Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Muri incuti zanjye”

“Muri incuti zanjye”

“Muri incuti zanjye”

“Muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka.”—YOH 15:14.

1, 2. (a) Ni iyihe mimerere itandukanye incuti za Yesu zakuriyemo? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko tuba incuti za Yesu?

ABANTU bari bicaranye na Yesu mu cyumba cyo hejuru bari barakuriye mu mimerere itandukanye. Abavandimwe Petero na Andereya bari abarobyi. Matayo yari yarahoze ari umukoresha w’ikoro, ako kakaba kari akazi Abayahudi basuzuguraga. Bamwe muri bo, urugero nka Yakobo na Yohana, bashobora kuba baramenye Yesu kuva akiri muto. Abandi bo, urugero nka Natanayeli, bashobora kuba bari bamaze imyaka mike gusa bamumenye (Yoh 1:43-50). Icyakora, abantu bose bari bari i Yerusalemu kuri uwo mugoroba w’ingenzi wa Pasika, bemeraga badashidikanya ko Yesu yari Mesiya wasezeranyijwe, Umwana w’Imana nzima (Yoh 6:68, 69). Nta gushidikanya, kuba Yesu yarababwiye ati “mbita incuti, kuko nabamenyesheje ibintu byose numvanye Data,” bigomba kuba byarabashimishije cyane.—Yoh 15:15.

2 Ayo magambo Yesu yabwiye intumwa ze zizerwa areba Abakristo bose basutsweho umwuka bariho muri iki gihe, kandi mu buryo bwagutse yerekeza kuri bagenzi babo bagize “izindi ntama” (Yoh 10:16). Uko imimerere twaba twarakuriyemo yaba iri kose, dushobora kuba incuti za Yesu. Kugirana ubucuti na we ni cyo kintu cy’ingenzi kuruta ibindi, kubera ko bituma tuba incuti za Yehova. Mu by’ukuri, nta muntu ushobora kuba incuti ya Yehova atabanje kuba incuti ya Kristo. (Soma muri Yohana 14:6, 21.) None se, ni iki tugomba gukora kugira ngo tube incuti za Yesu kandi dukomeze kugirana ubucuti na we? Mbere yo gusuzuma iyo ngingo y’ingenzi, nimucyo tubanze dusuzume urugero Yesu ubwe yatanze abera abandi incuti nziza, kandi turebe isomo twakwigishwa n’uburyo abigishwa be bitabiriye urukundo rwe.

Urugero Yesu yatanze abera abandi incuti nziza

3. Ni iki Yesu yari azwiho?

3 Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “umukire agira incuti nyinshi” (Imig 14:20). Muri make, ayo magambo agaragaza ukuntu abantu badatunganye babangukirwa no kugirana ubucuti n’abandi, bashingiye ku byo bashobora guhabwa aho gushingira ku byo bo bashobora gutanga. Yesu ntiyigeze agaragaza intege nke nk’izo. Ntiyigeze akunda umuntu bitewe n’umutungo yabaga afite cyangwa urwego rw’imibereho yabaga arimo. Ni iby’ukuri ko Yesu yakunze umusore w’umutware wari umukire, kandi akamutumirira kuba umwigishwa we. Icyakora, Yesu yasabye uwo musore kugurisha ibyo yari atunze byose akabiha abakene (Mar 10:17-22; Luka 18:18, 23). Yesu ntiyari azwiho kuba incuti y’abakire n’abakomeye, ahubwo yari azwiho kuba incuti y’abantu boroheje n’abasuzugurwaga.—Mat 11:19.

4. Kuki dushobora kuvuga ko incuti za Yesu zakoraga amakosa?

4 Nta gushidikanya, incuti za Yesu zakoraga amakosa. Hari igihe Petero yananiwe kubona ibintu nk’uko Imana ibibona (Mat 16:21-23). Yakobo na Yohana bagaragaje ko bifuzaga kuba abantu bakomeye igihe basabaga Yesu kubaha imyanya y’icyubahiro mu Bwami bwe. Ibyo bakoze byarakaje izindi ntumwa cyane, kandi zahoraga zijya impaka zishaka kumenya ukomeye muri zo. Nyamara Yesu yageragezaga gukosora imitekerereze y’izo ncuti ze yihanganye, kandi ntiyahitaga azirakarira.—Mat 20:20-28.

5, 6. (a) Kuki Yesu yakomeje kuba incuti ya benshi mu ntumwa ze? (b) Kuki Yesu yaretse gukomeza kuba incuti ya Yuda?

