Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mugire ishyaka ryinshi mutewe n’umwuka”

“Mugire ishyaka ryinshi mutewe n’umwuka”

“Mugire ishyaka ryinshi mutewe n’umwuka”

“Ntimukabe abanebwe mu byo mukora. Mugire ishyaka ryinshi mutewe n’umwuka. Mukorere Yehova muri abagaragu be.”—ROM 12:11.

1. Kuki Abisirayeli batangaga ibitambo by’amatungo n’andi maturo?

YEHOVA yishimira ibitambo abagaragu be bamutura babikunze bagira ngo bagaragaze ko bamukunda, kandi ko bemera gukora ibyo ashaka. Mu bihe bya kera, yemeraga ibitambo binyuranye by’amatungo n’andi maturo. Ibyo bitambo byatambwaga n’Abisirayeli bakurikije Amategeko ya Mose kugira ngo babarirwe ibyaha, kandi bagaragaze ko bashimira Yehova. Mu itorero rya gikristo, Yehova ntadusaba gutamba ibitambo nk’ibyo. Ariko kandi, mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abaroma mu gice cyarwo cya 12, yagaragaje ko tugisabwa gutamba ibitambo. Reka dusuzume uko twabikora.

Igitambo kizima

2. Ni iyihe mibereho twe Abakristo twagombye kugira, kandi se ibyo bikubiyemo iki?

2Soma mu Baroma 12:1, 2. Mu bice bibanza by’urwandiko rwa Pawulo, yagaragaje neza ko Abakristo basutsweho umwuka, baba Abayahudi cyangwa Abanyamahanga, babarwagaho gukiranuka imbere y’Imana binyuze ku kwizera, aho kubarwaho gukiranuka binyuze ku mirimo (Rom 1:16; 3:20-24). Mu gice cya 12, Pawulo yasobanuye ko Abakristo bagombye kugira imibereho irangwa no kwigomwa kugira ngo bagaragaze ko bashimira. Kugira ngo tubigereho, tugomba guhindura imitekerereze yacu. Kubera ko twarazwe kudatungana, tugengwa n’‘amategeko y’icyaha n’urupfu’ (Rom 8:2). Ku bw’ibyo, dukeneye guhinduka, ni ukuvuga tukaba ‘bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwacu.’ Ibyo tukabikora duhindura mu buryo bwuzuye ibyo kamere yacu yifuza (Efe 4:23). Ihinduka nk’iryo ryuzuye twarigeraho ari uko gusa tubifashijwemo n’Imana n’umwuka wayo. Ariko kandi, natwe dusabwa gushyiraho imihati myinshi, tugakoresha ‘ubushobozi bwacu bwo gutekereza.’ Ibyo bisobanura ko tugomba gukora ibishoboka byose tukareka “kwishushanya n’iyi si,” ni ukuvuga ubwiyandarike bwayo, imyidagaduro yayo yanduye, hamwe n’imitekerereze yayo mibi.—Efe 2:1-3.

3. Kuki dukora ibikorwa bya gikristo?

3 Nanone kandi, Pawulo adutumirira gukoresha ‘ubushobozi bwacu bwo gutekereza’ kugira ngo twe ubwacu twigenzurire tumenye neza “ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.” Kuki dusoma Bibiliya buri munsi, tugatekereza ku byo dusoma, tugasenga, tukajya mu materaniro ya gikristo kandi tukifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami? Ese tubikora kubera ko abasaza b’itorero babidushishikariza? Ni koko dushimira abasaza kubera ko ibyo batwibutsa bidufasha. Ariko kandi, umwuka wera w’Imana utuma dukora ibikorwa bya gikristo, bigatuma tugaragaza ko dukunda Yehova by’ukuri. Byongeye kandi, twe ubwacu tuzi neza ko gukora ibyo bikorwa ari byo Imana ishaka (Zek 4:6; Efe 5:10). Kumenya ko Yehova atwemera iyo tugize imibereho iranga Abakristo nyakuri, bituma tugira ibyishimo kandi tukanyurwa.

