Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mubane amahoro n’abantu bose”

“Mubane amahoro n’abantu bose”

“Mubane amahoro n’abantu bose”

“Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”—ROM 12:18.

1, 2. (a) Ni uwuhe muburo Yesu yahaye abigishwa be? (b) Ni he twabona inama y’uko twakwitwara ku baturwanya?

YESU yaburiye abigishwa be ko bari gutotezwa n’amahanga, maze ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe abasobanurira impamvu. Yabwiye intumwa ze ati “iyo muba ab’isi, isi iba yarabakunze kuko mwari kuba muri abayo. Ariko noneho kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mbakuye mu isi, ni cyo gituma isi ibanga.”—Yoh 15:19.

2 Intumwa Pawulo yiboneye ukuri kw’ayo magambo ya Yesu. Mu rwandiko rwe rwa kabiri yandikiye mugenzi we Timoteyo wari ukiri muto, yagize ati “wowe wakurikije neza inyigisho zanjye, n’imibereho yanjye, n’intego zanjye, no kwizera kwanjye, no kwiyumanganya kwanjye, n’urukundo rwanjye no kwihangana kwanjye, no gutotezwa kwanjye, n’imibabaro yanjye.” Hanyuma Pawulo yongeyeho ati “koko rero, abantu bose bifuza kubaho bubaha Imana bunze ubumwe na Kristo Yesu na bo bazatotezwa” (2 Tim 3:10-12). Mu gice cya 12 cy’urwandiko Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma, yabahaye inama nziza y’ukuntu bari kwitwara ku bari kubarwanya. Amagambo yababwiye ashobora kutuyobora muri iyi minsi y’imperuka.

‘Mujye mukora ibyiza’

3, 4. Ni gute inama yo mu Baroma 12:17 yakurikizwa (a) mu gihe mu muryango harimo abantu badasenga Yehova? (b) mu mishyikirano tugirana n’abandi?

3Soma mu Baroma 12:17. Pawulo yasobanuye ko igihe abantu baturwanyije tutagombye kwihorera. Gukurikiza iyo nama ni iby’ingenzi cyane cyane ku bantu baba mu miryango irimo abantu badasenga Yehova. Iyo umwe mu bashakanye w’Umukristo abwiwe nabi n’uwo bashakanye cyangwa akamukorera ikindi gikorwa kibi, yirinda kubimwitura. ‘Kwitura umuntu ikibi yagukoreye’ nta cyo bimaze. Ahubwo imyifatire nk’iyo ishobora gutuma ibintu birushaho kuzamba.

4 Pawulo yatanze inama nziza agira ati “mujye mukora ibigaragarira abantu bose ko ari byiza.” Mu muryango, umugore ugaragariza umugabo we ineza abikuye ku mutima kandi umugabo we amaze kuvuga nabi ibihereranye n’imyizerere ye, ashobora gutuma hatabaho guhangana (Imig 31:12). Uwitwa Carlos, ubu akaba ari umwe mu bagize umuryango wa Beteli, avuga ukuntu nyina yashoboye kwihanganira ibitotezo bikaze yatezwaga na se binyuriye mu gukomeza kurangwa n’ineza no kwita ku muryango. Yaravuze ati “mama yaduteraga inkunga yo guhora twubaha papa. Hari umukino (boules) yanyingingiraga gukina na papa nubwo ntawukundaga. Iyo nabikoraga byatumaga papa yishima.” Amaherezo papa yatangiye kwiga Bibiliya, maze arabatizwa. Kugira ngo Abahamya ba Yehova ‘bakore ibigaragarira abantu bose ko ari byiza,’ incuro nyinshi bafasha abandi bantu igihe habaye amakuba, ibyo bikabafasha kwirinda urwikekwe.

Mujye mushongesha ibitotezo mukoresheje “amakara yaka”

5, 6. (a) Kurunda “amakara yaka” ku mutwe w’umwanzi bisobanura iki? (b) Vuga inkuru y’ibyabaye mu gace k’iwanyu, igaragaza ukuntu gushyira mu bikorwa inama yo mu Baroma 12:20 bigira ingaruka nziza.

