Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amasengesho yawe agaragaza ko uri muntu ki?

Amasengesho yawe agaragaza ko uri muntu ki?

Amasengesho yawe agaragaza ko uri muntu ki?

“Ni wowe wumva ibyo usabwa, abantu bose bazajya aho uri.”—ZAB 65:3.

1, 2. Kuki abagaragu ba Yehova bamusenga bizeye ko abumva?

YEHOVA ntiyigera areka kumva amasengesho y’abagaragu be bizerwa. Dushobora kwiringira ko n’ayacu ayumva. Niyo Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni basengera icya rimwe, Imana ntiyananirwa kubumva.

2 Kubera ko umwanditsi wa Zaburi Dawidi yizeraga ko Imana yumvaga ibyo yayisabaga, yararirimbye ati “ni wowe wumva ibyo usabwa, abantu bose bazajya aho uri” (Zab 65:3). Yehova yasubizaga amasengesho ya Dawidi kubera ko yari umugaragu we w’indahemuka. Byaba byiza twibajije tuti “ese amasengesho yanjye agaragaza ko niringira Yehova, kandi ko nshyira mu mwanya wa mbere ugusenga kutanduye? Amasengesho yanjye agaragaza ko ndi muntu ki?”

Jya usenga Yehova wicishije bugufi

3, 4. (a) Ni iyihe myifatire twagombye kugira mu gihe twegera Imana mu isengesho? (b) Ni iki twagombye gukora mu gihe dufite ‘ibitekerezo biduhagaritse umutima’ bitewe n’uko twakoze icyaha gikomeye?

3 Niba dushaka ko Imana isubiza amasengesho yacu, tugomba kuyisenga twicishije bugufi (Zab 138:6). Twagombye gusaba Yehova kutugenzura, nk’uko Dawidi yabigenje igihe yagiraga ati “Mana, ngenzura umenye umutima wanjye. Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpagarika umutima, urebe niba muri jye hari icyatuma ngendera mu nzira mbi, kandi unyobore mu nzira y’ibihe bitarondoreka” (Zab 139:23, 24NW). Nimucyo tujye dusenga kandi tureke Imana idusuzume. Nanone kandi, nimucyo tujye twemera inama zo mu Ijambo ryayo. Yehova ashobora kutuyobora “mu nzira y’ibihe bitarondoreka,” akadufasha gukurikira inzira iyobora ku buzima bw’iteka.

4 Byagenda bite se turamutse dufite ‘ibitekerezo biduhagaritse’ umutima bitewe n’uko twakoze icyaha gikomeye? (Soma muri Zaburi ya 32:1-5.) Kugerageza gucecekesha umutimanama uducira urubanza bishobora kuduca intege, nk’uko mu cyi ubushyuhe bwinshi butuma igiti gitakaza amazi. Dawidi yabuze ibyishimo bitewe n’icyaha yari yakoze, kandi birashoboka ko yanarwaye. Mbega ukuntu kwaturira Imana icyaha cye byatumye abona ihumure! Tekereza ukuntu Dawidi yishimye igihe yumvaga ko Yehova ‘yamubabariye ibicumuro bye.’ Kwaturira Imana ibyaha hamwe n’ubufasha butangwa n’abasaza b’Abakristo, bishobora gutuma umuntu wakoze icyaha agira ihumure kandi akongera kuba muzima mu buryo bw’umwuka.—Imig 28:13; Yak 5:13-16.

Jya winginga Imana kandi uyishimire

5. Ni iki twagombye gukora mu gihe duhangayitse?

5 Mu gihe duhangayitse, twagombye gushyira mu bikorwa inama ya Pawulo igira iti “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana” (Fili 4:6). By’umwihariko, mu gihe turi mu kaga cyangwa dutotezwa, twagombye kwinginga Yehova kugira ngo adufashe kandi atuyobore.

6, 7. Kuki amasengesho yacu yagombye kuba arimo no gushimira?

6 Ariko se niba dusenga ari uko hari icyo dukeneye gusa, byaba bigaragaza ko dufite izihe ntego? Pawulo yavuze ko ibyo dusaba Imana byagombye kuba birimo “no gushimira.” Mu by’ukuri, dufite impamvu zo gushimira nk’uko Dawidi yabigenje agira ati “Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro, no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe, kuko ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi ari ibyawe. Ubwami ni ubwawe Uwiteka, ushyizwe hejuru ngo ube usumba byose. . . . Mana yacu, turagushima dusingiza izina ryawe ry’icyubahiro.”—1 Ngoma 29:11-13.