Impano zitandukanye

4, 5. Ni gute abasaza b’Abakristo bagombye gukoresha impano bafite?

4Soma mu Baroma 12:6-8, 11. Pawulo yasobanuye ko “dufite impano zitandukanye mu buryo buhuje n’ubuntu butagereranywa twahawe.” Muri izo mpano hakubiyemo gutanga inama no kuyobora. Ibyo bireba cyane cyane abasaza b’Abakristo, bo baterwa inkunga yo kuyobora ‘babishyizeho umutima.’

5 Pawulo yavuze ko umwete nk’uwo wo gushyira umutima ku bintu wagombye kugaragarira mu kuntu abagenzuzi bigisha n’uko bakora “umurimo.” Imirongo ikikije ayo magambo isa n’aho igaragaza ko Pawulo yerekezaga ku ‘murimo’ ukorerwa mu itorero, ari ryo ‘mubiri umwe’ (Rom 12:4, 5). Uwo murimo ni nk’uvugwa mu Byakozwe 6:4, aho intumwa zavuze ziti “twe tuzakomeza kwibanda ku isengesho no ku murimo wo kwigisha ijambo.” Uwo murimo ukubiyemo iki? Abasaza b’Abakristo bagomba gushishikarira guha ubuyobozi abagize itorero. Bakora uwo murimo neza binyuze mu kwiyigisha, gukora ubushakashatsi, kwigisha abandi no kuragira umukumbi. Iyo abasaza babigenza batyo, baba bagaragaje ko ‘bakora uwo murimo’ babigiranye umwete. Abagenzuzi bagombye gukoresha impano zabo babikuye ku mutima, kandi bakita ku mukumbi ‘banezerewe.’—Rom 12:7, 8; 1 Pet 5:1-3.

6. Ni gute twakurikiza inama yo mu Baroma 12:11, ari wo murongo w’ifatizo iki gice gishingiyeho?

6 Nanone Pawulo yaravuze ati “ntimukabe abanebwe mu byo mukora. Mugire ishyaka ryinshi mutewe n’umwuka. Mukorere Yehova muri abagaragu be.” Turamutse twisuzumye tugasanga tutakigira ishyaka mu murimo, icyo gihe twaba dukwiriye kunonosora gahunda yacu yo kwiyigisha kandi tukarushaho gusenga kenshi dusaba Yehova umwuka wera, wo uzadufasha kurwanya ubunebwe maze tukongera kugira ishyaka mu murimo (Luka 11:9, 13; Ibyah 2:4; 3:14, 15, 19). Umwuka wera wahaye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere imbaraga zo kuvuga “ibitangaza by’Imana” (Ibyak 2:4, 11). Natwe uwo mwuka ushobora gutuma ‘tugira ishyaka ryinshi’ mu murimo.

Kwicisha bugufi

7. Kuki twagombye gukora umurimo twicishije bugufi?

7Soma mu Baroma 12:3, 16. Impano dufite tuzikesha ‘ubuntu butagereranywa’ bwa Yehova. Hari aho Pawulo yagize ati “kuba twujuje ibisabwa bituruka ku Mana” (2 Kor 3:5). Ni yo mpamvu tutagombye kwihesha ikuzo. Twagombye kwicisha bugufi, tukamenya ko ibyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza biterwa n’imigisha Imana iduha, bidaterwa n’ubushobozi bwacu bwite (1 Kor 3:6, 7). Mu buryo buhuje n’ayo magambo, Pawulo yagize ati “ndabwira buri wese muri mwe ko atagomba kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza.” Ni ngombwa ko twiyumvisha ko dufite agaciro, kandi tukabonera ibyishimo no kunyurwa mu murimo w’Ubwami dukora. Ariko kandi, kwicisha bugufi, cyangwa kumenya aho ubushobozi bwacu bugarukira, bizaturinda kuba abantu batava ku izima. Aho kuba abantu bameze batyo, twifuza ‘gutekereza mu buryo butuma tugira ubwenge.’

