Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko amakoraniro atatu yahinduye imibereho yanjye

Uko amakoraniro atatu yahinduye imibereho yanjye

Uko amakoraniro atatu yahinduye imibereho yanjye

Byavuzwe na George Warienchuck

ESE hari ikintu waba warumvise muri rimwe mu makoraniro yacu maze kikagukora ku mutima, ku buryo cyatumye ugira ihinduka rikomeye mu mibereho yawe? Ibyo jye byambayeho. Iyo nshubije amaso inyuma, mbona ko hari amakoraniro atatu yahinduye imibereho yanjye mu buryo bwihariye. Irya mbere ryamfashije kugabanya ubwoba nagiraga, irya kabiri rimfasha kurushaho kugira ibyishimo, naho irya gatatu rimfasha kurushaho kuba umunyabuntu. Ariko mbere yo kubabwira iby’iryo hinduka nagize, reka mbanze mbasobanurire ibintu byambayeho mbere y’uko njya muri ayo makoraniro, ni ukuvuga ibyambayeho kuva mu bwana bwanjye.

Navutse mu mwaka wa 1928, mvuka ndi umuhererezi mu bana batatu. Jye na bashiki banjye babiri Margie na Olga, twakuriye mu karere ka South Bound Brook, muri leta ya New Jersey ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Icyo gihe uwo umugi wari utuwe n’abantu hafi 2.000. Nubwo twari abakene, mama yari umunyabuntu. Iyo yabonaga amafaranga agategura amafunguro aryoshye, yatumiraga abaturanyi tukayasangira. Igihe nari mfite imyaka icyenda, hari Umuhamya wa Yehova wasuye mama. Yavugaga ururimi rw’Igihongiriya, ari na rwo rurimi kavukire rwa mama, kandi ibyo byatumye mama ategera amatwi ubutumwa bwa Bibiliya. Nyuma yaho, mushiki wacu witwa Bertha wari mu kigero cy’imyaka 20 yakomeje kwigana Bibiliya na mama, maze amufasha kuba umugaragu wa Yehova.

Jye si nari meze nka mama kuko nagiraga amasonisoni, kandi nkisuzugura. Nanone kandi, kuba mama atarahwemaga kumfobya byatumaga ibintu birushaho kuba bibi. Hari igihe namubajije amarira anzenga mu maso nti “kuki uhora ungaya?” Yambwiye ko ankunda, ariko ko atifuzaga ko nakumva hari icyo ndusha abandi. Nubwo mama yabikoraga nta kibi agamije, kuba ataranshimiraga byatumaga numva nta cyo maze.

Umunsi umwe, umuturanyi wakundaga kumvugisha neza, yansabye guherekeza abahungu be mu ishuri ryo ku Cyumweru ryaberaga mu rusengero rwabo. Nari nzi ko kujyayo byari kubabaza Yehova, ariko nanone ngatinya kubabaza uwo muturanyi wagwaga neza. Ku bw’ibyo, namaze amezi menshi njya muri urwo rusengero, nubwo numvaga binteye isoni. Ku ishuri naho, gutinya abantu byatumye nkora ibintu binyuranyije n’umutimanama wanjye. Umukuru w’abarimu yatwazaga igitugu, akagenzura niba abarimu bategetse abanyeshuri bose kuramutsa ibendera, kandi nanjye narariramutsaga. Ibyo byamaze hafi umwaka, ariko nyuma biza guhinduka.

Nize isomo ryo kugira ubutwari

Mu mwaka wa 1939, iwacu hatangiye kujya habera icyigisho cy’igitabo. Icyo cyigisho cy’igitabo cyayoborwaga n’umuvandimwe w’umupayiniya ukiri muto witwaga Ben Mieszkalski. Twamwitaga Big Ben, kandi iryo zina ryari rimukwiriye kubera ko yari munini. Jye nabonaga ari umugabo muremure kandi munini, ku buryo nabonaga angana n’umuryango usohoka mu nzu yacu! Icyakora nubwo wabonaga ateye ubwoba, yari umuntu mwiza, kandi inseko ye yatumaga mwisanzuraho cyane. Ku bw’ibyo, igihe Ben yansabaga ko tujyana kubwiriza, nabimwemereye nishimye cyane. Twagiranye ubucuti, kandi iyo nabaga mbabaye, yamvugishaga nk’uko umuntu avugisha murumuna we amwitayeho. Ibyo kuri jye byari bifite agaciro kenshi, kandi byatumye mukunda cyane.