7 Yesu yashimiye Imana ku bw’ibyokurya, ndetse no ku bw’umugati na divayi byakoreshejwe mu gihe cy’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (Mat 15:36; Mar 14:22, 23). Ntitwagombye gushimira muri ubwo buryo gusa, ahubwo nanone twagombye ‘gushimira Uwiteka’ bitewe “n’imirimo itangaza yakoreye abantu,” ‘amateka ye yo gukiranuka’ hamwe n’ijambo rye cyangwa ubutumwa bwe buboneka muri Bibiliya.—Zab 107:15; 119:62, 105.

Mujye musenga musabira abandi

8, 9. Kuki twagombye gusenga dusabira Abakristo bagenzi bacu?

8 Nta gushidikanya ko tujya dusenga twisabira. Ariko kandi, mu gihe dusenga twagombye kujya dusabira n’abandi, hakubiyemo n’Abakristo tutazi amazina. Nubwo intumwa Pawulo ashobora kuba atari azi amazina yose y’Abakristo bo mu itorero ry’i Kolosayi, yaranditse ati “buri gihe dushimira Imana Se w’Umwami wacu Yesu Kristo, iyo dusenga tubasabira, kubera ko twumvise ukuntu mwizera Kristo Yesu, hamwe n’urukundo mukunda abera bose” (Kolo 1:3, 4). Nanone Pawulo yasenze asabira Abakristo b’i Tesalonike (2 Tes 1:11, 12). Amasengesho nk’ayo agaragaza byinshi ku birebana n’abo turi bo, ndetse n’uko tubona abavandimwe na bashiki bacu duhuje ukwizera.

9 Amasengesho tuvuga dusabira Abakristo basutsweho umwuka hamwe na bagenzi babo bagize “izindi ntama,” agaragaza ko twita ku muteguro w’Imana (Yoh 10:16). Pawulo yasabye bagenzi be bahuje ukwizera kujya basenga bamusabira kugira ngo ahabwe ‘ubushobozi bwo kuvuga, abumbure akanwa ke avuge ashize amanga, kugira ngo amenyekanishe ibanga ryera ry’ubutumwa bwiza’ (Efe 6:17-20). Ese natwe tujya dusenga dusabira Abakristo bagenzi bacu?

10. Gusenga dusabira abandi bishobora kutumarira iki?

10 Gusenga dusabira abandi bishobora gutuma duhindura uko twababonaga. Ese turamutse tudakunda umuntu ariko tugasenga tumusabira, twakomeza kumva tutamukunze (1 Yoh 4:20, 21)? Amasengesho nk’ayo adutera inkunga, kandi agatuma twunga ubumwe. Nanone kandi, ayo masengesho agaragaza ko dufite urukundo nk’urwa Kristo (Yoh 13:34, 35). Uwo muco ni imbuto y’umwuka w’Imana. Ese mu masengesho yacu ya bwite tujya dusenga dusaba umwuka wera, tugasaba Yehova kudufasha kugaragaza imbuto zawo ari zo urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata (Luka 11:13; Gal 5:22, 23)? Niba ari uko bimeze, amagambo yacu n’ibikorwa byacu bizagaragaza ko tuyoborwa n’umwuka kandi tukabeshwaho na wo.—Soma mu Bagalatiya 5:16, 25.

11. Kuki wavuga ko bikwiriye gusaba abandi kujya basenga badusabira?

11 Nituramuka tumenye ko abana bacu bahanganye n’ikigeragezo cyo gukopera ku ishuri, tuzasenga tubasabira kandi tubereke imirongo y’Ibyanditswe yabafasha kuba inyangamugayo no kutongera gukora ibikorwa bibi. Pawulo yabwiye Abakristo b’i Korinto ati “dusenga Imana dusaba ko mutagira ikibi mukora” (2 Kor 13:7). Amasengesho nk’ayo arangwa no kwicisha bugufi ashimisha Yehova, kandi atuma atubona neza. (Soma mu Migani 15:8.) Nk’uko intumwa Pawulo yabigenzaga, natwe dushobora gusaba abandi kujya basenga badusabira. Yaranditse ati “mukomeze gusenga mudusabira, kuko twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya, kandi twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”—Heb 13:18.

Ibindi bintu amasengesho yacu ahishura kuri twe

12. Ni ibihe bintu by’ingenzi twagombye gushyira mu masengesho yacu?

12 Ese amasengesho yacu agaragaza ko turi Abahamya ba Yehova bafite ibyishimo kandi barangwa n’ishyaka? Ese ibyo dushyira mu masengesho yacu byibanda mbere na mbere ku bihereranye n’ibyo Imana ishaka, ku murimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami, ku gukura umugayo k’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova no kwezwa kw’izina rye? Ibyo ni byo bintu by’ingenzi twagombye gushyira mu masengesho yacu, nk’uko Yesu yabivuze mu isengesho ntangarugero. Iryo sengesho ritangizwa n’amagambo agira ati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu ijuru no ku isi.”—Mat 6:9, 10.

