Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko twabungabunga ubucuti muri iyi si itarangwamo urukundo

Uko twabungabunga ubucuti muri iyi si itarangwamo urukundo

Uko twabungabunga ubucuti muri iyi si itarangwamo urukundo

“Icyo mbategeka ni uko mukundana.”—YOH 15:17.

1. Kuki Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bakeneye gukomeza gukundana cyane?

MU IJORO rya nyuma Yesu yamaze ku isi, yateye abigishwa be b’indahemuka inkunga yo gukomeza gukundana. Muri uwo mugoroba, yari yababwiye ko urukundo bakundanaga rwari kugaragaza ko ari abigishwa be (Yoh 13:35). Izo ntumwa zagombaga gukomeza gukundana cyane kugira ngo zizihanganire ibigeragezo zari guhura na byo, kandi zisohoze inshingano Yesu yari agiye kuziha. Kandi koko, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere baje kumenyekanira ku rukundo rukomeye bakundaga Imana n’urwo bakundanaga.

2. (a) Ni iki twiyemeje gukora, kandi kuki? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

2 Mbega ukuntu muri iki gihe bitera ibyishimo kwifatanya n’umuteguro wo ku isi yose, ugizwe n’abantu bagera ikirenge mu cy’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere! Twiyemeje kumvira itegeko rya Yesu ryo kugaragarizanya urukundo nyakuri. Ariko muri iyi minsi y’imperuka, muri rusange abantu barahemukirana kandi bakananirwa gukunda n’ababo (2 Tim 3:1-3). Bakundana urukundo rw’urwiyerurutso gusa, kandi rurangwa n’ubwikunde. Kugira ngo dukomeze kugaragaza ko turi Abakristo b’ukuri, ntitugomba kumera nk’abo bantu. Reka noneho dusuzume ibi bikurikira: ubucuti nyakuri bushingira ku ki? Ni gute twabona incuti nziza? Ni ryari tuba dukeneye guhagarika ubucuti dufitanye n’umuntu, kandi se ni gute twakomeza kugira incuti zidutera inkunga?

Ni iki ubucuti nyakuri bushingiraho?

3, 4. Ni iki ubucuti nyakuri bushingiraho, kandi kuki?

3 Ubucuti nyakuri bushingira ku gukunda Yehova. Umwami Salomo yaranditse ati “umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba” (Umubw 4:12). Iyo Yehova ari umugozi wa gatatu mu bucuti abantu bafitanye, ubwo bucuti buraramba.

4 Ni iby’ukuri ko abantu badakunda Yehova na bo bashobora gukundana cyane. Ariko iyo abantu bahujwe n’urukundo bakunda Imana, urukundo rwabo ntirucogora. Iyo incuti nyakuri zigize ibintu zitumvikanaho, zibikemura mu buryo bushimisha Yehova. Iyo abanzi b’Imana bagerageje guteza amacakubiri mu Bakristo b’ukuri, basanga ubucuti bafitanye butajegajega. Ibyagiye biba byagaragaje ko abagaragu ba Yehova bagiye bemera gupfa aho kugambanira bagenzi babo.—Soma muri 1 Yohana 3:16.

5. Kuki urukundo Rusi na Nawomi bakundanaga rwari rukomeye cyane?

5 Nta gushidikanya, incuti nziza dushobora kugira ni izikunda Yehova. Reka dufate urugero rwa Rusi na Nawomi. Ubucuti abo bagore bari bafitanye ni bumwe mu bucuti bwiza kuruta ubundi buvugwa muri Bibiliya. Kuki ubucuti bwabo bwarambye? Rusi yagaragaje impamvu igihe yabwiraga Nawomi ati “ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye. . . . Nihagira ikizantandukanya nawe atari urupfu, Uwiteka azabimpore, ndetse bikabije” (Rusi 1:16, 17). Uko bigaragara, Rusi na Nawomi bombi bakundaga Imana cyane, kandi bararetse urwo rukundo rugira uruhare mu bucuti bwabo. Ibyo byatumye Yehova aha abo bagore bombi umugisha.

Uko twabona incuti nziza

6-8. (a) Kugira ngo umuntu agire ubucuti bukomeye biterwa n’iki? (b) Ni gute wafata iya mbere mu gushaka incuti?

6 Urugero rwa Rusi na Nawomi rugaragaza ko kugira incuti nziza bidapfa kwizana. Kugira incuti nziza bishingira ku rukundo abantu bakundana baba bakunda Yehova. Ariko kugira ngo ubucuti bukomere, bisaba gushyiraho imihati no kwigomwa. Abantu bavukana basenga Yehova kandi bari mu muryango w’Abakristo, na bo bagomba kugira icyo bakora kugira ngo bagirane ubucuti bukomeye. None se ni gute wabona incuti nziza?