8. Ni gute twakwirinda ‘kwigira abanyabwenge’?

8 Byaba ari ubupfapfa kurata ibyo twagezeho, kuko “Imana [ari] yo ikuza” (1 Kor 3:7). Pawulo yavuze ko Imana ari yo yatumye buri wese mu bagize itorero agira “urugero rwo kwizera.” Aho kugira ngo twumve ko turi hejuru y’abandi, twagombye kumenya ko ibyo abandi bageraho biterwa n’urugero rw’ukwizera bafite. Pawulo yongeyeho ati “mujye mutekereza ku bandi nk’uko namwe mwitekerezaho.” Mu rundi rwandiko iyo ntumwa yanditse, yatubwiye ko tutagombye ‘kugira icyo dukora tubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo [ko] twajya twiyoroshya dutekereza ko abandi baturuta’ (Fili 2:3). Kugira ngo tumenye ko buri wese mu bavandimwe na bashiki bacu aturuta mu buryo runaka, bidusaba gushyiraho imihati myinshi no kwicisha bugufi by’ukuri. Kwicisha bugufi bizaturinda ‘kwigira abanyabwenge.’ Nubwo hari inshingano zihariye zishobora gutuma abantu bamwe bamenyekana cyane, twese tubonera ibyishimo byinshi mu gukora “ibintu byoroheje,” ni ukuvuga imirimo yoroheje akenshi itagaragarira abantu.—1 Pet 5:5.

Ubumwe bwacu bwa gikristo

9. Kuki Pawulo yagereranyije Abakristo basutsweho umwuka n’ingingo z’umubiri?

9Soma mu Baroma 12:4, 5, 9, 10. Pawulo yagereranyije ingingo z’umubiri n’Abakristo basutsweho umwuka bakorera hamwe bayobowe n’Umutware wabo Kristo (Kolo 1:18). Yibukije Abakristo basutsweho umwuka ko umubiri ufite ingingo nyinshi zikora ibintu bitandukanye, kandi ko na bo ‘nubwo ari benshi, ari umubiri umwe bunze ubumwe na Kristo.’ Mu buryo nk’ubwo, Pawulo yateye inkunga Abakristo basutsweho umwuka bo muri Efeso agira ati “dukure mu rukundo muri byose, dukurira muri Kristo, ari we mutware. Kuri we ni ho umubiri wose ukura gukura kwawo, kugira ngo wiyubake mu rukundo biturutse ku guteranyirizwa hamwe neza, kandi ugakorera hamwe binyuze ku ngingo zawo zose zitanga ibikenewe, mu buryo buhuje n’imikorere ya buri rugingo mu rugero rukwiriye.”—Efe 4:15, 16.

10. Ni iki abagize “izindi ntama” bagombye kumenya ku bihereranye n’ubuyobozi?

10 Nubwo abagize “izindi ntama” batari mu bagize umubiri wa Kristo, bashobora kwigira byinshi kuri urwo rugero (Yoh 10:16). Pawulo yavuze ko Yehova ‘yashyize ibintu byose munsi y’ibirenge bya [Kristo], kandi amugira umutware w’ibintu byose ku bw’inyungu z’itorero’ (Efe 1:22). Muri iki gihe, abagize izindi ntama bari mu ‘bintu byose’ Yehova yahaye Umwana we ngo abiyobore. Nanone kandi, bari mu ‘byo [Kristo] atunze,’ yashinze ‘umugaragu [we] wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mat 24:45-47). Ku bw’ibyo, abantu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bagombye kumenya ko Kristo ari Umutware wabo, maze bakagandukira umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge n’Inteko Nyobozi ye, hamwe n’abagabo bashyiriweho kuba abagenzuzi mu itorero (Heb 13:7, 17). Ibyo bigira uruhare mu gutuma habaho ubumwe bwa gikristo.