5Soma mu Baroma 12:20. Nta gushidikanya, igihe Pawulo yatoranyaga amagambo yo muri uwo murongo, yazirikanaga amagambo yo mu Migani 25:21, 22. Ayo magambo agira ati “umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe amazi yo kunywa, kuko uzaba urunze amakara yaka ku mutwe we, kandi Uwiteka azakugororera.” Mu nama Pawulo yatanze mu Baroma igice cya 12, ntiyashakaga kumvikanisha ko ayo makara y’ikigereranyo aba agamije guhana abaturwanya cyangwa kubakoza isoni. Ahubwo, amagambo ari muri uwo mugani, kimwe n’ayo Pawulo yavuze mu Baroma, yose uko bigaragara yerekeza ku buryo bwakoreshwaga kera kugira ngo bavane imyanda ku byuma. Hari intiti y’Umwongereza yitwa Charles Bridges yabayeho mu kinyejana cya 19 yagize iti “[iyo bashongesha] icyuma gikomeye, ntibagishyira ku makara yaka gusa, ahubwo bakivumbika mu makara. Abantu bake ni bo badashobora kureka urwango bafite mu gihe abandi babihanganiye, bakabagaragariza ko hari ibyo bigomwe kandi bakabakunda urukundo rwinshi.”

6 Kimwe n’“amakara yaka,” ibikorwa by’ineza abagaragu b’Imana bakora, bishobora gutuma ababarwanya bahindura imyifatire yabo, ndetse bakareka kubakorera ibikorwa by’ubugome. Ibikorwa by’ineza bishobora gutuma abantu bahindura uko babonaga abagize ubwoko bwa Yehova, bakababona mu buryo bukwiriye kandi bakitabira ubutumwa bwo muri Bibiliya babwiriza. Intumwa Petero yaranditse ati “mukomeze kugira imyifatire myiza hagati y’abanyamahanga, kugira ngo mu byo babasebya bavuga ko mukora ibibi, nibabona imirimo yanyu myiza bibatere gusingiza Imana ku munsi wayo wo kugenzura.”—1 Pet 2:12.

“Mubane amahoro n’abantu bose”

7. Ni ayahe mahoro Kristo yasigiye abigishwa be, kandi se ayo mahoro yagombye gutuma dukora iki?

7Soma mu Baroma 12:18. Mu mugoroba wa nyuma Yesu yamaranye n’intumwa ze, yarazibwiye ati “mbasigiye amahoro kandi mbahaye amahoro yanjye” (Yoh 14:27). Amahoro Kristo yasigiye abigishwa be, ni umutuzo wo mu mutima bagira iyo bumva bakunzwe na Yehova Imana n’Umwana we kandi bemerwa na bo. Ayo mahoro yo mu mutima yagombye gutuma tubana n’abandi amahoro. Abakristo b’ukuri bakunda amahoro kandi bakayaharanira.—Mat 5:9.

8. Ni gute twaba abaharanira amahoro mu muryango no mu itorero?

8 Uburyo bumwe bwo kuba abantu baharanira amahoro mu muryango, ni ukwihutira gukemura ibyo abagize umuryango batumvikanaho, aho kureka ngo ibintu birusheho kuzamba (Imig 15:18; Efe 4:26). Uko ni na ko bigenda mu itorero rya gikristo. Intumwa Petero yashyize isano hagati yo gukurikirana amahoro no kurinda ururimi (1 Pet 3:10, 11). Yakobo na we amaze gutanga inama idaca ku ruhande ku birebana n’imikoreshereze myiza y’ururimi n’akamaro ko kwirinda ishyari n’amakimbirane, yaranditse ati “ubwenge buva mu ijuru, mbere na mbere buraboneye, kandi ni ubw’amahoro, burangwa no gushyira mu gaciro, buba bwiteguye kumvira, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, ntiburobanura ku butoni, ntibugira uburyarya. Byongeye kandi, imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro, zikabibirwa abaharanira amahoro.”—Yak 3:17, 18.

9. Ni iki twagombye kuzirikana mu gihe tugerageza ‘kubana amahoro n’abantu bose’?

9 Mu magambo aboneka mu Baroma 12:18, Pawulo ntiyavuze gusa akamaro ko kuba abanyamahoro mu muryango no mu itorero, ahubwo yanavuze ko twagombye ‘kubana amahoro n’abantu bose.’ Muri abo hakubiyemo abaturanyi, abo dukorana, abo twigana ndetse n’abantu duhura na bo mu murimo wo kubwiriza. Icyakora, kugira ngo iyo nama irusheho kumvikana, iyo ntumwa yagize iti “niba bishoboka ku rwanyu ruhande.” Ibyo bisobanura ko dukora ibintu byose dushoboye kugira ngo ‘tubane amahoro n’abantu bose,’ ariko tudatandukiriye amahame y’Imana akiranuka.