7Fata iya mbere. Intumwa Pawulo yateye incuti ze zo mu itorero ry’i Roma inkunga agira ati ‘musangire n’abakene, muharanire gufata neza abashyitsi’ (Rom 12:13, Bibiliya Ntagatifu). Kugira umuco wo kwakira abashyitsi bisaba gutera intambwe imwe ku yindi. Ibyo umuntu yabigeraho akora ibikorwa bitandukanye ndetse niyo byaba byoroheje. Nta muntu uzagira umuco wo kwakira abashyitsi mu mwanya wawe. (Soma mu Migani 3:27.) Uburyo bumwe wagaragazamo umuco wo kwakira abashyitsi, ni ugutumira abantu batandukanye bo mu itorero kugira ngo musangire ibyokurya byoroheje. Ese umuco wo kwakira abashyitsi ushobora kuwugira akamenyero utumira abagize itorero ryanyu?

8 Ubundi buryo ushobora gufata iya mbere ushaka incuti, ni ugutumira abantu batandukanye mukajyana mu murimo wo kubwiriza. Iyo mugeze ku rugo ukumva uko uwo mwajyanye kubwiriza agaragaza urukundo akunda Yehova abikuye ku mutima, uzahita wumva urushijeho kumukunda.

9, 10. Ni uruhe rugero Pawulo yatanze, kandi se ni gute twamwigana?

9Jya waguka mu rukundo. (Soma mu 2 Abakorinto 6:12, 13.) Ese wigeze wumva nta muntu n’umwe mu itorero ryanyu wakubera incuti? Niba ari uko bimeze se, aho ibyo ukurikiza uhitamo uwakubera incuti byaba bishyize mu gaciro? Intumwa Pawulo yatanze urugero rwiza mu kwagura urukundo. Hari igihe yumvaga ko atari kuzigera agirana ubucuti n’abantu batari Abayahudi. Nyamara yabaye “intumwa ku banyamahanga.”—Rom 11:13.

10 Ikindi kandi, Pawulo ntiyagiraga incuti zo mu kigero cye gusa. Urugero, we na Timoteyo babaye incuti magara nubwo batari mu kigero kimwe, kandi bakaba batari barakuriye mu mimerere imwe. Muri iki gihe, abakiri bato benshi bishimira ubucuti bafitanye n’abantu bakuze bo mu itorero. Uwitwa Vanessa uri mu kigero cy’imyaka 20, yagize ati “mfite incuti magara y’Umukristokazi ufite imyaka 50. Nshobora kumubwira ikintu icyo ari cyo cyose nabwira incuti zo mu kigero cyanjye. Byongeye kandi, anyitaho cyane.” Ni gute bagiranye ubucuti nk’ubwo? Vanessa agira ati “kugira ngo mbone iyo ncuti nagize icyo nkora.” Ese witeguye kugirana ubucuti n’abantu mutari mu kigero kimwe? Nta gushidikanya, Yehova azakugororera bitewe n’imihati ushyiraho.

11. Ni iki twakwigira ku rugero rwa Yonatani na Dawidi?

11Jya uba indahemuka. Salomo yaranditse ati ‘incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba’ (Imig 17:17). Igihe Salomo yandikaga ayo magambo, ashobora kuba yaratekerezaga ku bucuti se Dawidi yagiranye na Yonatani (1 Sam 18:1). Umwami Sawuli yashakaga ko umuhungu we Yonatani aragwa ingoma, akaba umwami wa Isirayeli. Ariko Yonatani yemeraga ko Yehova yari yaratoranyije Dawidi kugira ngo abe ari we uhabwa iyo nshingano. Yonatani we ntiyari afitiye ishyari Dawidi nk’uko byari bimeze kuri Sawuli. Ntiyigeze ababazwa n’uko abantu bashingije Dawidi, ndetse nta n’ubwo yemeye ibyo Sawuli yavuze abeshyera Dawidi (1 Sam 20:24-34). Ese tumeze nka Yonatani? Ese iyo incuti zacu zihawe inshingano biradushimisha? Ese iyo ziri mu ngorane turazihumuriza kandi tukazishyigikira? Ese iyo twumvise abantu bavuga nabi incuti zacu duhita tubyemera, cyangwa se kimwe na Yonatani, tuvuganira incuti zacu mu budahemuka?

Mu gihe bibaye ngombwa ko ubucuti buhagarara

12-14. Ni iyihe ngorane abigishwa ba Bibiliya bamwe bahura na yo, kandi se ni gute twabafasha?

