugero nko gukora kuri Beteli cyangwa umurimo w’ubumisiyonari. Ariko kandi, mu gihe mubikora mujye mwitonda kugira ngo ibyo mushaka ko umwana wanyu azageraho bitamuca intege, bityo mugatuma azinukwa (Kolo 3:21). Buri gihe mujye mwibuka ko umwana wanyu agomba gukunda Yehova n’umutima we; si uwanyu (Mat 22:37). Ku bw’ibyo, mujye mushakisha uko mwashimira umwana wanyu igihe akoze neza, kandi mwirinde kwibanda ku byo atakoze neza. Mujye mufasha umwana wanyu kwishimira ibintu byose Yehova yakoze. Hanyuma mumureke agaragaze ko ashimira Yehova ku bw’ineza ye.
Jya utuma icyigisho cy’umuryango gishimisha abacyifatanyamo
Ikintu cya gatatu cy’ingenzi gituma icyigisho cy’umuryango kigira icyo kigeraho, ni ugutuma gishimisha. Ni gute wabigeraho? Wenda hari igihe mushobora gutega amatwi darame cyangwa mukareba videwo y’Abahamya ba Yehova kandi mukayiganiraho. Uretse n’ibyo mushobora gusomera hamwe Bibiliya, buri wese mu bagize umuryango agahabwa aho asoma.
Mu magazeti yacu y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! harimo ingingo zishobora gukoreshwa mu cyigisho cy’umuryango. Urugero, ushobora gukoresha ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ni gute wasubiza?,” iboneka ku ipaji ya 31 ya buri Réveillez-vous! Mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi igenewe abantu bose, hajya hasohokamo ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Urubuga rw’abakiri bato.” Izo ngingo zigenda zisimburana n’izindi z’uruhererekane zigenewe abakiri bato, zifite umutwe uvuga ngo “Jya wigisha abana bawe.”
Ibice bisohoka muri Réveillez-vous! mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Urubyiruko ruribaza,” hamwe n’igitabo kivuga ibibazo abakiri bato bibaza (Les jeunes s’interrogent), Umubumbe wa 2, bifitiye akamaro ababyeyi bafite abana b’ingimbi n’abangavu. Mu gihe muzaba mukoresha icyo gitabo, ntimuzirengagize agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ni iki ubitekerezaho?,” kaboneka ku mpera za buri gice. Ako gasanduku gafite akamaro karenze ako gusubiramo. Ibibazo birimo bishobora gukoreshwa hategurwa icyigisho cy’umuryango.
Ariko ujye ugira amakenga kugira ngo icyigisho cy’umuryango kidahinduka nk’ikizamini. Urugero, ntukagerageze guhatira umwana wawe gusoma mu ijwi riranguruye ibyo yanditse ku mapaji ariho amagambo ngo “Aho kwandika,” cyangwa ahandi hantu hari umwanya umwana asabwa kwandikamo. Mu “Ijambo rigenewe ababyeyi,” riri ku ipaji ya 3 muri icyo gitabo, hagira hati “kugira ngo mutere inkunga abana banyu b’ingimbi cyangwa b’abangavu kwandika mu gitabo cyabo bisanzuye, mujye mubaha umwanya wo kwiherera. Hari igihe nyuma yaho bashobora kuzabibwirira ibyo banditse.”
Nimukomeza kugira icyigisho cy’umuryango kuri gahunda, mukiga ibintu abagize umuryango bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi mugatuma icyigisho cy’umuryango gishimisha, Yehova azabaha imigisha ku bw’imihati muzaba mwashyizeho. Icyo gihe cyihariye cyagenewe gahunda y’iby’umwuka mu muryango kizatuma abo mukunda bakomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 31]
Jya uhorana ibintu bishya byo kwiga
“Iyo twabaga turimo twigana n’abakobwa bacu bakiri bato, jye n’umugabo wanjye twatangaga ibitekerezo ku kintu kizigwaho mu materaniro, hanyuma tugasaba abakobwa bacu kudushushanyiriza incamake y’ibyo tuziga. Rimwe na rimwe twakinaga inkuru zo muri Bibiliya cyangwa tukitoza uburyo bwo gutangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza. Twagenaga ibyo turi bwige dukurikije imyaka yabo, ibyabashishikazaga, ibyabateraga inkunga n’ibyabasetsaga.”—J.M., wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
“Kugira ngo dufashe umuhungu w’umugore twiganaga Bibiliya kumenya uko mu bihe bya kera bakoreshaga imizingo, twacapye igitabo cya Yesaya twasibye imibare iranga ibice n’imirongo. Twateranyije izo mpapuro ziba nk’urupapuro rurerure, hanyuma twomeka uduti ku mpera zombi, waruzinga rukamera nk’umuzingo. Hanyuma uwo mwana agerageza gukora ibyo Yesu yakoze igihe yari mu isinagogi y’i Nazareti. Iyo nkuru dusanga muri Luka 4:16-21, ivuga ko Yesu ‘yarambuye umuzingo wa [Yesaya] agashaka’ aho yifuzaga gusoma (Yes 61:1, 2). Icyakora, igihe uwo mwana yageragezaga gukora ibyo Yesu yakoze, kubona muri Yesaya 61 akoresheje umuzingo muremure utagira ibice n’imirongo, byaramugoye. Uwo mwana yatangajwe n’ubuhanga Yesu yari afite mu gukoresha imizingo, maze ariyamirira ati ‘Yesu yari atangaje cyane!’”—Y.T., wo mu Buyapani.
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Gukora imyitozo yerekana uko abana basubiza, bishobora kubafasha guhangana n’amoshya y’urungano
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Jya wihatira gutuma icyigisho cy’umuryango gishimisha