Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese mu gihe mushiki wacu asemura disikuru zishingiye kuri Bibiliya mu rurimi rw’amarenga mu materaniro ya gikristo cyangwa mu makoraniro, byaba bikwiriye ko atwikira umutwe?

Ubusanzwe tuzi ko Umukristokazi agomba gutwikira umutwe mu gihe asohoza inshingano zari zigenewe umugabo we, cyangwa undi muvandimwe wo mu itorero. Ibyo bihuje neza n’ihame Pawulo yatanze agira ati “umugore wese usenga cyangwa uhanura adatwikiriye umutwe, aba akojeje isoni umutware we” kuko “umutware w’umugore ari umugabo” (1 Kor 11:3-10). Icyo gihe iyo mushiki wacu atwikiriye umutwe n’igitambaro gikwiriye, aba agaragaje ko agandukira gahunda ya gitewokarasi yashyizweho mu itorero rya gikristo.—1 Tim 2:11, 12. *

None se byagenda bite mu gihe umuvandimwe arimo atanga disikuru, hanyuma mushiki wacu akayisemura mu rurimi rw’amarenga? Birumvikana ko icyo mushiki wacu aba akora ari ugusemura gusa. Ibyo bishatse kuvuga ko atari we uba wigisha, ko ahubwo aba asemurira uwo muvandimwe. Icyakora, gusemura mu rurimi rw’amarenga bitandukanye no gusemura mu zindi ndimi. Iyo basemura mu zindi ndimi, abateze amatwi baba bareba uwigisha, kandi bakanumva ubasemurira. Iyo ari bashiki bacu barimo basemura, biba bigaragara ko atari bo barimo bigisha. Hari n’ubwo bashobora kubikora bicaye, cyangwa niyo baba bahagaze, bakabikora bareba utanga ikiganiro aho kureba abateze amatwi. Icyo gihe rero, ntibiba ari ngombwa ko bitwikira umutwe.

Ikindi kandi, kubera ko ubu hasigaye hakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho mu gusemura mu rurimi rw’amarenga, akenshi usemura ni we abateranye baba babona neza. Icyo gihe, abateranye babona usemura mu rurimi rw’amarenga mu cyuma kinini cyerekana amashusho, mu gihe utanga disikuru we ashobora kutagaragara. Ubwo rero, byaba bikwiriye ko mushiki wacu urimo asemura mu rurimi rw’amarenga, azirikana inshingano ye yo kunganira umuvandimwe, maze agatwikira umutwe.

Ni gute ayo mabwiriza yongeye gusubirwamo yakwitabwaho no mu gihe cyo gusemura ibiganiro bitangwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, mu gihe cy’ibyerekanwa, mu gutanga ibitekerezo mu Cyigisho cya Bibiliya cy’Itorero, mu Iteraniro ry’Umurimo no mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi? Ubwo se icyo gihe mushiki wacu uzaba arimo asemura mu rurimi rw’amarenga na we azitwikira umutwe? Byagombye kumvikana neza ko rimwe na rimwe atari ngombwa ko mushiki wacu atwikira umutwe, kubera ko abantu bose baba babona ko atari we mu by’ukuri uyoboye amateraniro. Urugero nk’igihe arimo asemura ibitekerezo byatanzwe n’abateranye, igihe asemurira bashiki bacu cyangwa atanga icyerekanwa. Icyakora, mu gihe mushiki wacu asemurira abavandimwe batanga ibiganiro mu materaniro, mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, mu Cyigisho cya Bibiliya cy’Itorero cyangwa mu gihe aririmbisha mu marenga, agomba kwitwikira umutwe. Birashoboka ko muri icyo gihe cyose cy’amateraniro, mushiki wacu aba ari busabwe gusemurira abavandimwe, bashiki bacu, abana n’abasaza b’itorero. Kubera iyo mpamvu, byaba byiza kurushaho mushiki wacu yitwikiriye umutwe mu gihe cyose cy’amateraniro.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Reba ibindi bitekerezo birambuye byatanzwe ku birebana n’igihe Umukristokazi aba agomba gutwikira umutwe, mu gitabo Mugume mu rukundo rw’Imana,” ku ipaji ya 209 kugeza ku ya 212.