Guhora ni ukwa Yehova

10, 11. Ni mu buhe buryo ‘duha umwanya umujinya w’Imana,’ kandi se kuki ibyo bikwiriye?

10Soma mu Baroma 12:19. Nubwo hari ‘abarwanya’ umurimo wacu n’ubutumwa tubwiriza, hakubiyemo n’abadutoteza mu buryo bweruye, tugomba gukomeza ‘guhangana n’ibibi’ kandi tukarangwa n’“ubugwaneza” (2 Tim 2:23-25). Pawulo yagiriye Abakristo inama yo kutihorera, ahubwo ‘bagaha umwanya umujinya w’Imana.’ Twebwe Abakristo tuzi ko tutagomba kwihorera. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “reka umujinya, va mu burakari, ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa” (Zab 37:8). Nanone Salomo yatanze inama igira iti “ntukavuge uti ‘nzihorera.’ Tegereza Uwiteka na we azagukiza.”—Imig 20:22.

11 Mu gihe abaturwanya batugiriye nabi, byaba byiza turetse Yehova akazabihanira, niba abona ko bikwiriye. Kugira ngo Pawulo agaragaze ko yari azi ibihereranye n’umujinya wa Yehova, yongeyeho ati “kuko handitswe ngo ‘guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga.’” (Gereranya no Gutegeka 32:35.) Nitwihorera tuzaba tugaragaje ubwibone, twihaye uburenganzira bwo gukora ibyo Yehova wenyine afitiye uburenganzira. Byongeye kandi, tuzaba tugaragaje ko tutizera isezerano rya Yehova rigira riti “ni jye uzitura.”

12. Umujinya wa Yehova uzahishurwa ryari, kandi mu buhe buryo?

12 Mu bice bibanza by’ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma, yagize ati “umujinya w’Imana uhishurwa uturutse mu ijuru wibasiye ukutubaha Imana kose no gukiranirwa kose kw’abantu bapfukirana ukuri mu buryo bukiranirwa” (Rom 1:18). Umujinya w’Imana uzahishurwa uva mu ijuru binyuze ku Mwana we igihe cy’‘umubabaro ukomeye’ (Ibyah 7:14). Ibyo ni byo ‘bizagaragaza ko urubanza rw’Imana rukiranuka,’ nk’uko Pawulo yabisobanuye mu rundi rwandiko rwe rwahumetswe agira ati “ku bw’ibyo, Imana ibona ko ari ibyo gukiranuka kwitura imibabaro ababateza imibabaro, ariko mwebwe abababazwa ikabahana natwe ihumure mu gihe cyo guhishurwa k’Umwami wacu Yesu avuye mu ijuru, ari kumwe n’abamarayika be b’abanyambaraga mu muriro ugurumana, agahora inzigo abatazi Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami wacu Yesu.”—2 Tes 1:5-8.

Munesheshe ikibi icyiza

13, 14. (a) Kuki iyo turwanyijwe bitadutangaza? (b) Ni gute dusabira umugisha abaturwanya?

13Soma mu Baroma 12:14, 21. Nitwizera tudashidikanya ko Yehova azasohoza imigambi ye, bizadufasha gukoresha imbaraga zacu zose mu murimo Imana yadushinze wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami mu isi yose ituwe’ (Mat 24:14). Tuzi ko uwo murimo wa gikristo urakaza abanzi bacu, kubera ko Yesu yatanze umuburo agira ati “muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye” (Mat 24:9). Ku bw’ibyo, iyo duhuye n’abaturwanya ntibidutangaza cyangwa ngo biduce intege. Intumwa Petero yaranditse ati “bakundwa, nimuhura n’ikigeragezo kimeze nk’umuriro ugurumana ntibikabatangaze ngo mumere nk’aho ari ikintu kidasanzwe kibagezeho. Ahubwo mukomeze mwishime kuko musangira imibabaro na Kristo.”—1 Pet 4:12, 13.

14 Aho kugira ngo twange abadutoteza, tugerageza kubigisha kuko tuzi ko bamwe muri bo bashobora kuba babikora babitewe n’ubujiji (2 Kor 4:4). Twihatira gushyira mu bikorwa inama ya Pawulo igira iti “mukomeze gusabira umugisha ababatoteza; mubasabire umugisha ntimubavume” (Rom 12:14). Uburyo bumwe bwo gusabira imigisha abaturwanya, ni ugusenga tubasabira. Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yaravuze ati “mukomeze gukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga, musabire umugisha ababavuma kandi musenge musabira ababatuka” (Luka 6:27, 28). Intumwa Pawulo afatiye ku byamubayeho, yari azi ko umuntu utoteza abandi ashobora guhinduka umwigishwa wizerwa wa Kristo n’umugaragu wa Yehova urangwa n’ishyaka (Gal 1:13-16, 23). Mu rundi rwandiko Pawulo yaravuze ati “iyo badututse tubasabira umugisha, iyo dutotejwe turihangana, iyo badushebeje turinginga.”—1 Kor 4:12, 13.