13, 14. Amasengesho yacu agaragaza ko turi bantu ki?

13 Amasengesho dutura Imana agaragaza intego zacu, ibidushishikaza n’ibyo twifuza. Yehova aratuzi neza. Mu Migani 17:3 hagira hati “uruganda rutunganya ifeza n’itanura ritunganya izahabu, ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima.” Imana ibona ibiri mu mutima wacu (1 Sam 16:7). Izi uko dufata amateraniro, umurimo wo kubwiriza n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka. Yehova azi uko tubona ‘abavandimwe’ ba Kristo (Mat 25:40). Niba ibyo dusenga dusaba tuba tubishaka koko, cyangwa se niba tuba twivugira amagambo gusa, arabizi. Yesu yaravuze ati “mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo nk’uko abantu b’isi babigenza, bibwira ko amagambo menshi bavuga azatuma bumvwa.”—Mat 6:7.

14 Amagambo dukoresha mu isengesho anagaragaza uko twishingikiriza ku Mana. Dawidi yabwiye Yehova ati “wambereye ubuhungiro, n’igihome kirekire kinkingira umwanzi. Nzaguma mu ihema ryawe iteka, nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe” (Zab 61:4, 5). Iyo mu buryo bw’ikigereranyo Imana ‘itubambyeho ihema ryayo,’ tugira umutekano n’uburinzi bwayo (Ibyah 7:15). Mbega ukuntu duhumurizwa no kwegera Yehova mu isengesho, twiringiye ko iyo duhanganye n’ibigerageza ukwizera kwacu ‘aba ari mu ruhande rwacu’!—Soma muri Zaburi ya 118:5-9.

15, 16. Ni iki isengesho rishobora kudufasha gutahura ku bihereranye n’impamvu zituma twifuza inshingano mu itorero?

15 Amasengesho azira uburyarya dutura Yehova tumubwira intego zacu, ashobora kudufasha kumenya impamvu nyakuri zituma twifuza kugera kuri izo ntego. Urugero, ese niba twifuza kubona inshingano y’ubugenzuzi mu bwoko bw’Imana, byaba biterwa n’uko mu by’ukuri twifuza gufasha abandi no gukora uko dushoboye ngo duteze imbere inyungu z’Ubwami? Byaba se biterwa n’uko dushaka ‘kuba ab’imbere,’ cyangwa tukaba dushaka ‘gutegeka’ abandi? Uko si ko byagombye kugenda mu bagize ubwoko bwa Yehova. (Soma muri 3 Yohana 9, 10; Luka 22:24-27.) Niba dufite ibyifuzo bidakwiriye, gusenga Yehova Imana nta buryarya bishobora gutuma bijya ahagaragara, bityo bikadufasha kubihindura mbere y’uko bishinga imizi mu mutima wacu.

16 Abagore b’Abakristo bashobora kwifuza cyane ko abagabo babo baba abakozi b’itorero, ndetse amaherezo bakazaba abasaza b’itorero. Abo Bakristokazi ntibagomba kugaragaza ibyo byifuzo byabo mu masengesho yabo ya bwite gusa, ahubwo nanone bagomba kwihatira kugira imyifatire y’intangarugero. Ibyo ni ngombwa kuko amagambo abagize umuryango bavuga n’imyifatire yabo, bigira ingaruka ku kuntu umutware w’umuryango abonwa mu itorero.

Mu gihe uhagarariye abandi mu isengesho

17. Kuki dukeneye ahantu hatuje mu gihe dusenga?

17 Incuro nyinshi, Yesu yajyaga yitarura abantu kugira ngo asenge Se yiherereye (Mat 14:13; Luka 5:16; 6:12). Natwe dukeneye igihe cyo kwihere. Iyo dusenze Yehova turi ahantu hatuje, tuba dushobora gufata imyanzuro imushimisha kandi idufitiye akamaro mu buryo bw’umwuka. Icyakora, Yesu yanasengeraga mu ruhame. Byaba byiza dusuzumye uko twasengera mu ruhame mu buryo bukwiriye.