12 Mu gihe umwigishwa wa Bibiliya atangiye guhindura imibereho ye, ashobora guhura n’ikigeragezo gikomeye kirebana n’incuti ze. Ashobora kuba yari afite incuti yakundaga kugendana na zo, ariko zikaba zitagendera ku mahame ya Bibiliya. Ashobora kuba yarakundaga kumarana igihe na zo. Ariko ubu akaba asigaye abona ko ibikorwa by’incuti ze bishobora kumugiraho ingaruka mbi, maze akumva agomba kugabanya imishyikirano yagiranaga na zo (1 Kor 15:33). Nubwo bimeze bityo ariko, ashobora kumva ko natifatanya na zo ari bube abaye umuhemu.

13 Niba uri umwigishwa wa Bibiliya ukaba uhanganye n’ikibazo nk’icyo, wibuke ko incuti nyancuti izashimishwa n’uko urimo ushyiraho imihati kugira ngo imibereho yawe irusheho kuba myiza. Iyo ncuti yawe ishobora kwifuza kwifatanya nawe mu kwiga ibyerekeye Yehova. Ariko incuti mbi zo ‘zizagenda zigutuka,’ kuko utacyifatanya na zo “gusaya muri ibyo bikorwa by’ubwiyandarike” (1 Pet 4:3, 4). Mu by’ukuri, izo ncuti ni zo ziba zibaye abahemu; ntabwo ari wowe uba uri umuhemu.

14 Iyo incuti zidakunda Imana umwigishwa wa Bibiliya yari afite zimwanze, abagize itorero bashobora kuziba icyo cyuho (Gal 6:10). Ese waba uzi abigishwa ba Bibiliya baza mu materaniro? Ese wigeze ubafasha kugira incuti zibatera inkunga?

15, 16. (a) Twagombye kubyifatamo dute mu gihe incuti yacu iretse gukorera Yehova? (b) Ni gute twagaragaza ko dukunda Imana?

15 None se byagenda bite incuti yawe yo mu itorero ihisemo kureka Yehova, bikaba ngombwa ko icibwa mu itorero? Ibintu nk’ibyo bishobora kukubabaza cyane. Hari mushiki wacu wagaragaje uko yabyifashemo igihe incuti ye magara yarekaga gukorera Yehova agira ati “numvaga nashenguwe n’agahinda. Nibwiraga ko incuti yanjye yari ishikamye mu kuri, ariko si ko byari bimeze. Natekereje ko ashobora kuba yarakoreraga Yehova ashaka gushimisha abagize umuryango we. Bityo natangiye gutekereza ku mpamvu zintera gukora ibintu. Naribajije nti ‘ese nkorera Yehova mbitewe n’impamvu nziza?’” Ni iki cyafashije uwo mushiki wacu? Yaravuze ati “nikoreje Yehova umutwaro wanjye. Niyemeje kwereka Yehova ko mukunda ntabitewe n’uko yampaye incuti mu muteguro we, ahubwo ko mukunda bitewe n’uwo ari we.”

16 Ntidushobora kwitega ko tuzakomeza kuba incuti z’Imana niba dushyigikira abantu bakomeza kuba incuti z’isi. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “ntimuzi ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Nuko rero, umuntu wese wifuza kuba incuti y’isi, aba yigize umwanzi w’Imana” (Yak 4:4). Dushobora kugaragaza ko dukunda Imana twiringira ko nidukomeza kuyibera indahemuka, izadufasha kwihanganira agahinda twaterwa no gutakaza incuti. (Soma muri Zaburi ya 18:25. *) Uwo mushiki wacu yagize icyo avuga kuri icyo kibazo agira ati “namenye ko twe ubwacu tudashobora gutuma umuntu akunda Yehova cyangwa ngo dutume adukunda. Amaherezo, ni we uba ugomba kwihitiramo.” None se, ni iki twakora kugira ngo dushimangire ubucuti dufitanye n’abakomeza kwifatanya n’itorero?

Uko twakomeza kugira incuti nziza

17. Ni gute incuti nziza ziganira?

17 Imishyikirano myiza ituma ubucuti buramba. Mu gihe uzaba usoma inkuru za Bibiliya zivuga ibya Rusi na Nawomi, ibya Dawidi na Yonatani n’izivuga ibya Pawulo na Timoteyo, uzibonera ko abantu bafitanye ubucuti baganira nta wugize icyo akinga undi, ariko bakabikora bubahana. Pawulo yavuze ibihereranye n’uko twagombye kuganira n’abandi, agira ati “amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu.” Pawulo yerekezaga ku kuntu twagombye kuvugana n’“abo hanze y’itorero,” ni ukuvuga abatari abavandimwe bacu b’Abakristo (Kolo 4:5, 6). Nta gushidikanya, niba bikwiriye ko tuvugisha abatizera tububashye, tugomba kurushaho kubaha incuti zacu zo mu itorero.