5 Kuba Yesu yarakomeje kugirana ubucuti n’abo bantu badatunganye, si uko yirengagizaga amakosa yabo cyangwa ngo abe atarayabonaga. Ahubwo, yitaga cyane ku mpamvu zabateraga gukora ibintu no ku mico myiza bari bafite. Urugero, aho kugira ngo Petero, Yakobo na Yohana bakomeze Yesu mu bihe bikomeye kurusha ibindi yahuye na byo, barisinziriye. Birumvikana ko ibyo byababaje Yesu. Nubwo byagenze bityo ariko, yabonaga ko bari bafite intego nziza, kuko yababwiye ati “umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.”—Mat 26:41.

6 Ibinyuranye n’ibyo, Yesu yaretse kugirana ubucuti na Yuda Isikariyota. Nubwo Yuda yakomeje kugaragara nk’aho yari incuti ya Yesu, Yesu yari yaramaze kubona ko uwo wahoze ari incuti ye ya bugufi yari yararetse umutima we ukayobywa. Kubera ko Yuda yari yarigize incuti y’isi, yigize umwanzi w’Imana (Yak 4:4). Ku bw’ibyo, igihe Yesu yabwiraga intumwa ze 11 zizerwa ko ari incuti ze, yari yamaze kwirukana Yuda.—Yoh 13:21-35.

7, 8. Ni gute Yesu yagaragarije urukundo incuti ze?

7 Yesu ntiyigeze yibanda ku makosa y’abantu bizerwa bari incuti ze, kandi yabakoreraga ibyiza kuruta ibindi. Urugero, yasenze Se amusaba kubarinda mu gihe cy’ibigeragezo. (Soma muri Yohana 17:11.) Yesu yagaragaje ko yazirikanaga uko imbaraga zabo zingana (Mar 6:30-32). Ntiyashishikazwaga gusa no kubabwira ibyo yatekerezaga, ahubwo yanabategaga amatwi, kandi akiyumvisha ibitekerezo n’ibyiyumvo byabo.Mat 16:13-16; 17:24-26.

8 Yesu yakoresheje ubuzima bwe ku bw’inyungu z’incuti ze, kandi arazipfira. Ni iby’ukuri ko Yesu yari azi ko yagombaga gutanga ubuzima bwe kugira ngo, nk’uko byasabwaga n’amategeko, yuzuze icyo ihame ry’ubutabera rya Se ryasabaga (Mat 26:27, 28; Heb 9:22, 28). Ariko kandi, Yesu yatanze ubuzima bwe kugira ngo agaragaze urukundo rwe. Yaravuze ati “nta wufite urukundo ruruta uru: ko umuntu ahara ubugingo bwe ku bw’incuti ze.”—Yoh 15:13.

Ni gute abigishwa bitabiriye urukundo rwa Yesu?

9, 10. Abantu Yesu yagaragarije ubuntu babyitabiriye bate?

9 Yesu yagaragaje ko agira ubuntu atanga igihe cye, ubutunzi bwe kandi akagaragaza urukundo. Ibyo byatumye abantu bamugana, kandi na bo bakishimira kugira ibyo bamuha (Luka 8:1-3). Yesu afatiye ku byamubayeho, yashoboraga kuvuga ati “mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa. Bazabasukira mu binyita by’imyenda yanyu urugero rukwiriye, rutsindagiye, rucugushije kandi rusesekaye. Kuko urugero mugeramo ari rwo namwe bazabagereramo.”—Luka 6:38.

10 Birumvikana ko hari bamwe bamukurikiraga bitewe n’inyungu bari bamwitezeho. Izo ncuti mbi zaramutaye igihe zitasobanukirwaga neza ibyo yari yavuze. Aho kugira ngo zizere ibyo Yesu yazibwiye nubwo zitari zibisobanukiwe, zafashe umwanzuro mubi maze ziramusiga. Icyakora intumwa zo zakomeje kumubera indahemuka. Ubucuti zari zifitanye na Kristo bwageragejwe incuro nyinshi, ariko zakoze ibishoboka byose kugira ngo zimushyigikire, haba mu bihe byiza n’ibibi. (Soma muri Yohana 6:26, 56, 60, 66-68.) Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaze ku isi, yagaragaje uko yakundaga incuti ze agira ati “ni mwe mwomatanye nanjye mu bigeragezo byanjye.”—Luka 22:28.

11, 12. Ni gute Yesu yongeye guhumuriza abigishwa be, kandi se ni gute babyitabiriye?

11 Nyuma gato y’aho Yesu ashimiye abigishwa be ko bamubereye indahemuka, bahise bamureka. Bemeye ko urukundo bakundaga Kristo rupfukiranwa no gutinya abantu mu gihe gito. Icyo gihe na bwo Yesu yarabababariye. Amaze gupfa hanyuma akazuka yarababonekeye, kandi yongera kubizeza ko ari incuti yabo. Byongeye kandi, yabashinze umurimo wera wo guhindura abigishwa “mu bantu bo mu mahanga yose,” no kumubera abahamya “mu turere twa kure cyane tw’isi” (Mat 28:19; Ibyak 1:8). Ni gute abigishwa be babyitabiriye?