Mu mwaka wa 1941, Ben yasabye umuryango wacu kujyana na we mu modoka ye mu ikoraniro ryari kubera mu mugi wa St. Louis, muri leta ya Missouri. Byaranshimishije cyane! Sinari narigeze ndenga ibirometero birenga 80 uvuye iwacu, ariko icyo gihe nari ngiye kugenda ibirometero birenga 1.500 byose! Icyakora, muri uwo mugi wa St. Louis hari hari ibibazo. Abayobozi b’amadini bari bategetse abayoboke babo guhindura gahunda bari baremeye yo gucumbikira Abahamya mu ngo zabo. Abenshi banze kubacumbikira. Umuryango wari kuducumbikira, na wo washyizweho iterabwoba. Icyakora waraducumbikiye. Abatwakiriye bavuze ko bari biyemeje kutica amasezerano ngo bange kuducumbikira. Kuba baragize ubutwari byanteye inkunga.

Bashiki banjye babatijwe muri iryo koraniro. Uwo munsi, Umuvandimwe Rutherford wari waturutse kuri Beteli y’i Brooklyn, yatanze disikuru ishishikaje cyane, maze asaba abana bose bifuzaga gukora ibyo Imana ishaka guhaguruka. Abana bagera ku 15.000 barahagurutse, kandi nanjye nari muri bo. Hanyuma, yasabye abana bifuzaga gukoresha ubushobozi bwabo bwose bakifatanya mu murimo wo kubwiriza kuvuga bati “yego!” Jye n’abandi bana twararanguruye tuti “yego!” Maze hakurikiraho amashyi y’urufaya. Numvise mbyishimiye cyane.

Nyuma y’iryo koraniro, twasuye umuvandimwe wari utuye mu mugi wa West Virginia. Yatubwiye ko hari igihe yari mu murimo wo kubwiriza, agatsiko k’abantu bari barakaye bakamukubita kandi bakamukoza isoni. Namuteze amatwi mfite ubwoba. Uwo muvandimwe yaravuze ati “ariko nzakomeza kubwiriza.” Tumaze gutandukana n’uwo muvandimwe, numvise meze nka Dawidi. Nari niteguye guhangana na Goliyati, ni ukuvuga wa mukuru w’abarimu.

Ngeze ku ishuri, nagiye kureba wa mukuru w’abarimu. Yaranyitegereje n’umujinya mwinshi, maze nsenga Yehova mu mutima musaba kumfasha. Hanyuma nahise mubwira nti “nari naragiye mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova. Sinzongera kuramutsa ibendera!” Hashize umwanya munini nta wuvugisha undi. Uwo mukuru w’abarimu yahagurutse mu ntebe ye buhoro buhoro, maze aza ansanga. Yari yarakaye cyane. Yambwiye ankankamira ati “hitamo kuzaramutsa ibendera, cyangwa wirukanwe!” Icyo gihe bwo sinihakanye Yehova, kandi mu mutima wanjye numvaga mfite ibyishimo ntigeze ngira mbere hose.

Numvaga mfite amashyushyu yo kubwira Ben ibyari byambayeho. Ubwo namubonaga mu Nzu y’Ubwami nararanguruye nti “banyirukanye ku ishuri, kuko nanze kuramutsa ibendera!” Ben yarampobeye, aransekera, maze arambwira ati “nta gushidikanya, Yehova aragukunda” (Guteg 31:6). Mbega ukuntu ayo magambo yanteye inkunga! Ku itariki ya 15 Kamena 1942, narabatijwe.

Uko nitoje kunyurwa

Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, ubukungu bw’igihugu cyacu bwateye imbere, kandi mu gihugu cyose hadutse umwuka wo gushaka ubutunzi. Nari mfite akazi gahemba neza, kandi nashoboraga kugura ibintu ntashoboraga kugura mbere yaho. Bamwe mu ncuti zanjye baguze amapikipiki, abandi bavugurura amazu yabo. Jye naguze imodoka nshya. Bidatinze, kwifuza gutunga ibintu byinshi by’iraha byatumye ngabanya igihe namaraga mu murimo wa Yehova. Nari nzi ko nari nahisemo nabi. Igishimishije, ni uko ikoraniro ryabereye New York City mu mwaka wa 1950, ryamfashije guhindura imitekerereze n’ibikorwa byanjye.

Muri iryo koraniro, abatanze disikuru bose bateraga abari bateze amatwi inkunga yo kwitabira umurimo wo kubwiriza. Umwe mu batanze disikuru yaduteye inkunga agira ati “mwiyambure ibintu bitari ngombwa, maze mujye mu isiganwa.” Wagira ngo ni jye yabwiraga. Nanone nagiye mu birori byo guha impamyabumenyi abanyeshuri bari barangije mu ishuri rya Galeedi. Ibyo byatumye ntekereza nti “ubwo aba Bahamya bari mu kigero cyanjye bashobora kwigomwa ibintu by’iraha kugira ngo bakorere mu bihugu by’amahanga, kuki jye ntakwishimira gukora umurimo nk’uwabo ndi hano iwacu?” Iryo koraniro ryarangiye niyemeje gukora ubupayiniya.