11. Ubumwe bwacu bushingiye ku ki, kandi se ni iyihe nama yindi Pawulo yatanze?

11 Ubwo bumwe bushingiye ku rukundo, ari rwo “rwunga abantu mu buryo bwuzuye” (Kolo 3:14). Ibyo Pawulo yabitsindagirije mu gice cya 12 cy’urwandiko yandikiye Abaroma, avuga ko urukundo rwacu rwagombye ‘kutagira uburyarya,’ kandi ko “ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe,” twagombye kugira “urukundo rurangwa n’ubwuzu.” Ibyo bituma abantu bubahana. Iyo ntumwa yagize iti “ku birebana no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere.” Birumvikana ko tutagomba kwitiranya urukundo n’ibyiyumvo. Twagombye gukora ibishoboka byose kugira ngo itorero rikomeze kurangwa n’isuku. Igihe Pawulo yatangaga inama ku birebana n’urukundo, yongeyeho ati “nimwange ikibi urunuka, mwizirike ku cyiza.”

Umuco wo kwakira abashyitsi

12. Ni iki dushobora kwigira ku Bakristo b’i Makedoniya ya kera ku bihereranye no gusangira n’abandi ibyacu?

12Soma mu Baroma 12:13. * Urukundo dukunda abavandimwe bacu ruzatuma ‘dusangira n’abera dukurikije ibyo bakeneye,’ kandi dukurikije ubushobozi bwacu. Nubwo tudatunze ibintu byinshi byo muri iyi si, dushobora gusangira ibyo dufite. Pawulo yanditse ibihereranye n’Abakristo b’i Makedoniya, agira ati “mu gihe bari mu bigeragezo bikomeye kandi bababazwa, ibyishimo byabo byinshi n’ubukene bwabo bukabije byatumye ubutunzi bw’ubuntu bwabo bugwira. Kuko dukurikije ubushobozi bari bafite, ndahamya ko ibyo bakoze byari birenze ubushobozi bwabo, kuko bo ubwabo bakomezaga kudusaba batwinginga cyane ngo tubareke na bo bagire icyo batanga, kandi bagire uruhare muri uwo murimo wo gufasha abera [b’i Yudaya]” (2 Kor 8:2-4). Nubwo Abakristo b’i Makedoniya bari abakene, bagiraga ubuntu cyane. Babonaga ko gusangira ibyabo n’abavandimwe babo b’i Yudaya bari bafite ibyo bakeneye, byari igikundiro.

13. Kugira umuco wo kwakira abashyitsi bisobanura iki?

13 Amagambo ngo “muharanire gufata neza abashyitsi,” ahindurwa avanywe ku magambo y’Ikigiriki yumvikanisha igitekerezo cyo gufata iya mbere. Ijambo ngo “muharanire,” Bibiliya Yera irihunduramo ngo “mushishikarire.” Rimwe na rimwe umuntu agaragaza umuco wo kwakira abashyitsi atumira undi muntu kugira ngo basangire amafunguro, kandi iyo ibyo bikozwe mu rukundo aba ari ibyo gushimirwa. Ariko nidufata iya mbere, tuzabona ubundi buryo bwinshi bwo kwakira abashyitsi. Urugero, niba ubushobozi bwacu butatwemerera gutumira abandi kugira ngo dusangire amafunguro, dushobora kubatumira tugasangira icyo kunywa runaka. Ibyo na byo ni uburyo bwo kugaragaza umuco wo kwakira abashyitsi.

14. (a) Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “gufata neza abashyitsi,” rigizwe n’ayahe magambo? (b) Ni gute dushobora kugaragaza ko twita ku banyamahanga mu gihe dukora umurimo wo kubwiriza?