12 Abo bigishwa bakoze ibishoboka byose kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Babifashijwemo n’umwuka wera wa Yehova, bujuje i Yerusalemu inyigisho zabo mu gihe gito (Ibyak 5:27-29). Kubakangisha kubica na byo ntibyari kubabuza gukomeza kumvira itegeko rya Yesu ryo guhindura abantu abigishwa. Hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo Yesu abahaye iryo tegeko, intumwa Pawulo yashoboraga kuvuga ko ubutumwa bwiza bwamaze kubwirizwa “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Kolo 1:23). Mu by’ukuri, abo bigishwa bagaragaje ko bahaga agaciro ubucuti bari bafitanye na Yesu.

13. Ni ibihe bintu abigishwa ba Yesu baretse bitewe n’inyigisho ze?

13 Abahindukaga abigishwa na bo baremeraga inyigisho za Yesu zikagira ingaruka ku mibereho yaho. Abenshi byabasabye guhindura imyifatire yabo na kamere yabo. Bamwe mu bigishwa bashya bari barahoze ari abagabo baryamana n’abandi bagabo, abahehesi, abasinzi cyangwa abajura (1 Kor 6:9-11). Abandi bo bahinduye uko babonaga abo batari bahuje ubwoko (Ibyak 10:25-28). Ariko kandi, bumviye Yesu, maze biyambura kamere ya kera bambara kamere nshya (Efe 4:20-24). Bitoje kugira “imitekerereze ya Kristo,” basobanukirwa uko yatekerezaga n’uko yakoraga, maze barabyigana.—1 Kor 2:16.

Ubucuti tugirana na Kristo muri iki gihe

14. Ni iki Yesu yasezeranyije ko azakora mu gihe cy’“imperuka y’isi”?

14 Abenshi mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari basanzwe bazi Yesu cyangwa bakaba baramubonye nyuma y’uko azuka. Birumvikana ko twe tutagize icyo gikundiro. None se ni gute twaba incuti za Kristo? Uburyo bumwe bwo kubigeraho, ni ukumvira ubuyobozi butangwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, rigizwe n’abavandimwe ba Yesu basutsweho umwuka bakiri ku isi. Yesu yasezeranyije ko mu gihe cy’“imperuka y’isi” yari gushinga uwo mugaragu “ibyo atunze byose” (Mat 24:3, 45-47). Muri iki gihe, abenshi mu bashaka kuba incuti za Kristo ntibari mu bagize itsinda ry’umugaragu. Ni gute uko bitabira ubuyobozi bahabwa n’iryo tsinda ry’umugaragu bigira ingaruka ku bucuti bafitanye na Kristo?

15. Ni iki cyari gutuma umuntu abarirwa mu bagereranywa n’intama cyangwa mu bagereranywa n’ihene?

15Soma muri Matayo 25:31-40. Yesu yise abari kuba itsinda ry’umugaragu abavandimwe be. Mu rugero Yesu yatanze ruvuga ibyo gutandukanya intama n’ihene, yavuze neza ko ibyo dukorera abavandimwe be, ari nk’aho ari we tuba tubikoreye. Mu by’ukuri, yavuze ko icyari gutuma umuntu agereranywa n’intama cyangwa n’ihene, ari uburyo yari gufata abavandimwe be ndetse n’‘uworoheje wo muri bo.’ Ku bw’ibyo, ikintu cya mbere abafite ibyiringiro byo kuba ku isi bakora kugira ngo bagaragaze ko bifuza kuba incuti za Kristo, ni ugushyigikira itsinda ry’umugaragu wizerwa.

16, 17. Twagaragaza dute ko turi incuti z’abavandimwe ba Kristo?

16 Niba ufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi mu gihe cy’Ubwami bw’Imana, ni gute wagaragaza ko uri incuti y’abavandimwe ba Kristo? Nimucyo dusuzume uburyo butatu gusa. Ubwa mbere ni ukwifatanya mu murimo wo kubwiriza n’umutima wacu wose. Kristo yategetse abavandimwe be kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose (Mat 24:14). Icyakora, abavandimwe ba Kristo bakiri ku isi muri iki gihe baramutse badafashijwe na bagenzi babo bagize izindi ntama, gusohoza iyo nshingano byabagora. Mu by’ukuri, igihe cyose abagize izindi ntama bari mu murimo wo kubwiriza, baba bafasha abavandimwe ba Kristo gusohoza inshingano yabo yera. Kristo n’abagize itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge baha agaciro cyane icyo gikorwa kigaragaza ko turi incuti zabo.