Hagati aho, nari naratangiye kurambagiza Evelyn Mondak, mushiki wacu warangwaga n’ishyaka wari mu itorero nifatanyaga na ryo. Nyina wa Evelyn wareraga abana batandatu yari umugore udatinya. Yakundaga kubwiriza mu muhanda wari imbere ya kiliziya nini y’Abagatolika b’i Roma. Nubwo incuro nyinshi hari umupadiri wahazaga arakaye cyane akamubuza kubwiriza, ntiyigeze areka kuhabwiririza. Evelyn na we ntiyatinyaga abantu nka mama we.—Imig 29:25.

Mu mwaka wa 1951 nashyingiranywe na Evelyn, tureka akazi maze dutangira gukora umurimo w’ubupayiniya. Hari umugenzuzi usura amatorero waduteye inkunga yo kwimukira Amagansett. Uwo mudugudu uri ku nkombe y’inyanja ya Atalantika, ku birometero 160 uvuye mu mugi wa New York City. Igihe abagize itorero batubwiraga ko batatubonera aho kuba, twashatse kugura inzu yimukanwa, ariko tubura ihuje n’ubushobozi bwacu. Hanyuma twashatse inzu yimukanwa ariko yakoze. Nyirayo yaduciye amadolari 900 (hafi 500.000 FRW), ayo mafaranga akaba yaranganaga rwose n’amafaranga y’impano twahawe mu gihe cy’ishyingiranwa ryacu. Twarayiguze, turayitunganya, hanyuma tuyijyana mu ifasi yacu nshya. Icyakora, twagezeyo nta mafaranga dusigaranye, bityo twibazaga uko tuzabaho kandi turi abapayiniya bikatuyobera.

Evelyn yashatse akazi ko gusukura amazu, naho jye mbona akazi ko gukora isuku nijoro muri resitora y’Abataliyani. Nyir’iyo resitora yarambwiye ati “ibyokurya byose bizajya bisigara, ujye ubishyira umugore wawe.” Iyo nageraga mu rugo saa mbiri za mu gitondo, inzu yacu yabaga yuzuyemo impumuro nziza cyane y’ibyokurya. Twishimiraga ibyo byokurya twabaga twongeye gushyushya, cyane cyane mu gihe cy’ubukonje ubwo twabaga dutitirira muri iyo nzu yabaga yabaye ubutita. Ikindi kandi, hari igihe abavandimwe bo mu itorero badusigiraga amafi manini ku muryango. Mu gihe cy’imyaka myinshi twamaze dukorana n’abavandimwe bo muri Amagansett, twabonye ko kwishimira ibintu bya ngombwa by’ibanze bituma umuntu agira imibereho irangwa no kunyurwa. Iyo myaka yari ishimishije cyane.

Twatewe inkunga yo kurushaho kwitanga

Mu kwezi kwa Nyakanga 1953, twakiriye abamisiyonari babarirwa mu bihumbi bari bavuye mu bihugu by’amahanga bakoreragamo umurimo, baje mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i New York City. Batubwiye inkuru zishishikaje z’ibintu byababayeho. Ibyishimo bari bafite byatumaga n’abandi bumva babigana. Ikindi kandi, mu gihe uwatangaga disikuru yavugaga ko hari ibihugu byinshi byari bitarageramo ubutumwa bw’Ubwami, twamenye ko tugomba kurushaho kwitanga twagura umurimo wacu. Ikoraniro rikirangira, twujuje fomu dusaba kwiga ishuri ry’abamisiyonari. Muri uwo mwaka, twatumiriwe kwiga mu ishuri rya 23 rya Galeedi, rikaba ryaratangiye muri Gashyantare 1954. Mbega ukuntu ibyo byari igikundiro!

Igihe twamenyaga ko twoherejwe muri Brezili, twarishimye cyane. Mbere y’uko dutangira urugendo rw’iminsi 14 twari gukora mu bwato, umuvandimwe wo kuri Beteli wari ubishinzwe yarambwiye ati “hari bashiki bacu icyenda b’abamisiyonari wowe n’umugore wawe muzajyana muri Brezili. Uzabiteho!” Tekereza nawe ukuntu abasare batangaye babonye nzanye n’izo nkumi icumi! Nyamara abo bashiki bacu nta kibazo byari bibateye. Icyakora numvise mpumurijwe ubwo twakandagiraga ku butaka bwa Brezili nta kibazo.