18, 19. Twagombye kujya tubona dute inama duhabwa n’incuti zacu z’Abakristo, kandi se ni uruhe rugero abasaza bo muri Efeso badusigiye?

18 Iyo incuti nziza ziganira, buri wese yubaha ibitekerezo bya mugenzi we, bityo ibiganiro byabo bikarangwa n’ineza kandi ntibice ku ruhande. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “nk’uko amadahano y’imibavu anezeza umutima, ni ko umuntu aryoherwa n’inama ivuye mu mutima w’incuti ye” (Imig 27:9). Ese uko ni ko ubona inama iyo ari yo yose uhawe n’incuti? (Soma muri Zaburi ya 141:5.) Iyo incuti yawe igaragaje ko ihangayikishijwe n’imwe mu myifatire yawe, ubyakira ute? Ese ibyo ikubwiye ubibona nk’igikorwa kigaragaza ineza yuje urukundo, cyangwa birakurakaza?

19 Intumwa Pawulo yari afitanye ubucuti bukomeye n’abasaza bo mu itorero ryo muri Efeso. Birashoboka ko bamwe muri abo bagabo yari abazi uhereye igihe bizereye. Icyakora igihe yahuraga na bo bwa nyuma, yabagiriye inama zidaca ku ruhande. Ese babyakiriye bate? Izo ncuti za Pawulo ntizarakaye. Ahubwo zashimishijwe n’ukuntu yazitayeho, ndetse zararize zitekereje ko zitazongera kumubona.—Ibyak 20:17, 29, 30, 36-38.

20. Incuti nziza ikora iki?

20 Incuti nziza ntabwo zemera gusa inama zihuje n’ubwenge zihabwa, ahubwo na zo zitanga inama nk’izo. Birumvikana ko dukeneye kumenya igihe cyo ‘kwita ku bitureba’ (1 Tes 4:11). Nanone tugomba kumenya ko buri wese muri twe “azamurikira Imana ibyo yakoze” (Rom 14:12). Ariko mu gihe bibaye ngombwa, umuntu ukunda undi amwibutsa amahame akiranuka ya Yehova (1 Kor 7:39). Urugero, wakora iki uramutse ubonye ko incuti yawe itarashaka ifitanye ubucuti n’umuntu utizera? Ese watinya kumubwira ibiguhangayikishije bitewe no gutinya kumubabaza? None se incuti yawe iramutse yanze inama uyigiriye, wakora iki? Incuti nziza yashakira ubufasha ku basaza kugira ngo bafashe mugenzi wayo watangiye gutandukira. Kugira ngo umuntu atere iyo ntambwe, bisaba kugira ubutwari. Icyakora, nta kintu icyo ari cyo cyose cyahagarika ubucuti abantu bafitanye, mu gihe urukundo rwabo rushingiye ku rukundo bakunda Yehova.

21. Rimwe na rimwe ni iki gishobora kutubaho, ariko se kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza kugirana ubucuti bukomeye n’abagize itorero?

21Soma mu Bakolosayi 3:13, 14. Hari igihe dushobora ‘kugira icyo dupfa’ n’incuti zacu ari twe biturutseho, cyangwa na zo zikaba zagira icyo zivuga cyangwa zikora kikatubabaza. Yakobo yaranditse ati “twese ducumura kenshi” (Yak 3:2). Icyakora, ikigaragaza ko turi incuti si uko duhemukirana kenshi, ahubwo ni uko tubabarirana mu buryo bwuzuye. Ni iby’ingenzi ko tugirana ubucuti bukomeye binyuriye mu gushyikirana nta wugize icyo akinga undi, kandi tukababarirana tubyishimiye. Nitugaragarizanya urukundo nk’urwo, ‘ruzatwunga mu buryo bwuzuye.’

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 16 Zaburi 18:25 (NW): “ku muntu w’indahemuka, uzaba indahemuka; ku mugabo w’indakemwa, uzaba indakemwa.”

Ni gute wasubiza?

• Ni gute twabona incuti nziza?

• Ni ryari ubucuti buba bugomba guhagarara?

• Ni iki tugomba gukora kugira ngo ubucuti dufitanye n’abandi burambe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ni iki cyatumye Rusi na Nawomi bagirana ubucuti bukomeye?

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Ese ugaragaza umuco wo kwakira abashyitsi buri gihe?