17 Uburyo bwa kabiri abagize izindi ntama bashobora gufashamo abavandimwe ba Kristo, ni ugutanga impano z’amafaranga yo gushyigikira umurimo wo kubwiriza. Yesu yateye abagishwa be inkunga yo kwishakira incuti bakoresheje “ubutunzi bukiranirwa” (Luka 16:9). Ibyo ntibishaka kuvuga ko hari ikiguzi twatanga kugira ngo tube incuti za Yesu cyangwa iza Yehova. Ahubwo, iyo dukoresheje ubutunzi bwacu kugira ngo duteze imbere inyungu z’Ubwami, ntituba tugaragaje urukundo mu magambo gusa, ahubwo tuba tunarugaragaje “mu bikorwa no mu kuri” (1 Yoh 3:16-18). Duteza imbere inyungu z’Ubwami mu gihe dukoresha amafaranga yacu dukora umurimo wo kubwiriza, igihe dutanga amafaranga yo kubaka aho guteranira no kuhitaho, kandi dutanga impano z’amafaranga kugira ngo dushyigikire umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose. Nta gushidikanya, Yehova na Yesu bishimira impano dutanga tubyishimiye, zaba ari nke cyangwa nyinshi.—2 Kor 9:7.

18. Kuki twagombye kumvira ubuyobozi bushingiye kuri Bibiliya butangwa n’abasaza b’itorero?

18 Uburyo bwa gatatu twese twagaragazamo ko turi incuti za Kristo, ni ukumvira ubuyobozi butangwa n’abasaza b’itorero. Kubera ko Kristo ari Umutware w’itorero kandi akaba ariyobora binyuze ku mwuka wera, abo bagabo bashyirwaho binyuze ku mwuka wera (Efe 5:23). Intumwa Pawulo yaranditse ati “mwumvire ababayobora kandi muganduke” (Heb 13:17). Hari igihe kumvira ubuyobozi bushingiye kuri Bibiliya butangwa n’abasaza bishobora kutugora. Dushobora kuba tuzi ibikorwa byabo bigaragaza ko bafite intege nke, kandi ibyo bishobora gutuma tutakira inama batugira mu buryo bukwiriye. Icyakora, Kristo we Mutware w’itorero yishimira gukoresha abo bagabo badatunganye. Ku bw’ibyo, uko twitabira ubuyobozi baduha, bigira ingaruka ku bucuti dufitanye na Kristo. Iyo twirengagije amakosa y’abasaza maze tukumvira ubuyobozi baduha twishimye, tuba tugaragaje ko dukunda Kristo.

Aho twabona incuti nziza

19, 20. Ni iki dushobora kubonera mu itorero, kandi se ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Yesu ntatwitaho binyuriye mu kuduha ubuyobozi bw’abungeri buje urukundo gusa, ahubwo nanone mu itorero aduha ba mama n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka. (Soma muri Mariko 10:29, 30.) Ese igihe watangiraga kwifatanya n’umuteguro wa Yehova bwa mbere, bene wanyu babyakiriye bate? Turiringira ko bagushyigikiye, kubera ko washyizeho imihati kugira ngo wegere Imana na Kristo. Ariko Yesu yari yaratanze umuburo avuga ko hari igihe “abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe” (Mat 10:36). Mbega ukuntu bihumuriza cyane kumenya ko mu itorero tuzahabona abantu bazaturambaho, bakaturutira abavandimwe tuvukana!—Imig 18:24.

20 Pawulo yari yaragiranye n’abantu benshi ubucuti bukomeye. Ibyo byagaragajwe n’uko yashuhuje abantu, buri muntu ku giti cye, igihe yasozaga urwandiko yandikiye Abaroma. (Rom 16:8-16). Intumwa Yohana yashoje urwandiko rwe rwa gatatu agira ati “ntahiriza incuti zose, buri wese ku giti cye” (3 Yoh 14). Uko bigaragara, na we yari yaragiranye ubucuti burambye n’abantu benshi. Igice gikurikira kizatwereka uko dushobora kwigana urugero rwa Yesu n’abigishwa ba mbere, mu gihe dushaka mu itorero incuti zikuze mu buryo bw’umwuka z’abavandimwe na bashiki bacu, ndetse n’uko ubucuti bwacu bwakomeza kuramba.

Ni gute wasubiza?

• Ni uruhe rugero Yesu yatanze ku bihereranye no kuba incuti nziza?

• Ni gute abigishwa ba Yesu bagaragaje ko bemeye kuba incuti ze?

• Ni gute twagaragaza ko turi incuti za Kristo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Yesu yashishikazwaga n’ibyo incuti ze zatekerezaga n’uko zumvaga zimeze

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Ni gute twagaragaza ko twifuza kuba incuti za Kristo?