18. Ni ibihe bintu abavandimwe bagombye kuzirikana igihe bahagarariye abagize itorero mu isengesho?

18 Mu materaniro yacu, abagabo b’indahemuka bahagararira abagize itorero mu isengesho (1 Tim 2:8). Iyo isengesho nk’iryo rirangiye, bagenzi babo bahuje ukwizera bagombye kuba biteguye kuvuga ngo “amen,” bisobanurwa ngo “bibe bityo.” Ariko kugira ngo babigenze batyo, bagomba kuba bemera ibyavuzwe mu isengesho. Nta kintu na kimwe gikomeretsa kiri mu isengesho ntangarugero rya Yesu (Luka 11:2-4). Byongeye kandi, Yesu ntiyarondoye ibintu byose abantu bari bamuteze amatwi bari bakeneye, cyangwa ngo avuge ibibazo byabo byose. Ibyo dukeneye ku giti cyacu dukwiriye kujya tubishyira mu isengesho rya bwite, aho kubivugira mu ruhame. Nanone kandi, igihe duhagarariye abandi mu isengesho, twagombye kwirinda kuvuga ibintu by’ibanga.

19. Twagombye kwitwara dute mu gihe hari umuntu uduhagarariye mu isengesho?

19 Mu gihe hari umuntu uduhagarariye mu isengesho, tugomba kugaragaza ko ‘dutinya Imana’ (1 Pet 2:17). Hari ibintu biba bidakwiriye gukorerwa mu materaniro ya gikristo, ariko bikaba bishobora gukorwa mu kindi gihe bitewe n’aho umuntu ari (Umubw 3:1). Urugero, reka tuvuge ko umuntu ashatse ko we n’abo bari kumwe bafatana amaboko mu gihe cy’isengesho ryo mu ruhame. Hari abo ibyo bishobora kubangamira cyangwa kurangaza, hakubiyemo n’abashyitsi tudahuje ukwizera. Hari bamwe mu bashakanye bashobora gufatana mu biganza mu ibanga. Ariko babaye nk’abahoberana mu gihe isengesho ririmo ritangwa, bishobora gusitaza ababibona. Bashobora gutekereza ko abo bashakanye bashishikajwe no kugaragarizanya urukundo, aho kugaragaza ko bubaha Yehova. Nimucyo ‘tujye dukora ibintu byose tugamije guhesha Imana ikuzo,’ kandi kubera ko twubaha Yehova cyane, tujye twirinda imyifatire ishobora kurangaza abandi, kubakomeretsa cyangwa kubabera igisitaza.—1 Kor 10:31, 32; 2 Kor 6:3.

Ni iki twagombye gushyira mu isengesho?

20. Wasobanura ute ibivugwa mu Baroma 8:26, 27?

20 Hari igihe dushobora kutamenya icyo twavuga mu masengesho yacu ya bwite. Pawulo yaranditse ati ‘kuko aho ikibazo kiri, ari uko icyo twagombye gusaba mu isengesho mu gihe tugomba gusenga tuba tutakizi; ariko umwuka ubwawo winginga ku bwacu, uniha iminiho itavuzwe. Nyamara [Imana] igenzura imitima imenya icyo umwuka uba ushaka kuvuga’ (Rom 8:26, 27). Yehova yatumye mu Byanditswe handikwamo amasengesho menshi. Yemera ayo masengesho yahumetswe nk’aho ari twe tuyavuze, maze akayasubiza. Imana iratuzi, kandi izi ibyo umwuka wayo watumye abanditse Bibiliya bandika. Yehova asubiza amasengesho yacu iyo umwuka we ‘winginze’ udusabira. Ariko uko turushaho gusobanukirwa neza Ijambo ry’Imana, kubona ibyo dushyira mu isengesho birushaho kutworohera.

21. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

21 Nk’uko twamaze kubibona, amasengesho yacu agaragaza byinshi ku bihereranye n’abo turi bo. Urugero, amasengesho yacu agaragaza uko ubucuti bwacu na Yehova bumeze, ndetse n’uko ubumenyi dufite ku Ijambo rye bungana (Yak 4:8). Mu gice gikurikira, tuzasuzuma amasengesho amwe n’amwe hamwe n’amagambo yakoreshejwe mu masengesho ari muri Bibiliya. Ese gusuzuma ibyo bibazo bizagira uruhe ruhare ku masengesho yacu?

Ni gute wasubiza?

• Ni iyihe myifatire twagombye kugira mu gihe dusenga Yehova?

• Kuki twagombye gusenga dusabira bagenzi bacu duhuje ukwizera?

• Ni iki amasengesho yacu ashobora guhishura kuri twe no ku ntego zacu?

• Twagombye kwitwara dute mu gihe hari umuntu uduhagarariye mu isengesho?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Ese usingiza Yehova buri gihe kandi ukamushimira?

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Igihe cyose hari umuntu uduhagarariye mu isengesho, imyifatire yacu yagombye kuba yubahisha Yehova