14 Kugira umuco wo kwakira abashyitsi bikubiyemo uko tubona ibintu. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “gufata neza abashyitsi,” rigizwe n’amagambo abiri, ari yo “urukundo” n’“umunyamahanga.” Ese dufata dute abanyamahanga? Mu by’ukuri, abandi bashobora kubarirwa mu bantu bafite umuco wo kwakira abashyitsi, ni Abakristo bihatira kwiga urundi rurimi kugira ngo babwirize abanyamahanga bimukiye mu ifasi itorero ryabo ribwirizamo. Birumvikana ko abenshi muri twe bari mu mimerere itabemerera kwiga urundi rurimi. Icyakora, twese dushobora gufasha abanyamahanga binyuriye mu gukoresha neza agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose, gakubiyemo ubutumwa bwa Bibiliya mu ndimi nyinshi. Ese waba waragize icyo ugeraho mu gihe wakoreshaga ako gatabo mu murimo wo kubwiriza?

Kwishyira mu mwanya w’abandi

15. Ni gute Yesu yabaye icyitegererezo mu gukurikiza inama iboneka mu Baroma 12:15?

15Soma mu Baroma 12:15. Inama Pawulo yatanze muri uwo murongo, ishobora kumvikanisha kwishyira mu mwanya w’abandi. Dukeneye kwitoza kwiyumvisha uko undi muntu amerewe, yaba yishimye cyangwa ababaye, kandi tukifatanya na we muri iyo mimerere. Niba tugira ishyaka ryinshi duterwa n’umwuka, bizagaragarira mu byiyumvo tugira mu gihe twifatanya n’abandi mu byishimo byabo, cyangwa mu kubagirira impuhwe. Igihe abigishwa 70 ba Kristo bavaga kubwiriza bafite ibyishimo byinshi maze bakamubwira ibyo umurimo wabo wagezeho, Yesu ubwe ‘yagize ibyishimo bisaze biturutse ku mwuka wera’ (Luka 10:17-21). Yishimanye na bo. Nyamara igihe incuti ye Lazaro yari yapfuye, ‘yariranye n’abamuririraga.’—Yoh 11:32-35.

16. Ni gute dushobora kwishyira mu mwanya w’abandi, kandi se ni ba nde by’umwihariko bakeneye kubigenza batyo?

16 Twifuza gukurikiza urugero rwa Yesu ku birebana no kwishyira mu mwanya w’abandi. Mu gihe Umukristo mugenzi wacu yishimye, twagombye kwifatanya na we mu byishimo bye. Mu buryo nk’ubwo, twagombye kwifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu mu kababaro. Akenshi turamutse dufashe igihe tukishyira mu mwanya wa bagenzi bacu duhuje ukwizera bababaye kandi tukabatega amatwi, dushobora kubahumuriza cyane. Kwishyira mu mwanya wabo by’ukuri bishobora kudukora ku mutima cyane ku buryo dushobora kurira (1 Pet 1:22). By’umwihariko, abasaza bagombye gukurikiza inama Pawulo yatanze ku bihereranye no kwishyira mu mwanya w’abandi.

17. Ni iki twasuzumye mu Baroma igice cya 12, kandi se ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

17 Imirongo iboneka mu Baroma igice cya 12 twasuzumye kugeza ubu, iduha inama twe Abakristo twakurikiza mu mibereho yacu bwite, no mu mishyikirano tugirana n’abavandimwe. Mu ngingo ikurikira, tuzasuzuma imirongo isigaye y’icyo gice itwereka uko twagombye gufata abantu batari mu itorero rya gikristo, hakubiyemo n’abaturwanya.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Mu Baroma 12:13 (Bibiliya Ntagatifu): “muharanire gufata neza abashyitsi.”

Isubiramo

• Ni gute tugaragaza ko ‘tugira ishyaka ryinshi dutewe n’umwuka’?

• Kuki twagombye gukorera Imana twicishije bugufi?

• Ni mu buhe buryo dushobora kwishyira mu mwanya wa bagenzi bacu duhuje ukwizera, kandi tukabagirira impuhwe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Kuki dukora ibi bikorwa bya gikristo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Ni gute buri wese muri twe yagira uruhare mu gufasha abanyamahanga kumenya ibihereranye n’Ubwami?