Maze kwiga ururimi rw’Igiporutugali, noherejwe gukora umurimo wo gusura amatorero muri leta ya Rio Grande do Sul, iri mu majyepfo ya Brezili. Umugenzuzi w’umuseribateri jye n’umugore wanjye twagombaga gusimbura yaratubwiye ati “birantangaje kuba abantu bashakanye boherejwe muri aka gace k’ibihanamanga.” Amatorero yari atataniye mu duce tw’ibiturage, kandi amwe n’amwe kuyageramo byasabaga gutega imodoka. Kugira ngo umushoferi akwemerere kurira imodoka ye, wamuguriraga ibyokurya. Twicaraga hejuru y’imizigo nk’abicaye ku mafarashi, tugafata imigozi iziritse iyo mizigo n’amaboko yombi. Iyo imodoka yakataga mu makoni yaho, twarafataga cyane tugakomeza kugira ngo tutagwa mu gihe imizigo yabaga ihengamye. Ibyo byatumaga tureba hasi mu bikombe biteye ubwoba. Icyakora, iyo twageragayo tugasanga abavandimwe baho badutegereje bishimye, twumvaga urugendo rurerure twakoze atari imfabusa.

Twabaga mu ngo z’abavandimwe, kandi nubwo bari bakennye cyane, ntibyababuzaga kugira ubuntu. Mu gace kamwe kitaruye, abavandimwe baho bose bakoraga mu kigo gitunganya inyama. Bahembwaga umushahara watumaga barya rimwe ku munsi gusa. Iyo babaga batakoze umunsi wose, ntibahembwaga. Icyakora biringiraga Yehova, ku buryo mu gihe twabaga twabasuye, bafataga iminsi ibiri ya konji kugira ngo bifatanye mu bikorwa by’itorero. Abo bavandimwe bicishaga bugufi batwigishije isomo tutazigera twibagirwa, ryo kugira ibyo umuntu yigomwa ku bw’inyungu z’Ubwami bw’Imana. Kubana n’abo bavandimwe byatwigishije ibintu tutashoboraga kwigira mu ishuri. Iyo nshubije amaso inyuma nkibuka abo bavandimwe, amarira y’ibyishimo anzenga mu maso.

Mu mwaka 1976, twasubiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo twite kuri mama wari urwaye. Kuba muri Brezili ntibyari byoroshye, ariko twishimira kuba twariboneye ukwiyongera kw’inyungu z’Ubwami muri icyo gihugu. Igihe cyose abo bavandimwe bo muri Brezili batwandikiye, twibuka ibintu byinshi bishimishije byatubayeho tukiriyo.

Twongera guhura n’incuti twakundaga cyane

Mu gihe twitaga kuri mama, twakoraga umurimo w’ubupayiniya, kandi tugakora akazi ko gukora isuku. Mu mwaka wa 1980, mama yapfuye ari indahemuka kuri Yehova. Nyuma yaho, natumiriwe gukora umurimo wo gusura amatorero muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu mwaka wa 1990, jye n’umugore wanjye twagiye gusura itorero ryo muri leta ya Connecticut, maze duhurirayo n’umuntu wihariye. Umwe mu basaza bo muri iryo torero yari Ben, wa wundi wamfashije kurushaho gukunda Yehova, ubu hakaba hashize imyaka 50. Namwe muriyumvisha ibyishimo twagize ubwo twahoberanaga.

Kuva mu mwaka 1996, jye na Evelyn twatangiye gukora nk’abapayiniya ba bwite bafite ubumuga, dukorana n’itorero rivuga ururimi rw’Igiporutugali ry’i Elizabeth muri leta ya New Jersey. Nubwo mfite ibibazo by’uburwayi, umugore wanjye nkunda cyane aramfasha maze ngashobora kwifatanya mu murimo wo kubwiriza uko nshoboye kose. Nanone kandi, Evelyn afasha umukecuru duturanye ufite intege nke. Ese uzi uwo mukecuru uwo ari we? Ni Bertha, wa wundi wafashije mama kuba umugaragu wa Yehova, ubu hakaba hashize imyaka 70! Dushimishwa no kuba twarabonye uko tumushimira kubera ibintu byose yakoze kugira ngo afashe umuryango wacu kwiga ukuri.

Nshimira Yehova ku bw’ayo makoraniro nagiyemo akantera inkunga yo gufata umwanzuro wo gushyigikira ugusenga k’ukuri, nkoroshya ubuzima kandi nkagura umurimo wanjye. Koko rero, ayo makoraniro yahinduye imibereho yanjye.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Mama wa Evelyn (ibumoso) ari kumwe na mama

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Incuti yanjye Ben

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Turi muri Brezili

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ndi kumwe na Evelyn muri iki gihe