15. Ni ubuhe buryo bwiza bwo kuneshesha ikibi icyiza?

15 Mu buryo nk’ubwo, Umukristo nyakuri azirikana umurongo usoza igice cya 12 cy’Abaroma, ugira uti “ntimukemere kuneshwa n’ikibi, ahubwo mukomeze kuneshesha ikibi icyiza.” Satani ni we nyirabayazana w’ibibi byose (Yoh 8:44; 1 Yoh 5:19). Mu iyerekwa intumwa Yohana yabonye, Yesu yamuhishuriye ko abavandimwe be basutsweho umwuka ‘baneshesheje [Satani] amaraso y’Umwana w’intama n’ijambo ryo guhamya kwabo’ (Ibyah 12:11). Ibyo bigaragaza ko uburyo bwiza kurusha ubundi bwo kunesha Satani n’ibibi ateza muri iyi si, ari ugukora ibyiza binyuze mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

Mwishimire mu byiringiro

16, 17. Igice cya 12 cy’Abaroma cyatwigishije iki ku bihereranye (a) n’uko twagombye gukoresha ubuzima bwacu? (b) n’uko twagombye kwitwara mu itorero? (c) n’uko twagombye gufata abaturwanya?

16 Kuba twasuzumye muri make igice cya 12 cy’urwandiko Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma, byatwibukije ibintu byinshi. Twamenye ko kuba turi abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, twagombye kwemera gutanga ibitambo . Umwuka wera utuma dutanga ibitambo tubishaka, kubera ko ubushobozi bwacu bwo gutekereza bwatwemeje ko ari byo Imana ishaka. Tugira ishyaka dutewe n’umwuka, kandi tugakoresha impano zacu zinyuranye tubigiranye ishyaka. Dukora umurimo twicishije bugufi, tugakora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kubungabunga ubumwe bwacu bwa gikristo. Ikindi kandi, tugira umuco wo gucumbikira abashyitsi, kandi tukishyira mu mwanya w’abandi.

17 Igice cya 12 cy’igitabo cy’Abaroma, nanone kiduha inama nyinshi zirebana n’uko twagombye kwitwara ku baturwanya. Ntitwagombye kwihorera mu buryo ubwo ari bwo bwose. Mu gihe turwanyijwe, twagombye kugaragaza ibikorwa by’ineza. Twagombye kwihatira kubana amahoro n’abantu bose uko dushoboye kose, ariko tutabangamiye amahame ya Bibiliya. Ibyo tubikora mu muryango, mu itorero, mu baturanyi, ku kazi, ku ishuri ndetse no mu murimo wo kubwiriza. Dukora ibishoboka byose tukaneshesha ikibi icyiza, ndetse n’igihe turwanyijwe mu buryo bweruye, tuzirikana ko guhora ari ukwa Yehova.

18. Ni izihe nama eshatu ziboneka mu Baroma 12:12?

18Soma mu Baroma 12:12. Uretse izo nama nziza kandi z’ingirakamaro Pawulo yatanze, hari izindi nama eshatu yatanze. Kubera ko ibyo byose tudashobora kubikora tutabifashijwemo na Yehova, intumwa Pawulo yatugiriye inama yo ‘gusenga ubudacogora.’ Ibyo bizadufasha kumvira indi nama yatanze igira iti “mwihanganire imibabaro.” Nanone dukeneye guhoza ubwenge bwacu ku bintu Yehova aduteganyiriza, kandi ‘tukishimira mu byiringiro’ by’ubuzima bw’iteka, haba mu ijuru cyangwa ku isi.

Isubiramo

• Ni gute twagombye kwitwara mu gihe turwanywa?

• Ni ryari twagombye kuba abantu baharanira amahoro, kandi se twabigeraho dute?

• Kuki tutagombye gushaka kwihorera?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Gufasha abo tudahuje ukwizera bishobora kudufasha gutsinda urwikekwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ese wihatira guharanira amahoro mu itorero?